Yehu yashyigikiye ugusenga k’ukuri abigiranye ishyaka
YEHU yashyigikiye ugusenga k’ukuri abigiranye ishyaka. Mu gihe yasohozaga inshingano ye, yaranzwe n’imbaraga, ishyaka, ubutwari, kutazarira no kudacogora. Yehu yagaragaje imico dukwiriye kwigana.
Yehu yahawe inshingano igihe ishyanga rya Isirayeli ryari mu bibazo. Icyo gihe Yezebeli, umupfakazi wari umugore wa Ahabu akaba na nyina wa Yehoramu umwami wari ku ngoma, yakoraga ibikorwa byayobyaga igihugu. Yari yaratumye abantu basenga Bayali aho gusenga Yehova, yica abahanuzi b’Imana kandi ayobesha abantu “ubusambanyi” bwe n’“ubupfumu” bwe (2 Abami 9:22; 1 Abami 18:4, 13). Yehova yahise aca iteka ryo kurimbura inzu ya Ahabu yose, harimo na Yehoramu na Yezebeli. Yehu ni we wari gufata iya mbere muri icyo gikorwa.
Mu Byanditswe, iyo nkuru ya Yehu itangira igihe yari yicaranye n’abatware b’ingabo, ubwo Abisirayeli barwanaga n’Abasiriya i Ramoti-Gileyadi. Yehu yari umusirikare mukuru, akaba wenda ari na we wari umugaba w’ingabo za Isirayeli. Umuhanuzi Elisa yohereje umwe mu bahanuzi ngo ajye gusuka amavuta kuri Yehu kugira ngo azabe umwami, no kumubwira ko agomba kwica umuntu wese w’igitsina gabo wo mu nzu y’umuhakanyi Ahabu.—2 Abami 8:28; 9:1-10.
Igihe abasirikare bagenzi ba Yehu bamubazaga icyari kizanye uwo muhanuzi, yabanje kwanga kubibabwira. Ariko igihe bamutitirizaga, yababwije ukuri, maze we na bagenzi be batangira kugambanira Yehoramu (2 Abami 9:11-14). Birashoboka ko bamwe mu basirikare barwanyaga ubutegetsi bwa Ahabu n’igitugu cya Yezebeli. Uko byaba byaragenze kose, Yehu yatekereje yitonze uburyo bwiza kurusha ubundi yari gusohozamo iyo nshingano.
Umwami Yehoramu yari yarakomerekeye ku rugamba, maze ajya kurwarira mu mugi wa Yezereli. Yehu yari azi ko kugira ngo umugambi we usohore, nta muntu w’i Yezereli wagombaga kuwumenya. Yehu yaravuze ati “niba mubyemeye, ntihagire umuntu uva mu mugi ngo ajyane iyi nkuru i Yezereli” (2 Abami 9:14, 15). Ashobora kuba yaratekerezaga ko hari ingabo zari gushyigikira Yehoramu zikabarwanya. Yashakaga ko zitabigeraho.
YATWARAGA IGARE NK’UMUSAZI
Kugira ngo Yehu abatungure, yafashe igare rye ava i Ramoti-Gileyadi ajya i Yezereli, urugendo rw’ibirometero 72. Igihe Yehu yihutaga yerekejeyo, umurinzi yarebeye mu munara abona “ikivunge cy’ingabo za Yehu” (2 Abami 9:17). Birashoboka cyane ko Yehu yajyanye n’ingabo nyinshi kugira ngo asohoze neza umugambi yari afite.
Uwo murinzi amaze kubona ko Yehu wari umugabo w’intwari yari umwe mu bari batwaye amagare, yariyamiriye ati “aritwaye nk’umusazi” (2 Abami 9:20). Niba ubusanzwe Yehu yaratwaraga igare atyo, icyo gihe bwo yari yakabije.
Yehu amaze kwanga kugira icyo abwira abantu babiri bari bamutumweho, yahuye n’Umwami Yehoramu n’incuti ye Ahaziya, umwami w’u Buyuda, buri wese ari mu igare rye. Igihe Yehoramu yamubazaga ati “Yehu we, ni amahoro?,” yahise amusubiza arakaye ati “amahoro ki n’ubusambanyi bwa nyoko Yezebeli n’ubupfumu bwe bwinshi?” Icyo gisubizo cyateye Yehoramu ubwoba, maze ahita ahindukira ngo amuhunge. Ariko Yehu yahise amutanga, afora umuheto maze arekura umwambi awumutikura mu gihumbi, uhingukira mu mutima, nuko uwo mwami agwa mu igare rye. Nubwo Ahaziya yashoboye guhunga, Yehu yaramukurikiye na we aramwica.—2 Abami 9:22-24, 27.
Undi muntu wo mu nzu ya Ahabu Yehu yakurikijeho kwica, ni Umwamikazi mubi Yezebeli. Byari bikwiriye rwose ko Yehu amwita ‘ikivume.’ Igihe Yehu yageraga i Yezereli, yamubonye ahagaze mu idirishya ry’ingoro areba hasi. Yehu yahise ategeka abakozi b’ibwami ngo bajugunye Yezebeli hasi bamunyujije mu idirishya. Amafarashi ye yahise anyukanyuka uwo mugore wari warayobeje Isirayeli yose. Nyuma yaho, Yehu yishe abandi bantu benshi bo mu nzu ya Ahabu wari umugome.—2 Abami 9:30-34; 10:1-14.
Nubwo kumena amaraso atari ibyo gushimwa, tugomba kuzirikana ko muri icyo gihe Yehova yakoreshaga abagaragu be kugira ngo basohoze imanza ze. Ibyanditswe bigira biti “Imana ni yo yatumye Ahaziya ajya gusura Yehoramu kugira ngo agweyo. Agezeyo ajyana na Yehoramu gusanganira Yehu umwuzukuru wa Nimushi, uwo Yehova yari yarasutseho amavuta kugira ngo arimbure inzu ya Ahabu” (2 Ngoma 22:7). Igihe Yehu yategekaga ko intumbi ya Yehoramu ikurwa mu igare bakayijugunya, yari azi ko icyo gikorwa cyasohozaga isezerano rya Yehova ry’uko Ahabu yari kuryozwa ko yishe Naboti. Byongeye kandi, Yehu yari yategetswe ‘kuryoza Yezebeli amaraso y’abagaragu [b’Imana]’ yamennye.—2 Abami 9:7, 25, 26; 1 Abami 21:17-19.
Muri iki gihe nta mugaragu wa Yehova urwana n’abarwanya ugusenga k’ukuri. Imana iravuga iti “guhora ni ukwanjye” (Heb 10:30). Ariko kugira ngo abasaza b’Abakristo barinde itorero abantu baryangiza, bashobora gukora igikorwa kigaragaza ubutwari nk’ubwa Yehu (1 Kor 5:9-13). Ikindi kandi, abagize itorero bose bagomba kwiyemeza guca ukubiri n’abantu baciwe.—2 Yoh 9-11.
YEHU NTIYIHANGANIRAGA ABARWANYA YEHOVA
Ikintu cyashishikarizaga Yehu gusohoza iyo nshingano kigaragazwa n’amagambo yaje kubwira Yehonadabu wari uwizerwa, agira ati “ngwino tujyane urebe ukuntu ntihanganira abarwanya Yehova.” Yehonadabu yarabyemeye, yurira igare rya Yehu, bajyana i Samariya. Bagezeyo Yehu ‘yakoresheje amayeri kugira ngo arimbure abasenga Bayali.’—2 Abami 10:15-17, 19.
Yehu yatangaje ko yashakaga gutambira Bayali “igitambo gikomeye” (2 Abami 10:18, 19). Hari intiti mu bya Bibiliya yavuze iti “Yehu abigiranye amayeri yakoresheje ijambo rishobora gusobanurwa mu buryo bubiri.” Nubwo ijambo ryakoreshejwe aho “ahanini risobanura ‘igitambo,’ rinakoreshwa rivuga ‘kwica’ abahakanyi.” Kubera ko Yehu atashakaga ko hagira umuntu n’umwe usenga Bayali ubura, yabateranyirije bose mu rusengero rwa Bayali kandi abategeka kwambara imyenda itandukanye n’iy’abandi. Nuko Yehu “arangije gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro,” ategeka abagabo 80 bari bitwaje intwaro kwica abasengaga Bayali. Hanyuma yategetse ko basenya urusengero rwa Bayali bakaruhindura imisarani, ntirube rugikwiriye gusengerwamo.—2 Abami 10:20-27.
Ni iby’ukuri ko Yehu yamennye amaraso menshi. Ariko Ibyanditswe bivuga ko yari umugabo w’intwari wakijije Abisirayeli ubutegetsi bw’igitugu bwa Yezebeli n’umuryango we. Kugira ngo umuyobozi wo muri Isirayeli uwo ari we wese ashobore gukora igikorwa nk’icyo, yagombaga kuba umuntu uzi kwiyemeza, kandi ugira ubutwari n’ishyaka. Hari inkoranyamagambo isobanura ibya Bibiliya yagize iti “uwo wari umurimo utoroshye ariko wakozwe neza. Iyo hadakoreshwa imbaraga nk’izo yakoresheje, wenda gusenga Bayali ntibyari kuzigera bicika muri Isirayeli.”
Uko bigaragara, imimerere Abakristo bahura na yo muri iki gihe isaba ko bagaragaza imico imwe n’imwe nk’iya Yehu. Urugero, twagombye kwitwara dute mu gihe duhuye n’ikigeragezo cyo gukora igikorwa Yehova aciraho iteka? Twagombye guhita tukirwanya tubigiranye ubutwari n’imbaraga. Kubera ko twiyeguriye Yehova, ntitugomba kugira ikintu na kimwe tumubangikanya na cyo.
SHISHIKARIRA KUGENDERA MU MATEGEKO YA YEHOVA
Igice kirangiza iyi nkuru kiduha umuburo. Yehu ‘ntiyaretse gukurikira ibigirwamana by’izahabu byari i Beteli n’i Dani’ (2 Abami 10:29, Bibiliya Yera). None se ko Yehu yari yaragaragaje ishyaka arwanira ugusenga k’ukuri, yaje ate kwihanganira gahunda yo gusenga ibigirwamana?
Yehu ashobora kuba yarumvaga ko kugira ngo ubwami bwa Isirayeli butandukane n’ubwami bw’u Buyuda, byasabaga ko bunatandukana mu birebana no gusenga. Ku bw’ibyo, kimwe n’abandi bami bari barategetse Isirayeli, yagerageje gutandukanya ubwo bwami yemera ko gahunda yo gusenga ikimasa ikomeza. Ariko ibyo byagaragazaga ko atizeye Yehova wari waramugize umwami.
Yehova yashimye Yehu kubera ko ‘yakoze ibikwiriye mu maso ye.’ Icyakora “Yehu ntiyashishikariye kugendera mu mategeko ya Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose” (2 Abami 10:30, 31). Iyo urebye ibintu Yehu yari yarabanje gukora, wumva utunguwe kandi ubabajwe n’ibyo yakoze nyuma yaho. Ariko rero, ibyo biduha isomo. Ntitukigere na rimwe dufatana uburemere buke imishyikirano dufitanye na Yehova. Buri munsi tugomba kwitoza kubera Imana indahemuka twiyigisha Ijambo ryayo, tukaritekerezaho kandi tugasenga Data wo mu ijuru tubikuye ku mutima. Nimucyo rero dukomeze gushishikarira kugendera mu mategeko ya Yehova n’umutima wacu wose.—1 Kor 10:12.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Icyo amateka avuga kuri Yehu
Abajora ibintu n’ibindi bagiye bibaza niba abantu bavugwa mu Byanditswe barabayeho koko. None se uretse Bibiliya, haba hari ibindi bintu byemeza ko Yehu yabayeho koko?
Hari nibura ibintu bitatu byo muri Ashuri ya kera bigaragaza izina ry’uwo mwami wa Isirayeli. Kimwe muri byo ni ibuye ririho ishusho y’umuntu uvugwaho ko ari Yehu, cyangwa imwe mu ntumwa ze, yunamye imbere y’Umwami Shalumaneseri wa III wa Ashuri maze akamuha ikoro. Amagambo ariho agira ati “ikoro rya Yehu (Ia-ú-a), mwene Omuri (Hu-um-ri); yanzaniye ifeza, zahabu, ibakure ya saplu ikozwe muri zahabu, igikoresho cya zahabu kimeze nk’urweso gifite indiba ndende, igikombe kitagira umukondo cyo kunyweramo cya zahabu, indobo za zahabu, itini, inkoni y’umwami, (na) puruhtu ikozwe mu giti [nta we uzi icyo iryo jambo risobanura].” Yehu ntiyari “mwene Omuri,” ariko ayo magambo yakoreshejwe yerekeza ku bami bakurikiye Omuri bategetse Isirayeli, wenda bitewe n’uko Omuri yari azwi cyane kandi akaba yarubatse umurwa mukuru wa Isirayeli ari wo Samariya.
Kuba umwami wa Ashuri avuga ko Yehu yamuzaniye ikoro, nta wabyemeza. Nubwo bimeze bityo ariko, yavuze izina rya Yehu incuro eshatu: ku ibuye twigeze kuvuga, ku ishusho ya Shalumaneseri no mu nyandiko zivuga iby’amateka y’abami b’Abashuri. Ibyo byose bituma tudashidikanya ko uwo muntu uvugwa muri Bibiliya yabayeho koko.