“Uwo mumukunda mutaramubona”
“Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa.”—1 PETERO 1:8.
1. N’ubwo muri iki gihe nta muntu wo ku isi wigeze abona Yesu, ni gute abantu bamwe na bamwe b’abanyedini bihatira kugaragaza ko bamwiyeguriye?
MURI iki gihe, nta muntu n’umwe uri ku isi wigeze abona Yesu Kristo. Nyamara kandi, abantu babarirwa muri za miriyoni, bihandagaza bavuga ko bamukunda. I Manila muri Filipine, ku itariki ya 9 Mutarama ya buri mwaka, ishusho ingana n’umuntu ya Yesu Kristo yikoreye umusaraba, itambagizwa mu mihanda; ibyo bikaba byaravuzweho kuba ari bwo buryo buhuruza abantu benshi kandi butangaje, bwo kugaragaza idini ryogeye cyane mu gihugu. Imbaga y’abantu baba batwawe, bagenda babyigana, banasunikana; ndetse usanga abantu burirana, bahatanira gukora kuri iyo shusho. Abantu benshi baza kubireba, ahanini bakururwa n’umutambagiro ukorwa kuri uwo munsi mukuru. Nta gushidikanya ariko ko bamwe muri abo, baba ari abantu bumva bareshywa na Yesu babivanye ku mutima. Kugira ngo babigaragaze, bashobora kwambara umusaraba, cyangwa kujya mu misa buri gihe. Ariko se, ugusenga ibigirwamana nk’uko, gushobora kuba kwabonwa ko ari ugusenga k’ukuri?
2, 3. (a) Ni ba nde mu bigishwa ba Yesu bamubonye kandi bakamwumva? (b) Mu kinyejana cya mbere, ni ba nde bandi bakundaga Yesu kandi bakamwizera, n’ubwo batigeze bamubona ku giti cyabo?
2 Mu kinyejana cya mbere, hari abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bari mu ntara zategekwaga n’Abaroma, ari zo Yudaya, Samariya, Pereya, n’i Galilaya, biboneye kandi bakiyumvira Yesu Kristo. Bamutegeye amatwi igihe yari arimo asobanura ukuri gususurutsa umutima guhereranye n’Ubwami bw’Imana. Biboneye n’amaso yabo ibitangaza yakoze. Bamwe muri abo baje guhinduka abigishwa be bamwiyeguriye, bemeye badashidikanya ko ari we wari “Kristo, Umwana w’Imana ihoraho” (Matayo 16:16). Icyakora, abo intumwa Petero yandikiye urwandiko rwayo rwa mbere rwahumetswe, ntibari muri abo.
3 Abo Petero yandikiye bari batuye mu ntara zategekwaga n’Abaroma, ari zo Ponto, Galatiya, Kapadokiya, Aziya, n’i Bituniya—zose zikaba ziri mu karere ka Turukiya yo muri iki gihe. Petero yabandikiye agira ati “uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa” (1 Petero 1:1, 8). Ni gute baje kumenya Yesu Kristo, kugeza ubwo bamukunda kandi bakamwizera?
4, 5. Ni gute abo bantu batigeze babona Yesu baje kumenya byinshi ku bihereranye na we, ku buryo bamukunze bakanamwizera?
4 Uko bigaragara, hari bamwe bari i Yerusalemu igihe intumwa Petero yabwirizaga imbaga y’abantu bari bateranye, ku munsi mukuru wa Pentekote, mu mwaka wa 33 I.C. Umunsi mukuru urangiye, abigishwa benshi bagumye i Yerusalemu kugira ngo intumwa zongere zibigishe. (Ibyakozwe 2:9, 41, 42; gereranya na 1 Petero 1:1.) Nanone kandi, mu rugendo rwayo rw’ubumisiyonari yakoze incuro nyinshi, intumwa Pawulo yakoze umurimo ibigiranye umwete, no mu bantu bari mu karere Petero yaje koherereza urwandiko rwa mbere rwo muri Bibiliya rwamwitiriwe.—Ibyakozwe 18:23; 19:10; Abagalatiya 1:1, 2.
5 Kuki abo bantu batari barigeze babona Yesu, barehejwe na we mu buryo bukomeye bene ako kageni? Muri iki gihe, ni kuki abandi bantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, bamukunda mu buryo bwimbitse?
Ibyo Bumvise
6. (a) Iyo uza kuba warumvise ubuhamya bwatanzwe na Petero ku bihereranye na Yesu, kuri Pentekote yo mu wa 33 I.C, ni iki washoboraga kuba waramenye? (b) Ni gute ibyo byagize ingaruka ku bantu bagera ku 3.000 bari aho?
6 Iyo uza kuba uri i Yerusalemu igihe Petero yabwiraga iyo mbaga y’abantu bari baje mu munsi mukuru, mu mwaka wa 33 I.C., ni iki wari kumenya ku bihereranye na Yesu? Nta gushidikanya ko ibitangaza yakoze byagaragaje ko yari yaratumwe n’Imana rwose. Uba waramenye ko n’ubwo abantu b’abanyabyaha bishe Yesu, atari akiri mu mva, ahubwo ko yari yarazuwe maze akazamurwa mu ijuru, agashyirwa iburyo bw’Imana. Uba waramenye ko Yesu ari we wari Kristo koko, ni ukuvuga Mesiya, uwo abahanuzi banditse berekezaho. Uba waramenye ko binyuriye kuri Yesu Kristo, umwuka wera wasutswe ku bigishwa be, ku buryo ako kanya bashoboraga kubwiriza abantu bari baturutse mu mahanga menshi, ibihereranye n’ibintu bitangaje Imana yari irimo ikora binyuriye ku Mwana wayo. Imitima y’abantu benshi bumvise amagambo ya Petero icyo gihe, yarashimishijwe mu buryo bwimbitse, maze abagera ku 3.000 barabatizwa, bahinduka abigishwa b’Abakristo (Ibyakozwe 2:14-42). Iyo uza kuba uhari, mbese, wari gukora igikorwa nk’icyo kitajenjetse?
7. (a) Iyo uza kuba uri mu Antiyokiya igihe intumwa Pawulo yahabwirizaga, ni iki uba waramenye? (b) Kuki bamwe muri iyo mbaga y’abantu bizeye, maze bakageza ubutumwa bwiza ku bandi?
7 Iyo uza kuba mu bari bateze amatwi igihe intumwa Pawulo yigishirizaga mu Antiyokiya, mu ntara yategekwaga n’Abaroma, ari yo Galatiya, ni iki kindi uba waramenye kuri Yesu? Uba warumvise Pawulo asobanura ko, kuba abayobozi b’i Yerusalemu barakatiye Yesu urwo gupfa, ibyo byari byarahanuwe n’abahanuzi. Nanone, uba warumvise ibihereranye n’ibihamya byatanzwe n’abantu biboneye n’amaso yabo umuzuko wa Yesu. Rwose, uba warashimishijwe n’ibisobanuro Pawulo yatanze avuga ko igihe Yehova yazuraga Yesu mu bapfuye, yatanze igihamya cy’uko uwo yari Umwana w’Imana koko. Kandi se, umutima wawe ntiwari gususurutswa no kumenya ko kubabarirwa ibyaha, kwashobotse binyuriye mu kwizera Yesu, kwashoboraga kuyobora ku buzima bw’iteka (Ibyakozwe 13:16-41, 46, 47; Abaroma 1:4)? Kubera ko bamenye icyo ibyo barimo bumva bisobanura, hari bamwe bo mu Antiyokiya babaye abigishwa, maze bifatanya n’abandi mu kugeza ku bandi ubutumwa bwiza babishishikariye, n’ubwo kubigenza batyo byari gutuma batotezwa mu buryo bukomeye.—Ibyakozwe 13:42, 43, 48-52; 14:1-7, 21-23.
8. Iyo uza kuba uteraniye mu itorero ryo mu Efeso igihe babonaga urwandiko Pawulo yabandikiye, ni iki ushobora kuba waramenye?
8 Bite se noneho, iyo uza kuba wifatanya n’itorero rya Gikristo ryo mu Efeso, mu ntara yategekwaga n’Abaroma iherereye mu mugabane wa Aziya, igihe bagerwagaho n’urwandiko rwa Pawulo rwahumetswe yari yandikiye abigishwa? Ni iki washoboraga kumenya binyuriye muri rwo, ku bihereranye n’uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana? Muri urwo rwandiko, Pawulo yasobanuye ko binyuriye kuri Kristo, ibintu byose byo mu ijuru no ku isi byari kongera kungwa n’Imana, ko impano yatanzwe n’Imana binyuriye kuri Kristo, yari kugera ku bantu bo mu mahanga yose, ko abantu bari barapfuye mu maso y’Imana bitewe n’ibicumuro byabo, barimo bahindurwa bazima binyuriye mu kwizera Kristo, kandi ko ubwo buryo bwateganyijwe bwari gutuma abantu bongera kuba abana b’Imana bakundwa.—Abefeso 1:1, 5-10; 2:4, 5, 11-13.
9. (a) Ni iki gishobora kugufasha kumenya niba ku giti cyawe wiyumvisha icyo ibyo Pawulo yandikiye Abefeso bisobanura? (b) Ni gute abavandimwe bari mu ntara zategekwaga n’Abaroma, bavuzwe na Petero, bagezweho n’ingaruka z’ibyo bari bamenye ku bihereranye na Yesu?
9 Mbese, ugushimira ku bw’ibyo byose kwari gutuma ugirira Umwana w’Imana urukundo rwimbitse? Mbese, urwo rukundo rwari kugira ingaruka ku mibereho yawe ya buri munsi, nk’uko intumwa Pawulo yabiteyemo inkunga mu bice bya 4 kugeza 6 byo mu Befeso? Mbese, uko gushimira kwari kugusunikira gusuzuma ibigomba gukorwa mbere y’ibindi mu mibereho yawe, ubigiranye ubwitonzi? Mbese, urukundo ukunda Imana n’ugushimira ugaragariza Umwana wayo, byari gutuma ugira ihinduka rya ngombwa, ku buryo gukora ibyo Imana ishaka byaba koko ari byo pfundo imibereho yawe ishingiyeho (Abefeso 5:15-17)? Ku birebana n’ukuntu Abakristo bo muri Aziya, Galatiya, no mu zindi ntara zategekwaga n’Abaroma bagizweho ingaruka n’ibyo barimo biga, intumwa Petero yabandikiye igira iti “uwo [Yesu Kristo] mumukunda mutaramubona . . . muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa.”—1 Petero 1:8.
10. (a) Nta gushidikanya, ni iki cyatumye Abakristo ba mbere bagirira Yesu urukundo? (b) Ni gute natwe twavanamo inyungu?
10 Nta gushidikanya, hari ikindi kintu cyatumye abo Bakristo ba mbere Petero yandikiye, bagaragariza Umwana w’Imana urukundo. Icyo kintu cyari ikihe? Igihe Petero yandikaga urwandiko rwe rwa mbere, nibura Amavanjiri abiri—ni ukuvuga Matayo na Luka—yari yaramaze gusakazwa. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batari barigeze babona Yesu, bashoboraga gusoma izo nkuru zo mu Mavanjiri. Natwe dushobora kuzisoma. Amavanjiri si inkuru z’impimbano; afite ibimenyetso byose bigaragaza ko ari amateka yiringirwa kurusha ayandi yose. Muri izo nyandiko zahumetswe, dusangamo ibintu byinshi bituma dukunda Umwana w’Imana urukundo rwimbitse.
Imyifatire Yagaragaje
11, 12. Ni iki mu myifatire Yesu yagaragarije abandi bantu gituma umukunda?
11 Mu nkuru yanditswe, ivuga iby’imibereho ya Yesu, tumenya ukuntu yashyikiranaga n’abandi bantu. Imyifatire yagaragaje yageze ku mutima w’abantu, ndetse no muri iki gihe, nyuma y’imyaka isaga 1.960 apfuye. Buri muntu wese uriho aremererwa n’ingaruka z’icyaha. Abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi, bagerwaho n’akarengane, bahangana n’uburwayi, cyangwa bakumva bashobewe bitewe n’izindi mpamvu. Yesu arabwira abantu nk’abo bose ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”—Matayo 11:28-30.
12 Yesu yitaga ku bakene, abashonje, n’abafite agahinda, abivanye ku mutima. Ndetse, yagaburiye abantu benshi mu buryo bw’igitangaza, igihe imimerere barimo yabimusabaga (Luka 9:12-17). Yarababohoye, abavana mu bubata bw’imigenzo. Nanone kandi, yabafashije kwizera uburyo Imana yateguye bwo gukuraho ugukandamizwa gushingiye kuri politiki n’iby’ubukungu. Nta bwo Yesu yashenjaguye imitima y’abari basanzwe barakandamijwe. Abigiranye ubuhanga, yashyize hejuru abicisha bugufi, mu buryo burangwa n’impuhwe n’urukundo. Yagaruriye ubuyanja abari bameze nk’imbingo zisadutse zihinamiranye, n’abari bameze nk’imuri zicumba ziri hafi kuzima. Kugeza n’ubu, izina rye ritera kugira ibyiringiro, ndetse no mu mitima y’abatarigeze bamubona.—Matayo 12:15-21; 15:3-10.
13. Kuki uburyo Yesu yashyikiranagamo n’abanyabyaha bureshya abantu?
13 Nta bwo Yesu yigeze ashyigikira ibikorwa bibi; ariko kandi, yumvaga abantu bari barakoze amakosa mu mibereho yabo, ariko bakaba baragaragaje ko bihannye maze bakamuhindukirira kugira ngo abahe ubufasha (Luka 7:36-50). Yashoboraga kwicara maze agasangira n’abantu babonwaga ko ari abantu basuzuguritse, mu gihe yumvaga ko kubigenza atyo byari kumuha uburyo bwo kubafasha mu buryo bw’umwuka (Matayo 9:9-13). Imyifatire yagaragaje, yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu mimerere nk’iyo, bashishikarira kumumenya no kumwizera, n’ubwo batigeze bamubona.
14. Ni iki kigushishikaza ku bihereranye n’uburyo Yesu yafashagamo abarwayi, abamugaye, cyangwa abapfushije?
14 Uburyo Yesu yagenzerezaga abarwayi cyangwa abamugaye, ni igihamya cy’ukuntu yagiraga igishyuhirane n’impuhwe, kimwe n’ubushobozi yari afite bwo kubaruhura. Bityo rero, igihe umurwayi wuzuweho ibibembe yamwegeraga maze akamusaba ko yamufasha, Yesu ntiyamwitaruye akimara kumukubita amaso. Kandi ntiyabwiye uwo muntu ko, n’ubwo yari amufitiye impuhwe, ibibembe bye byari byararengeje urugero, bityo akaba nta cyo yashoboraga gukora kugira ngo amufashe. Uwo mugabo yinginze agira ati “Mwami, washaka, wabasha kunkiza.” Nta kuzuyaza, Yesu yahise arambura ukuboko kwe maze akora kuri uwo muntu wari ufite ibibembe, agira ati “ndabishaka, kira” (Matayo 8:2, 3). Ikindi gihe, hari umugore washatse gukizwa akoze ku musozo w’umwenda we rwihishwa. Yesu yashyikiranye na we mu buryo burangwa n’ineza kandi butanga icyizere (Luka 8:43-48). Nanone kandi, igihe yahuraga n’abantu bari bagiye guhamba, yababariye umupfakazi wari ufite agahinda, amugirira impuhwe, kuko umwana we w’ikinege yari yapfuye. N’ubwo Yesu yari yaranze gukoresha imbaraga ze yahawe n’Imana kugira ngo yihe icyo kurya mu buryo bw’igitangaza, yazikoresheje ku bushake mu kuzura uwo muntu wari wapfuye, maze amusubiza nyina.—Luka 4:2-4; 7:11-16.
15. Ni gute gusoma inkuru zihereranye na Yesu no kuzitekerezaho bikugiraho ingaruka?
15 Iyo dusoma izo nkuru maze tugatekereza ku myifatire Yesu yagaragaje, tugirira uwo muntu urukundo rwimbitse, we watanze ubuzima bwe bwa kimuntu kugira ngo dushobore kubaho iteka. N’ubwo tutigeze tumubona, twumva turushijeho kumukunda, kandi twifuza kugera ikirenge mu cye.—1 Petero 2:21.
Uburyo Yishingikirizaga ku Mana Abigiranye Ukwicisha Bugufi
16. Ni kuri nde Yesu yerekejeho ibitekerezo mbere na mbere, kandi yaduteye inkunga yo gukora iki?
16 Ikirenze ibyo byose kandi, Yesu yerekeje ibitekerezo bye hamwe n’ibyacu kuri Se wo mu ijuru, ari we Yehova Imana. Yagaragaje itegeko rikomeye kurusha ayandi yose yo mu Mategeko, agira ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:36, 37). Yahaye abigishwa be inama igira iti “mwizere Imana” (Mariko 11:22). Igihe bari bahanganye n’ikigeragezo gikomeye gihereranye no kwizera kwabo, yabateye inkunga agira ati “musenge ubudahwema.”—Matayo 26:41, NW.
17, 18. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko yishingikirizaga kuri Se yicishije bugufi? (b) Kuki ibyo yakoze ari iby’ingenzi kuri twe?
17 Yesu ubwe yatanze urugero. Isengesho ryari igice cy’ingenzi mu byari bigize imibereho ye (Matayo 14:23; Luka 9:28; 18:1). Ubwo igihe cyari kigeze kugira ngo atoranye intumwa ze, ntiyishingikirije gusa ku bitekerezo bye bwite, n’ubwo mbere ari we wangenzuraga abamarayika bose bo mu ijuru. Yakesheje ijoro ryose asaba Se mu isengesho, abigiranye ukwicisha bugufi (Luka 6:12, 13). Nanone igihe bamufata maze bakamwica urupfu rw’agashinyaguro, yahindukiriye Se, maze asenga abigiranye umwete. Ntiyigeze atekereza ko azi Satani neza, bityo akaba yarashoboraga kuburizamo mu buryo bworoshye umugambi wose uwo mubi yashoboraga gucura. Yesu yasobanukiwe ukuntu byari ingenzi kuri we ko yakwirinda kugira ngo atagwa. Mbega ukuntu byari kuba igitutsi kuri Se, iyo Yesu aza kugwa! Kandi se mbega igihombo abantu bari kuba bagize, abo ibyiringiro byabo by’ubuzima byari bishingiye ku gitambo cyari gutangwa na Yesu!
18 Yesu yasenze kenshi—igihe yari mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu hamwe n’intumwa ze, ndetse yasenze abigiranye umwete kurushaho, igihe yari mu murima wa Getsemani (Matayo 26:36-44; Yohana 17:1-26; Abaheburayo 5:7). Igihe yababarizwaga ku giti cy’umubabaro, ntiyatutse abamukobaga. Ibiri amambu, yasenze asabira abakoraga ibintu babitewe n’ubujiji, agira ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34). Yakomeje kwerekeza ibitekerezo bye kuri Se, “yiha Idaca urwa kibera.” Amagambo ya nyuma yavuze ari ku giti cy’umubabaro, yari isengesho yatuye Se (1 Petero 2:23; Luka 23:46). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yesu yarasohoje inshingano Se yari yamuhaye ari uwizerwa, yishingikirije kuri Yehova mu buryo bwuzuye! N’ubwo tutigeze tubona Yesu Kristo, mbega ukuntu tumukunda mu buryo bwimbitse ku bw’ ibyo yakoze!
Kugaragaza Urukundo Tumukunda
19. Mu kugaragaza urukundo dukunda Yesu, ni ibihe bikorwa tuzirinda, tubona ko bidakwiriye rwose?
19 Ni gute dushobora kugaragaza ko urukundo tuvuga ko tumukunda, rutari urwo mu magambo gusa? Nta gushidikanya, ntituzaha Yesu icyubahiro binyuriye mu kwambara umukufi mu ijosi uriho ishusho, cyangwa twikorera ishusho mu mihanda, kubera ko Se, uwo Yesu yakunze, yabuzanije gukora ibishushanyo bihindurwa ibikoresho bisengwa (Kuva 20:4, 5; Yohana 4:24). Ntitwaba twubaha Yesu niba twifatanya mu mihango ya kidini, ndetse tukabikora kenshi mu cyumweru, ariko mu minsi isigaye y’icyumweru ntidukurikize inyigisho ze mu mibereho yacu. Yesu yaravuze ati “ufite amategeko yanjye, akayitondera, ni we unkunda: kandi unkunda, azakundwa na Data.”—Yohana 14:21, 23; 15:10.
20. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bizagaragaza niba dukunda Yesu koko?
20 Ni ayahe mategeko yaduhaye? Mbere na mbere, yadutegetse gusenga Imana y’ukuri, ari yo Yehova, kandi tukayisenga yo yonyine (Matayo 4:10; Yohana 17:3). Nanone, Yesu yatwigishije ko tugomba kumwizera, we Mwana w’Imana, kandi ko tugomba kubigaragaza twiyambura imirimo mibi, maze tukagendera mu mucyo, bitewe n’uruhare afite mu mugambi w’Imana (Yohana 3:16-21). Yatugiriye inama yo gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, tukabirutisha guhihibikanira ibintu dukenera mu buryo bw’umubiri (Matayo 6:31-33). Yadutegetse gukundana nk’uko yadukunze (Yohana 13:34; 1 Petero 1:22). Kandi yaduhaye inshingano yo kuba abahamya ku birebana n’umugambi w’Imana, nk’uko na we yari we (Matayo 24:14; 28:19, 20; Ibyahishuwe 3:14). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bagera kuri miriyoni eshanu, basunikirwa kubahiriza ayo mategeko, babitewe n’urukundo nyakuri, n’ubwo batigeze babona Yesu. Kuba batarigeze ku giti cyabo babona Yesu, ntibigabanya icyemezo cyabo cyo kumwumvira. Bibuka ibyo Umwami wabo yabwiye intumwa Toma, agira ati “wijejwe n’uko umbonye: hahirwa abizeye batambonye.”—Yohana 20:29.
21. Ni gute tubonera inyungu mu kwifatanya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, ruzizihizwa ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe, uyu mwaka?
21 Turiringira ko uzaba uri mu bantu bo ku isi hose bazaba bateraniye mu Mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 1997, izuba rirenze, kugira ngo bibuke uburyo bukomeye cyane kurusha ubundi bwose Imana yagaragarijemo abantu urukundo rwayo, no kugira ngo bizihize urupfu rw’Umwana wayo w’indahemuka, ari we Yesu Kristo. Ibivugwa hamwe n’ibikorwa icyo gihe, byagombye gutuma tugirira Yehova n’Umwana we urukundo rwimbitse, bityo kandi bikongera icyifuzo dufite cyo gukomeza amategeko y’Imana.—1 Yohana 5:3.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute abandikiwe igitabo cya mbere cya Petero baje kumenya Yesu bakanamukunda?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Abakristo ba mbere bumvise, bigushimisha?
◻ Ni iki mu myifatire Yesu yagaragaje gituma umukunda urukundo rwimbitse?
◻ Kuki kwishingikiriza ku Mana kwa Yesu, abigiranye ukwicisha bugufi, ari ingenzi cyane kuri twe?
◻ Ni gute dushobora kugaragaza urukundo dukunda Yesu Kristo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]
Twumva tureherejwe kuri Yesu bitewe n’imyifatire yagaragaje.