Yesaya
52 Siyoni we,+ kanguka! Kanguka wambare imbaraga.+
Yewe Yerusalemu umujyi wera,+ ambara imyenda yawe myiza,
Kuko umuntu utarakebwe n’uwanduye batazongera kwinjira iwawe.+
2 Yerusalemu we, ihungure umukungugu uhaguruke wicare.
Yewe mukobwa w’i Siyoni wagizwe imfungwa, hambura imigozi iri ku ijosi ryawe.+
3 Yehova aravuga ati:
4 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Ubwa mbere, abantu banjye bagiye gutura muri Egiputa ari abanyamahanga,+
Nyuma yaho Ashuri ibagirira nabi nta mpamvu.”
5 Yehova aravuga ati: “None se ubwo nakora iki?”
Yehova aravuga ati: “Kuko abantu banjye bajyaniwe ubusa.
Ababategeka bakomezaga gusakuza bishimiye gutsinda+
Kandi izina ryanjye ryahoraga risuzugurwa umunsi wose.+
6 Ni cyo kizatuma abantu banjye bamenya izina ryanjye,+
Ni yo mpamvu uwo munsi bazamenya ko ari njye uvuga.
Dore ni njye ubivuze.”
7 Mbega ukuntu bishimishije kubona umuntu* uje kubwiriza ubutumwa bwiza ku musozi,+
Utangaza amahoro,+
Uzana ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza,
Utangaza agakiza,
Ubwira Siyoni ati: “Imana yawe yabaye Umwami!”+
8 Tega amatwi! Abarinzi bawe bazamuye amajwi.
Basakuriza rimwe kubera ibyishimo,
Kuko igihe Yehova azagarura Siyoni bazabyibonera n’amaso yabo.
9 Yemwe mwa turere tw’i Yerusalemu twabaye amatongo mwe, nimunezerwe kandi musakurize rimwe kubera ibyishimo,+
10 Yehova yeretse ibihugu byose imbaraga ze zera,*+
Impera z’isi zose zizabona ibikorwa byo gukiza* by’Imana yacu.+
11 Mwebwe abahetse ibikoresho byo mu nzu ya Yehova,+
Muve aho hantu,* nimuhave,+ ntimukore ku kintu cyanduye,+
Musohoke+ kandi mukore uko mushoboye ntihagire ikintu kibanduza.
12 Muzasohoka nta bwoba mufite
Kandi ntimuzagenda nk’abahunze,
Kuko Yehova azabagenda imbere,+
Imana ya Isirayeli ikagenda inyuma yanyu ibarinze.+
13 Dore umugaragu wanjye+ azagaragaza ubushishozi mu byo akora.
Azahabwa umwanya ukomeye,
Azamurwe maze ashyirwe hejuru cyane.+
14 Abantu benshi bamwitegereje batangaye,
Kuko mu maso he hari hangiritse kurusha ah’undi muntu wese
Kandi isura ye yari yangiritse kuruta undi muntu uwo ari we wese.