Twiyemeje kubwiriza mu buryo bunonosoye
“Yadutegetse kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye.”—IBYAK 10:42.
1. Igihe Petero yavuganaga na Koruneliyo yagaragaje ko intumwa zari zifite iyihe nshingano?
UMUSIRIKARE mukuru mu ngabo z’u Butaliyani yakoranyirije bene wabo n’incuti ze mu gikorwa cyaje kugira ihinduka rikomeye ku mishyikirano Imana igirana n’abantu. Uwo muntu watinyaga Imana ni Koruneliyo. Intumwa Petero yabwiye abo bantu ko intumwa zari zarategetswe “kubwiriza abantu no guhamya [ibya Yesu] mu buryo bunonosoye.” Ubuhamya Petero yatanze bwageze ku bintu byinshi kandi bitangaje. Abanyamahanga batakebwe bahawe umwuka w’Imana, barabatizwa maze bagira ibyiringiro byo kuzaba abami mu ijuru hamwe na Yesu. Mbega ukuntu ubuhamya Petero yatanze mu buryo bunonosoye bwagize ingaruka nziza!—Ibyak 10:22, 34-48.
2. Tubwirwa n’iki ko itegeko ryo gutanga ubuhamya ritahawe intumwa 12 gusa?
2 Ibyo byabaye mu mwaka wa 36. Hari hashize imyaka igera hafi kuri ibiri umuntu wagiraga ishyaka ryinshi mu kurwanya Abakristo agize ihinduka rikomeye cyane mu mibereho ye. Igihe Sawuli w’i Taruso yari mu nzira ajya i Damasiko, Yesu yaramubonekeye maze aramubwira ati ‘injira mu mugi, uzabwirwa icyo ugomba gukora.’ Yesu yijeje umwigishwa Ananiya ko Sawuli yari gutanga ubuhamya “ku banyamahanga no ku bami no ku Bisirayeli.” (Soma mu Byakozwe 9:3-6, 13-20.) Igihe Ananiya yari kumwe na Sawuli, yaramubwiye ati “Imana ya ba sogokuruza yaguhisemo . . . kuko ugomba kubera [Yesu] umuhamya imbere y’abantu bose” (Ibyak 22:12-16). Ni gute Sawuli, waje kwitwa Pawulo, yafatanye uburemere iyo nshingano yo kubwiriza?
Yabwirije mu buryo bunonosoye rwose!
3. (a) Ni iyihe nkuru yihariye turi bwibandeho? (b) Ni gute abasaza bo muri Efeso bitabiriye ubutumire bwa Pawulo, kandi se ibyo bituma tubakuraho uruhe rugero rwiza?
3 Byari kuba byiza iyo twiga mu buryo burambuye ibyo Pawulo yakoze byose nyuma yaho, ariko reka ubu twibande kuri disikuru yatanze ahagana mu mwaka wa 56, iboneka mu Byakozwe igice cya 20. Pawulo yatanze iyo disikuru ari hafi kurangiza urugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari. Yari amaze kugera ku cyambu cy’i Mileto kiri ku Nyanja (Egée) maze ava mu bwato, kandi yari yatumyeho abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso. Efeso yari ku birometero 50 uvuye aho, ariko urugendo rwari rurerure kurushaho kubera ko imihanda yarimo amakoni. Ushobora kwiyumvisha ukuntu abasaza bo muri Efeso bumvise bishimye igihe babonaga ubutumire bwa Pawulo. (Gereranya n’Imigani 10:28.) Nubwo bari bishimye ariko, byabasabaga kugira ibyo bitegura kugira ngo bashobore kujya i Mileto. Ese bamwe muri bo baba baragombaga gufata konji cyangwa gufunga amaduka yabo? Muri iki gihe, Abakristo benshi babigenza batyo kugira ngo badacikanwa n’umunsi n’umwe mu makoraniro y’intara bagira buri mwaka.
4. Ni akahe kamenyero Pawulo yari afite igihe yari muri Efeso mu gihe cy’imyaka runaka?
4 Ese utekereza ko Pawulo yakoraga iki i Mileto mu minsi itatu cyangwa ine yamaze ategereje ko abo basaza bahagera? Wowe se wari gukora iki? (Gereranya n’Ibyakozwe 17:16, 17.) Amagambo Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso aradufasha kumenya igisubizo. Yavuze iby’akamenyero ko kubwiriza yari afite mu gihe cy’imyaka myinshi, harimo n’igihe yari muri Efeso mbere yaho. (Soma mu Byakozwe 20:18-21.) Kubera ko yari azi ko ibyo yavugaga byari ukuri, yagize ati ‘muzi neza uko uhereye ku munsi wa mbere nakandagizaga ikirenge mu ntara ya Aziya, nahamirije [Abayahudi n’Abagiriki] mu buryo bunonosoye.’ Koko rero, yari yariyemeje gusohoza inshingano Yesu yari yaramuhaye. Ni gute yayishohoje muri Efeso? Uburyo bumwe yayishohojemo ni ukubwiriza Abayahudi, akajya aho abenshi bashoboraga kuboneka. Luka yavuze ko igihe Pawulo yari muri Efeso ahagana mu mwaka wa 52-55, ‘yatanze ibiganiro kandi akemeza abantu’ bari bari mu isinagogi. Igihe Abayahudi “bakomezaga kwinangira ntibizere,” Pawulo yitaye ku bandi bantu, yimukira ahandi muri uwo mugi ariko akomeza kubwiriza. Bityo, yahamirije Abayahudi n’Abagiriki bo muri uwo mugi.—Ibyak 19:1, 8, 9.
5, 6. Kuki twakwizera ko igihe Pawulo yabwirizaga ku nzu n’inzu yabwirizaga abatizera?
5 Uko igihe cyagiye gihita, bamwe mu babaye Abakristo bujuje ibisabwa baba abasaza, ari bo Pawulo yavuganye na bo i Mileto. Pawulo yabibukije uburyo yari yarakoresheje ababwiriza, agira ati “sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu.” Muri iki gihe hari abantu bavuga ko igihe Pawulo yavugaga ayo magambo yerekezaga gusa ku gusura abo bari bahuje ukwizera mu rwego rwo kuragira umukumbi, ariko ibyo si byo. Amagambo ngo ‘kwigishiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu,’ yerekeza mu buryo bw’ibanze ku kubwiriza abantu batizera. Ibyo bigaragarira neza mu magambo Pawulo yakurikijeho, aho yavuze ko yahamirije “Abayahudi n’Abagiriki, ngo bihane bahindukirire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu.” Biragaragara rero ko Pawulo yabwirizaga abatizera bari bakeneye kwihana no kwizera Yesu.—Ibyak 20:20, 21.
6 Igihe ntiti imwe yasesenguraga mu buryo burambuye Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, yagize icyo ivuga ku magambo aboneka mu Byakozwe 20:20 igira iti “Pawulo yari amaze imyaka itatu muri Efeso. Yasuye buri rugo cyangwa abwiriza nibura abantu bose (umurongo wa 26). Ibyo bigaragaza ko kubwiriza ku nzu n’inzu bishingiye ku Byanditswe, kimwe n’uko bimeze ku bihereranye no kubwiriza mu ruhame.” Pawulo yaba yarasuye buri nzu nk’uko iyo ntiti ibivuga cyangwa atari ko yabigenje, ntiyashakaga ko abasaza bo muri Efeso bibagirwa uburyo yabwirijemo, n’icyo ibyo byagezeho. Luka yagize ati “abari batuye mu ntara ya Aziya bose bumvise ijambo ry’Umwami, ari Abayahudi cyangwa Abagiriki” (Ibyak 19:10). Ariko se, ni gute abari batuye muri Aziya “bose” bashobora kuba barumvise ijambo ry’Umwami, kandi se ibyo bishobora kugaragaza iki ku bihereranye n’umurimo wacu wo kubwiriza?
7. Ni gute umurimo wa Pawulo wo kubwiriza ushobora kuba waragize ingaruka ku bantu baruta abo yabwirije ku giti cye?
7 Abantu benshi bumvise ubutumwa bwa Pawulo, bitewe nuko yabwirizaga ahantu hahurira abantu benshi no ku nzu n’inzu. Ese wumva bishoboka ko abo bose bumvise ubutumwa bagumye muri Efeso, ntihagire n’umwe ujya ahandi hantu agamije gucuruza, guturana na bene wabo cyangwa gushaka ahantu hatuje ho gutura? Biragoye kwiyumvisha ko bagumyeyo. Impamvu nk’izo zituma muri iki gihe abantu benshi bimuka, kandi wenda nawe byakubayeho. Nanone kandi, icyo gihe abantu baturutse mu tundi turere, basuraga Efeso bazanywe n’impamvu zifitanye isano n’imibanire y’abantu cyangwa iz’ubucuruzi. Mu gihe babaga bari muri Efeso, bashobora kuba barahuraga na Pawulo bakaganira, cyangwa bakaba baramwumvaga abwiriza. Byari kugenda bite mu gihe bari kuba basubiye iwabo? Abari kuba bemeye ukuri, bari kubwiriza. Abandi bo bashobora kuba batarizeye, ariko birashoboka ko babwiye abandi ibyo bumvise muri Efeso. Ku bw’ibyo, bene wabo, abaturanyi cyangwa abakiriya, bumvise ukuri, kandi bamwe bashobora kuba barakwemeye. (Gereranya na Mariko 5:14.) Ni iki ibyo byerekana ku birebana n’ibyo umurimo wawe wo kubwiriza ushobora kugeraho?
8. Ni gute abantu bari batuye hirya no hino mu ntara ya Aziya bashobora kuba baramenye ukuri?
8 Pawulo yerekeje ku gihe yari yaramaze abwiriza muri Efeso mbere yaho, maze yandika avuga ko ‘yugururiwe irembo rigari rijya mu murimo’ (1 Kor 16:8, 9). Iryo rembo ni irihe, kandi se ni gute yaryugururiwe? Kuba Pawulo yarakomeje kubwiriza muri Efeso byatumye ubutumwa bwiza bugera mu tundi duce. Reka turebe imigi itatu, ari yo Kolosayi, Lawodikiya na Hiyerapoli, yari yitaruye Efeso, umugi wari wegereye inyanja. Pawulo ntiyigeze asura iyo migi, ariko ubutumwa bwiza bwagezeyo. Epafura yakomokaga muri ako karere (Kolo 2:1; 4:12, 13). Ese Epafura yaba yarumvise ubuhamya bwa Pawulo ari muri Efeso maze agahinduka Umukristo? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ariko igihe Epafura yamenyekanishaga ukuri mu karere yakomokagamo, ashobora kuba yarabikoraga ahagarariye intumwa Pawulo (Kolo 1:7). Ubutumwa Abakristo babwirizaga, bushobora nanone kuba bwarageze mu yindi migi, urugero nka Filadelifiya, Sarudi na Tuwatira, mu myaka Pawulo yamaze abwiriza muri Efeso.
9. (a) Ni ikihe cyifuzo kivuye ku mutima Pawulo yari afite? (b) Isomo ry’umwaka wa 2009 rivuga ngo iki?
9 Ku bw’ibyo, abasaza bo muri Efeso bari bafite impamvu zumvikana zo kwemera amagambo Pawulo yababwiye, agira ati “sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye; icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana butagereranywa.” Uwo murongo wa Bibiliya urimo amagambo atera inkunga kandi ashishikaje agize isomo ry’umwaka ryo mu wa 2009. Iryo somo rigira riti ‘Jya ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’—Ibyak 20:24.
Kubwiriza mu buryo bunonosoye muri iki gihe
10. Ni iki kigaragaza ko natwe tugomba kubwiriza mu buryo bunonosoye?
10 Itegeko ryo “kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye,” ryaje no guhabwa abandi bantu batari intumwa. Nyuma y’uko Yesu azutse, yategetse abigishwa bagera kuri 500 bari bateraniye i Galilaya agira ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibintu byose nabategetse.” Iryo tegeko rireba Abakristo b’ukuri bose muri iki gihe, nk’uko bigaragazwa n’amagambo Yesu yavuze agira ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”—Mat 28:19, 20.
11. Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bakora uwuhe murimo w’ingenzi?
11 Abakristo barangwa n’ishyaka bakomeza kumvira iryo tegeko, bakihatira ‘kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’ Uburyo bw’ingenzi bwo kubigeraho ni ukubwiriza ku nzu n’inzu, ari bwo Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso. Mu gitabo cyasohotse mu mwaka wa 2007 kivuga ibirebana n’uko umurimo w’ubumisiyonari wagira ingaruka nziza, uwitwa David G. Stewart, Jr. yagize ati “uburyo bw’ingirakamaro kandi buhuje n’imimerere Abahamya ba Yehova bakoresha bigisha abantu uko babwiriza abandi, bwagize icyo bugeraho kurusha ubundi buryo abantu bakoresha bavuga amagambo gusa [umuntu yihagarariye imbere y’abayoboke]. Abahamya ba Yehova benshi bashimishwa no kugeza ku bandi imyizerere yabo.” Ubwo buryo bwabo bwageze ku ki? Uwo mugabo yakomeje agira ati “mu mwaka wa 1999, mu bantu navuganye na bo mu mirwa mikuru ibiri yo mu Burayi bw’i Burasirazuba, abari hagati ya 2 na 4 ku ijana muri bo, ni bo gusa bavuze ko babwirijwe n’abamisiyonari bo mu idini ry’‘Abamorumoni.’ Abarenga 70 ku ijana bavuze ko, buri wese ku giti cye, yabwirijwe n’Abahamya ba Yehova, kandi ibyo bikaba byarabayeho incuro nyinshi.”
12. (a) Kuki tubwiriza abantu bo mu ifasi yacu “incuro nyinshi”? (b) Ese ushobora kuvuga inkuru y’umuntu waje kwemera ubutumwa tubwiriza kandi mbere atarabwitabiraga?
12 Ibyo bishobora kuba ari na ko bimeze ku bantu bo mu gace utuyemo, kandi ushobora kuba warabigizemo uruhare. Igihe wowe ‘ku giti cyawe’ wabwirizaga abantu ku nzu n’inzu, wavuganye n’abagabo, abagore ndetse n’abakiri bato. Bamwe bashobora kuba bataraguteze amatwi nubwo wabagezeho “incuro nyinshi.” Abandi bashobora kuba baraguteze amatwi igihe gito cyane ubwo wabasomeraga umurongo wa Bibiliya cyangwa ukababwira igitekerezo gishingiye ku Byanditswe. Ariko hari abandi washoboye kugezaho ubutumwa bwiza kandi barabwitabira. Ibyo byose bishobora kutubaho mu gihe ‘tubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’ Nk’uko ushobora kuba ubizi, hari ingero nyinshi z’abantu babwirijwe “incuro nyinshi” bakagaragaza ko badashimishijwe, ariko nyuma bakaza kugira ihinduka. Birashoboka ko hari icyababayeho cyangwa kikaba ku bo bakunda, kikaba ari cyo cyatumye bemera kwakira ukuri. Ubu ni abavandimwe na bashiki bacu. Bityo rero, ntukanamuke nubwo waba udaheruka kubona abantu benshi bitabira ubutumwa. Ntitwitega ko buri wese azemera ukuri. Ariko icyo Imana itwitezeho, ni uko dukomeza kubwiriza mu buryo bunonosoye, tubigiranye umwete n’ishyaka.
Dushobora kutamenya ingaruka nziza umurimo wacu uzagira
13. Ni gute umurimo wacu wo kubwiriza ushobora kugira ingaruka dushobora kuba tutazi?
13 Ingaruka umurimo wa Pawulo wagize, ntizagarukiye gusa ku bantu we ubwe yafashije kuba Abakristo, kandi uko ni ko bimeze ku murimo dukora. Twishyiriraho intego yo kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, tukagera ku bantu benshi uko bishoboka kose. Tugeza ubutumwa bwiza ku baturanyi, abo dukorana na bene wacu. Ese tuba tuzi icyo bizageraho? Kuri bamwe, bishobora guhita bigira ikintu cyiza bigeraho. Mu yindi mimerere, imbuto z’ukuri zishobora mu gihe runaka kuguma mu butaka bugereranywa n’umutima w’umuntu, ariko nyuma yaho zigashinga imizi kandi zigakura. Ndetse n’iyo ibyo bitabaho, abantu tubwiriza bashobora kugeza ku bandi ibyo twababwiye, ibyo twizera n’ibyo dukora. Koko rero, birashoboka ko abo tubwiriza batuma izo mbuto zigera mu bundi butaka bwiza batabizi.
14, 15. Ni iki umurimo wo kubwiriza umuvandimwe umwe yakoze, wagezeho?
14 Reka dufate urugero rwa Ryan n’umugore we Mandi, baba muri leta ya Floride yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Igihe Ryan yari ku kazi, yabwirije umukozi mugenzi we mu buryo bufatiweho. Uwo mugabo wari warakuriye mu idini ry’Abahindu, yatangazwaga n’uburyo Ryan yambaraga ndetse n’uko yavugaga. Mu kiganiro bagiranye, Ryan yaganiriye na we ku bintu bitandukanye, urugero nk’inyigisho y’umuzuko n’imimerere abapfuye barimo. Umunsi umwe mu kwezi kwa Mutarama ari nimugoroba, uwo mugabo yabajije umugore we Jodi icyo yari azi ku Bahamya ba Yehova. Uwo mugore wari Umugatolika, yavuze ko ikintu cyonyine yari azi ku Bahamya ari uko “babwiriza ku nzu n’inzu.” Bityo Jodi yashatse “Abahamya ba Yehova” kuri interineti, maze abona umurongo wacu wa interineti. (www.watchtower.org.) Mu gihe cy’amezi menshi, Jodi yasomye inyandiko zari ziri kuri uwo murongo wa interineti, hakubiyemo Bibiliya n’izindi ngingo zishishikaje.
15 Hashize igihe, Jodi yahuye na Mandi kubera ko bose bari abaforomokazi. Mandi yishimiye gusubiza ibibazo bya Jodi. Nyuma y’igihe runaka, bagiranye ikiganiro kirekire ku buryo Jodi yacyise ikiganiro gihera kuri “Adamu kikagera kuri Harimagedoni.” Jodi yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Bidatinze, yatangiye kwifatanya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami. Mu kwezi k’Ukwakira, Jodi yabaye umubwiriza utarabatizwa, maze abatizwa muri Gashyantare. Yaranditse ati “kubera ko ubu nzi ukuri, ndishimye kandi ndanyuzwe.”
16. Ni iki inkuru y’umuvandimwe wo muri leta ya Floride yumvikanisha ku mihati dushyiraho tubwiriza mu buryo bunonosoye?
16 Ryan ntiyiyumvishaga ko kuba yarabwirije umuntu umwe byari gutuma undi amenya ukuri. Ni iby’ukuri ko we yashoboye kumenya akamaro ko kuba yari yariyemeje “kubwiriza mu buryo bunonosoye.” Ariko kandi, birashoboka ko ubwiriza ku nzu n’inzu, ku kazi, ku ishuri cyangwa mu buryo bufatiweho, maze ibyo bigatuma abandi bumva ubutumwa bwiza nubwo uba utabizi. Kimwe n’uko Pawulo atari azi ibyiza umurimo we wari kugeraho “mu ntara ya Aziya,” nawe ushobora kutamenya ibyiza bizagerwaho binyuze ku murimo ukora ubwiriza mu buryo bunonosoye. (Soma mu Byakozwe 23:11; 28:23.) Ariko se mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ukomeza kubigenza utyo!
17. Ni iki wiyemeje gukora mu mwaka wa 2009?
17 Nimucyo mu mwaka wa 2009, twese tuzirikane inshingano yacu yo kubwiriza ku nzu n’inzu no mu bundi buryo. Bityo, tuzaba dushobora kugaragaza ibyiyumvo nk’ibyo Pawulo yari afite igihe yagiraga ati “sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye; icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana butagereranywa.”
Ni gute wasubiza?
• Mu kinyejana cya mbere, ni gute intumwa Petero, Pawulo n’abandi babwirije ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye?
• Kuki umurimo wacu wo kubwiriza ushobora kugira ingaruka zirenze izo dushobora kuba twiteze?
• Isomo ry’umwaka wa 2009 ni irihe, kandi se kuki wumva ko rikwiriye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Isomo ry’umwaka wa 2009 rigira riti ‘Jya ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye.’—Ibyak 20:24.
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abasaza bo muri Efeso bari bazi ko Pawulo yari afite akamenyero ko kubwiriza ku nzu n’inzu
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Umurimo wawe wo kubwiriza mu buryo bunonosoye uzagira ingaruka nziza mu rugero rungana iki?