Yesaya
52 Siyoni we, kanguka; kanguka wambare imbaraga zawe!+ Yewe Yerusalemu murwa wera,+ ambara imyambaro yawe myiza,+ kuko umuntu utarakebwe n’uwanduye batazongera kwinjira iwawe.+ 2 Yerusalemu we, ihungure umukungugu+ uhaguruke wicare. Yewe mukobwa w’i Siyoni wagizwe imbohe, ibohore ingoyi ziri ku ijosi ryawe.+
3 Yehova aravuga ati “mwaguzwe ubusa,+ nanone muzacungurwa nta mafaranga atanzwe.”+
4 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ubwa mbere, abagize ubwoko bwanjye bagiye gutura muri Egiputa ari abimukira,+ kandi Ashuri yabakandamije nta mpamvu.”
5 “None se ubu nakora iki? Ubwoko bwanjye bwajyaniwe ubusa.+ Ababategeka bakomezaga gutontoma,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi izina ryanjye ryahoraga risuzugurwa umunsi ukira.+ 6 Ni cyo kizatuma ubwoko bwanjye bumenya izina ryanjye,+ ndetse ni cyo kizatuma kuri uwo munsi barimenya, kuko ari jye uvuga.+ Dore ni jye ubwanjye ubivuze.”
7 Mbega ukuntu ibirenge+ by’uzanye ubutumwa bwiza+ ari byiza ku misozi, utangaza amahoro+ akazana ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza,+ utangaza agakiza+ akabwira Siyoni ati “Imana yawe yabaye umwami!”+
8 Umva! Abarinzi bawe+ bazamuye amajwi.+ Bakomeza kurangururira hamwe amajwi y’ibyishimo, kuko igihe Yehova azagarura Siyoni+ bazabyibonera n’amaso yabo.+
9 Mwa turere twabaye amatongo tw’i Yerusalemu+ mwe, nimunezerwe kandi murangururire hamwe amajwi y’ibyishimo kuko Yehova yahumurije ubwoko bwe,+ agacungura Yerusalemu.+ 10 Yehova yahinnye ukuboko k’umwambaro we kugira ngo agaragaze ukuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose,+ kandi impera z’isi zose zizabona agakiza gaturuka ku Mana yacu.+
11 Nimugende, nimugende, musohoke muri Babuloni;+ ntimukore ku kintu gihumanye;+ muyisohokemo,+ mwe kwiyanduza mwebwe abahetse ibikoresho bya Yehova.+ 12 Muzasohoka mudafite igihunga kandi ntimuzagenda nk’abahunze,+ kuko Yehova azabagenda imbere,+ Imana ya Isirayeli ikabashorera.+
13 Dore umugaragu wanjye+ azagaragaza ubushishozi+ mu byo akora. Azashyirwa mu mwanya wo hejuru, azamurwe maze ashyirwe hejuru cyane.+ 14 Nk’uko benshi bamwitegereje batangaye,+ kuko mu maso he+ hari hononekaye cyane kurusha ah’undi muntu wese, n’ishusho ye nziza cyane+ yari yononekaye kurusha iy’undi mwana w’umuntu wese, 15 ni na ko azakangaranya amahanga menshi.+ Abami bazacecekera imbere ye+ kuko bazabona ibyo batari barigeze babwirwa, kandi bazerekeza ibitekerezo byabo ku byo batari barigeze bumva.+