Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
11 Nuko Yesu n’abigishwa be bagiye kugera i Yerusalemu, bari hafi y’i Betifage n’i Betaniya+ ku Musozi w’Imyelayo, atuma babiri mu bigishwa be+ arababwira ati: 2 “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimuwugeramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Hanyuma mukiziture maze mukizane hano. 3 Nihagira umuntu ubabaza ati: ‘kuki muri kuzitura icyo cyana cy’indogobe?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye, kandi arahita akigarura.’” 4 Nuko baragenda babona icyana cy’indogobe kiziritse hanze ku irembo, iruhande rw’umuhanda, maze barakizitura.+ 5 Ariko bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati: “Muri mu biki? Kuki muri kuzitura icyo cyana cy’indogobe?” 6 Bababwira uko Yesu yari yababwiye, na bo barabareka baragenda.
7 Hanyuma bazanira Yesu icyo cyana cy’indogobe,+ bagishyiraho imyenda yabo maze acyicaraho.+ 8 Nanone abantu benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi na bo bajya hafi y’umuhanda baca amashami y’ibiti.+ 9 Nuko abagendaga imbere ye n’abari bamukurikiye bakomeza kuvuga cyane bati: “Turakwinginze Mana, mukize!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ 10 Umwami uje gutegeka ari na we ukomoka kuri Dawidi,+ nahabwe umugisha! Mana iri mu ijuru turakwinginze, mukize!” 11 Nuko ageze i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yitegereza ibintu byose. Ariko kubera ko byari bigeze nimugoroba, arasohoka ajya i Betaniya ari kumwe na za ntumwa ze 12.+
12 Bukeye bwaho, igihe bari bavuye i Betaniya, yumva arashonje.+ 13 Akiri kure, abona igiti cy’umutini gifite amababi, nuko ajya kureba niba yakibonaho imbuto. Ariko akigezeho, ntiyagira imbuto abonaho uretse amababi gusa, kuko kitari igihe imitini yerera. 14 Abibonye abwira icyo giti ati: “Ntihazagire uwongera kurya ku mbuto zawe kugeza iteka ryose.”+ Kandi abigishwa be barumvaga.
15 Nuko bagera i Yerusalemu. Yesu yinjira mu rusengero atangira kwirukana abacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 16 Ntiyemeraga ko hagira unyuza ikintu mu rusengero. 17 Akomeza kubigisha avuga ati: “Ese ntibyanditswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose?’+ Ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw’abambuzi.”*+ 18 Nuko abakuru b’abatambyi n’abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica,+ kuko bamutinyaga bitewe n’uko abantu bakomezaga gutangarira inyigisho ze.+
19 Bigeze nimugoroba, Yesu n’abigishwa be bava mu mujyi. 20 Nuko ku munsi ukurikiyeho ari mu gitondo, banyuze kuri wa mutini babona wumye uhereye mu mizi.+ 21 Petero yibuka ko ari cya giti maze abwira Yesu ati: “Mwigisha,* dore wa mutini wavumye* wumye!”+ 22 Yesu aramusubiza ati: “Mujye mwizera Imana. 23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati: ‘imuka uve aho hantu wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+ 24 Ni yo mpamvu mbabwiye nti: ‘ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona, kandi rwose muzabihabwa.’+ 25 Igihe cyose musenga, mujye mubabarira umuntu wese ikosa yaba yarabakoreye, kugira ngo Papa wanyu wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”+ 26* ——
27 Bongera gusubira i Yerusalemu. Nuko igihe yagendagendaga mu rusengero, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari, 28 baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waziguhaye?”+ 29 Yesu arababwira ati: “Nimureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimukinsubiza, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 30 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu?+ Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu? Ngaho nimunsubize.”+ 31 Nuko bajya inama hagati yabo, bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru yamutumye,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’ 32 Ariko nanone ntitwatinyuka kuvuga tuti: ‘ni abantu bamutumye.’” Batinyaga abaturage, kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.+ 33 Nuko basubiza Yesu bati: “Ntitubizi.” Yesu na we arababwira ati: “Nanjye rero simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”