Abatanga Umucyo—Bagamije Iki?
“Ngushyiriyeho kub’ umucyo w’abanyamahanga.”—IBYAKOZWE 13:47.
1. Itegeko riri mu Byakozwe 13:47 ryagize izihe ngaruka ku ntumwa Paulo?
INTUMWA Paulo yaravuze iti “Umwami [Yehova, Traduction du monde nouveau] ya[ra]dutegetse, ati: Ngushyiriyeho kub’ umucyo w’abanyamahanga, ng’ ujyan’ agakiza, kurind’ ugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 13:47). Ibyo ntiyabivuze mu magambo gusa, ahubwo yanafatanaga uburemere agaciro kabyo. Pulo akimara kuba Umukristo, yitangiye kubahiriza iryo tegeko mu mibereho ye yose (Ibyakozwe 26:14-20). Mbese, natwe iryo tegeko riratureba? Niba ari ko biri, kuki ibyo ari iby’ingenzi muri iki gihe?
Ubwo ‘Amatara Yazimaga’ mu Bantu
2. (a) Mu gihe isi yinjiraga mu gihe cyayo cy’imperuka, ni ibihe bintu byabayeho byagize ingaruka ku mimerere yayo y’iby’umwuka n’iby’umuco mu buryo bwimbitse? (b) Umutegetsi umwe w’Umwongereza yavuze iki ubwo yabonaga ibyarimo biba muri Kanama 1914?
2 Mbere y’uko abenshi mu bantu bariho ubu bavuka, iyi si yinjiye mu gihe cyayo cy’imperuka. Kuva ubwo, hagiye habaho ibintu bikomeye cyane byagiye byisukiranya. Satani Umwanzi, isoko y’ibanze y’umwijima wo mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco, yajugunywe ku isi (Abefeso 6:12; Ibyahishuwe 12:7-12). Icyo gihe, abantu bari baramaze kurohwa mu ntambara ya mbere y’isi yose. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 1914, ubwo intambara yendaga kurota, Sir Edward Grey, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yarungurukiye mu idirishya ry’ibiro bye i Londres maze aravuga ati “Amatara agiye kuzima mu Burayi hose; ntituzabona yongera kwaka mu gihe cy’ubuzima bwacu bwose.”
3. Ni iki abayobozi b’isi baba baragezeho bagerageza guha abantu amizero?
3 Mu mihati yo kongera gucana ayo matara, mu wa 1920 hashinzwe Umuryango w’Amahanga. Nyamara kandi, ayo matara yazimye agitangira kunyenyeretsa. Mu iherezo ry’intambara ya kabiri y’isi yose, abayobozi b’iyi isi bongeye kugerageza, noneho ariko bifashishije Umuryango w’Abibumbye. Icyo gihe na bwo, umucyo nturagatangaza. Ariko kandi, kubera ibintu biherutse kubaho, abayobozi ba giporitiki basigaye bavuga ibya “gahunda nshya y’isi.” Icyakora, nta wavuga ko hari “gahunda y’isi” iyo ari yo yose yashyizweho na bo yaba yarazanye amahoro n’umutekano by’ukuri. Ibiramambu, imirwano, isubiranamo ry’amoko, ubwicanyi, kubura akazi, ubukene, kwanduza ibidukikije, hamwe n’indwara birakomeza gutuma abantu batagira imibereho irangwamo ibyishimo.
4, 5. (a) Ni gute kandi ni ryari umwijima watwikiriye umuryango wa kimuntu? (b) Hagomba iki kugira ngo abantu bamererwe neza?
4 Mu by’ukuri, umucyo wabuze mu bantu mbere cyane y’umwaka wa 1914. Ibyo byabaye mbere y’imyaka igera ku 6.000 muri Edeni, ubwo ababyeyi bacu ba mbere bahitagamo gufata ibyemezo ubwabo batitaye ku bushake bw’Imana bari barabwiwe. Ibintu bibabaje byagiye bigera ku kiremwamuntu kuva icyo gihe, ni bimwe mu byo abantu bagiye banyuramo bari munsi y’icyo Bibiliya yita “ubutware bg’umwijima” (Abakolosai 1:13). Adamu, umuntu wa mbere, yaroshye isi mu cyaha yohejwe na Satani Umwanzi; nyuma y’ibyo, icyaha n’urupfu byageze ku bantu bose biturutse kuri Adamu (Itangiriro 3:1-6; Abaroma 5:12). Uko ni ko abantu batakaje igikundiro cyo kwemerwa na Yehova, we Soko y’umucyo n’ubuzima.—Zaburi 36:9.
5 Uburyo bumwe rukumbi bwajyaga gutuma umucyo wongera kwakira abantu, ni uko bari kwemerwa na Yehova Imana, we Muremyi w’abantu. Ubwo ni bwo ‘igitwikirizo gitwikiriye abantu bose,’ ari cyo gucirwaho iteka bitewe n’icyaha, cyari gukurwaho. Ni gute ibyo byajyaga gushoboka?—Yesaya 25:7.
Uwatanzweho Kuba ‘Umucyo Uvira Amahanga’
6. Ni ibihe byiringiro bihebuje Yehova yadushyize imbere binyuriye kuri Yesu Kristo?
6 Mbere y’uko Adamu na Eva birukanwa muri Paradizo, Yehova yari yaravuze iby’urubyaro rwari gucungura abakunda ugukiranuka (Itangiriro 3:15). Nyuma yo kuvuka mu buryo bwa kimuntu k’urwo Rubyaro rwari rwarasezeranyijwe, Yehova yatumye Simeoni wari ugeze mu za bukuru, ari mu rusengero i Yerusalemu, amenya ko urwo rubyaro rwari “umucy’ uvir’ amahanga” (Luka 2:29-32). Binyuriye mu kwizera igitambo cy’ubuzima butunganye bwa kimuntu bwa Yesu, abantu bari kuvanirwaho iteka baciriweho bitewe n’icyaha cy’umurage (Yohana 3:36). Mu buryo buhuje n’ubushake bwa Yehova, noneho bari kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu butungane ari bamwe mu bagize Ubwami bw’ijuru cyangwa ari abaturage babwo ku isi izaba yarahindutse Paradizo. Mbega umugambi uhebuje!
7. Kuki amasezerano avugwa muri Yesaya 42:1-4 hamwe no gusohozwa kwayo kwabayeho mu kinyejana cya mbere bitwuzuza ibyiringiro?
7 Yesu Kristo ubwe ni icyemezo gihamya ko ibyo byiringiro bihebuje bizasohozwa nta kabuza. Ahereye ku bikorwa byo gukiza indwara Yesu yakoreye imbabare, intumwa Matayo yamwerekejeho ibyanditse muri Yesaya 42:1-4. Muri uwo murongo haragira hati “Dor’ umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije, umutima wanjy’ ukamwishimira. Mmushyizeh’ umwuka wanjye; azazanir’ abanyamahanga gukiranuka.” None se, ibyo si byo abantu bo mu mahanga yose bakeneye? Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “Ntazatongana, ntazasakuza, kandi ntazumvikanish’ ijwi rye mu nzira. Urubingo rusadutse ntazaruvuna, kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya.” Mu guhuza n’ayo magambo, Yesu ntiyigeze ahutaza imbabare. Yazigiriye impuhwe, azigisha ibihereranye n’imigambi ya Yehova kandi azikiza indwara.—Matayo 12:15-21.
8. Ni mu buhe buryo Yehova yatanze Yesu ho “isezeraho ry’abantu” n’ “umucy’ uvir’ amahanga”?
8 Nyir’ugutanga ubwo buhanuzi ubwe, yabwiye Umugaragu we, Yesu, ati “Jyewe Uwiteka [Yehova, MN ] naguhamagariye gukiranuka, nzagufat’ ukuboko, nzakurinda, nguhe kub’ isezerano ry’abantu, no kub’ umucy’ uvir’ abanyamahanga, no guhumur’ impumyi, ukabohor’ imbohe, ugakur’ ababa mu mwijima mu nzu y’imbohe” (Yesaya 42:6, 7). Ni koko, Yehova yatanze Yesu Kristo ho isezerano n’icyemezo cyemewe gihamya ko iryo sezerano rizakomezwa. Mbega ukuntu ibyo biteye inkunga! Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yerekanye ko yita ku bantu by’ukuri; yageze n’aho atanga ubugingo bwe ku bwabo. Uwo ni we Yehova yeguriye ubutware ku mahanga yose. Ntibitangaje rero kuba Yehova yaravuze ko ari umucyo w’amahanga. Yesu ubwe yaravuze ati “Ni jye mucyo w’isi.”—Yohana 8:12.
9. Kuki Yesu atitangiye kuvugurura gahunda y’ibintu yari iriho mu gihe cye?
9 Yesu yabaye umucyo w’isi ku bw’uwuhe mugambi? Nta gushidikanya ko atari agamije ibintu by’isi cyangwa by’ubutunzi. Yanze kugerageza kuvugurura gahunda ya giporitiki yari iriho mu gihe cye, kandi yanze kugabirwa ubwami na Satani, umutware w’iyi si, cyangwa rubanda (Luka 4:5-8; Yohana 6:15; 14:30). Yesu yagiriye impuhwe nyinshi imbabare kandi araziruhura mu buryo burenze uko abandi bantu bashobora kubikora. Nyamara kandi, yari azi ko kuruhurwa mu buryo budasubirwaho bitashoboraga kugerwaho mu muryango wa kimuntu waciriweho iteka n’Imana bitewe n’icyaha cy’umurage, kandi ukaba utwarwa n’imyuka mibi itaboneka ifite ubushobozi. Mu kugaragaza ubushishozi bw’Imana, Yesu yakoresheje ubuzima bwe bwose mu gusohoza ubushake bwayo.—Abaheburayo 10:7.
10. Yesu yari umucyo w’isi mu buhe buryo kandi ku bw’uwuhe mugambi?
10 Noneho se, ni mu buhe buryo Yesu yabaye umucyo w’isi kandi ku bw’uwuhe mugambi? We ubwe yiyeguriye umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Luka 4:43; Yohana 18:37). Mu guhamya ukuri guhereranye n’umugambi wa Yehova, nanone Yesu yakujije izina rya Se uri mu ijuru (Yohana 17:4, 6). Byongeye kandi, kuba ari umucyo w’isi, Yesu yahishuye ibinyoma by’abanyamadini, bityo abohora mu buryo bw’umwuka abari mu bubata bw’idini. Yahishuye ko Satani ari ikiremwa kitaboneka gitwara abantu bareka kikabagira ibikoresho byacyo. Nanone kandi, Yesu yashyize ahabona imirimo y’umwijima (Matayo 15:3-9; Yohana 3:19-21; 8:44). Yagaragaje mu buryo butangaje, ko ari umucyo w’isi atanga ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ho incungu, bityo atuma abizera ubwo buryo bwaringanijwe bashobora kubabarirwa ibyaha, bakagirana imishyikirano myiza n’Imana, kandi bakiringira kuzabaho iteka mu muryango w’isi yose wa Yehova (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Hanyuma kandi, mu kugaragaza ko yubaha Imana mu buryo butunganye mu buzima bwe bwose nta gutezuka, Yesu yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi agaragaza ko Satani ari umubeshyi, bityo atuma abakunda ugukiranuka bashobora kuzabona imigisha ihoraho. Ariko se, Yesu ni we wenyine wari kuba utanga umucyo?
‘Muri Umucyo w’Isi’
11. Ni iki abigishwa ba Yesu bagombaga gukora kugira ngo babe abatanga umucyo?
11 Muri Matayo 5:14, Yesu yabwiye abigishwa be ati “Mur’ umucyo w’isi.” Bagombaga kugera ikirenge mu cye. Bagombaga kuyobora abandi bantu kuri Yehova, we Soko y’umucyo w’ukuri, binyuriye ku myifatire yabo no ku murimo wabo wo kubwiriza. Mu kwigana Yesu, bagombaga kumenyekanisha izina rya Yehova kandi bagashyigikira Ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Nk’uko Yesu yabigenje, na bo bagombaga gutangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro byonyine rukumbi ku bantu. Nanone kandi, bagombaga gushyira ahagaragara ibinyoma bya kidini, imirimo y’umwijima, n’umubi, ari we nkomoko y’ibyo bintu. Abigishwa ba Kristo bagombaga kubwira abantu b’imihanda yose ibyerekeye uburyo bwuje urukundo buhereranye n’agakiza bwaringanijwe na Yehova binyuriye kuri Yesu Kristo. Mbega ukuntu Abakristo ba mbere basohozanyije umwete ubwo butumwa, bahereye i Yerusalemu n’i Yudaya, hanyuma bakajya i Samaria, nk’uko Yesu yari yarabategetse!—Ibyakozwe 1:8.
12. (a) Ni he umucyo wo mu buryo bw’umwuka wagombaga kugera usakazwa? (b) Ni iki Paulo yasobanukiwe ku bihereranye na Yesaya 42:6 abishobojwe n’umwuka wa Yehova, kandi ni gute ubwo buhanuzi bwagombye kugira icyo buhindura ku mibereho yacu?
12 Ariko kandi, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ntiwagombaga kugarukira muri ako gace. Yesu yategetse abigishwa be ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19). Mu gihe cyo guhindura Paulo w’i Taruso, Umwami yavuze ko Sauli (waje kuba intumwa Paulo) atari kubwiriza Abayahudi gusa, ko ahubwo yari no kubwiriza Abanyamahanga (Ibyakozwe 9:15). Afashijwe n’umwuka wera, Paulo yaje gusobanukirwa icyo ibyo byashakaga kuvuga. Bityo, yaje gusobanukirwa ko ubuhanuzi bwo muri Yesaya 42:6, bwasohoreye kuri Yesu Kristo, ko na bwo bwari bukubiyemo itegeko rireba abizera Kristo bose. Ni yo mpamvu, mu Byakozwe 13:47, ubwo Paulo yasubiragamo amagambo yo mu gitabo cya Yesaya, yagize ati “Umwami [Yehova, MN ] ya[ra]dutegetse, ati: Ngushyiriyeho kub’ umucyo w’abanyamahanga, ng’ ujyan’ agakiza, kurind’ ugeza ku mpera y’isi.” Kuri wowe ho se, bimeze bite? Mbese, uzirikana iyo nshingano yo kuba utanga umucyo? Kimwe na Yesu na Paulo, mbese, imibereho yawe yaba ishingiye ku gukora ibyo Imana ishaka?
Umucyo n’Ukuri Biva ku Mana Biratuyobora
13. Ni iki dusaba mu isengesho rivuye ku mutima duhuje na Zaburi 43:3, kandi ibyo biturinda iki?
13 Turamutse tugerageje, mu bwacu buryo, ‘kongera gucana amatara [y’isi],’ no kumurikira abantu ku byerekeye igihe kizaza, dushobora kwibeshya cyane ku bihereranye n’icyo Ijambo ry’Imana ryahumetswe rivuga. Abakristo b’ukuri babona ko Yehova ari we Soko nyakuri y’umucyo batitaye ku byo isi ikora. Basenga basaba ibihuje n’isengesho riri muri Zaburi ya 43:3 rigira riti “Oherez’ umucyo wawe n’umurava wawe, binyobore: binjyane ku musozi wawe wera no mu mahema yawe.”
14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yohereza umucyo we n’ukuri kwe muri iki gihe? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko umucyo w’Imana n’ukuri kwayo bituyobora?
14 Yehova akomeza gusubiza iryo sengesho ry’abagaragu be b’indehemuka. Yohereza umucyo binyuriye mu guhishura umugambi we, mu gutuma abagaragu be bashobora kuwusobanukirwa, no mu gusohoza ibyo yavuze. Mu gihe dusenga Imana, ntitubikora by’umuhango tugamije kugaragaza ko turi abantu bera. Ahubwo, twifuza nta buryarya ko umucyo uva kuri Yehova utuyobora, nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze. Twemera inshingano ireba abahabwa umucyo uva ku Mana. Kimwe na Paulo, twumva ko gusohozwa kw’Ijambo rya Yehova bigomba kugendana n’itegeko rireba abaryizera. Iyo tutarageza ku bantu ubutumwa bwiza Imana yadushinze kubagezaho, twumva tumeze nk’aho tubarimo umwenda.—Abaroma 1:14, 15.
15 Umucyo n’ukuri bitangwa na Yehova muri iki gihe bigaragaza ko Yesu Kristo ategeka ari ku ntebe ye y’Ubwami mu ijuru (Zaburi 2:6-8; Ibyahishuwe 11:15). Yesu yavuze ko mu gihe cyo kuhaba kwe ari Umwami, ubu butumwa bwiza bw’Ubwami bwari kubwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bibe ubuhamya (Matayo 24:3, 14). Muri iki gihe, uwo murimo urimo urakoranwa umwete ku isi hose. Niba tureka uwo murimo ukaba ikintu cy’ibanze mu mibereho yacu, twavuga ko tuyoborwa n’umucyo n’ukuri biva ku Mana nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze.
Ikuzo rya Yehova Ryatangiye Kurabagirana
16, 17. Ni gute Yehova yarabagiranishije umucyo we ku muteguro we ugereranywa n’umugore mu wa 1914, kandi ni irihe tegeko yawuhaye?
16 Ibyanditswe bivuga ukuntu umucyo usakazwa ku bantu aho baba bari hose bikoresheje imvugo ishishikaje. Amagambo ari muri Yesaya 60:1-3, amagambo abwirwa “umugore” wa Yehova, ari we muteguro we wo mu ijuru ugizwe n’abagaragu b’indahemuka, aragira ati “Byuk’ urabagirane, kuk’ umucyo waw’ uje, kand’ ubgiza bg’Uwiteka [Yehova, MN ] bukaba bukurasiye. Dore umwijim’ uzatwikir’ isi, umwijima wicura burind’ uzatwikir’ amahanga; arik’ Uwiteka [Yehova, MN ] azakurasira, kand’ ubgiza bge buzakugaragaraho. Amahang’ azagan’ umucyo wawe, n’abami bazagusang’ ubyukanye kurabagirana.”
17 Mu wa 1914, ikuzo rya Yehova ryatangiye kurabagirana ku muteguro we wo mu ijuru ugereranywa n’umugore, ubwo, nyuma yo gutegereza igihe kirekire, wibarukaga Ubwami bwa Mesiya, ubwo Yesu Kristo abereye Umwami (Ibyahishuwe 12:1-5). Umucyo wa Yehova urabagirana ikuzo, umurikira ubwo butegetsi bwemewe na we, bwo bwonyine bukwiriye gutegeka isi yose.
18. (a) Nk’uko byahanuwe muri Yesaya 60:2, kuki umwijima utwikiriye isi? (b) Ni gute umuntu ku giti cye ashobora kubohorwa mu mwijima utwikiriye isi?
18 Ibiramambu, umwijima utwikiriye isi yose kandi umwijima w’icura burindi utwikiriye amahanga. Kubera iki? Kubera ko amahanga yanga ubutegetsi bw’Umwana w’Imana ukundwa agahitamo ubutegetsi bw’abantu. Yibwira ko kuvanaho uburyo runaka bwo gutegeka agashyiraho ubundi ari bwo azakemura ibibazo byayo. Nyamara kandi, nta bwo ibyo bitanga agahenge aba abitezeho. Nta bwo ayo mahanga abona uwayahinduye ibikoresho yibereye mu buturo bw’imyuka (2 Abakorinto 4:4). Yanga Isoko y’umucyo w’ukuri bityo akaba ari mu mwijima (Abefeso 6:12). Ariko kandi, ibyo amahanga yakora byose, umuntu ku giti cye ashobora kuvanwa muri uwo mwijima. Mu buhe buryo? Ibyo byagerwaho binyuriye mu kwizera Ubwami bw’Imana mu buryo bwimazeyo no kubugandukira.
19, 20. (a) Ni kuki kandi ni gute ikuzo rya Yehova rirabagirana ku bigishwa ba Yesu basizwe? (b) Abo Yehova yasize yabagize abatanga umucyo ku bw’iyihe mpamvu? (c) Ni gute “abami” n’ “amahanga” bareherejwe ku mucyo uva ku Mana nk’uko byahanuwe?
19 Kristendomu ntiyizera Ubwami bw’Imana kandi nta bwo ibugandukira. Icyakora, abigishwa ba Yesu Kristo basizwe bo barabikora. Ibyo bituma umucyo wa Yehova, ari byo bivuga kwemerwa n’Imana, urabagirana kuri abo baboneka bahagarariye umugore we wo mu ijuru, kandi ikuzo rye ribagaragaraho (Yesaya 60:19-21). Babona umucyo wo mu buryo bw’umwuka udashobora kuvanwaho n’ihinduka iryo ari ryo ryose mu bya giporitiki cyangwa mu by’ubukungu. Yehova yababohoye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 18:4). Bemerwa na we bitewe n’uko bemera gucyahwa na we kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga mu budahemuka. Bafite ibyiringiro birabagirana ku byerekeye igihe kizaza, kandi bishimira ibyiringiro Yehova abashyira imbere.
20 Ariko se, Yehova abagenzereza atyo agamije iki? Nk’uko abyivugira muri Yesaya 60:21, ni ukugira ngo ‘bimuheshe icyubahiro,’ kugira ngo izina rye ryubahwe, no kugira ngo abandi bantu bamureherezweho, we Mana y’ukuri—maze bironkere imigisha ihoraho. Mu guhuza n’ibyo, mu wa 1931, abo bantu basenga Imana y’ukuri bafashe umwanzuro wo kwitwa Abahamya ba Yehova. Mbese, guhamya kwabo kwaba kwaratumye “abami” bareherezwa ku mucyo utangwa na bo, nk’uko Yesaya yabihanuye? Yego rwose! Abo ariko, si abayobozi ba giporitiki b’iyi si, ahubwo ni abasigaye mu bazatagekana na Kristo mu Bwami bwe bw’ijuru ari abami (Ibyahishuwe 1:5, 6; 21:24). Na ho se ku byerekeye “amahanga” ho bimeze bite? Mbese, yaba yarareherejwe kuri uwo mucyo? Yego rwose! Uretse ko amahanga yareherejwe kuri uwo mucyo atari ibihugu byigenga mu rwego rwa giporitiki uko byakabaye, ahubwo ni umukumbi munini w’abantu bo mu mahanga yose bahisemo kujya ku ruhande rw’Ubwami bw’Imana, kandi bategerezanyije amatsiko kwinjizwa mu isi nshya y’Imana. Iyo izaba ari isi nshya by’ukuri, iyo gukiranuka kuzabamo.—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 7:9, 10.
21. Ni gute twagaragaza ko tudapfusha ubusa ubuntu bwa Yehova bwo kuduha gusobanukirwa ubushake bwe?
21 Mbese, uri umwe mu bagize iyo mbaga y’abatanga umucyo igenda irushaho kwiyongera? Yehova yaduhaye gusobanukirwa ubushake bwe, kugira ngo natwe dushobore kuba abatanga umucyo nka Yesu. Nimucyo rero twese twerekane ko tutaherewe ubuntu bw’Imana gupfa ubusa tugira ishyaka mu murimo Yehova yashinze abagaragu be muri iki gihe (2 Abakorinto 6:1, 2). Nta wundi murimo warusha uwo kuba ingenzi muri iki gihe. Kandi rero, nta gikundiro twagira cyaruta icyo guhimbaza Yehova tumurikira abandi binyuriye mu kurabagiranisha umucyo ubengerana ikuzo uva kuri we.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Impamvu z’ibanze z’ibyago bigera ku bantu ni izihe?
◻ Yesu n’abigishwa be ni “umucyo w’isi” mu buhe buryo?
◻ Ni gute umucyo wa Yehova n’ukuri kwe bituyobora?
◻ Ni gute Yehova yatumye umucyo we urabagirana ku muteguro we?
◻ Ubwoko bwa Yehova yabugize abatanga umucyo ku bw’uwuhe mugambi?