Ibaruwa ya kabiri ya Petero
1 Njyewe Simoni Petero, umugaragu wa Yesu Kristo nkaba n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mufite ukwizera gufite agaciro nk’ukwacu, mubikesheje gukiranuka kw’Imana n’uk’Umukiza wacu Yesu Kristo.
2 Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje,* kandi ibahe amahoro bitewe n’uko mwayimenye neza,+ mukamenya n’Umwami wacu Yesu. 3 Binyuze ku mbaraga z’Imana, twaherewe ubuntu ibintu byose bikenewe kugira ngo dukomeze kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwacu. Ibyo bintu byose Imana yabiduhaye bitewe n’uko twayimenye neza.+ Icyatumye idutoranya ni uko ari Imana ikomeye kandi ikaba igira neza. 4 Iyo mico y’Imana, ni yo yatumye iduha ku buntu amasezerano y’agaciro kandi ahebuje.+ Binyuze kuri ayo masezerano, Imana yatumye tugira imico nk’iyayo,+ tureka ibikorwa bibi byo muri iyi si mbi biterwa n’ibyifuzo bibi.*
5 Kubera iyo mpamvu, mujye mushyiraho umwete mubikuye ku mutima,+ maze ukwizera kwanyu mukongereho imyitwarire myiza,+ imyitwarire myiza muyongereho ubumenyi,+ 6 ubumenyi mubwongereho kumenya kwifata, kumenya kwifata+ mubyongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kwiyegurira Imana,+ 7 kwiyegurira Imana mukongereho urukundo rwa kivandimwe, urukundo rwa kivandimwe murwongereho gukunda abantu bose.+ 8 Nimugaragaza iyo mico mu buryo bwuzuye, bizatuma mutaba abanebwe,+ ahubwo mukoreshe ubumenyi nyakuri mufite ku byerekeye Umwami wacu Yesu Kristo mukora ibikorwa byiza.
9 Umuntu aramutse adafite iyo mico, yaba ari impumyi. Yaba afunga amaso ye ngo atareba umucyo,*+ kandi yaba yibagiwe ko yababariwe ibyaha+ bye bya kera. 10 Ubwo rero bavandimwe, murusheho gukora uko mushoboye kose kugira ngo mutume gutoranywa kwanyu no guhamagarwa kwanyu+ birushaho guhama, kandi nimukomeza kubigenza mutyo ntimuzigera mucika intege ngo mubure ukwizera.+ 11 Ahubwo muzahabwa imigisha myinshi. Muzemererwa kwinjira mu Bwami bw’iteka+ bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo.+
12 Kubera iyo mpamvu, mpora niteguye kubibutsa ibyo bintu, nubwo musanzwe mubizi kandi mukaba mushikamye mu kuri mwamenye. 13 Icyakora, igihe cyose ngifite uyu mubiri,*+ mbona ko bikwiriye kongera kubibutsa,+ 14 kuko nzi ko igihe cyo kuva muri uyu mubiri cyegereje cyane, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yabimbwiye.+ 15 Nanone, buri gihe nzajya nkora uko nshoboye kose mbibutse ibyo bintu kugira ngo nimara kugenda, muzakomeze kubyibuka.*
16 Igihe twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuhaba kwe, ntitwakurikije inkuru z’ibinyoma zahimbanywe amayeri. Ahubwo twabibamenyesheje dushingiye ku byo twiboneye bigaragaza icyubahiro cye.+ 17 Imana nyiri icyubahiro, ari na yo Papa we, yamuhesheje icyubahiro cyinshi, igihe yavugaga iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.”+ 18 Mu by’ukuri, ayo magambo twayumvise aturutse mu ijuru, igihe twari kumwe na we kuri wa musozi wera.
19 Ni yo mpamvu twarushijeho kwizera ko ubuhanuzi buzasohora. Iyo mubuhaye agaciro muba mukoze neza, kuko bumeze nk’itara+ rimurikira mu mwijima, ni ukuvuga mu mitima yanyu, kugeza igihe butangiriye gucya, n’inyenyeri yo mu rukerera*+ ikagaragara. 20 Muzi neza ko nta muntu ushobora gusobanukirwa ubuhanuzi bwo mu Byanditswe akoresheje ubwenge bwe bwonyine. 21 Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu,+ ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.+