Yesaya
9 Icyakora uwo mwijima ntuzaba nk’uwo mu gihe igihugu cyari mu kababaro, nko mu gihe cya mbere ubwo basuzuguraga igihugu cya Zabuloni n’igihugu cya Nafutali.+ Ariko mu gihe cya nyuma, azatuma icyo gihugu, ari cyo nzira inyura ku nyanja, mu karere ka Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga, gihabwa icyubahiro.
2 Abantu bagenderaga mu mwijima
Babonye umucyo mwinshi,
Naho abari batuye mu gihugu cy’umwijima mwinshi cyane,
Babonye umucyo.+
3 Watumye abaturage baba benshi,
Bagira ibyishimo byinshi.
Bishimiye imbere yawe,
Bagira ibyishimo nk’ibyo mu gihe cyo gusarura,
Nk’abishimira kugabana ibyo basahuye.
4 Wavunaguye umugogo* w’imitwaro babahekeshaga,
Inkoni babakubitaga mu bitugu, inkoni y’ababakoreshaga imirimo y’agahato,
Nko ku munsi w’Abamidiyani.+
5 Urukweto rwose rukandagira ubutaka bugatigita
N’umwitero wose winitswe mu maraso,
Bizatwikwa n’umuriro.
Azitwa Umujyanama Uhebuje,+ Imana Ikomeye,+ Data Uhoraho, Umwami w’Amahoro.
7 Ubutegetsi bwe buzakwira hose
Kandi amahoro ntazagira iherezo+
Ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe,
Kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikire
Akoresheje ubutabera+ no gukiranuka,+
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.
9 Abantu bose bazabumenya,
Yaba umuryango wa Efurayimu n’abatuye i Samariya,
Bavugana ubwibone n’agasuzuguro ko mu mitima yabo bati:
Ibiti byo mu bwoko bw’imitini byaratemwe,
Ariko tuzabisimbuza amasederi.”
11 Yehova azashyira hejuru abanzi ba Resini bamurwanye
Kandi azamuteza abamurwanya.
12 Siriya izaturuka iburasirazuba* n’Abafilisitiya baturuke iburengerazuba,+
Kandi bazasamira Isirayeli bayimire.+
Kwigomeka kwayo ni ko gutuma atareka kuyirakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo ayikubite.+
14 Yehova azaca Isirayeli
Umutwe n’umurizo, ibyatsi bikiri kumera n’ibimaze gukura* abicire umunsi umwe.+
16 Abayobora aba bantu barabayobya
Kandi abo bayobora ntibasobanukiwe.
17 Ni yo mpamvu Yehova atazishimira abasore babo
Kandi ntazababarira imfubyi* zabo n’abapfakazi babo,
Kuko bose ari abahakanyi kandi bakora ibibi,+
Akanwa kabo kakaba kavuga ibintu bidafite akamaro.
Ibyo byose ni byo bituma atareka gukomeza kubarakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+
18 Kuko ubugome bwabaye nk’umuriro ugurumana,
Bugatwika ibihuru by’amahwa n’ibyatsi bibi.
Buzakongeza ibihuru byo mu ishyamba
Kandi bizazamuka hejuru mu bicu byuzuye umwotsi.
Nta wuzagira umuntu n’umwe akiza, niyo yaba umuvandimwe we.
20 Umuntu azatema ikiri iburyo bwe
Nyamara akomeze gusonza;
Undi azarya ikiri ibumoso bwe
Nyamara ntazahaga.
Buri wese azarya inyama zo ku kuboko kwe.
21 Manase azarya Efurayimu
Na Efurayimu arye Manase.
Bombi bazarwanya Yuda.+
Ibyo byose ni byo bituma atareka gukomeza kubarakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+