1 Abatesalonike
4 Ahasigaye rero bavandimwe, turabasaba kandi turabinginga ku bw’Umwami Yesu, nk’uko twabahaye amabwiriza y’ukuntu mukwiriye kwitwara+ n’ukuntu mwashimisha Imana, nk’uko n’ubundi musanzwe mubigenza, ngo mukomeze kugenza mutyo mu buryo bwuzuye kurushaho,+ 2 kuko muzi ibyo twabategetse+ mu izina ry’Umwami Yesu.
3 Icyo Imana ishaka ni iki: ni uko mwezwa,+ mukirinda ubusambanyi,+ 4 kandi buri wese muri mwe akamenya gutegeka umubiri we,+ afite ukwera+ n’icyubahiro, 5 adatwarwa n’irari ry’ibitsina+ nk’iryo abanyamahanga+ batazi Imana+ bagira, 6 kugira ngo hatagira uwangiza cyangwa akarengera uburenganzira bw’umuvandimwe we mu birebana n’ibyo,+ kuko Yehova ari we uciraho iteka ibyo byose,+ nk’uko twabibabwiye mbere y’igihe kandi tukabibasobanurira neza.+ 7 Imana ntiyaduhamagaye kugira ngo yihanganire ibikorwa by’umwanda, ahubwo yaduhamagariye kuba abera.+ 8 Bityo rero, usuzuguye+ ibyo si umuntu aba asuzuguye, ahubwo ni Imana+ aba asuzuguye, yo yabahaye umwuka wera.+
9 Naho ku bihereranye n’urukundo rwa kivandimwe,+ si ngombwa ko tubibandikira kuko namwe ubwanyu mwigishwa n’Imana+ ko mugomba gukundana,+ 10 kandi koko mukunda abavandimwe bose bo muri Makedoniya hose. Icyakora bavandimwe, turabatera inkunga yo gukomeza kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho, 11 no kwishyiriraho intego yo kubaho mu ituze+ no kwita ku bibareba,+ kandi mugakoresha amaboko yanyu+ nk’uko twabibategetse, 12 kugira ngo mugende mu buryo bwiyubashye+ imbere ya rubanda,+ kandi mudafite icyo mukennye.+
13 Nanone kandi bavandimwe, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye+ mu rupfu, kugira ngo mutagira agahinda nk’abandi badafite ibyiringiro.+ 14 Niba twizera ko Yesu yapfuye kandi akazuka,+ ni na ko abasinziriye mu rupfu bunze ubumwe na Kristo Imana izabazura, bakabana na we.+ 15 Icyo tubabwira tubwirijwe n’ijambo rya Yehova,+ ni uko twebwe abazima bazaba bakiriho mu gihe cyo kuhaba k’Umwami,+ tutazabanziriza na gato abasinziriye mu rupfu, 16 kuko Umwami ubwe azamanuka avuye mu ijuru+ agatanga itegeko mu ijwi riranguruye no mu ijwi ry’umumarayika mukuru+ n’iry’impanda y’Imana,+ maze abapfuye bunze ubumwe na Kristo bakabanza kuzuka.+ 17 Hanyuma twebwe abazima bazaba bakiriho, tuzazamuranwa+ na bo+ mu bicu+ gusanganira+ Umwami mu kirere, bityo tuzabane n’Umwami iteka ryose.+ 18 Ku bw’ibyo rero, mukomeze guhumurizanya mubwirana ayo magambo.