Yesaya
55 Yemwe abafite inyota mwese,+ nimuze mufate amazi.+
Namwe abadafite amafaranga nimuze mugure murye.
Rwose, nimuze mugure divayi n’amata+ mudatanze amafaranga cyangwa ikindi kintu.+
2 Kuki mukomeza gutanga amafaranga mugura ibintu bitari ibyokurya
Kandi se kuki mutanga amafaranga muba mwabonye bibaruhije mugura ibintu bidahaza?
3 Mutege amatwi kandi munsange.+
Nimwumve maze muzakomeze kubaho
Kandi nzagirana namwe isezerano rihoraho,+
Rihuje n’urukundo rudahemuka nakunze Dawidi, isezerano ryo kwizerwa.+
5 Dore uzahamagara abantu utazi
Kandi abantu bo mu gihugu utigeze kumenya baziruka bagusanga,
Kubera Yehova Imana yawe,+ Uwera wa Isirayeli,
Kuko azagushyira hejuru.+
8 Yehova aravuga ati: “Kuko ibyo mutekereza atari byo ntekereza+
Kandi ibyo mukora bitandukanye n’ibyo nkora.
9 Nk’uko ijuru risumba isi,
Ni ko n’ibikorwa byanjye bisumba ibyanyu
Kandi ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza.+
10 Nk’uko imvura n’urubura bimanuka bivuye mu ijuru
Ntibisubireyo bitaratosa ubutaka, ngo bimeze imyaka kandi yere,
Umuhinzi akabona imbuto n’urya akabona ibyokurya,
Imisozi n’udusozi bizanezererwa imbere yanyu, bisakuze byishimye+
Kandi ibiti byo mu murima byose bizakoma amashyi.+
13 Ahari ibihuru by’amahwa hazamera igiti cy’umuberoshi,+
Naho ahari igisura hamere igiti cy’umuhadasi.
Bizatuma izina rya Yehova rimenyekana,+
Bibe ikimenyetso kitazigera kivaho.”