Igice cya 16
Imana y’ukuri n’imibereho yawe y’igihe kizaza
“Muri iri sanzure ry’amayobera, hari ikintu kimwe umuntu ashobora kumenya adashidikanya. Umuntu si we ukomeye rwose mu buryo bw’umwuka mu Isanzure. . . . Mu Isanzure harimo ikintu cyo mu buryo bw’umwuka kiruta kure Umuntu. . . . Intego y’umuntu ni ugushaka uko yakwihuza n’icyo kintu kigenga ibintu kamere, kandi akagishakisha afite intego yo kwihuza n’uko kuri kw’ikirenga ko mu buryo bw’umwuka.”—An Historian’s Approach to Religion, Arnold Toynbee.
1. (Hakubiyemo n’intangiriro.) (a) Ni iki umuhanga mu by’amateka witwa Toynbee yiyemereye ku birebana n’umuntu n’isanzure? (b) Bibiliya isobanura ite “ukuri kw’ikirenga ko mu buryo bw’umwuka”?
MU MYAKA ibihumbi bitandatu ishize hafi ya yose, abantu bakomeje gushyiraho imihati mu rugero ruto cyangwa runini, bashakisha uko “kuri kw’ikirenga ko mu buryo bw’umwuka.” Buri dini rikomeye ryagiye riha uko kuri izina ritandukanye. Bitewe n’idini urimo, niba uri mu idini ry’Abahindu, iry’Abisilamu, iry’Ababuda, irya Shinto, irya Confucius, irya Tao, iry’Abayahudi, iry’Abakristo cyangwa uri umuyoboke w’irindi dini, ufite uko wita uko “kuri kw’ikirenga ko mu buryo bw’umwuka.” Icyakora Bibiliya ivuga ko uko kuri gufite izina na kamere. Kwitwa Yehova, Imana nzima. Iyo Mana yihariye yabwiye Kuro wari Umwami w’u Buperesi iti “ni jye Yehova, nta wundi ubaho. Nta yindi Mana ibaho itari jye. . . . Ni jye ubwanjye waremye isi, ndema n’abantu bayiriho.”—Yesaya 45:5, 12, 18; Zaburi 68:19, 20.
Yehova ni Imana y’ubuhanuzi bwiringirwa
2. Niba twifuza amakuru yiringirwa ku bihereranye n’igihe kizaza, ni nde twashakiraho ubuyobozi, kandi kuki?
2 Imihati abantu bashyizeho bashakisha Imana yagombye kubageza kuri Yehova. Yehova yagaragaje ko ari Imana y’ubuhanuzi ihera mu ntangiriro ikavuga iherezo. Yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “mwibuke ibya mbere byabaye mu bihe bya kera, mwibuke ko ari jye Mana nyamana kandi ko nta yindi Mana cyangwa undi duhwanye. Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa, nkavuga nti ‘umugambi wanjye uzahama, kandi ibyo nishimira byose nzabikora’; . . . narabivuze kandi nzabisohoza; narabitekereje, no kubikora nzabikora.”—Yesaya 46:9-11; 55:10, 11.
3. (a) Ni ibihe bintu dushobora kumenya mbere y’igihe twifashishije ubuhanuzi buri muri Bibiliya? (b) Ni iki Satani yakoreye abatizera, kandi kuki?
3 Twishingikirije kuri iyo Mana y’ubuhanuzi, dushobora kumenya ibigiye kugera kuri iyi si yuzuyemo amadini yacitsemo ibice. Nanone dushobora kumenya mbere y’igihe ibizaba ku miryango yo mu rwego rwa politiki ifite imbaraga isa naho ari yo itegeka ubwami bw’iyi si. Ndetse dushobora no kuvuga mbere y’igihe iherezo rizagera ku ‘mana y’iyi si,’ ari yo Satani, ‘yahumye ubwenge abatizera’ ikoresheje amadini menshi yayobeje abantu akabatandukanya n’Imana y’ukuri, ari yo Yehova. Kuki Satani yahumye abantu? Ni ‘ukugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bw’ikuzo bwerekeye Kristo, ari we shusho y’Imana, utabamurikira.’—2 Abakorinto 4:3, 4; 1 Yohana 5:19.
4. Ni ibihe bibazo byerekeranye n’isi n’imibereho y’abantu mu gihe kizaza bikeneye gusubizwa?
4 Nanone dushobora kumenya ibizabaho nyuma y’ibyo bintu byahanuwe. Amaherezo isi izamera ite? Ese izaba yarahumanyijwe, yarononwe, kandi yaratsembweho amashyamba? Cyangwa ahubwo izahindurwa nshya iturweho n’abantu bashubijwe mu mimerere ya mbere? Nk’uko turi bubibone, Bibiliya isubiza ibyo bibazo byose. Nimucyo tubanze twerekeze ibitekerezo ku bintu bizabaho vuba aha.
“Babuloni ikomeye” imenyekana
5. Ni iki Yohana yabonye mu iyerekwa?
5 Igitabo cy’Ibyahishuwe cyahishuriwe intumwa Yohana ari ku kirwa cya Patimosi mu mwaka wa 96. Kigaragaza mu buryo bushishikaje ibintu bigomba kubaho mu minsi y’imperuka, kandi hari ibihamya bishingiye kuri Bibiliya bigaragaza ko uhereye mu mwaka wa 1914 abantu bari muri icyo gihe.a Mu bimenyetso bifite icyo bisobanura Yohana yabonye mu iyerekwa, harimo indaya yibonekeza yataye isoni, yitwa “Babuloni Ikomeye, nyina w’indaya n’ibiteye ishozi byo mu isi.” Iyo ndaya yari mu yihe mimerere? Yohana yaravuze ati “mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.”—Ibyahishuwe 17:5, 6.
6. Kuki Babuloni Ikomeye itagereranya ubutegetsi bwo mu rwego rwa politiki bwo muri iyi si?
6 Uwo mugore agereranya nde? Si ngombwa ko dukekeranya twibaza uwo ari we. Dushobora kumumenya tugiye dukuramo uwo adashobora kuba we. Muri iryo yerekwa, Yohana yumvise umumarayika amubwira ati “ngwino njye kukwereka urubanza ya ndaya ikomeye yaciriwe, ya yindi yicara ku mazi menshi, ari na yo abami b’isi basambanaga na yo, n’abatuye isi bagasinda divayi y’ubusambanyi bwayo.” Niba abami cyangwa abategetsi bo muri iyi si basambana na yo, ubwo ni ukuvuga ko iyo ndaya idashobora kuba igereranya igice cy’iyi si kigizwe n’ubutegetsi bwo mu rwego rwa politiki.—Ibyahishuwe 17:1, 2, 18.
7. (a) Kuki Babuloni Ikomeye itagereranya igice cy’iyi si kigizwe n’ubucuruzi? (b) Babuloni Ikomeye igereranya iki?
7 Iyo nkuru ikomeza itubwira ko “abacuruzi bo mu isi bakungahajwe n’iraha ryayo ryinshi ry’urukozasoni.” Bityo rero, Babuloni Ikomeye, ntishobora kugereranya igice cy’iyi si kigizwe n’ubucuruzi, cyangwa “abacuruzi.” Ariko kandi, umwandiko wahumetswe ugira uti “ya mazi wabonye ya ndaya yicayeho, ni yo moko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi.” Ni ikihe gice gikomeye cy’iyi si gisigaye gihuza neza neza n’ibisobanuro by’iyo ndaya y’ikigereranyo ivugwaho ko isambana n’abategetsi b’abanyapolitiki, kigafatanya inyungu n’abacuruzi kandi kikaba cyicaye mu ikuzo hejuru y’amoko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi? Ni idini ry’ikinyoma mu buryo bwaryo bwose ryiyoberanyamo!—Ibyahishuwe 17:15; 18:2, 3.
8. Ni ibihe bimenyetso bindi bishimangira ibisobanuro bigaragaza Babuloni Ikomeye iyo ari yo?
8 Ibyo bisobanuro bigaragaza Babuloni Ikomeye iyo ari yo, byashimangiwe n’amagambo umumarayika yavuze ayiciraho iteka bitewe n’‘ibikorwa byayo by’ubupfumu’ yayobesheje amahanga (Ibyahishuwe 18:23). Ubupfumu bw’uburyo bwose bushingiye ku idini kandi buturuka ku badayimoni (Gutegeka 18:10-12). Bityo, Babuloni Ikomeye igomba kuba igereranya idini. Hari ibimenyetso bishingiye kuri Bibiliya bigaragaza ko igizwe n’amadini yose y’ikinyoma Satani yacengeje mu bantu kugira ngo batere umugongo Imana y’ukuri Yehova.—Yohana 8:44-47; 2 Abakorinto 11:13-15; Ibyahishuwe 21:8; 22:15.
9. Ni ibihe bintu amadini menshi ahuriyeho?
9 Nk’uko twabibonye muri iki gitabo, amadini menshi yo muri iyi si ateye urujijo, afite ibintu byinshi ahuriyeho. Amadini menshi akomoka ku migani y’imihimbano. Hafi ya yose ahuriye ku myizerere y’uko umuntu agira ubugingo budapfa, bukomeza kubaho iyo amaze gupfa bukajya mu yindi si cyangwa bukimukira mu kindi kiremwa. Amadini menshi ahuriye ku myizerere ivuga ko hari ahantu hateye ubwoba ho kubabarizwa urubozo, bamwe bita ikuzimu. Andi ahuriye ku myizerere ya kera y’abapagani y’imana z’ubutatu n’imanakazi z’imbyeyi. Bityo rero, birakwiriye rwose ko akomatanyirizwa hamwe, akagereranywa n’ikimenyetso kimwe cy’indaya, ari yo “Babuloni Ikomeye.”—Ibyahishuwe 17:5.
Iki ni igihe cyo guhunga idini ry’ikinyoma
10. Ni irihe herezo ryahanuwe rigomba kugera ku madini agereranywa n’indaya?
10 Bibiliya yahanuye ko amaherezo y’iyo ndaya ikorera ku isi hose azaba ayahe? Igitabo cy’Ibyahishuwe gikoresha imvugo y’ikigereranyo gisobanura ukuntu iyo ndaya izarimburwa n’ubutegetsi bw’abanyapolitiki. Ubwo butegetsi bugereranywa n’“amahembe icumi” ashyigikira Umuryango w’Abibumbye ugereranywa n’‘inyamaswa y’inkazi itukura,’ ari cyo gishushanyo cya gahunda ya politiki y’isi ya Satani iriho ikizinga cy’amaraso.—Ibyahishuwe 16:2; 17:3-16.b
11. (a) Kuki Imana yaciriyeho iteka idini ry’ikinyoma? (b) Bizagendekera bite Babuloni Ikomeye?
11 Urubanza Imana yaciriye amadini yose y’ikinyoma ya Satani, ni rwo ruzatuma arimburwa. Yahamwe n’icyaha cy’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka kubera ko yafatanyije n’amashumi yayo y’ubutegetsi bw’abanyapolitiki bukandamiza abantu kandi akabushyigikira. Idini ry’ikinyoma ryateye ikizinga cy’amaraso y’abatariho urubanza ku myenda yaryo kuko ryaranzwe n’umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo rigafatanya n’abayobozi ba buri gihugu mu ntambara. Bityo rero, Yehova yashyize mu mitima y’abanyapolitiki igitekerezo cyo gukora ibyo ashaka, bakibasira Babuloni Ikomeye bakayirimbura.—Ibyahishuwe 17:16-18.
12. (a) Wagombye gukora iki uhereye ubu kugira ngo uzarokoke igihe Babuloni izaba irimburwa? (b) Ni izihe nyigisho zitandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?
12 Mu gihe tugitegereje ibyo bintu bizagera ku madini y’ikinyoma yo mu isi, wagombye gukora iki? Igisubizo gikubiye mu magambo Yohana yumvise avugwa n’ijwi ryari riturutse mu ijuru rigira riti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo, kuko ibyaha byayo byirundanyije bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse ibikorwa byayo byo kurenganya abantu.” Bityo rero, iki ni cyo gihe cyo kumvira itegeko ry’umumarayika ridusaba gusohoka mu madini yose y’ikinyoma ya Satani, tukayoboka gahunda yo gusenga Yehova mu kuri. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 377.)—Ibyahishuwe 17:17; 18:4, 5; gereranya na Yeremiya 2:34; 51:12, 13.
Harimagedoni iregereje
13. Ni ibihe bintu bigomba kubaho mu gihe cya vuba aha?
13 Igitabo cy’Ibyahishuwe kigira kiti “ibyago byayo bizayigwirira mu munsi umwe, ni ukuvuga urupfu no kuboroga n’inzara, kandi izatwikwa ikongoke.” Nk’uko bigaragazwa n’ubuhanuzi bwose bwa Bibiliya, uwo “munsi umwe,” ni ukuvuga igihe gito cyo kurimburwa mu kanya gato, ubu uregereje. Koko rero, irimbuka rya Babuloni Ikomeye rizatangiza “umubabaro ukomeye” uzarangirana n’‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose . . . Harimagedoni.’ Iyo ntambara ya Harimagedoni izarangira gahunda ya politiki ya Satani itsinzwe, na we ajugunywe ikuzimu. Icyo gihe hazatangira isi nshya ikiranuka!—Ibyahishuwe 16:14-16; 18:7, 8; 21:1-4; Matayo 24:20-22.
14, 15. Ni ubuhe buhanuzi bwa Bibiliya uko bigaragara buri hafi gusohozwa?
14 Hagati aho ariko, hari ubundi buhanuzi bwa Bibiliya burimo busatira isohozwa ryabwo tubyirebera. Intumwa Pawulo yahanuye ubuhanuzi burimo n’umuburo agira ati “naho ku birebana n’ibihe hamwe n’ibihe byagenwe bavandimwe, ntimukeneye kugira icyo mubyandikirwaho. Mwe ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro. Igihe bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano!,’ ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta ho bazahungira rwose.”—1 Abatesalonike 5:1-3.
15 Bisa naho amahanga yahoze arebana ay’ingwe kandi akekana amababa ubu agenda arushaho kugira amakenga, agana mu mimerere izatuma ashobora gutangaza amahoro n’umutekano ku isi hose. Ibyo na byo bitumenyesha ko umunsi wo gusohoza urubanza Yehova yaciriye idini ry’ikinyoma, amahanga n’umutegetsi wayo Satani, wegereje.—Zefaniya 2:3; 3:8, 9; Ibyahishuwe 20:1-3.
16. Kuki inama yatanzwe na Yohana ikwiriye rwose muri iki gihe?
16 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni babaho mu buryo bugaragaza ko babona ko ubutunzi ari bwo bwonyine bufite agaciro karambye. Nyamara kandi, ibyo iyi si yononekaye itanga ntibifite ireme kandi ntibiramba. Ni yo mpamvu inama yatanzwe na Yohana ikwiriye rwose. Yaravuze ati “ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi. Iyo umuntu akunda isi, gukunda Data ntibiba biri muri we, kuko ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, bidaturuka kuri Data ahubwo bituruka mu isi. Byongeye kandi, isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.” Ese ntiwahitamo kuziberaho iteka ryose?—1 Yohana 2:15-17.
Isi nshya yasezeranyijwe
17. Ni iki igihe kizaza gihishiye abashaka Imana y’ukuri?
17 None se ko Imana igiye gucira iyi si urubanza ikoresheje Yesu Kristo, ni iki kizakurikiraho? Kera cyane, mu Byanditswe by’Igiheburayo, Imana yahanuye ko yari kuzasohoza umugambi wa mbere yari ifitiye abantu bo kuri iyi si, wo kugira umuryango w’abantu bumvira bishimira ubuzima butunganye muri paradizo yo ku isi. Nubwo Satani yagerageje kurogoya uwo mugambi, Imana ntiyasheshe isezerano ryayo. Ni yo mpamvu Umwami Dawidi yanditse ati “abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi. Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho . . . Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:9-11, 29; Yohana 5:21-30.
18-20. Ni irihe hinduka rizabaho ku isi?
18 Nyuma yaho isi izaba imeze ite? Ese izaba yarahumanyijwe burundu, yarabaye umuyonga kandi yaratsembweho amashyamba? Ashwi da! Mu mugambi wa mbere wa Yehova, yari yateganyije ko isi yagombaga kuba isukuye, iriho ibintu byose, mbese ari ubusitani bwa paradizo. Nubwo abantu bangije isi, ubona ibyo rwose bishoboka. Ariko kandi, Yehova yasezeranyije ko ‘azarimbura abarimbura isi.’ Mu kinyejana cya 20 ni bwo bwonyine isi yose yageze mu mimerere yo kurimbuka. Iyo ni indi mpamvu ituma twizera ko vuba aha Yehova azagira icyo akora kugira ngo arinde umutungo we, ni ukuvuga ibiremwa bye.—Ibyahishuwe 11:18; Intangiriro 1:27, 28.
19 Iryo hinduka rizabaho vuba aha muri gahunda y’Imana y’“ijuru rishya n’isi nshya.” Ibyo ntibisobanura ko hazabaho ikirere gishya n’umubumbe mushya, ahubwo bisobanura ko hazabaho ubuyobozi bushya bwo mu buryo bw’umwuka buzategeka isi izaba yahinduwe nshya ituwe n’abantu bashubijwe mu mimerere ya mbere. Muri iyo si nshya, nta wuzarya imitsi bagenzi be cyangwa ngo agirire nabi inyamaswa. Nta rugomo ruzahaba cyangwa kumena amaraso. Nta muntu uzabura aho aba, nta wuzicwa n’inzara cyangwa ngo akandamizwe.—Ibyahishuwe 21:1; 2 Petero 3:13.
20 Ijambo ry’Imana rigira riti “‘bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti, kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo. . . . Isega n’umwana w’intama bizarisha hamwe, kandi intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa. Umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizateza akaga kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose,’ ni ko Yehova avuga.”—Yesaya 65:17-25.
Urufatiro rw’isi nshya
21. Kuki isi nshya izabaho nta kabuza?
21 Wenda ushobora kuba wibaza uti ‘ibyo bizashoboka bite?’ Ibyo bizashoboka kubera ko “Imana idashobora kubeshya yasezeranyije uhereye kera cyane” ko abantu bazongera gusubizwa mu mimerere ya mbere bakagira ubuzima bw’iteka butunganye. Kandi urufatiro rw’ibyo byiringiro ruri mu magambo intumwa Petero yanditse mu rwandiko rwe rwa mbere yandikira Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka ati “hasingizwe Imana, ari na yo Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, kuko ku bw’imbabazi zayo nyinshi yatubyaye bundi bushya, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima binyuze ku kuzuka kwa Yesu Kristo mu bapfuye, kandi duhabwe umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka.”—Tito 1:1, 2; 1 Petero 1:3, 4.
22. Ni uruhe rufatiro rw’ibyiringiro by’isi nshya, kandi kuki?
22 Umuzuko wa Yesu Kristo ni urufatiro rw’ibyiringiro by’isi nshya ikiranuka kubera ko ari we Imana yashyizeho kugira ngo azategekere mu ijuru, ategeka isi izaba yarejejwe. Pawulo na we yatsindagirije agaciro k’umuzuko wa Yesu igihe yandikaga ati “ariko noneho, Kristo yazuwe mu bapfuye aba umuganura w’abasinziriye mu rupfu. Nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe. Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”—1 Abakorinto 15:20-22.
23. (a) Kuki umuzuko wa Kristo ari ingenzi? (b) Ni irihe tegeko Yesu wazuwe yahaye abigishwa be?
23 Urupfu rw’igitambo cya Kristo rw’incungu hamwe n’umuzuko we, byabaye urufatiro rw’ibyiringiro by’“ijuru rishya,” ni ukuvuga ubutegetsi bw’Ubwami, n’“isi nshya” ni ukuvuga umuryango w’abantu bahindutse, bashubijwe mu mimerere ya mbere. Nanone umuzuko we watumye intumwa ze zizerwa zirushaho kugira umwete wo gukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha. Iyo nkuru iratubwira iti “icyakora abigishwa cumi n’umwe bo bajya i Galilaya ku musozi Yesu [wazuwe] yari yababwiye, bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya. Nuko Yesu arabegera avugana na bo, arababwira ati ‘nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.’”—Matayo 19:28, 29; 28:16-20; 1 Timoteyo 2:6.
24. Umuzuko wa Yesu utanga icyizere cy’uwuhe mugisha abantu bategereje?
24 Nanone umuzuko wa Yesu watanze icyizere cy’undi mugisha abantu bategereje, ni ukuvuga umuzuko w’abapfuye. Igihe Yesu yazuraga Lazaro mu bapfuye, byari ikimenyetso cy’umuzuko w’abantu benshi kurushaho uzaba mu gihe kizaza. (Reba ipaji ya 249-250.) Yesu yari yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira guhabwa ubuzima, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwa urubanza.”—Yohana 5:28, 29; 11:39-44; Ibyakozwe 17:30, 31.
25. (a) Ni ayahe mahitamo abazaba bari mu isi nshya bose bazaba bafite? (b) Ni irihe dini rizaba riri mu isi nshya?
25 Mbega ukuntu bizaba bishimishije igihe tuzaba twakira abantu twakundaga bazaba bazuka! Birashoboka ko ab’igihe kimwe bazabanza, hagakurikiraho ab’ikindi. Mu isi nshya, abantu bazaba bari mu mimerere itunganye, maze buri wese ahitemo niba azasenga Imana y’ukuri Yehova, cyangwa ahitemo gutakaza ubuzima namwigomekaho. Koko rero, mu isi nshya hazaba harimo idini rimwe gusa, ni ukuvuga uburyo bumwe bwo gusenga Imana. Ishimwe ryose rizaba ari iry’Umuremyi wuje urukundo, kandi umuntu wese wumvira azasubiramo amagambo y’umwanditsi wa Zaburi, agira ati “Mwami Mana yanjye, nzagushyira hejuru, nsingize izina ryawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose. . . . Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane; gukomera kwe ntikurondoreka.”—Zaburi 145:1-3; Ibyahishuwe 20:7-10.
26. Kuki wagombye gusuzuma Ijambo ry’Imana Bibiliya?
26 Ubu noneho ubwo wamaze kugereranya amadini akomeye yo mu isi, turagutumirira kugenzura witonze Ijambo ry’Imana Bibiliya, ari na ryo imyizerere y’Abahamya ba Yehova ishingiyeho. Igenzurire urebe ibihamya bigaragaza ko Imana y’ukuri ishobora kuboneka. Waba uri mu idini ry’Abahindu, irya Isilamu, iry’Ababuda, irya Shinto, irya Confucius, irya Tao, iry’Abayahudi, iry’Abakristo cyangwa irindi, iki ni cyo gihe cyo kugenzura imishyikirano ufitanye n’Imana nzima y’ukuri. Birashoboka ko idini urimo, uririmo bitewe n’aho wavukiye, ukaba nta cyo washoboraga kubikoraho. Mu by’ukuri, nta cyo wahomba uramutse ugenzuye icyo Bibiliya ivuga ku byerekeye Imana. Ibyo bishobora kuba ari uburyo ubonye mu buzima bwawe bwo kumenya by’ukuri umugambi Imana, Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ifitiye isi n’abantu bayiriho. Koko rero, imihati ivuye ku mutima uzashyiraho ushakisha Imana, ishobora kuzagira icyo ikugezaho niwigana Bibiliya n’intumwa za Yehova, ni ukuvuga Abahamya be, baguhaye iki gitabo.
27. (a) Yesu agutumirira gukora iki? (b) Mu buryo buhuje n’umutwe w’iki gitabo, ni iki Yesaya atumirira buri muntu gukora?
27 Yesu yavugaga ukuri igihe yagiraga ati “mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.” Ushobora kubarirwa mu bantu babonye Imana y’ukuri niwumvira ubutumwa bw’umuhanuzi Yesaya bugira buti “mushake Yehova bigishoboka ko abonwa; mumwambaze akiri bugufi. Umuntu mubi nareke inzira ye, n’ugira nabi areke imitekerereze ye, agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.”—Matayo 7:7; Yesaya 55:6, 7.
28. Ni ba nde bashobora kugufasha kubona Imana y’ukuri?
28 Niba ushakisha Imana y’ukuri, sanga Abahamya ba Yehova nta cyo wishisha.c Bazishimira kugufasha ku buntu kurushaho kumenya Data n’ibyo ashaka amazi atararenga inkombe.—Zefaniya 2:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’‘iminsi y’imperuka,’ reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’ubwo buhanuzi, reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro yabyo ikomeye iri bugufi!, ku ipaji ya 33-37, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
c Niba wifuza urutonde rwa aderesi zabo, reba ipaji ya 384.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 377]
Uko wamenya idini ry’ukuri
1. Idini ry’ukuri risenga Imana imwe gusa y’ukuri, Yehova.—Gutegeka 6:4, 5; Zaburi 146:5-10; Matayo 22:37, 38.
2. Idini ry’ukuri rishyikirana n’Imana binyuze kuri Kristo Yesu.—Yohana 17:3, 6-8; 1 Timoteyo 2:5, 6; 1 Yohana 4:15.
3. Idini ry’ukuri ryigisha urukundo ruzira ubwikunde kandi rikarugaragariza mu bikorwa.—Yohana 13:34, 35; 1 Abakorinto 13:1-8; 1 Yohana 3:10-12.
4. Idini ry’ukuri rikomeza kutiyandurisha politiki n’ubushyamirane bwo mu isi. Ntirigira aho ribogamira mu ntambara.—Yohana 18:36; Yakobo 1:27.
5. Idini ry’ukuri ryemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, bityo rikaba rigaragaje ko Imana ari inyakuri.—Abaroma 3:3, 4; 2 Timoteyo 3:16, 17; 1 Abatesalonike 2:13.
6. Idini ry’ukuri ntiryihanganira intambara cyangwa urugomo.—Mika 4:2-4; Abaroma 12:17-21; Abakolosayi 3:12-14.
7. Idini ry’ukuri rituma abantu bo mu moko yose n’indimi zose bunga ubumwe. Ntiryigisha abantu gukunda igihugu by’agakabyo cyangwa kwangana, ahubwo ribigisha urukundo.—Yesaya 2:2-4; Abakolosayi 3:10, 11; Ibyahishuwe 7:9, 10.
8. Idini ry’ukuri rishishikariza abantu gukorera Imana batabitewe n’inyungu zishingiye ku bwikunde cyangwa umushahara, ahubwo babitewe n’urukundo. Ntirisingiza abantu; risingiza Imana.—1 Petero 5:1-4; 1 Abakorinto 9:18; Matayo 23:5-12.
9. Idini ry’ukuri ritangaza ko ibyiringiro by’abantu ari Ubwami bw’Imana, aho kuba ibitekerezo bishingiye kuri politiki cyangwa imibereho y’abantu.—Mariko 13:10; Ibyakozwe 8:12; 28:23, 30, 31.
10. Idini ry’ukuri ryigisha ukuri ku byerekeye umugambi Imana ifitiye abantu n’isi. Ntiryigisha ibinyoma by’amadini by’uko umuntu agira ubugingo budapfa kandi ko ababarizwa ikuzimu iteka. Ryigisha ko Imana ari urukundo.—Abacamanza 16:30; Yesaya 45:12, 18; Matayo 5:5; 1 Yohana 4:7-11; Ibyahishuwe 20:13, 14.
[Ifoto]
Abahamya babwiriza mu Buholandi
[Amafoto yo ku ipaji ya 373]
Isi ishobora kuba paradizo; kugira ngo bigerweho, hakenewe ubutegetsi bukiranuka, kandi Imana yarabudusezeranyije
[Ifoto yo ku ipaji ya 374]
Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yategetse abigishwa be kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza ku isi yose
[Ifoto yo ku ipaji ya 379]
Umuzuko w’abapfuye uzatuma abantu bo ku isi yose bishima