Ibyakozwe n’intumwa
5 Hari umugabo witwaga Ananiya, umugore we akitwa Safira, bagurishije isambu yabo. 2 Ariko Ananiya agumana mu ibanga igice kimwe cy’amafaranga, andi asigaye arayajyana ayaha intumwa+ kandi umugore we na we yari abizi. 3 Petero aravuga ati: “Ananiya, kuki wemeye ko Satani agushuka ukabeshya+ umwuka wera,+ ukagumana mu ibanga igice cy’amafaranga wagurishije isambu yawe? 4 Ese mbere y’uko uyigurisha ntiyari iyawe? None se umaze no kuyigurisha amafaranga yayo ntiyakomeje kuba ayawe kandi ntiwari wemerewe kuyakoresha icyo ushaka? Kuki wiyemeje mu mutima wawe gukora ikintu nk’icyo? Si abantu wabeshye, ahubwo ni Imana.” 5 Ananiya yumvise ayo magambo yitura hasi, arapfa. Nuko ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. 6 Hanyuma abasore baraza bamuzingira mu bitambaro, baramusohora bajya kumushyingura.
7 Hashize nk’amasaha atatu, umugore we arinjira atazi ibyabaye. 8 Petero aramubaza ati: “Mbwira, ese aya mafaranga ni yo mwagurishije isambu yanyu?” Aravuga ati: “Yego, ni ayo rwose.” 9 Nuko Petero aramubwira ati: “Kuki mwembi mwiyemeje kugerageza umwuka wera wa Yehova?* Dore abashyinguye umugabo wawe bageze ku muryango, kandi nawe barakujyana.” 10 Ako kanya yitura hasi imbere ya Petero, arapfa. Ba basore binjiye basanga yapfuye, maze baramujyana bamushyingura iruhande rw’umugabo we. 11 Nuko abagize itorero bose n’abumvise ibyo bintu bose bagira ubwoba bwinshi.
12 Byongeye kandi, intumwa zakomeje gukora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi,+ kandi zose zateraniraga ku Ibaraza rya Salomo.+ 13 Mu by’ukuri nubwo abandi bantu batagiraga ubutwari bwo kwifatanya na zo, muri rusange abantu bazivugaga neza. 14 Nanone abagabo n’abagore benshi+ bakomezaga kwizera Umwami bakaba abigishwa. 15 Ndetse bazanaga abarwayi bakabarambika mu nzira inyuramo abantu benshi bari ku turiri duto no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura, nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.+ 16 Nanone, abantu benshi bo mu mijyi ikikije Yerusalemu bakomezaga kuza, bazanye abantu barwaye n’abatewe n’abadayimoni, kandi bose bagakira.
17 Ariko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we bose, n’abayoboke b’agatsiko k’idini ry’Abasadukayo baza bafite ishyari ryinshi. 18 Nuko bafata intumwa bazishyira muri gereza.+ 19 Ariko mu ijoro umumarayika wa Yehova akingura inzugi z’iyo gereza,+ asohora intumwa maze arazibwira ati: 20 “Nimugende muhagarare mu rusengero, mukomeze kubwira abantu ubutumwa bwiza buhesha ubuzima.” 21 Zibyumvise zinjira mu rusengero mu gitondo cya kare, zitangira kwigisha.
Nuko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we baraza, bateranya Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi n’abakuru b’Abisirayeli, hanyuma batuma abantu muri gereza ngo bazane intumwa. 22 Ariko abarinzi b’urusengero bagezeyo ntibazisanga muri gereza. Nuko baragaruka bavuga uko byagenze. 23 Baravuga bati: “Dusanze gereza ifunze, hari umutekano n’abarinzi bahagaze ku rugi, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.” 24 Umuyobozi w’abarinzi b’urusengero n’abakuru b’abatambyi bumvise ayo magambo barashoberwa, bibaza uko biri buze kugenda. 25 Ariko haza umuntu arababwira ati: “Dore ba bagabo mwari mwashyize muri gereza bahagaze mu rusengero kandi bari kwigisha abantu.” 26 Hanyuma umuyobozi w’abarinzi b’urusengero ajyana n’abarinzi maze barabazana, ariko birinda kubagirira nabi kuko batinyaga ko abantu babatera amabuye.+
27 Nuko barabazana babahagarika mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi. Hanyuma umutambyi mukuru abahata ibibazo, 28 aravuga ati: “Twabategetse ko mudakomeza kwigisha muri iryo zina,+ nyamara dore mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu, kandi mwiyemeje kudushinja urupfu rw’uwo muntu.”+ 29 Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu.+ 30 Imana ya ba sogokuruza yazuye Yesu uwo mwishe mumumanitse ku giti.+ 31 Uwo nguwo Imana yamuhesheje icyubahiro, imushyira iburyo bwayo+ imugira Umuyobozi Mukuru+ n’Umukiza,+ kugira ngo Abisirayeli bihane maze bababarirwe ibyaha byabo.+ 32 Natwe ubwacu turabihamya,+ dufatanyije n’umwuka wera,+ uwo Imana yahaye abayumvira kandi bakemera ko ari yo mutegetsi wabo.”
33 Babyumvise, bagira umujinya mwinshi cyane, bashaka kubica. 34 Ariko umugabo w’Umufarisayo witwaga Gamaliyeli,+ wigishaga Amategeko kandi abantu bose bakaba baramwubahaga, ahaguruka mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, ategeka ko basohora abo bantu akanya gato. 35 Nuko arababwira ati: “Bagabo bo muri Isirayeli, mwitondere ibyo mushaka gukorera aba bantu. 36 Reka mbahe urugero. Mu minsi ishize, Teyuda yarigometse avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu bagera nko kuri 400 bifatanya n’itsinda rye. Ariko yarishwe hanyuma abamwumviraga bose baratatana, ibyo bateganyaga gukora byose biburizwamo. 37 Nyuma ye mu gihe cy’ibarura haje Yuda w’Umunyagalilaya, yigarurira abantu baramukurikira. Nyamara uwo muntu yaje gupfa, abari barifatanyije na we bose baratatana. 38 None rero, nkurikije uko ibintu bimeze ubu, ndabasaba kutivanga mu by’aba bantu, ahubwo mubareke. Kuko niba uyu murimo ari uw’abantu, nta cyo uzageraho. 39 Ariko niba ushyigikiwe n’Imana, ntimuzashobora kuwuhagarika.+ Naho ubundi mushobora kuzasanga mu by’ukuri murwanya Imana!”+ 40 Avuze atyo baramwumvira, nuko bahamagaza intumwa barazikubita,+ barangije bazitegeka kutongera kwigisha ibyerekeye Yesu, maze barazireka ziragenda.
41 Nuko ziva imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi zishimye,+ kuko zabonaga ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rya Yesu. 42 Buri munsi zakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu,+ haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.+