Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
3 Igihe kimwe Yohana+ Umubatiza yabwirije+ mu butayu bwa Yudaya 2 avuga ati: “Nimwihane, kuko Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza.”+ 3 Nanone Yohana ni we umuhanuzi Yesaya+ yari yarahanuye avuga ati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu agira ati: ‘nimutegurire Yehova inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+ 4 Yohana yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu.+ Ibyokurya bye byari inzige* n’ubuki.*+ 5 Abantu b’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose baramusangaga,+ 6 akababatiriza* mu Ruzi rwa Yorodani,+ bakavugira ibyaha byabo aho abantu benshi bateraniye.
7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo+ benshi baje aho yabatirizaga, arababwira ati: “Mwa bana b’impiri mwe,+ ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?+ 8 Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye. 9 Ntimwibwire muti: ‘dukomoka kuri Aburahamu.’+ Ndababwira ko n’aya mabuye Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu. 10 Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ni yo mpamvu igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.+ 11 Njye mbabatirisha amazi kubera ko mwihannye,+ ariko uzaza nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto.+ Uwo azababatirisha umwuka wera+ n’umuriro.+ 12 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosora.* Azasukura imbuga ahuriraho imyaka, ayeze kandi abike ingano. Ariko umurama* azawutwikisha umuriro+ udashobora kuzimywa.”
13 Hanyuma Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana kugira ngo amubatize.+ 14 Ariko Yohana agerageza kumubuza avuga ati: “Ni njye ukeneye kubatizwa nawe, none ni wowe uje ngo nkubatize?” 15 Yesu aramusubiza ati: “Emera bigende bityo, kuko dukwiriye gukora ibyo Imana yategetse byose.”* Nuko ntiyongera kumubuza. 16 Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka,+ abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma.+ 17 Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye+ nkunda, nkamwemera.”+