Komeza Kugendana n’Imana
“Muyoborwe n’[U]mwuka, kuko ari bwo Mutazakora ibyo Kamere Irarikira.”—ABAGALATIYA 5:16.
1. (a) Enoki yagendanye n’Imana mu yihe mimerere kandi mu gihe kingana iki? (b) Nowa yagendanye n’Imana mu gihe kingana iki, kandi se, ni izihe nshingano ziremereye yari afite?
BIBILIYA itubwira ko Henoki “yagendanaga n’Imana [y’ukuri].” N’ubwo yari akikijwe n’abantu bavugaga amagambo mabi kandi bari bafite imyifatire yo kutubaha Imana, yakomeje kugendana n’Imana kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe, afite imyaka 365 (Itangiriro 5:23, 24; Yuda 14, 15). Nowa na we “yagendanaga n’Imana [y’ukuri].” Yabigenje atyo mu gihe yitaga ku muryango we, ubwo yari ahanganye n’isi yandujwe n’abamarayika bigometse hamwe n’urubyaro rwabo rwarangwaga n’urugomo, no mu gihe yari arimo yita ku mabwiriza anonosoye yose yarebanaga no kubaka inkuge nini cyane, ikaba yari nini kurusha ubundi bwato ubwo ari bwo bwose bwo mu bihe bya kera bwagendaga mu nyanja. Yakomeje kugendana n’Imana nyuma y’Umwuzure, ndetse n’igihe imyifatire yo kwigomeka kuri Yehova yongeraga kubura i Babeli. Rwose, Nowa yakomeje kugendana n’Imana kugeza aho apfiriye, afite imyaka 950.—Itangiriro 6:9; 9:29.
2. ‘Kugendana n’Imana’ bisobanura iki?
2 Iyo Bibiliya ivuga ko abo bantu bari bafite ukwizera ‘bagendanaga’ n’Imana, iba ikoresha iryo jambo mu buryo bw’ikigereranyo. Biba bisobanura ko Henoki na Nowa bagize imyifatire igaragaza ko bizeraga Imana mu buryo bukomeye. Bakoze ibyo Yehova yabategetse, kandi bahinduye imibereho yabo, bayihuza n’ibyo bari baramenye kuri we, binyuriye ku byo yagiriraga abantu. (Gereranya na 2 Ngoma 7:17.) Ntibapfuye kwemera gusa ibyo Imana yavuze n’ibyo yakoze, ahubwo bakoze ibihuje na buri kintu cyose yabasabaga—atari bimwe na bimwe muri byo gusa, ahubwo byose uko byabashobokeraga kose, mu mimerere yabo yo kuba abantu badatunganye. Bityo rero, dufashe urugero kuri Nowa, yakoze ibyo Imana yamutegetse byose (Itangiriro 6:22). Nowa ntiyarengereye amabwiriza yari yahawe, kandi ntiyayazariranye abigiranye ubunenganenzi. Yagendanaga n’Imana, bitewe n’uko yari umuntu wagiranaga imishyikirano ya gicuti na Yehova, akumva afite umudendezo wo gusenga Imana kandi akishimira kuyoborwa na yo. Mbese, nawe ibyo urabikora?
Imibereho Idahindagurika
3. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane ku bagaragu bose b’Imana bayiyeguriye kandi babatijwe?
3 Kubona abantu batangira kugendana n’Imana, bisusurutsa umutima. Mu gihe bateye intambwe zikwiriye mu buryo buhuje n’ibyo Yehova ashaka, baba bagaragaza ko bafite ukwizera, umuntu akaba adashobora gushimisha Imana atagufite (Abaheburayo 11:6). Mbega ukuntu dushimishwa n’uko hakurikijwe mwayeni y’imyaka itanu ishize, usanga buri mwaka abantu basaga 320.000 baragiye biyegurira Yehova, maze bakemera kubatizwa mu mazi! Ariko kandi, gukomeza kugendana n’Imana ni iby’ingenzi kuri bo no kuri buri wese muri twe.—Matayo 24:13; Ibyahishuwe 2:10.
4. N’ubwo abenshi mu Bisirayeli bavuye mu Egiputa bagaragaje ukwizera runaka, kuki batinjiye mu Gihugu cy’Isezerano?
4 Mu gihe cya Mose, byasabaga ukwizera, kugira ngo umuryango w’Abisirayeli wizihirize Pasika mu Egiputa, kandi uminjire amaraso ku nkomanizo z’imiryango no hejuru y’inzugi z’amazu yabo (Kuva 12:1-28). Ariko kandi, ukwizera kw’abantu benshi kwarahungabanye, igihe babonaga ingabo za Farawo zibasatiriye ku Nyanja Itukura (Kuva 14:9-12). Muri Zaburi 106:12 hagaragaza ko bongeye ‘kwizera amagambo [ya Yehova],’ igihe bari bamaze kwambuka nta nkomyi inyanja yari yakamye, maze bakabona ingabo zo muri Egiputa zirimburwa n’amazi yari azirenze hejuru. Ariko kandi, nyuma y’igihe gito Abisirayeli bageze mu butayu, batangiye kwitotombera ibihereranye no kubona amazi yo kunywa, ibyo kurya, n’uburyo bwo kubayobora. Raporo mbi yatanzwe n’abatasi 10 muri 12 bari bahindukiye bava mu Gihugu cy’Isezerano, yabateye ubwoba. Muri iyo mimerere, ‘ntibizeye ijambo [ry’Imana],’ nk’uko bivugwa muri Zaburi 106:24. Bashatse kwisubirira muri Egiputa (Kubara 14:1-4). Ukwizera uko ari ko kose bagiraga, kwagaragaraga gusa iyo babonaga ibimenyetso runaka bihambaye by’imbaraga z’Imana. Ntibakomeje kugendana n’Imana. Ingaruka zabaye iz’uko abo Bisirayeli batinjiye mu Gihugu cy’Isezerano.—Zaburi 95:10, 11.
5. Ni gute ibivugwa mu 2 Abakorinto 13:5 no mu Migani 3:5, 6, bifitanye isano no kugendana n’Imana?
5 Bibiliya itugira inama igira iti “ngaho, nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Kuba ‘mu byo kwizera’ bisobanura kwizirika ubutanamuka ku byiringiro bya Gikristo. Ibyo ni iby’ingenzi kugira ngo dushobore kugendana n’Imana iminsi yose y’imibereho yacu. Kugira ngo tugendane n’Imana, tugomba nanone kugaragaza umuco wo kwizera, tukiringira Yehova byimazeyo (Imigani 3:5, 6). Hari imitego myinshi ishobora gufata abatabigenza batyo. Imwe muri iyo ni iyihe?
Irinde Umutego wo Kwiyiringira
6. Ni iki Abakristo bose bazi ku bihereranye n’ubuhehesi hamwe n’ubusambanyi, kandi se, biyumva bate ku bihereranye n’ibyo byaha?
6 Umuntu wese wize Bibiliya, akegurira Yehova ubuzima bwe kandi akabatizwa, azi ko Ijambo ry’Imana riciraho iteka ubuhehesi n’ubusambanyi (1 Abatesalonike 4:1-3; Abaheburayo 13:4). Abo bantu bemera ko ibyo bikwiriye. Bashaka kubaho mu buryo buhuje na byo. Ariko kandi, ibikorwa by’ubusambanyi bikomeza kuba umwe mu mitego ya Satani irusha iyindi yose gufata. Kubera iki?
7. Mu Kibaya cy’i Mowabu, ni gute abagabo b’Abisirayeli baje kwiroha mu myifatire bari bazi ko ari mibi?
7 Abagira bene iyo myifatire y’ubwiyandarike, bashobora kuba mbere na mbere batari bafite intego yo kuyigira. Wenda ni ko byari bimeze no ku Bisirayeli bari mu Kibaya cy’i Mowabu. Ku bagabo b’Abisirayeli bari barambiwe ubuzima bwo mu butayu, mbere na mbere bashobora kuba barabonaga ko abagore b’Abamowabu n’ab’Abamidiyani babareshyaga, bari bafite umutima wa gicuti n’umuco wo kwakirana abashyitsi urugwiro. Ariko se, byaje kugenda bite igihe Abisirayeli bitabiraga itumira ryo kwifatanya n’abantu bakoreraga Baali, badakorera Yehova, abantu bemereraga abakobwa babo (ndetse n’abakomokaga mu miryango ikomeye) kugirana imibonano y’ibitsina n’abagabo batari barashyingiranywe na bo? Igihe abagabo bo mu nkambi y’Abisirayeli batangiraga kubona ko kwifatanya na bene abo bantu ari ikintu cyo kwifuzwa, bareherejwe gukora ibintu bari bazi ko ari bibi, maze ibyo bituma batakaza ubuzima bwabo.—Kubara 22:1; 25:1-15; 31:16; Ibyahishuwe 2:14.
8. Muri iki gihe, ni iki gishobora gutuma Umukristo akora icyaha cy’ubusambanyi?
8 Ni iki gishobora gutuma umuntu agwa mu mutego nk’uwo muri iki gihe? N’ubwo uwo muntu yaba azi uburemere bwo gukora icyaha cy’ubusambanyi, ashobora ubwe kwishyira mu mimerere ituma amareshyo yo gukora icyaha anesha imitekerereze ye niba nanone adafatana uburemere akaga gahereranye no kwiyiringira.—Imigani 7:6-9, 21, 22; 14:16.
9. Ni iyihe miburo ishingiye ku Byanditswe, ishobora kuturinda ibikorwa by’ubwiyandarike?
9 Ijambo ry’Imana rituburira mu buryo bweruye ko tutagomba kwibeshya ngo dutekereze ko dukomeye cyane, ku buryo kwifatanya n’incuti mbi bitazagira icyo bitwononaho. Ibyo bikubiyemo no kureba porogaramu zihitishwa kuri televiziyo, zerekana imibereho y’abantu barangwa n’ubwiyandarike, no kureba ibinyamakuru bibyutsa irari ryo gukora ibikorwa by’ubwiyandarike (1 Abakorinto 10:11, 12; 15:33). Ndetse no kwifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera, turi mu mimerere idakwiriye, na byo bishobora kutujyana mu ngorane zikomeye. Rukuruzi iba hagati y’ibitsina irakomeye. Ku bw’ibyo rero, umuteguro wa Yehova watanze umuburo mu buryo bwuje urukundo, ku bihereranye no kwiherera ahantu abandi batareba, turi hamwe n’umuntu runaka tudahuje igitsina, tukaba tutarashyingiranywe cyangwa atari uwo mu muryango wacu. Kugira ngo dukomeze kugendana n’Imana, tugomba kwirinda umutego wo kwiyiringira, kandi tukita ku nama y’umuburo duhabwa na yo.—Zaburi 85:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
Ntukaneshwe no Gutinya Umuntu
10. Ni gute “gutinya abantu” bigusha mu mutego?
10 Hari akandi kaga kagaragazwa mu Migani 29:25, hagira hati “gutinya abantu kugusha mu mutego.” Akenshi, umutego w’umuhigi uba ufite ipfundo rihuruduka rikaniga inyamaswa, cyangwa imigozi iyiboha amaguru (Yobu 18:8-11). Mu buryo nk’ubwo, gutinya abantu bishobora kudindiza ubushobozi bw’umuntu bwo kuvuga yisanzuye no kugira imyifatire ishimisha Imana. Kugira icyifuzo cyo gushimisha abandi, ni ibintu bisanzwe, kandi kutita ku byo abandi bantu batekereza, ni ukugira imyifatire itari iya Gikristo. Ariko kandi, hakenewe gushyira mu gaciro. Iyo umuntu ahangayikishwa n’ukuntu abandi bantu bashobora kwitwara mu bintu runaka, bigatuma akora ibyo Imana ibuzanya, cyangwa akareka gukora ibyo Ijambo ry’Imana rimutegeka gukora, uwo muntu aba yamaze gufatirwa mu mutego.
11. (a) Ni iki gishobora kurinda umuntu ngo ataneshwa no gutinya abantu? (b) Ni gute Yehova yafashije abagaragu be barwanaga n’imyifatire yo gutinya abantu?
11 Kwirinda uwo mutego ntibishingiye ku myifatire kamere y’umuntu, ahubwo bishingiye ku ‘kwiringira Uwiteka [“Yehova,” NW ] ’ (Imigani 29:25b). Mu gihe umuntu yiringiye Imana, ndetse n’ubwo yaba asanzwe agira amasonisoni, ashobora kugaragaza ubutwari no gushikama. Igihe cyose tuzaba tukigoswe n’ibidukandamiza bituruka kuri iyi gahunda y’ibintu ya Satani, tuzagomba kuba maso, twirinda gufatirwa mu mutego wo gutinya abantu. N’ubwo umuhanuzi Eliya yari azwiho ibintu byiza bihereranye no kugira ubutwari mu murimo, yahungishijwe n’ubwoba, igihe yari asumbirijwe na Yezebeli washakaga kumwicisha (1 Abami 19:2-18). Igihe intumwa Petero yari igeze mu mimerere igoye, yahakanye ko itari izi Yesu Kristo, kandi hashize imyaka myinshi, yagize imyifatire idahuje no kwizera, bitewe no gutinya (Mariko 14:66-71; Abagalatiya 2:11, 12). Ariko kandi, Eliya na Petero bemeye gufashwa mu buryo bw’umwuka, kandi bakomeje gukorera Imana mu buryo yemera, biringira Yehova.
12. Ni izihe ngero zo muri iki gihe zigaragaza ukuntu abantu bafashijwe, buri wese ku giti cye, kugira ngo birinde gutuma imyifatire yo gutinya abantu ibabuza gushimisha Imana?
12 No muri iki gihe, hari benshi mu bagaragu ba Yehova bigishijwe ukuntu bashobora gutsinda umutego wo gutinya. Hari Umuhamya w’umwangavu wo muri Guyane wivugiye ati “ku ishuri, intambara yo kurwanya ibyo urungano rwanjye rumpatira gukora, irakomeye.” Ariko kandi, yongeyeho ati “no kwizera Yehova kwanjye ni ko kumeze.” Igihe umwarimu we yamukozaga isoni imbere y’abanyeshuri bose amuhoye ukwizera kwe, yasenze Yehova bucece. Nyuma y’aho, yaje kubwiriza uwo mwarimu abigiranye amakenga, biherereye. Umusore umwe wigaga ibyo Yehova amusaba, yasuye umujyi akomokamo wo muri Bénin, maze yiyemeza kujugunya igishushanyo se yari yaramukoreye abigiranye ubuhanga. Uwo musore yari azi ko icyo gishushanyo nta buzima gifite, kandi ntiyagitinyaga, ariko nanone, akaba yari azi ko abaturage bashobora kurakara, bagashaka kumwica. Yasenze Yehova, hanyuma nijoro afata cya gishushanyo ajya kugita mu gihuru, maze kimuvaho. (Gereranya n’Abacamanza 6:27-31.) Igihe umugore umwe wo muri République Dominicaine yatangiraga gukorera Yehova, umugabo we yamusabye guhitamo hagati ye na Yehova. Uwo mugabo yamukangishije ibyo gutandukana na we. Mbese, yashoboraga kureka ukwizera kwe bitewe no gutinya? Yashubije agira ati “iyo biza kuba bitewe n’igikorwa cy’ubuhemu nakoze, nari gukorwa n’isoni, ariko sinkozwa isoni no gukorera Yehova Imana!” Yakomeje kugendana n’Imana, maze mu gihe runaka, umugabo we aza kwifatanya na we mu gukora ibyo Yehova ashaka. Natwe dushobora kwiringira byimazeyo Data wa twese wo mu ijuru, tukirinda kureka ngo gutinya abantu bitubuze gukora ibyo tuzi ko bizashimisha Yehova.
Irinde Gupfobya Inama
13. Muri 1 Timoteyo 6:9, haduha umuburo ku bihereranye n’uwuhe mutego?
13 N’ubwo hari imitego imwe n’imwe ikoreshwa n’abahigi, yagenewe gufata inyamaswa iyo ari yo yose inyuze ahantu runaka, hari indi mitego ikurura inyamaswa binyuriye ku cyambo kizireshya mu buryo bwo kuzishukashuka. Ku bantu benshi, ubutunzi ni ko bumeze (Matayo 13:22). Muri 1 Timoteyo 6:8, 9, Bibiliya idutera inkunga yo kunyurwa n’ibyo kurya hamwe n’imyambaro biduhagije. Hanyuma, itugira inama igira iti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.”
14. (a) Ni iki gishobora kubuza umuntu kuzirikana inama yo kunyurwa n’ibyo kurya hamwe n’imyambaro bimuhagije? (b) Ni gute gutekereza ku by’ubutunzi mu buryo bugoretse, bishobora gutuma umuntu apfobya umuburo wanditswe muri 1 Timoteyo 6:9? (c) Ni mu buhe buryo “irari ry’amaso” rishobora gutuma bamwe batabona umutego ubategereje?
14 N’ubwo hatanzwe uwo muburo, hari benshi bafatirwa muri uwo mutego, bitewe n’uko batiyerekezaho iyo nama. Kubera iki? Mbese, birashoboka ko ubwibone bwaba bubasunikira gutsimbarara ku bihereranye no kugira imibereho isaba byinshi birenze “ibyo kurya n’imyambaro bi[ba]hagije,” ari na byo Bibiliya itugira inama yo kunyurwa na byo? Wenda se, baba bapfobya uwo muburo wa Bibiliya, bitewe n’uko bumva ko ubutunzi ari ibintu bifitwe n’abantu bakize cyane? Bibiliya igaragaza neza ko kwifuza kuba umutunzi, ari ibintu bihabanye no kunyurwa n’ibyo kurya hamwe n’imyambaro. (Gereranya n’Abaheburayo 13:5.) Mbese, “irari ry’amaso”—ni ukuvuga kurarikira gutunga ibintu byose babonye, n’ubwo byatuma ibintu byo mu buryo bw’umwuka bihazaharira—ryaba rituma bahigikira inyungu zihereranye no gusenga k’ukuri mu mwanya wa kabiri (1 Yohana 2:15-17; Hagayi 1:2-8)? Mbega ukuntu abazirikana by’ukuri inama za Bibiliya, maze bakagendana n’Imana bashyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, ari bo bagira ibyishimo byinshi kurushaho!
Tuneshe Imihangayiko y’Ubuzima
15. Mu buryo bwumvikana, ni iyihe mimerere ihangayikisha abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova, kandi se, ni uwuhe mutego tugomba kwitega guhura na wo, mu gihe tugezweho n’iyo mihangayiko?
15 Guhangayikishwa n’ibintu by’ingenzi bya ngombwa mu mibereho, ni ibintu bisanzwe, kurusha uko umuntu yakwiyemeza kuba umukire. Abenshi mu bagaragu ba Yehova babeshwaho n’utuntu duke gusa. Bakora amasaha menshi bashyizeho imihati, kugira ngo nibura babone imyambaro iciriritse, aho umuryango wabo urambika umusaya, n’ibyo kurya runaka nibura by’uwo munsi. Abandi na bo barwana n’ibibazo biterwa n’uburwayi cyangwa kugera mu za bukuru kuri bo ubwabo, cyangwa ku bagize umuryango wabo. Mbega ukuntu ari ibintu byoroshye, ko bareka iyo mimerere ikarandura inyungu zo mu buryo bw’umwuka mu mibereho yabo!—Matayo 13:22.
16. Ni gute Yehova adufasha guhangana n’ibidutsikamira mu mibereho?
16 Yehova atubwira mu buryo bwuje urukundo, ibihereranye n’ihumure tuzagira mu gihe cy’Ubwami bwa Kimesiya (Zaburi 72:1-4, 16; Yesaya 25:7, 8). Nanone kandi, adufasha guhangana n’ibidutsikamira mu mibereho muri iki gihe, binyuriye mu kuduha inama y’ukuntu twakomeza kurobanura neza ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi (Matayo 4:4; 6:25-34). Yehova aduha icyizere, binyuriye ku nkuru zivuga ukuntu yafashije abagaragu be bo mu bihe bya kera (Yeremiya 37:21; Yakobo 5:11). Aradukomeza, mu buryo bw’uko atumenyesha ko urukundo akunda abagaragu be b’indahemuka rudacogora, uko amakuba atugeraho yaba ameze kose (Abaroma 8:35-39). Yehova abwira abamwiringira ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”—Abaheburayo 13:5.
17. Tanga ingero z’ukuntu abantu bari mu makuba akomeye bashoboye gukomeza kugendana n’Imana.
17 Kubera ko Abakristo b’ukuri baterwa inkunga no kumenya ibyo, bakomeza kugendana n’Imana, aho kugira ngo bahindukirire inzira z’isi. Ubusanzwe, abakene bo mu bihugu byinshi bagira imitekerereze y’isi ivuga ko gutwara ikintu cy’umuntu runaka ufite byinshi kukurusha, kugira ngo ushobore kugaburira umuryango wawe, atari ukwiba. Ariko kandi, abagenda bayoborwa no kwizera, bamaganira kure icyo gitekerezo. Baha agaciro kenshi ibyo kwemerwa n’Imana kuruta ibindi bintu byose, kandi ni yo bahanga amaso bategereje ko izabagororera ku bw’imyifatire yabo yo kuba inyangamugayo (Imigani 30:8, 9; 1 Abakorinto 10:13; Abaheburayo 13:18). Umupfakazi umwe wo mu Buhindi yabonye ko kuba yiteguye gukora akazi hamwe no kumenya kwirwanaho, byamufashije guhangana n’imimerere. Aho kugira ngo abe umurakare bitewe n’imimerere yari arimo, yari azi ko mu gihe yari kuba ashyize Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, Yehova yari guha imigisha imihati yakoreshaga kugira ngo abone iby’ingenzi we n’umwana we w’umuhungu bari bakeneye (Matayo 6:33, 34). Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi ku isi hose, bagaragaza ko Yehova ari we buhungiro bwabo n’igihome cyabo, batitaye ku makuba ashobora kubageraho (Zaburi 91:2). Mbese, ibyo ni ko bimeze kuri wowe?
18. Ni iki cyafasha umuntu kwirinda imitego ituruka ku isi ya Satani? ?
18 Igihe cyose tuzaba tukiri muri iyi gahunda y’ibintu, hazakomeza kubaho imitego tugomba kwirinda (1 Yohana 5:19). Bibiliya irayigaragaza, kandi ikatwereka ukuntu twayirinda. Abakunda Yehova by’ukuri, kandi mu buryo bukwiriye, bagatinya kumubabaza, bashobora guhangana n’iyo mitego mu buryo bugira ingaruka nziza. ‘[Nibakomeza] kuyoborwa n’umwuka,’ nta bwo bazaneshwa n’inzira z’isi (Abagalatiya 5:16-25). Ku bantu bose bashingira imibereho yabo ku mishyikirano bafitanye na Yehova, hari ibyiringiro bihebuje byo kuzagendana n’Imana, bakazagirana na yo imishyikirano ya gicuti iteka ryose.—Zaburi 25:14.
Ni Iki Wasubiza?
◻ Ni gute kwiyiringira bishobora kuba umutego?
◻ Ni iki gishobora kuturinda ngo tutaneshwa no gutinya abantu?
◻ Ni iki gishobora gutuma tudakurikiza inama ihereranye n’akaga gaturuka ku kwiruka inyuma y’ubutunzi?
◻ Ni iki cyatuma dushobora kwirinda gufatwa mpiri n’imihangayiko y’ubuzima
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Hari benshi bakomeza kugendana n’Imana mu mibereho yabo yose