Yesaya
60 “Yewe mugore,+ haguruka umurike kuko umucyo wawe uje.
Ikuzo rya Yehova rikurabagiranaho.+
2 Dore umwijima uzatwikira isi
Kandi umwijima mwinshi uzatwikira ibihugu.
Ariko wowe Yehova azakumurikira
N’ikuzo rye rikugaragareho.
4 Ubura amaso yawe urebe impande zose.
Bose bahuriye hamwe; baza bagusanga.
5 Icyo gihe uzabireba ugaragaze ibyishimo+
Kandi umutima wawe unezerwe, wuzure umunezero,
Kuko ubutunzi bwo mu nyanja buzaza bugusanga
N’ubutunzi bw’ibihugu bukaza aho uri.+
6 Ingamiya nyinshi cyane zizuzura mu gihugu cyawe,*
Ingamiya z’ingabo zikiri nto z’i Midiyani no muri Efa.+
Iziturutse i Sheba zose zizaza.
7 Amatungo yose y’i Kedari+ azahurizwa aho uri.
Amapfizi y’intama y’i Nebayoti+ azagukorera.
Amato y’i Tarushishi azaba ari imbere*
Kugira ngo azane abahungu bawe baturutse kure,+
Bazanye ifeza na zahabu byabo,
Bagana izina rya Yehova Imana yawe, basanga Uwera wa Isirayeli,
Kuko azaba yaragutatse ubwiza.+
Kuko nzaba naragukubise nkurakariye,
Ariko nzakwemera nkugirire imbabazi.+
11 Amarembo yawe azahora afunguye;+
Ntazigera afungwa haba ku manywa cyangwa nijoro,
Kugira ngo bakuzanire ubukungu bwo mu bihugu
Kandi abami babyo ni bo bazabanza.+
13 Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe,+
Igiti cy’umuberoshi, igiti cy’umutidari n’igiti cyo mu bwoko bwa sipure bizazana+
Kugira ngo bitake ahantu hanjye hera;
Nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye.+
14 Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,
Abagusuzuguraga bose bazaza buname imbere yawe
Kandi bazakwita umurwa wa Yehova,
Siyoni y’Uwera wa Isirayeli.+
15 Nubwo nagutaye, abantu bakakwanga kandi nta n’umuntu unyura iwawe,+
Nzatuma uba umuntu abantu bahora basingiza,
Utuma abantu bishima igihe cyose.+
Wonke amabere y’abami;+
Uzamenya udashidikanya ko njyewe Yehova ndi Umukiza wawe
Kandi ko Intwari ya Yakobo ari Umucunguzi wawe.+
17 Umuringa nzawusimbuza zahabu,
Icyuma ngisimbuze ifeza,
Igiti ngisimbuze umuringa,
Naho amabuye nyasimbuze icyuma.
Nzashyiraho amahoro akubere abagenzuzi
No gukiranuka kukubere abakoresha.+
18 Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe
Kandi kurimbura no gusenya ntibizumvikana ku mipaka yawe.+
Inkuta zawe uzazita Agakiza+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe.
19 Izuba ntirizongera kukumurikira ku manywa
N’ukwezi ntikuzongera kukumurikira.
20 Izuba ryawe ntirizongera kurenga
N’ukwezi kwawe ntikuzijima,
Kuko Yehova azakubera urumuri iteka ryose+
Kandi iminsi yawe yo kurira izaba yararangiye.+
21 Abantu bawe bose bazaba abakiranutsi;
Igihugu kizaba icyabo kugeza iteka ryose.
22 Abantu bake bazaba igihumbi
Kandi itsinda rito rihinduke abantu bakomeye.
Njyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.”