Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo
2 Nuko rero mwana wanjye,+ ukomeze kugira imbaraga binyuze ku neza ihebuje* Kristo Yesu yakugaragarije. 2 Ibyo wanyumvanye kandi bikaba byemezwa n’abantu benshi,+ ujye ubyigisha abantu bizerwa, na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi. 3 Kubera ko uri umusirikare mwiza+ wa Kristo Yesu, nawe ujye wemera kugirirwa nabi.+ 4 Nta musirikare wivanga mu mirimo idafitanye isano n’umwuga we* agamije kwishakira inyungu, ushobora kwemerwa n’uwamuhaye umurimo w’ubusirikare. 5 Nanone kandi, iyo umuntu ari mu mikino yo kurushanwa, yambikwa ikamba ari uko gusa abikoze akurikije amategeko.+ 6 Umuhinzi ukorana umwete ni we ugomba kubanza kurya ku byo yahinze. 7 Ibi nkubwira ujye uhora ubizirikana. Umwami azatuma usobanukirwa* ibintu byose.
8 Ujye wibuka ko Yesu Kristo yazutse,+ kandi ko yakomokaga kuri Dawidi.+ Ibyo ni byo bihuje n’ubutumwa bwiza mbwiriza.+ 9 Ubwo butumwa bwiza ni bwo butuma mbabazwa kugeza naho mfungwa nkaho ndi umugizi wa nabi.+ Icyakora ijambo ry’Imana ryo nta warihagarika.*+ 10 Ubwo rero, nkomeza kwihanganira ibintu byose ku bw’abatoranyijwe,+ ngo na bo bazabone agakiza bunze ubumwe na Kristo Yesu, kandi bazabone ubuzima bw’iteka. 11 Aya magambo ni ayo kwizerwa: Niba twarapfanye na we, nanone tuzabaho turi kumwe na we.+ 12 Nidukomeza kwihangana, tuzategekana na we turi abami.+ Ariko nitumwihakana, na we azatwihakana.+ 13 Iyo tutabaye indahemuka, Imana yo ikomeza kuba indahemuka, kuko idashobora guhinduka ngo ibe uko itari.
14 Ujye ukomeza kubibutsa ibyo byose, ubagire inama imbere y’Imana, ngo birinde intambara z’amagambo kuko nta cyo zimaze rwose, uretse gutuma abazitega amatwi babura ukwizera.* 15 Ukore uko ushoboye kose kugira ngo ugaragaze ko uri umukozi w’Imana wemewe, udakwiriye guterwa isoni n’umurimo yakoze, kandi uzi gukoresha neza ijambo ry’ukuri.+ 16 Ujye wamaganira kure amagambo adafite icyo amaze, atesha agaciro ibintu byera,+ kuko abayavuga bazagenda barushaho kutubaha Imana. 17 Amagambo yabo azakwirakwira nk’uko igisebe* kigenda gikwirakwira ku mubiri. Bamwe mu bavuga ayo magambo ni Humenayo na Fileto.+ 18 Abo bantu baratandukiriye bareka ukuri, bavuga ko umuzuko wamaze kubaho,+ kandi batumye abantu bamwe batakaza ukwizera. 19 Nubwo bimeze bityo ariko, fondasiyo Imana yashyizeho, iracyakomeye. Yanditseho ngo: “Yehova* azi abe,”+ kandi ngo: “Umuntu wese wizera izina rya Yehova+ nareke gukora ibikorwa bibi.” Ayo magambo yanditseho, ameze nk’ikimenyetso kidasibangana.
20 Ubundi mu nzu nini ntihabamo ibikoresho bya zahabu n’ifeza gusa, ahubwo nanone habamo ibikozwe mu giti no mu ibumba, kandi bimwe bikoreshwa imirimo y’icyubahiro, ibindi bigakoreshwa imirimo isuzuguritse. 21 Ubwo rero umuntu niyitandukanya n’abantu bameze nk’ibyo bikoresho bikoreshwa imirimo isuzuguritse, azaba igikoresho gikoreshwa imirimo yiyubashye, cyejejwe, gifitiye nyiracyo akamaro kandi cyateguriwe gukoreshwa imirimo myiza yose. 22 Nuko rero, ujye ugendera kure irari rya gisore, ahubwo uharanire gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro, ufatanyije n’abizera izina ry’Umwami bafite umutima ucyeye.
23 Nanone kandi, ujye wirinda impaka zishingiye ku bujiji,+ kuko uzi ko ziteza amakimbirane. 24 Ujye wibuka ko umugaragu w’Umwami atagomba kujya impaka. Ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose,+ ashoboye kwigisha kandi akamenya kwifata igihe hari umukoreye ikintu kibi.+ 25 Nanone yigishanya ubugwaneza abamurwanya,+ kugira ngo ahari wenda Imana itume bihana* bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ 26 maze bongere kugira ubwenge bave mu mutego wa Satani, kuko yabifatiye ngo abakoreshe ibyo ashaka.+