Yesaya
6 Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo,+ nabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami yashyizwe hejuru.*+ Igice cyo hasi cy’umwenda yari yambaye cyari kinini cyane ku buryo cyuzuraga urusengero. 2 Abaserafi bari bahagaze hejuru ye. Buri wese yari afite amababa atandatu, abiri akayatwikiriza mu maso he, andi abiri akayatwikiriza ibirenge bye, naho andi abiri akayagurukisha.
3 Umwe yahamagaraga undi akamubwira ati:
“Yehova nyiri ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera.+
Isi yose yuzuye ikuzo rye.”
4 Nuko ibyo inzugi zari zifasheho binyeganyezwa n’urwo rusaku,* kandi inzu yose yuzura umwotsi.+
5 Maze ndavuga nti: “Kambayeho!
Amaso yanjye yabonye Umwami Yehova nyiri ingabo ubwe!”
6 Ariko umwe mu baserafi araguruka aza aho ndi, afite mu ntoki ze ikara ryaka+ yari yakuye ku gicaniro* akoresheje igikoresho cyo kuvanaho amakara.+ 7 Nuko arinkoza ku munwa arambwira ati:
“Dore, iri rikoze ku minwa yawe,
None ikosa ryawe rikuvuyeho
N’icyaha cyawe urakibabariwe.”
8 Nuko numva ijwi rya Yehova rivuga riti: “Ndatuma nde, ni nde twakohereza?”+ Nanjye ndavuga nti: “Ndi hano, ba ari njye utuma.”+
9 Na we arambwira ati: “Genda ubwire aba bantu uti:
‘Muzumva, mwongere mwumve,
Ariko ntimuzasobanukirwa;
Muzareba, mwongere murebe,
Ariko nta cyo muzamenya.’+
10 Utume umutima w’aba bantu winangira,+
Utume amatwi yabo atumva+
Kandi amaso yabo uyafunge,
Kugira ngo batarebesha amaso yabo,
Bakumvisha amatwi yabo,
Maze umutima wabo ugasobanukirwa,
Bakisubiraho maze bagakira.”
11 Nuko ndavuga nti: “Yehova, bizageza ryari?” Na we aransubiza ati:
“Ni ukugeza igihe imijyi izaba yarasenyutse ikaba amatongo, itakibamo abaturage,
Amazu atakibamo abantu
N’igihugu cyarasenyutse kandi kidatuwe;+
12 Kugeza igihe Yehova azirukana abantu akabageza kure,+
Maze igice kinini cy’igihugu kigasigara nta bantu bakirimo.
13 Ariko igihugu kizasigaramo kimwe cya cumi cy’abaturage ba Isirayeli kandi kizongera gitwikwe nk’igiti kinini, nk’igiti kinini cyane gitemwa kigasigarana igishyitsi. Urubyaro rwera ni rwo ruzaba igishyitsi cyacyo.”