IBISOBANURO BW’IMIRONGO YA BIBILIYA
Mariko 11:24—“Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe”
“Ni yo mpamvu mbabwiye nti ‘ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa.”—Mariko 11:24, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Ni cyo gituma mbabwira nti ’Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.”—Mariko 11:24, Bibiliya Ntagatifu.
Icyo amagambo yo muri Mariko 11:24 asobanura
Yesu yifashishije ayo magambo maze yereka abigishwa be ko bagomba kugira ukwizera gukomeye kugira ngo amasengesho yabo asubizwe. Yabijeje ko Imana itumva amasengesho yabo gusa, ahubwo ko inayasubiza. Umuntu wese usenga Yehova amwinginga kandi agasenga asaba ibihuje n’ibyo Imana ishaka agomba kwiringira adashidikanya ko amasengesho ye azasubizwa. Ni nk’aho isengesho rye riba ryamaze no gusubizwa.
Yesu Yatsindagirije akamaro ko gusenga dufite ukwizera. Yasobanuye ko usenga ‘atagomba gushidikanya mu mutima we,’ ahubwo ko agomba ‘kwizera ko ibyo yavuze biri bube nk’uko yabivuze’ (Mariko 11:23). Kubera iki? Kubera ko umuntu nk’uwo ushidikanya adakwiriye ‘kwibwira ko hari ikintu icyo ari cyo cyose azahabwa na Yehova.’a—Yakobo 1:5-8.
Umuntu ufite ukwizera asenga inshuro nyinshi (Luka 11:9, 10; Abaroma 12:12). Iyo abigenza atyo, aba agaragaje ko yifuza cyane ibyo arimo gusenga asaba kandi ko yizeye ko Imana izabimuha. Nanone aba yemera ko Imana ishobora gusubiza amasengesho ye mu bundi buryo we atatekerezaga no mu gihe atatekerezaga.—Abefeso 3:20; Abaheburayo 11:6.
Icyakora amagambo ya Yesu ntashaka kuvuga ko umuntu uwo ari we wese agomba kwitega ko isengesho rye rigomba gusubizwa. Icyo gihe Yesu yari arimo abwira abigishwa be, bakaba bari abagabo bafite ukwizera kandi bakoraga uko bashoboye kose ngo basenge Imana mu buryo yemera. Bibiliya ivuga ko Yehova yumva gusa amasengesho y’abantu basenga basaba ibihuje n’ibyo ashaka (1 Yohana 5:14). Ntiyumva amasengesho y’abantu birengagiza amahame ye ku bushake cyangwa ay’abantu bakora ibibi ntibicuze (Yesaya 1:15; Mika 3:4; Yohana 9:31). Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana n’amasengesho Imana yumva, reba iyi videwo ngufi.
Impamvu umurongo wo muri Mariko 11:24 wanditswe
Mu minsi ya nyuma y’umurimo we hano ku isi, Yesu yaganiriye n’abigishwa be ku kamaro ko kugira ukwizera gukomeye. Yatsindagirije iryo somo yifashishije urugero. Igihe yari ari muri Yerusalemu yabonye igiti cy’umutini cyari cyarazanye amababi hakiri kare. Icyakora yarakivumye kubera ko yasanze nta mbuto gifite (Mariko 11:12-14). Icyo giti cyasaga n’igifite imbuto kandi mu by’ukuri ntazo, cyagereranyaga Isirayeli ya kera yagaragaraga nk’aho isenga Imana kandi mu by’ukuri yarabuze ukwizera (Matayo 21:43). Nyuma y’aho gato icyo giti cyarumye, ibyo bikaba bigereranya ibyari bigiye kuba ku ishyanga rya Isirayeli ryari ryarabuze ukwizera.—Mariko 11:19-21.
Ibinyuranye n’ibyo Yesu yari yizeye adashidikanya ko abigishwa be bari kurushaho kugira ukwizera bari kuba bakeneye kugira ngo bihanganire ibigeragezo kandi bakore ibintu bitangaje (Mariko 11:22, 23). Inama ya Yesu ku bijyanye n’isengesho yaziye igihe kubera ko nyuma y’aho gato, abigishwa be bari guhura n’ibigeragezo byari kugerageza ukwizera kwabo. Bagombaga kwihanganira urupfu rwa Yesu ndetse n’abarwanyaga umurimo wabo bakomezaga kwiyongera (Luka 24:17-20; Ibyakozwe 5:17, 18, 40). Muri iki gihe nabwo isengesho no kwiringira Imana bishobora gufasha abigishwa ba Yesu kwihanganira ibigeragezo.—Yakobo 2:26.
Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Mariko mu ncamake.
a Yehova ni Izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”