Mbese ujya ubaza uti ‘Yehova “ari he?” ’
‘Baranyimuye. Ntibarushya babaza bati “Uwiteka ari he?” ’—YEREMIYA 2:5, 6.
1. Ni iki abantu baba batekereza iyo bibajije bati “Imana iri he?”
“IMANA iri he?” Kuva na kera abantu benshi bagiye bibaza icyo kibazo. Bamwe muri bo wenda bashakaga gusa kumenya aho Umuremyi aba. Hari abandi bacyibajije bamaze kubona amakuba agera ku bantu cyangwa se bo ubwabo bagezweho n’ingorane hanyuma ntibashobore kwiyumvisha impamvu Imana itagize icyo ikora. Hari noneho n’abandi batigera na rimwe bibaza icyo kibazo kuko batanemera rwose ko Imana ibaho.—Zaburi 10:4.
2. Ni bande bashatse Imana bakayibona?
2 Icyakora cyo, hari abantu benshi bemera ibihamya byinshi bigaragaza ko Imana ibaho (Zaburi 19:2; 104:24). Bamwe muri bo usanga bashimishwa gusa no kumva ko bafite idini babarizwamo, ubundi bigashirira aho. Ariko noneho hari abandi babarirwa muri za miriyoni bo mu bihugu byose, bashatse Imana y’ukuri bitewe n’uko bakunda ukuri cyane. Imihati yabo ntiyabaye imfabusa kuko Imana ‘itari kure y’umuntu wese muri twe.’—Ibyakozwe 17:26-28.
3. (a) Imana iba he? (b) Ikibazo dusanga muri Bibiliya kibaza ngo ‘Yehova “ari he?” ’ cyumvikanisha iki?
3 Iyo umuntu amaze kumenya Yehova by’ukuri, asobanukirwa ko ‘Imana ari umwuka’ bityo abantu bakaba badashobora kuyibona (Yohana 4:24). Yesu yise Imana y’ukuri “Data wo mu ijuru”. (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ibyo bishaka kuvuga iki? Bishaka kuvuga ko aho Data wo mu ijuru aba, mu buryo bw’umwuka, ari ahantu hari hejuru cyane kimwe n’uko usanga ikirere iki tubona kiri kure cyane hejuru y’isi (Matayo 12:50; Yesaya 63:15). Icyakora nubwo tudashobora kubona Imana n’aya maso yacu, hari icyo ikora kugira ngo tuyimenye kandi tumenye byinshi ku migambi yayo (Kuva 33:20; 34:6, 7). Isubiza ibibazo abantu bashaka by’ukuri kumenya intego y’ubuzima bibaza. Ku bintu birebana n’ubuzima bwacu, iduha ubuyobozi buhwitse dushobora gushingiraho tukamenya icyo ibitekerezaho tukanamenya niba ibyo twifuza bihuje n’imigambi yayo. Imana yifuza rwose ko twajya tuyigisha inama mu bibazo nk’ibyo, kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tubone ibisubizo. Yehova abinyujije ku muhanuzi Yeremiya, yacyashye abaturage bo muri Isirayeli ya kera abahora ko batamugishije inama. Bari bazi izina rye ariko ntibigeze babaza bati ‘Yehova “ari he?” ’ (Yeremiya 2:6). Imigambi ya Yehova nta cyo yari ibabwiye na busa. Ntibashakaga ko ari we ubayobora. None se wowe, iyo ugiye gufata imyanzuro haba mu bintu bikomeye cyangwa se byoroheje, waba ujya wibaza uti ‘Yehova “ari he?” ’
Abantu bagishije Imana inama
4. Kuba Dawidi yarabanzaga kugisha Yehova inama bitwigisha iki?
4 Dawidi mwene Yesayi akiri umusore, yizeraga Yehova cyane. Yari azi ko Yehova ari “Imana ihoraho.” Dawidi yari yariboneye ukuntu Yehova yamurinze. Kuba Dawidi yarizeraga Yehova kandi agakunda ‘n’izina rye,’ ni byo byatumye yica Umufilisitiya witwaga Goliyati wari igihangange kandi wari ufite intwaro zikomeye (1 Samweli 17:26, 34-51). Icyakora, ibyo ntibyatumye Dawidi yiyemera. Ntiyatekereje ko n’ibindi byose yari kujya akora, Yehova yari kujya amuha umugisha. Mu myaka yakurikiyeho, akenshi iyo Dawidi yabaga agiye gufata imyanzuro yabanzaga kugisha Yehova inama (1 Samweli 23:2; 30:8; 2 Samweli 2:1; 5:19). Yakomeje gusenga agira ati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, ni wowe ntegereza umunsi ukira” (Zaburi 25:4, 5). Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza!
5, 6. Yehoshafati yashatse Yehova ate mu bihe bitandukanye?
5 Mu gihe cya Yehoshafati wari uwa gatanu mu bami bo mu muryango wa Dawidi, u Buyuda bwatewe n’ingabo z’ibihugu bitatu byari byishyize hamwe. Kubera ko igihugu cye cyari cyugarijwe n’akaga, Yehoshafati ‘yahise ashaka Uwiteka’ (2 Ngoma 20:1-3). Ntibwari ubwa mbere Yehoshafati ashaka Yehova. Uwo mwami yari yaraciye gusenga Baali byari byogeye cyane mu bwami bwa Isirayeli bwo mu majyaruguru bwari bwarigize abahakanyi, kandi we yari yarahisemo kugendera mu nzira za Yehova (2 Ngoma 17:3, 4). Yehoshafati ‘yashatse Uwiteka’ ate rero igihe yari mu kaga?
6 Mu isengesho Yehoshafati yasengeye imbere y’abantu bose i Yerusalemu muri icyo gihe kitoroshye, yagaragaje ko yibukaga ko Yehova afite imbaraga zisumba byose. Yari yaratekereje cyane ku mugambi wa Yehova watumye yirukana andi mahanga, maze igihugu akagiha Abisirayeli ho gakondo. Uwo mwami yari azi ko akeneye ko Yehova amufasha (2 Ngoma 20:6-12). Icyo gihe se Yehova yaba yararetse Yehoshafati akamubona? Cyane rwose! Yehova yakoresheje Umulewi witwaga Yahaziyeli yereka ubwo bwoko uko bwari kubigenza, maze umunsi ukurikiyeho butsinda abanzi babwo (2 Ngoma 20:14-28). Wowe se wakwizera ute ko Yehova azareka ukamubona igihe uzaba ushaka ko akugira inama?
7. Imana yumva amasengesho ya bande?
7 Yehova ntarobanura abantu ku butoni. Atumirira abantu bo mu mahanga yose kumushaka binyuriye ku isengesho (Zaburi 65:3; Ibyakozwe 10:34, 35). We abona ibiri mu mitima y’abamusenga. Atwizeza kandi ko yumva amasengesho y’abakiranutsi (Imigani 15:29). Ndetse n’abantu mbere batamwitagaho ariko ubu bakaba bicisha bugufi bakamugisha inama, arareka bakamubona (Yesaya 65:1). Tekereza ko yumva n’amasengesho y’abantu bari barananiwe gukurikiza amategeko ye ariko ubu bakaba baricishije bugufi bakihana (Zaburi 32:5, 6; Ibyakozwe 3:19)! Ariko umuntu utagandukira Imana, iyo asenga aba yiruhiriza ubusa (Mariko 7:6, 7). Reka turebe ingero nke.
Barasenze ariko ntibasubizwa!
8. Ni iki cyatumye amasengesho y’Umwami Sawuli Yehova atayemera?
8 Umuhanuzi Samweli amaze kubwira Umwami Sawuli ko Yehova atari akimwemera kubera ko yanze kumwumvira, Sawuli yahise apfukama arasenga (1 Samweli 15:30, 31). Ariko ibyo byari ukugira ngo abantu bamubone gusa. Sawuli ntiyasenze ashaka kumvira Imana ahubwo yashakaga kubahwa n’abantu. Na nyuma yaho igihe Abafilisitiya bateraga Isirayeli, Sawuli yagishije inama Yehova byo kurangiza umuhango gusa. Abonye Yehova atamushubije, yagiye gushaka umupfumu kandi yari azi ko ibyo Yehova abyanga urunuka (Gutegeka 18:10-12; 1 Samweli 28:6, 7). Mu 1 Ngoma 10:14 havuga muri make uko ibintu byari biteye hagira hati ‘ntiyahanuzaga Uwiteka.’ Kuki se havuga hatyo? Amasengesho ya Sawuli ntiyabaga ashingiye ku kwizera. Byarutwaga n’aho yabyihorera rwose!
9. Ni irihe kosa Sedekiya yakoze igihe yagishaga Yehova inama?
9 Igihe ubwami bw’u Buyuda bwari hafi kurimburwa, na bwo abantu basenze Yehova ubutitsa kandi bajya guhanuza abahanuzi be. Nyamara, nubwo bavugaga ko bubaha Yehova, ibyo ntibyababuzaga no gusenga ibigirwamana (Zefaniya 1:4-6). Nubwo bitwaga ko bahora bagisha inama Imana, ntibateguriye imitima yabo kumvira ibyo ishaka. Umwami Sedekiya yinginze Yeremiya ngo amugishirize Yehova inama. Nyamara Yehova yari yaramaze kubwira uwo mwami icyo yagombaga gukora. Ariko bitewe n’uko Sedekiya atari afite ukwizera kandi akaba yaratinye abantu, yanze kumvira ibyo Yehova yari yaramubwiye, kandi Yehova nta kindi gisubizo yahaye umwami cyari kumushimisha kurushaho!—Yeremiya 21:1-12; 38:14-19.
10. Ni irihe kosa Yohanani yakoze igihe yagishaga Yehova inama, kandi se ibyo twabivanamo irihe somo?
10 Yerusalemu imaze kurimbuka ingabo z’Abanyababuloni zikajyana Abayahudi mu bunyage, Yohanani yatangiye kwitegura kujyana mu Misiri Abayahudi bake bari barasigaye i Buyuda. Umugambi barawunogeje, ariko mbere y’uko bagenda basaba Yeremiya ko abasengera akanabagishiriza Yehova inama. Icyakora, nubwo igisubizo bashakaga atari cyo babonye, barakomeje bakora ibyo bari bateganyije byose (Yeremiya 41:16–43:7). Hari isomo se waba uvanye kuri izo nkuru ku buryo igihe uzashaka mu maso ha Yehova azakwemerera kuhabona?
“Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima”
11. Kuki ari ngombwa ko dushyira mu bikorwa amagambo avugwa mu Befeso 5:10?
11 Mu gusenga k’ukuri hakubiyemo byinshi birenze gusa kugaragaza ko twiyeguriye Yehova twibizwa mu mazi, kujya mu materaniro yose y’itorero no kujya kubwiriza. Ubuzima bwacu bwose bugomba kuba bushingiye ku gusenga k’ukuri. None se ko buri munsi duhura n’ibigeragezo byinshi, bimwe bififitse n’ibindi bigaragara, bikaba bishobora gutuma duteshuka inzira twahisemo igihe twiyeguriraga Imana, tuzajya tubyitwaramo dute? Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’indahemuka bo muri Efeso, yarababwiye ati “mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima” (Abefeso 5:10). Akamaro ko kubigenza dutyo kagaragazwa n’ibintu byinshi byagiye bibaho, bivugwa mu Byanditswe.
12. Kuki Yehova yarakaye igihe Dawidi yimuriraga isanduku y’isezerano i Yerusalemu?
12 Igihe isanduku y’isezerano yari yarashubijwe muri Isirayeli ikamara imyaka myinshi iri i Kiriyatiyeyarimu, Umwami Dawidi yashatse kuyimurira i Yerusalemu. Yagiye inama n’abatware ababwira ko Isanduku y’isezerano yari kwimurwa ‘niba bari babishimye kandi bivuye ku Uwiteka.’ Icyakora, yirengagije gukora ubushakashatsi bwa ngombwa ngo amenye neza uko Yehova yashakaga ko bikorwa. Naho ubundi ntiyari kwemera ko Isanduku y’isezerano ihekwa ku igare. Abalewi b’Abakohati bari kuyiheka ku bitugu, nk’uko Yehova yari yarabivuze. Nubwo Dawidi yakundaga kugisha Yehova inama, icyo gihe ntiyayimugishije uko bikwiriye. Ingaruka rero zabaye mbi cyane. Nyuma y’aho Dawidi yaje kuvuga ati ‘Uwiteka Imana yacu yaradusumiye, kuko tutayishatse nk’uko itegeko ritegeka.’—1 Ngoma 13:1-3; 15:11-13; Kubara 4:4-6, 15; 7:1-9.
13. Indirimbo abantu baririmbye igihe Isanduku yimurwaga yibutsaga iki?
13 Nyuma noneho igihe Isanduku yahekwaga n’Abalewi bakayikura kwa Obededomu bakayijyana i Yerusalemu, abantu baririmbye indirimbo yari yarahimbwe na Dawidi. Iyo ndirimbo yabibutsaga amagambo meza agira ati “mushake Uwiteka n’imbaraga ze, mushake mu maso he iteka ryose. Mwibuke imirimo itangaza yakoze, ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke.”—1 Ngoma 16:11, 12.
14. Ni irihe somo twavana ku rugero rwiza Salomo yatanze no ku makosa yakoze amaze gusaza?
14 Mbere y’uko Dawidi apfa, yagiriye inama umuhungu we Salomo ati ‘nushaka [Yehova] uzamubona’ (1 Ngoma 28:9). Salomo amaze kwima, yagiye i Gibeyoni ahari ihema ry’ibonaniro maze atambirayo Yehova igitambo. Yehova yabwiye Salomo ati “nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Yehova yahaye Salomo ubwenge bwinshi n’ubuhanga bwo gucira imanza Isirayeli kuko ari byo yisabiye, kandi ibyo abimwongereraho ubutunzi n’icyubahiro (2 Ngoma 1:3-12). Salomo yakoresheje igishushanyo mbonera Yehova yari yarahaye Dawidi maze yubaka urusengero rw’akataraboneka. Ariko Salomo ageze igihe cyo gushaka, ntiyagishije Yehova inama. Yarongoye abagore batasengaga Yehova. Amaze gusaza abo bagore bamutwaye umutima areka Yehova (1 Abami 11:1-10). Nubwo twaba turi ibikomerezwa, turi abanyabwenge cyangwa turi abahanga dute, ni ngombwa ko dukomeza ‘gushakashaka uko twamenya ibyo Umwami ashima’!
15. Kuki Asa yashoboraga gusenga yizeye ko Yehova azatabara u Buyuda igihe Umunyetiyopiya witwaga Zera yabuteraga?
15 Impamvu ibyo ari ngombwa yongera gutsindagirizwa n’inkuru ivuga iby’ubutegetsi bw’umwuzukuruza wa Salomo witwaga Asa. Hashize imyaka cumi n’umwe Asa yimye ingoma, Umunyetiyopiya witwaga Zera yateye u Buyuda afite ingabo miriyoni. Yehova se yari gukiza u Buyuda? Imyaka isaga 500 mbere y’aho, Yehova yari yarababwiye mu buryo busobanutse neza ibyari kubageraho iyo bamwumvira bagakomeza amategeko ye, n’ibyari kubageraho iyo batamwumvira (Gutegeka 28:1, 7, 15, 25). Asa akimara kwima ingoma, yakuye mu gihugu cye ibicaniro n’inkingi zakoreshwaga mu gusenga kw’ikinyoma. Yategetse abaturage be “gushaka Uwiteka.” Asa ntiyategereje ko ahura n’akaga ngo abone akore ibyo byose. Kubera rero ukuntu Asa yizeraga Yehova, yashoboraga no kumusenga amusaba kubatabara. Ingaruka zabaye izihe? Yehova yabahaye gutsinda mu buryo budasubirwaho.—2 Ngoma 14:1-11.
16, 17. (a) Nubwo Asa yatsinze abanzi be, Yehova yamwibukije iki? (b) Igihe Asa yabaga umupfapfa yafashijwe ate, kandi se yabyakiriye ate? (c) Kumenya uko Asa yitwaye byatumarira iki?
16 Icyakora Asa atabarutse amaze gutsinda, Yehova yohereje Azariya ngo amusanganire amubwire ati “nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata” (2 Ngoma 15:2). Asa yongeye gushishikarira guteza imbere ugusenga k’ukuri. Ariko hashize imyaka 24 nyuma y’aho, igihe Asa yongeraga guterwa ntiyashatse Yehova. Ntiyarebye mu Ijambo ry’Imana, kandi ntiyibutse ibyo Yehova yari yarabakoreye igihe ingabo z’Abanyetiyopiya zateraga u Buyuda. Yabaye umupfu agirana amasezerano na Siriya.—2 Ngoma 16:1-6.
17 Ibyo byatumye Yehova atuma Hanani wari bamenya ngo amucyahe. Ndetse icyo gihe, ubwo Asa yamenyaga icyo Yehova yabitekerezagaho, amazi yari atararenga inkombe. Ariko aho kwikubita agashyi, byaramurakaje maze afata Hanani amushyira mu nzu y’imbohe (2 Ngoma 16:7-10). Mbega ibintu bibabaje! Twe se bite? Mbese tujya dushaka Imana, ariko tukanga kumva inama tugiriwe? Tuvuge nk’iyo umusaza uhangayikira abandi akanabitaho akoresheje Bibiliya kugira ngo atugire inama kuko abona dutangiye gutora akamenyero ko kwifatanya n’isi. Aho twaba tumushimira ko adufashije mu buryo bwuje urukundo kumenya “icyo Umwami ashima”?
Ntukibagirwe kubaza
18. Amagambo Elihu yabwiye Yobu atwigisha iki?
18 Mu gihe cy’ingorane, n’umuntu wakoze ibintu byinshi byiza mu murimo wa Yehova ashobora guteshuka. Igihe Yobu yazahazwaga n’indwara iteye ishozi, abana be bose baramushizeho asigaye iheruheru, hanyuma n’abitwaga ko ari incuti ze bakamushinja ibinyoma, yatangiye kwitekerezaho cyane. Elihu yaramwibukije ati “ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye ari he’ ” (Yobu 35:10)? Yobu yari akeneye gutekereza kuri Yehova kandi akamenya icyo Yehova yatekerezaga ku byari byaramubayeho. Yobu yumviye iyo nama yicishije bugufi, kandi urugero rwiza yadusigiye rushobora kudufasha natwe kubigenza dutyo.
19. Incuro nyinshi, ni iki abaturage bo muri Isirayeli bagiye bananirwa gukora?
19 Abisirayeli bari bazi ibyo Yehova yari yaragiriye ishyanga ryabo. Ariko incuro nyinshi ntibabyibukaga iyo babaga bakemura ibibazo bitandukanye bahuraga na byo mu buzima bwabo (Yeremiya 2:5, 6, 8). Iyo babaga bagomba gufata imyanzuro, bishakiraga ibibanezeza aho kubaza bati ‘Uwiteka “ari he?” ’—Yesaya 5:11, 12.
Jya ukomeza ubaze uti ‘Yehova “ari he?” ’
20, 21. (a) Ni bande muri iki gihe bagaragaje umwuka nk’uwa Elisa bashaka ubuyobozi bwa Yehova? (b) Ni gute twakwigana ukwizera kwabo, kandi ibyo byatumarira iki?
20 Igihe umurimo wa Eliya wo kubwiriza warangiraga, umugaragu we Elisa yafashe umwitero wari uwa Eliya, maze ajya ku ruzi rwa Yorodani awukubita amazi arabaza ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” (2 Abami 2:14). Yehova yashubije Elisa agaragaza ko noneho umwuka we wari umuriho. Isomo kuri twe ryaba irihe?
21 Hari ikintu gisa n’icyo cyabayeho muri iki gihe cyacu. Hari bamwe mu bagaragu ba Yehova basizwe bari bayoboye umurimo wo kubwiriza bapfuye. Abasigaranye inshingano y’ubugenzuzi basuzumye Ibyanditswe kandi basenga Yehova bamusaba ubuyobozi. Ntibibagiwe kubaza bati ‘Yehova “ari he?” ’ Yehova yakomeje kuyobora abagize ubwoko bwe kandi umurimo wabo utera imbere. Twaba se twigana ukwizera kwabo (Abaheburayo 13:7)? Niba tubigana, tuzakomeza kuba hafi y’umuteguro wa Yehova, twemere kuyoborwa na wo kandi tuzajya twifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo uwo muteguro ukora uyobowe na Yesu Kristo.—Zekariya 8:23.
Ni gute wasubiza?
• Twagombye kubaza tuti ‘Yehova “ari he?” ’ tugamije iki?
• Ni gute muri iki gihe twabona igisubizo cy’ikibazo kigira kiti ‘Yehova “ari he?” ’
• Kuki hari abantu bajya basaba ko Imana yabayobora ariko ntibasubizwe?
• Ni izihe ngero dusanga muri Bibiliya zigaragaza akamaro ko ‘gushakashaka uko twamenya ibyo Umwami ashima’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Umwami Yehoshafati yashatse Yehova ate?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Kuki Sawuli yagiye kuraguza?
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Ujye usenga, wiyigishe, kandi utekereze ku byo wize kugira ngo ubone uko umenya neza aho Yehova ari