Abakristo bose basabwa kubatizwa
“Ikintu gisa n’icyo ni cyo n’ubu kibakiza, ni ukuvuga umubatizo.”—1 PET 3:21.
1, 2. (a) Iyo abana bifuje kubatizwa, ababyeyi bamwe babyakira bate? (b) Kuki abantu bagiye kubatizwa babazwa niba bariyeguriye Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
ABABYEYI ba Maria wari ukiri muto bamwitegerezaga ahagaze hamwe n’abandi bari biteguye kubatizwa. Yashubije mu ijwi riranguruye ibibazo bibiri uwatangaga disikuru yari abajije. Nyuma yaho gato yahise abatizwa.
2 Ababyeyi ba Maria bari batewe ishema no kubona umukobwa wabo yariyemeje kwiyegurira Yehova, maze akabatizwa. Icyakora mbere yaho, nyina yari afite impungenge. Yaribazaga ati: “Ese ko umukobwa wange akiri muto, akwiriye kubatizwa? Ese asobanukiwe neza ko uwo ari umwanzuro ukomeye? Ese ntibyaba byiza abaye aretse kubatizwa?” Ibyo ni ibibazo ababyeyi benshi bakunda kwibaza iyo abana babo bababwiye ko bifuza kubatizwa (Umubw 5:5). N’ubundi kandi, kwiyegurira Yehova no kubatizwa ni wo mwanzuro ukomeye kuruta indi yose Umukristo ashobora gufata.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ese wiyeguriye Yehova?”
3, 4. (a) Ni uruhe rugero Petero yatanze rugaragaza ko kubatizwa ari iby’ingenzi? (b) Kuki Petero yagereranyije umubatizo no kuba Nowa yarubatse inkuge?
3 Igihe intumwa Petero yavugaga ibirebana n’umubatizo, yawugereranyije no kuba Nowa yarubatse inkuge. Yaravuze ati: “Ikintu gisa n’icyo ni cyo n’ubu kibakiza, ni ukuvuga umubatizo.” (Soma muri 1 Petero 3:20, 21.) Iyo nkuge yagaragazaga ko Nowa yari yariyemeje gukora ibyo Imana ishaka n’umutima we wose. Nowa yashohoje mu budahemuka inshingano Yehova yamuhaye. Koko rero, imirimo igaragaza ukwizera Nowa yakoze, yatumye Yehova amurokora Umwuzure, we n’umuryango we. None se amagambo Petero yanditse ashaka kuvuga iki?
4 Inkuge yagaragarizaga abantu ko Nowa yari afite ukwizera. Muri iki gihe na bwo, iyo abantu babonye umuntu agiye kubatizwa, bamenya ko yiyeguriye Yehova kuko yizera Kristo wazutse. Iyo umuntu yiyeguriye Yehova akabatizwa, aramwumvira agakora umurimo yadushinze, nk’uko Nowa yabigenje. Nk’uko Yehova yarokoye Nowa Umwuzure, ni ko azarokora abantu babatijwe b’indahemuka igihe iyi si mbi izaba irimbuka (Mar 13:10; Ibyah 7:9, 10). Ni yo mpamvu kwiyegurira Yehova no kubatizwa ari iby’ingenzi cyane. Iyo umuntu aretse kubatizwa nta mpamvu zifatika, bishobora gutuma abura ubuzima bw’iteka.
5. Ni iki turi busuzume muri iki gice?
5 Kubera ko kubatizwa ari iby’ingenzi cyane, dukwiriye gusuzuma ibi bibazo bitatu: Ni iki Bibiliya ivuga ku mubatizo? Ni iki umuntu agomba gukora mbere y’uko abatizwa? Kuki twagombye kujya tuzirikana ko umubatizo ari uw’ingenzi mu gihe twigisha Bibiliya abana bacu cyangwa abandi bantu?
ICYO BIBILIYA IVUGA KU MUBATIZO
6, 7. (a) Umubatizo wa Yohana wari ugamije iki? (b) Ni uwuhe mubatizo wa Yohana wari utandukanye n’indi?
6 Umuntu wa mbere uvugwa muri Bibiliya wabatije abandi, ni Yohana Umubatiza (Mat 3:1-6). Abantu yabatizaga babaga bagaragaje ko bihannye ibyaha bakoze bica Amategeko ya Mose. Icyakora, hari umuntu Yohana yabatije utari ukeneye kwihana ibyaha. Uwo muntu ni Yesu Umwana w’Imana utunganye (Mat 3:13-17). Yesu ntiyari akeneye kwihana kuko nta cyaha yagiraga (1 Pet 2:22). Ahubwo yabatijwe ashaka kugaragaza ko yiyeguriye Imana, kugira ngo akore ibyo ishaka.—Heb 10:7.
7 Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, abigishwa be na bo barabatizaga (Yoh 3:22; 4:1, 2). Abo babatizaga na bo babaga bagaragaje ko bihannye ibyaha bakoze bica Amategeko ya Mose. Icyakora Yesu amaze gupfa akazuka, abifuzaga kuba abigishwa be bagombaga kubatizwa umubatizo ufite ikindi usobanura.
8. (a) Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be amaze kuzuka? (b) Kuki Abakristo bagomba kubatizwa?
8 Mu mwaka wa 33, Yesu wazutse yabonekeye abantu basaga 500, harimo abagabo, abagore wenda n’abana. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo yavuze ati: “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mat 28:19, 20; 1 Kor 15:6). Igihe Yesu yatangaga iryo tegeko ryo guhindura abantu abigishwa, birashoboka ko hari abigishwa be benshi. Ubwo rero, Yesu yagaragaje ko umuntu wese wifuza kuba umwigishwa we cyangwa kwikorera umugogo we, agomba kubatizwa (Mat 11:29, 30). Umuntu wese wifuza gukorera Imana mu buryo yemera, agomba kwemera ko ikoresha Yesu kugira ngo isohoze umugambi wayo. Icyo gihe ni bwo aba akwiriye kubatizwa, kandi uwo ni wo mubatizo wo mu mazi menshi Imana yemera. Bibiliya irimo inkuru nyinshi zigaragaza ko mu kinyejana cya mbere abigishwa ba Kristo bari basobanukiwe akamaro ko kubatizwa. Bumvaga ko bagomba kubatizwa badatindiganyije.—Ibyak 2:41; 9:18; 16:14, 15, 32, 33.
NTUGATINDE KUBATIZWA
9, 10. Ibyabaye ku Munyetiyopiya no ku ntumwa Pawulo bitwigisha iki ku mubatizo?
9 Soma mu Byakozwe 8:35, 36. Reka dufate urugero rw’Umunyetiyopiya wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi, wasubiraga iwabo avuye i Yerusalemu gusenga. Umumarayika wa Yehova yasabye Filipo kumusanga ‘akamubwira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu.’ Uwo Munyetiyopiya yabyakiriye ate? Ibyo yakoze nyuma yaho bigaragaza neza ko yishimiye inyigisho z’ukuri yari amaze kumenya. Yahise abatizwa kubera ko yifuzaga gukora ibyo Yehova asaba Abakristo.
10 Urundi rugero ni urw’Umuyahudi witwaga Sawuli watotezaga Abakristo. Yavukiye mu ishyanga ryari ryariyeguriye Imana. Icyakora, Yehova yari yaranze Abayahudi bitewe n’uko batamwumviye. Sawuli yibwiraga ko idini ry’Abayahudi ryari rikemerwa n’Imana, ariko yaje kumenya ko yibeshyaga. Yabimenye igihe Yesu Kristo wazutse yamubonekeraga. Sawuli yakoze iki? Yemeye ko umwigishwa wa Yesu witwaga Ananiya amufasha. Bibiliya ivuga icyo Sawuli yakoze igira iti: “Hanyuma arahaguruka maze arabatizwa” (Ibyak 9:17, 18; Gal 1:14). Sawuli ni we waje kuba intumwa Pawulo. Zirikana ko Sawuli akimara kumenya ko Yesu ari we Imana ikoresha kugira ngo isohoze umugambi wayo, yahise abatizwa.—Soma mu Byakozwe 22:12-16.
11. (a) Ni iki gituma abo twigisha Bibiliya babatizwa? (b) Twiyumva dute iyo tubonye abigishwa bashya babatizwa?
11 Uko ni na ko bigenda ku bantu twigisha Bibiliya muri iki gihe, baba abato cyangwa abakuru. Iyo bafite ukwizera kandi bakaba bishimira inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya, bifuza kwiyegurira Yehova maze bakabatizwa. Disikuru y’umubatizo ni kimwe mu bintu by’ingenzi biba bigize amakoraniro yacu. Abahamya ba Yehova bashimishwa no kubona abo bigisha Bibiliya bemera inyigisho z’ukuri, maze bakiyemeza kubatizwa. Ababyeyi b’Abakristo na bo bashimishwa no kubona abana babo babatizwa. Mu mwaka w’umurimo wa 2017, abantu basaga 284.000 bagaragaje ko biyeguriye Yehova, barabatizwa (Ibyak 13:48). Abo bigishwa bashya bari basobanukiwe ko Abakristo bagomba kubatizwa. Ariko se ni iki bakoze mbere y’uko babatizwa?
12. Ni iki umuntu wiga Bibiliya agomba gukora mbere y’uko abatizwa?
12 Mbere y’uko umuntu abatizwa, agomba kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, umugambi wayo n’icyo yakoze kugira ngo abantu bazabone agakiza (1 Tim 2:3-6). Hanyuma aba agomba kugira ukwizera gutuma areka imyifatire idashimisha Imana, kandi agakurikiza amahame yayo akiranuka (Ibyak 3:19). Ibyo bisobanura ko Imana idashobora kwemera umuntu uyiyegurira kandi agikora ibikorwa bibi byatuma ataragwa Ubwami (1 Kor 6:9, 10). Icyakora gukurikiza amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru ntibihagije. Aba agomba no kujya mu materaniro kandi akifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo urokora ubuzima, wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Yesu yavuze ko umuntu wese wifuza kuba umwigishwa we by’ukuri agomba gukora uwo murimo (Ibyak 1:8). Ibyo ni byo umuntu wese wiga Bibiliya agomba kubanza gukora. Nyuma yaho, asenga Yehova akamwiyegurira, hanyuma akabigaragaza mu ruhame abatizwa.
FASHA ABO WIGISHA BIBILIYA KWISHYIRIRAHO INTEGO YO KUBATIZWA
13. Kuki ababwiriza bagomba kuzirikana ko kubatizwa ari ngombwa?
13 Mu gihe dufasha abana bacu n’abo twigisha Bibiliya kuzuza ibisabwa byose, twagombye kuzirikana ko umuntu aba umwigishwa wa Yesu ari uko abatijwe. Ibyo bizatuma tudatinya kubasobanurira akamaro ko kwiyegurira Yehova no kubatizwa. Tuba twifuza ko bakomeza kugira amajyambere bakabatizwa.
14. Kuki nta we duhatira kubatizwa?
14 Birumvikana ko umubyeyi, umubwiriza cyangwa undi muntu uwo ari we wese mu itorero, atagombye guhatira umuntu kubatizwa. Nta we Yehova ahatira kumukorera (1 Yoh 4:8). Ahubwo mu gihe twigisha abantu Bibiliya, tugomba kubafasha kumenya akamaro ko kugirana ubucuti n’Imana. Iyo umuntu wiga Bibiliya yishimiye ukuri kandi akaba yifuza gukora ibyo Abakristo b’ukuri basabwa byose, bimushishikariza kubatizwa.—2 Kor 5:14, 15.
15, 16. (a) Ese hari imyaka yagenwe umuntu agomba kuba afite kugira ngo abatizwe? Sobanura. (b) Kuki umwigishwa wa Bibiliya agomba kubatizwa, nubwo yaba yarabatirijwe mu rindi dini?
15 Nta myaka yagenwe umuntu agomba kuba afite kugira ngo abatizwe. Abo twigisha Bibiliya baba batandukanye. Hari benshi babatizwa bakiri bato kandi bagakomeza kubera Yehova indahemuka. Abandi bo biga Bibiliya bakuze, bakabatizwa. Hari n’ababatizwa bafite imyaka isaga 100!
16 Hari umukecuru wabajije uwamwigishaga Bibiliya niba ari ngombwa ko yongera kubatizwa. Yari yarabatirijwe mu yandi madini. Basuzumiye hamwe imirongo yo muri Bibiliya ifitanye isano n’icyo kibazo. Uwo mukecuru amaze gusobanukirwa icyo Bibiliya ibivugaho, yabatijwe bidatinze. Nubwo yari afite imyaka isaga 70, yabonye ko yagombaga kubatizwa. Iyo nkuru itwereka ko umuntu abatizwa ari uko amaze gusobanukirwa neza ibyo Yehova ashaka. Bityo rero, umuntu wifuza kuba umwigishwa wa Yesu agomba kubatizwa nubwo yaba yarabatirijwe mu rindi dini.—Soma mu Byakozwe 19:3-5.
17. Ni iki umuntu yagombye kuzirikana ku munsi w’umubatizo?
17 Umunsi wo kubatizwa ni umunsi w’ibyishimo byinshi. Ariko nanone ni igihe cyo kuzirikana icyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa bisaba. Mu by’ukuri, gukora ibintu byose Umukristo asabwa ntibyoroshye. Ni yo mpamvu Yesu yagereranyije kuba Umukristo no kwikorera umugogo. Abigishwa ba Yesu bagomba ‘kudakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo bakabaho ku bw’uwabapfiriye kandi akazurwa.’—2 Kor 5:15; Mat 16:24.
18. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?
18 Nk’uko twabibonye muri iki gice, kwiyemeza kuba Umukristo ni umwanzuro ukomeye. Ni yo mpamvu nyina wa Maria yibazaga ibibazo twavuze tugitangira. Niba nawe uri umubyeyi w’Umukristo, ushobora kwibaza uti: “Ese koko umwana wange yiteguye kubatizwa? Ese afite ubumenyi buhagije ku buryo yafata umwanzuro ukomeye wo kwiyegurira Yehova? Ese ni ngombwa ko abanza kwiga no kubona akazi kugira ngo abatizwe? Bizagenda bite se nabatizwa agakora icyaha gikomeye?” Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibyo bibazo kandi turebe uko ababyeyi b’Abakristo bagombye kubona umubatizo.