Igice cya makumyabiri na karindwi
Yehova aha imigisha ugusenga kutanduye
1. Ni ibihe bintu by’ingenzi byatsindagirijwe mu gice cya nyuma cy’igitabo cya Yesaya, kandi se ni ibihe bibazo byashubijwe?
MU GICE cya nyuma cy’igitabo cya Yesaya, havugwamo indunduro ya bimwe mu bintu by’ingenzi bivugwa muri icyo gitabo cy’ubuhanuzi, kandi hagatangwamo ibisubizo by’ibibazo runaka by’ingenzi. Bimwe mu bintu by’ibanze byatsindagirijwemo ni ibirebana no kuba Yehova ari hejuru mu rugero ruhanitse, uburyo yanga uburyarya, kuba yariyemeje guhana abanyabyaha n’uko akunda abantu bamubaho indahemuka akanabitaho. Ikindi nanone, ibibazo bikurikira bitangirwa ibisubizo: ni iki ugusenga k’ukuri gutandukaniyeho n’ugusenga kw’ikinyoma? Ni iki cyatwizeza ko Yehova azahana abantu b’indyarya biyita abantu bera kandi bakandamiza ubwoko bw’Imana? Kandi se ni gute Yehova azaha imigisha abakomeza kumubaho indahemuka?
Ikintu cy’ingenzi mu bihereranye n’ugusenga kutanduye
2. Ni iki Yehova yavuze ku birebana no gukomera kwe, kandi se ni iki ayo magambo adasobanura?
2 Ubwo buhanuzi butangira butsindagiriza gukomera kwa Yehova bugira buti “Uwiteka aravuga ati ‘ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?’” (Yesaya 66:1). Hari abantu bamwe bavuga ko uwo muhanuzi yacaga intege Abayahudi ababuza kongera kubakira Yehova urusengero igihe basubiraga mu gihugu cyabo. Ariko ibyo si ukuri, kubera ko ari Yehova ubwe wategetse ko urusengero rwongera kubakwa (Ezira 1:1-6; Yesaya 60:13; Hagayi 1:7, 8). None se uwo murongo usobanura iki?
3. Kuki bikwiriye ko isi yitwa “intebe y’ibirenge” bya Yehova?
3 Mbere na mbere dushobora kubanza gusuzuma impamvu isi yitwa “intebe y’ibirenge” bya Yehova. Nta bwo ayo magambo agaragaza ko isi isuzuguritse. Mu bindi bintu byose bibarirwa muri za miriyari biri mu kirere, isi ni yo yonyine yavuzweho ayo magambo. Isi izahora iruta ibindi bintu byose byo mu kirere, kuko ari ho Umwana w’ikinege wa Yehova yatangiye incungu, kandi ni na ho Yehova azagaragariza, binyuriye ku Bwami bwa Kimesiya, ko ari we mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Mbega ukuntu bikwiriye ko isi yitwa intebe y’ibirenge bya Yehova! Umwami ashobora kuririra ku gatebe kugira ngo yicare ku ntebe ye ya cyami, akaba ari na ko ashyiraho ibirenge.
4. (a) Kuki ari nta nzu n’imwe hano ku isi ishobora kuba ahantu ha Yehova Imana ho kuruhukira? (b) Amagambo ngo “ibyo byose” asobanura iki, kandi se ni iki twavuga ku bihereranye no gusenga Yehova?
4 Birumvikana ko uko umwami adashobora kwicara kuri ako gatebe, ari na ko Yehova adashobora gutura ku isi. N’isanzure ry’ikirere ntiyarikwirwamo nkanswe isi! Birumvikana rero ko nta nzu n’imwe hano ku isi Yehova yakwirwamo ku buryo wavuga ngo ni inzu ye (1 Abami 8:27). Intebe y’ubwami ya Yehova n’ahantu aruhukira ni mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka, ari bwo bwitwa “ijuru” muri Yesaya 66:1. Umurongo ukurikiraho ubisobanura neza ugira uti “ ‘kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 66:2a). Gerageza gusa n’ureba Yehova akora ibimenyetso by’amaboko yerekana ibintu “byose,” ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi (Yesaya 40:26; Ibyahishuwe 10:6). Kuko ari Umuremyi Mukuru w’ibintu byose byo mu ijuru n’ibyo mu isi, akwiriye ibirenze inzu yo kumusengeramo. Akwiriye ibirenze kumusenga by’umuhango gusa.
5. Ni gute tugaragaza ko ‘tubabaye’ kandi ko ‘dufite imitima imenetse’?
5 Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi yagombye gusengwa mu buhe buryo? We ubwe arabitwibwirira ati “ariko uwo nitaho ni umukene [“ubabaye,” “NW”] ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye” (Yesaya 66:2b). Koko rero, ikintu cy’ingenzi mu gusenga kutanduye ni ukugira imitima iboneye (Ibyahishuwe 4:11). Umuntu usenga Yehova agomba kuba ari umuntu “ubabaye ufite umutima umenetse.” Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko Yehova ashaka ko tuba abantu batagira ibyishimo? Oya, kubera ko ari “Imana igira ibyishimo” kandi ishaka ko n’abayisenga baba abantu bishimye (1 Timoteyo 1:11, NW; Abafilipi 4:4). Ariko rero, twese ducumura kenshi kandi ntitwagombye gupfobya ibyaha byacu. Twagombye ‘kubabazwa’ na byo, tukababazwa n’uko tutubahiriza amahame akiranuka ya Yehova mu buryo bwuzuye (Zaburi 51:19). Tugomba kugaragaza ko ‘dufite imitima imenetse’ twicuza, tukarwanya kamere yacu ibogamira ku gukora ibyaha kandi tugasenga Yehova tumusaba imbabazi.—Luka 11:4; 1 Yohana 1:8-10.
6. Ni mu buhe buryo abasenga by’ukuri bagombye ‘guhindishwa umushyitsi n’ijambo ry’Imana’?
6 Ikindi nanone, Yehova yita ku bantu ‘bahindishwa umushyitsi n’ijambo rye.’ Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko ashaka ko igihe cyose dusomye amagambo ye duhahamuka? Oya, ahubwo ashaka ko twubaha ibyo avuga. Tugomba kumushakiraho inama kandi tukaba twiteguye kuzikurikiza mu byo dukora byose (Zaburi 119:105). Dushobora nanone ‘guhinda umushyitsi’ mu buryo bw’uko tutatinyuka gusuzugura Imana, cyangwa se ngo twandurishe ukuri kwayo imihango y’abantu cyangwa ngo tugufatane uburemere buke. Imyifatire nk’iyo yo kwicisha bugufi ni iy’ingenzi cyane mu gusenga kutanduye, ariko ikibabaje ni uko yabaye ingume muri iyi si.
Yehova yanga abasengana uburyarya
7, 8. Yehova abona ate gusenga by’urwiyerurutso bikorwa n’abanyamadini b’indyarya?
7 Ukurikije uko Yesaya yabonaga abantu bo mu gihe cye, yari azi ko bake gusa ari bo bari bujuje ibyo Yehova ashaka ku bamusenga. Kubera iyo mpamvu, Yerusalemu y’abahakanyi yari ikwiriye gucirwa urubanza rwari ruyitegereje. Dore uko Yehova yabonaga imisengere yaho: “ubaga inka ahwanye n’uwica umuntu, utamba umwana w’intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n’utuye amaraso y’ingurube, uwosa imibavu ahwanye n’usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.”—Yesaya 66:3.
8 Ayo magambo aratwibutsa amagambo yavuzwe na Yehova aboneka mu gice cya mbere cy’igitabo cya Yesaya. Aho ngaho Yehova yabwiye abagize ubwoko bwe bari barigometse ko ibikorwa byabo byo gusenga by’urwiyerurutso bitamubabazaga gusa, ko ahubwo byanatumye uburakari bwe bushingiye ku mahame ye akiranuka bwiyongera kubera uburyarya bw’abamusengaga (Yesaya 1:11-17). Aha na ho, Yehova yagereranyije ibitambo byabo n’ubwicanyi bukabije. Gutamba itungo rihenze ntibyashoboraga gushimisha Yehova kimwe n’uko kwica umuntu bidashobora kumushimisha. Ibindi bitambo byagereranyijwe no gutamba imbwa n’ingurube, ayo akaba ari amatungo yari ahumanye mu gihe cy’Amategeko ya Mose kandi akaba atari akwiriye gutambwa (Abalewi 11:7, 27). Ese Yehova yari kureka guhana abo bantu barangwaga n’uburyarya mu misengere yabo?
9. Ni mu buhe buryo benshi mu Bayahudi bitabiriye ibyo Yehova yabibutsaga binyuriye kuri Yesaya, kandi se ingaruka zagombaga kubageraho byanze bikunze ni izihe?
9 Yehova noneho yaravuze ati “none nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza” (Yesaya 66:4). Nta gushidikanya ko Yesaya yavuganye aya magambo icyizere cyinshi. Hari hashize imyaka myinshi Yehova amukoresha, ‘agahamagara’ kandi ‘akavugisha’ ubwoko Bwe. Uwo muhanuzi yari azi neza ko muri rusange ari nta n’umwe wateze amatwi. Kubera ko bakomeje gukora ibibi, bagombaga guhanwa nta kabuza. Byanze bikunze Yehova yari guhana ubwoko bwe bwigize abahakanyi kandi akabuteza ibintu biteye ubwoba.
10. Ibyo Yehova yagiriye u Buyuda bitwigisha iki ku birebana n’uko abona amadini yiyita aya gikristo?
10 Amadini yiyita aya gikristo yo muri iki gihe na yo yagiye akora ibintu Yehova atishimira. Mu nsengero zayo usanga huzuyemo ibishushanyo bisengwa, ugasanga mu nyigisho zayo ashyira imbere filozofiya n’imihango bidahuje n’Ibyanditswe kandi gushaka imyanya muri politiki kwayo byatumye yishora mu bikorwa byo gusambana n’amahanga y’iyi si mu buryo bw’umwuka (Mariko 7:13; Ibyahishuwe 18:4, 5, 9). Nk’uko byagendekeye Yerusalemu ya kera, amadini yiyita aya gikristo azahabwa igihano kiyakwiriye, ni ukuvuga ibintu ‘biteye ubwoba.’ Imwe mu mpamvu zituma agomba guhanwa byanze bikunze ni uburyo afata abagize ubwoko bw’Imana.
11. (a) Ni iki cyatumaga icyaha cy’abahakanyi bo mu gihe cya Yesaya kirushaho gukomera? (b) Ni mu buhe buryo abantu bo mu gihe cya Yesaya bacaga abantu bari indahemuka ‘babahora izina [ry’Imana]’?
11 Yesaya yakomeje agira ati “nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n’ijambo rye! ‘Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati “ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanjye!” Ariko bazakorwa n’isoni’ ” (Yesaya 66:5). ‘Bene wabo’ wa Yesaya, ni ukuvuga abaturage bo mu gihugu cye bari bafite inshingano Imana yari yarabahaye yo guhagararira Yehova Imana kandi bakagandukira ubutegetsi bwe. Kuba bari barananiwe kubikora byari icyaha gikomeye rwose. Ariko rero, icyatumaga icyaha cyabo kirushaho gukomera ni uko bangaga abantu bari indahemuka kandi bicishaga bugufi, urugero nka Yesaya. Abo bahakanyi bangaga kandi bagaca abantu bari indahemuka babaziza kuba bari bahagarariye Yehova Imana nk’uko bikwiriye. Muri ubwo buryo babacaga ‘babahora izina [ry’Imana].’ Nanone kandi, abo bagaragu ba Yehova b’ibinyoma bavugaga ko bamuhagarariye bigiraga abakiranutsi bakoresha amagambo ya kidini nk’aya ngo ‘Uwiteka ahabwe icyubahiro!’a
12. Ni izihe ngero zigaragaza ukuntu abagaragu ba Yehova b’indahemuka batotejwe n’abanyamadini b’indyarya?
12 Urwango idini ry’ikinyoma rifitiye abasenga by’ukuri si urwa none. Ni irindi sohozwa ry’ubuhanuzi buri mu Itangiriro 3:15, buvuga iby’urwango rwari kumara igihe kirekire hagati y’urubyaro rwa Satani n’Urubyaro rw’umugore w’Imana. Mu kinyejana cya mbere, Yesu yabwiye abigishwa be basizwe ko na bo bari kugirirwa nabi n’abaturage bagenzi babo, bakabaca mu masinagogi, bakabatoteza ndetse bakagera n’ubwo babica (Yohana 16:2). Hanyuma se byifashe bite muri iki gihe? ‘Iminsi y’imperuka’ igitangira, ubwoko bw’Imana bwasobanukiwe ko na bwo bwari kuzatotezwa (2 Timoteyo 3:1). Mu mwaka wa 1914, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasubiyemo amagambo yo muri Yesaya 66:5 maze igira iti “ibitotezo byageze ku bwoko bw’Imana hafi ya byose byabaga bitewe n’abantu biyita Abakristo.” Iyo gazeti yaranavuze iti “ntitubizi neza wenda ibyo bitotezo bishobora kuzakara cyane bikagera aho baduca, bakatubuza gukora ibikorwa bya gikristo wenda bakaba banatwica.” Mbega ukuntu ayo magambo yabaye impamo! Hashize igihe gito yanditswe, ibitotezo biturutse ku bayobozi b’amadini byarushijeho gukara mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Ariko rero, amadini yiyita aya gikristo yakozwe n’isoni nk’uko byari byarahanuwe. Mu buhe buryo?
Kugarurwa mu buryo bwihuse kandi butunguranye
13. Mu isohozwa rya mbere, ‘ijwi ryo kuvurungana ryari mu murwa’ ryerekezaga ku ki?
13 Yesaya yarahanuye ati “nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry’Uwiteka witura abanzi be” (Yesaya 66:6). Mu isohozwa rya mbere ry’ayo magambo, ‘umurwa’ ni Yerusalemu, aho urusengero rwa Yehova rwari ruri. “Ijwi ryo kuvurungana” ryerekeza ku midugararo yatejwe n’intambara, iryo jwi rikaba ryarumvikanye mu murwa igihe ingabo z’Abanyababuloni zawuteraga mu mwaka wa 607 M.I.C., zikawusakiza. Bite se ku isohozwa ry’ayo magambo muri iki gihe?
14. (a) Ni iki Malaki yahanuye ku birebana no kuza kwa Yehova mu rusengero Rwe? (b) Dukurikije ibyo Ezekiyeli yeretswe, byagenze bite ubwo Yehova yazaga mu rusengero rwe? (c) Ni ryari Yehova na Yesu baje kugenzura urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, kandi se byagize izihe ngaruka ku bavugaga ko bahagarariye ugusenga kutanduye?
14 Ayo magambo yo muri Yesaya ahuza neza n’andi magambo yavuzwe n’abahanuzi babiri, amwe akaba ari muri Ezekiyeli 43:4, 6-9 naho andi akaba ari muri Malaki 3:1-5. Ezekiyeli na Malaki bombi bahanuye ku bihereranye n’igihe Yehova Imana yari kuza mu rusengero rwe. Ubuhanuzi bwa Malaki bugaragaza ko Yehova yari aje kugenzura inzu ye yo gusengerwamo no kuyitunganya, akirukana abataramuhagarariraga nk’uko bikwiriye. Iyerekwa rya Ezekiyeli rigaragaza Yehova ameze nk’uwinjira mu rusengero agasaba ko bahakura ibintu byose bifitanye isano n’ubwiyandarike no gusenga ibigirwamana.b Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi muri iki gihe, hari ikintu gikomeye cyo mu buryo bw’umwuka cyabaye mu mwaka wa 1918 gifitanye isano na gahunda yo gusenga Yehova. Uko bigaragara Yehova na Yesu baje kugenzura abantu bose bavuga ko bahagarariye ugusenga kutanduye. Iryo genzura ryatumye amadini yiyita aya gikristo yononekaye acibwa. Ku bigishwa ba Kristo basizwe, iryo genzura ryasobanuraga ko bari kumara igihe runaka batunganywa, maze nyuma y’igihe gito, mu mwaka wa 1919, bagasubira mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka.—1 Petero 4:17.
15. Hari kuvuka iki nk’uko byari byarahanuwe, kandi se ni gute ibyo byasohoye mu wa 537 M.I.C.?
15 Uko gusubiza ibintu mu buryo kuvugwa neza mu magambo ari mu mirongo ikurikiraho igira iti “yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w’umuhungu. Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa” (Yesaya 66:7, 8). Ayo magambo yagize isohozwa rya mbere rishishikaje igihe Abayahudi bari i Babuloni mu bunyage. Siyoni cyangwa Yerusalemu yongeye kugereranywa n’umubyeyi uri ku nda, ariko yabyaye mu buryo budasanzwe! Yabyaye vuba kandi mu buryo butunguranye ku buryo byabaye mbere y’uko agira ibise! Ibyo byari ikigereranyo gikwiriye rwose. Kongera kuvuka k’ubwoko bw’Imana ari ishyanga ryihariye mu mwaka wa 537 M.I.C., byabaye mu buryo bwihuse kandi butunguranye ku buryo rwose byabaye nk’igitangaza. Tekereza nawe: kuva igihe Kuro yakuriye Abayahudi mu bunyage kugeza igihe abasigaye ari indahemuka bagereye mu gihugu cyabo, byabaye mu mezi make gusa! Mbega ukuntu ibyabaye icyo gihe bihabanye n’ibyabaye mbere yo kuvuka bwa mbere ari ishyanga rya Isirayeli! Mu wa 537 M.I.C. ntibyari ngombwa ko umwami wangaga kuva ku izima abanza gusabwa kubabohora, kandi nta mpamvu yari ihari yo gucika ingabo z’abagome, nta n’impamvu yari ihari yo kumara imyaka 40 mu butayu.
16. Mu isohozwa ry’amagambo ari muri Yesaya 66:7, 8 ryo muri iki gihe, Siyoni igereranya iki, kandi se ni mu buhe buryo urubyaro rwayo rwongeye kuvuka?
16 Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, Siyoni igereranya “umugore” wa Yehova wo mu ijuru, ni ukuvuga umuteguro we wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka. Mu wa 1919 uwo “mugore” yishimiye cyane kubona abana be basizwe ba hano ku isi bavuka bakaba ubwoko bukorera hamwe cyangwa “ishyanga.” Uko kongera kuvuka byabaye vuba kandi mu buryo butunguranye.c Mu gihe cy’amezi make gusa, itsinda ry’abasizwe ryavuye mu mimerere imeze nko gupfa, ari nta kintu kigaragara bakora, bagira imbaraga n’umwete bari mu “gihugu” Imana yabahaye, ni ukuvuga ahantu bakorera umurimo wo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 11:8-12). Mu muhindo wo mu wa 1919 batangaje igazeti nshya yo kunganira Umunara w’Umurinzi. Iyo gazeti nshya yitwaga Âge d’Or (ari yo ubu yitwa Réveillez-vous !) yari ikimenyetso kigaragaza ko ubwoko bw’Imana bwari bwongeye gusubizwamo imbaraga kandi bwongeye kwisuganya kugira ngo bukore umurimo.
17. Ni mu buhe buryo Yehova yijeje ubwoko bwe ko nta kintu cyari kumubuza gusohoza umugambi we ku bihereranye na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka?
17 Nta kintu icyo ari cyo cyose cyari gushobora guhagarika uko kongera kuvuka ko mu buryo bw’umwuka. Umurongo ukurikiraho ubigaragaza neza ugira uti “‘mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?’ Ni byo Uwiteka abaza. ‘Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?’ Ni byo Imana yawe ibaza” (Yesaya 66:9). Kimwe n’uko iyo ibise byaje udashobora kubihagarika, ni na ko kongera kubyarwa kwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bitari guhagarara byatangiye. Ni iby’ukuri ko habayeho ukurwanywa, kandi mu gihe kiri imbere gushobora kuzarushaho gukara. Ariko rero, Yehova ni we wenyine ufite ubushobozi bwo guhagarika ibyo yatangije kandi ntashobora kubikora! Ariko se, Yehova afata ate ubwoko bwe bwongeye gusubizwa imbaraga?
Yehova yita ku bagaragu be mu buryo bwuje urukundo
18, 19. (a) Ni uruhe rugero rukora ku mutima Yehova yakoresheje, kandi se ni mu buhe buryo rwerekezaga ku bwoko bwe bwari mu bunyage? (b) Ni mu buhe buryo Yehova agaburira abasigaye basizwe kandi akabitaho?
18 Imirongo ine ikurikiraho igaragaza mu buryo bukora ku mutima ukuntu Yehova yita ku bagaragu be mu buryo bwuje urukundo. Mbere na mbere Yesaya yaravuze ati “mwishimane n’i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe, kugira ngo mwonke muhage amashereka y’ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje” (Yesaya 66:10, 11). Aha ngaha Yehova yakoresheje urugero rw’umugore wonsa umwana we. Iyo umwana ashonje, ararira cyane. Ariko iyo nyina amuteruye akamwiyegereza agira ngo amwonse, amarira ye ahinduka ibyishimo. Mu buryo nk’ubwo, Abayahudi basigaye b’indahemuka bari i Babuloni bari kuvanwa bidatinze mu mimerere yo kurira, bakagira ibyishimo ubwo igihe cyabo cyo kubohorwa bagasubira mu gihugu cyabo cyari kuba kigeze. Bari kunezerwa cyane. Yerusalemu yari gusubirana icyubahiro cyayo ubwo yari kuba yarongeye kubakwa no guturwa, hanyuma icyo cyubahiro kikagaragarira ku baturage bayo b’indahemuka. Bari kongera kugaburirwa mu buryo bw’umwuka binyuriye kuri gahunda y’ubutambyi yari kuba yongeye gushyirwaho.—Ezekiyeli 44:15, 23.
19 Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka na yo yahawe ibyokurya byinshi nyuma yo kongera gushyirwaho mu wa 1919. Kuva icyo gihe, ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ntibyigeze bibura (Matayo 24:45-47). Icyo rwose cyabaye igihe cyo guhumurizwa no kunezerwa ku basigaye basizwe. Ariko rero bahawe n’indi migisha.
20. Ni mu buhe buryo Yerusalemu yahawe “umugezi wuzuye,” haba mu gihe cya kera no muri iki gihe?
20 Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “Uwiteka aravuga ati ‘dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero’ ” (Yesaya 66:12). Aha ngaha urugero rwo konsa rwahujwe n’urundi rugaragaza imigisha myinshi igereranywa n’ “uruzi” n’ “umugezi wuzuye.” Yehova ntiyari guha Yerusalemu amahoro menshi gusa, ahubwo yari no kuyiha “ubwiza bw’amahanga,” bwari kugera kandi bugahesha imigisha ubwoko bw’Imana. Ibyo bishaka kuvuga ko abanyamahanga bari kugana ubwoko bwa Yehova ari benshi cyane (Hagayi 2:7). Mu isohozwa ryabaye kera, abantu benshi baturutse mu mahanga menshi atandukanye bifatanyije na Isirayeli maze baba abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi. Ariko rero, isohozwa ryagutse kurushaho ryabaye muri iki gihe cyacu, ubwo imbaga y’ “abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” ni ukuvuga abantu benshi bagereranywa n’umugezi wuzuye, bifatanyaga n’Abayahudi bo mu buryo bw’umwuka basigaye.—Ibyahishuwe 7:9; Zekariya 8:23.
21. Ni irihe humure ryahanuwe mu magambo meza cyane y’ikigereranyo?
21 Muri Yesaya 66:12 hanavuga ibirebana n’urukundo umubyeyi agaragariza umwana we, akamukikira, akanamuhagatira. Dusanga igitekerezo nk’icyo mu murongo ukurikiraho ariko mu mimerere itandukanye. Hagira hati “kimwe n’umuntu nyina akomeza guhumuriza, ni ko nzakomeza kubahumuriza; muzahumuririzwa i Yerusalemu” (Yesaya 66:13, “NW”). Uwo mwana noneho yamaze kuba mukuru. Ariko rero nyina ntiyigeze areka kumuhumuriza mu gihe cy’akaga.
22. Ni mu buhe buryo Yehova agaragariza ubwoko bwe urukundo rwinshi kandi rurangwa n’impuhwe?
22 Ni muri ubwo buryo bushishikaje Yehova yagaragaje ukuntu yakundaga ubwoko bwe cyane kandi akabugirira impuhwe. N’iyo umubyeyi yagaragariza umwana we ko amukunda cyane, urwo rukundo ruba ari ruke cyane ugereranyije n’urukundo rwinshi Yehova akunda ubwoko bwe bw’indahemuka (Yesaya 49:15). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko Abakristo bose bagaragaza uwo muco wa Data wo mu ijuru! Intumwa Pawulo ni ko yabigenje bityo akaba yarasigiye urugero rwiza cyane abasaza bo mu itorero rya gikristo (1 Abatesalonike 2:7). Yesu yavuze ko urukundo rwa kivandimwe rwari kuba ikimenyetso cy’ingenzi kiranga abigishwa be.—Yohana 13:34, 35.
23. Vuga ukuntu ubwoko bwa Yehova bwasubiye mu gihugu cyabwo bwari kugira ibyishimo?
23 Yehova agaragariza urukundo rwe mu bikorwa. Ku bw’ibyo yakomeje agira ati “muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n’amagufwa yanyu azamera nk’ubwatsi bw’uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira” (Yesaya 66:14). Umuhanga mu kibonezamvugo cy’ururimi rw’Igiheburayo, yavuze ko imvugo ngo “muzabibona” ishaka kuvuga ko aho abavuye mu bunyage barebaga hose mu gihugu bari bongeye gusubizwamo, ‘bari kubona ibintu bishimishije gusa.’ Rwose bari guhimbarwa bakanezerwa kuko bari kuba bashubijwe mu gihugu cyabo bakundaga cyane. Bari kumva bongeye gusubirana imbaraga za gisore, nk’aho amagufwa yabo yari yongeye gukomera, bameze nk’ubwatsi bwo mu rugaryi. Abantu bose bari kumenya ko iyo migisha yose itaturutse ku mihati y’umuntu, ahubwo ko byari byakozwe n’‘imbaraga z’Uwiteka.’
24. (a) Ni uwuhe mwanzuro ugeraho iyo urebye ibintu biba ku bwoko bwa Yehova muri iki gihe? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza?
24 Ese ujya ubona ibyo Yehova akorera ubwoko bwe muri iki gihe? Nta muntu n’umwe wari gushobora gusubizaho ugusenga kutanduye. Nta n’uwari gutuma abantu beza cyane benshi babarirwa muri za miriyoni baturuka mu mahanga yose baza kwifatanya n’abasigaye b’indahemuka mu gihugu cyabo cyo mu buryo bw’umwuka. Yehova Imana wenyine ni we ushobora gukora ibintu nk’ibyo. Ibyo bintu byose bigaragaza urukundo rwa Yehova biduha impamvu zo kwishima cyane. Nimucyo rwose ntituzigere dufatana uburemere buke urukundo rwe. Mureke dukomeze kujya ‘duhindishwa umushyitsi n’ijambo rye.’ Nimucyo twiyemeze kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, kandi tujye twishimira gukorera Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iki gihe, abantu benshi bari mu madini yiyita aya gikristo banga gukoresha izina bwite rya Yehova, bakagera n’aho barikura mu buhinduzi bwinshi bwa Bibiliya. Bamwe bakoba abagize ubwoko bw’Imana babahora kuba bakoresha izina ryayo bwite. Nyamara, benshi muri abo bantu, mu misengere yabo, bakoresha imvugo ngo “Haleluya,” bisobanura ngo “Nimusingize Ya.”
b Imvugo ngo “intumbi z’abami babo” ikoreshwa muri Ezekiyeli 43:7, 9, yerekeza ku bigirwamana. Abayobozi ba Yerusalemu hamwe n’abaturage baho bari barigometse bahumanishije urusengero rw’Imana ibigirwamana, mbese rwose barabyimika.
c Kuvuka kwahanuwe hano gutandukanye n’ukuvugwa mu Byahishuwe 12:1, 2, 5. Muri icyo gice cy’Ibyahishuwe, “umwana w’umuhungu” ashushanya Ubwami bwa Kimesiya, bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914. Ariko rero “umugore” uvugwa muri ubwo buhanuzi bwombi we ni umwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 395]
‘Ibi byose ukuboko kwanjye ni ko kwabiremye’
[Ifoto yo ku ipaji ya 402]
Yehova azaha Siyoni “ubwiza bw’amahanga”