Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo
10 Amategeko agereranya+ ibintu byiza bizaza,+ ariko mu by’ukuri si ibyo bintu nyirizina. Ubwo rero, ntashobora* gutuma abantu bifuza kwegera Imana baba abakiranutsi bitewe n’ibitambo bahora batamba buri mwaka.+ 2 Iyo bigenda bityo, gutamba ibitambo biba byarahagaze, kubera ko abakora umurimo wera bari kuba barejejwe rimwe gusa, ntibakomeze kugira umutimanama ubashinja icyaha. 3 Ahubwo buri mwaka, ibyo bitambo byabibutsaga ko ari abanyabyaha,+ 4 kandi ko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha.
5 Ni yo mpamvu igihe Yesu yazaga mu isi yabwiye Imana ati: “‘Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wampaye uyu mubiri mfite. 6 Ntiwemeye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’+ 7 Nuko ndavuga nti: ‘Mana, dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka. (Uko ni ko byanditswe mu muzingo* byerekeza kuri njye.)’”+ 8 Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo, amaturo, ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye.” Ibyo bitambo ni byo bitambwa hakurikijwe Amategeko. 9 Nyuma yaho yaravuze ati: “Dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Icyo gihe yari akuyeho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri. 10 Binyuze kuri ibyo “Imana ishaka,”+ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.+
11 Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo akore umurimo wera,*+ kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi,+ bidashobora gukuraho ibyaha burundu.+ 12 Ariko Yesu we yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho, nuko yicara iburyo bw’Imana.+ 13 Kuva icyo gihe yakomeje gutegereza kugeza igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.+ 14 Icyo gitambo kimwe yatanze ni cyo gituma Imana ibona ko abo yatoranyije ari abera+ kugeza iteka ryose. 15 Byongeye kandi, umwuka wera na wo utwereka ko ibyo ari ukuri. Wabanje kuvuga uti: 16 “‘Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzayandika mu bwenge bwabo.’ Uko ni ko Yehova* avuze.”+ 17 Hanyuma waravuze uti: “Ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzongera kubyibuka.”+ 18 Iyo abantu bababariwe ibyaha, ntihaba hagikenewe igitambo cy’ibyaha.
19 Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubu dushobora kwinjira ahera+ nta bwoba dufite,* tubikesheje amaraso ya Yesu. 20 Kimwe n’uko umuntu anyura ahantu hari rido agakomeza, na we yadufunguriye inzira nshya ituyobora ku buzima. Iyo rido+ igereranya umubiri we. 21 Ikindi kandi, ubu dufite umutambyi ukomeye uyobora abantu b’Imana.+ 22 Ubwo rero, tujye twegera Imana dufite ukwizera kwinshi, tudafite uburyarya, kandi dufite imitimanama ikeye, itaducira urubanza,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.+ 23 Nanone tujye dukomeza gutangariza mu ruhame ibyiringiro dufite, tubikore dufite icyizere+ kuko uwatanze ayo masezerano ari uwo kwizerwa. 24 Nimucyo kandi tujye tuzirikana abandi* kugira ngo buri wese muri twe ashishikarize mugenzi we gukundana no gukora imirimo myiza.+ 25 Ntitukirengagize guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero. Ahubwo tujye duterana inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.+
26 Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha ku bushake kandi twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ igitambo cy’ibyaha nta cyo cyaba kikitumariye.+ 27 Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana n’uburakari bwinshi izagaragariza abayirwanya.+ 28 Umuntu wese wasuzuguraga Amategeko ya Mose yicwaga nta mpuhwe, ashinjwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 29 None se umuntu usuzugura Umwana w’Imana, agatesha agaciro amaraso y’isezerano+ kandi ari yo yatumye yezwa, ndetse akarwanya umwuka wera Imana ikoresha igaragaza ineza yayo ihebuje,*+ muratekereza ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa igihano gikaze cyane kurushaho? 30 Twese tuzi uwavuze ati: “Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.” Nanone yaravuze ati: “Yehova azacira urubanza abantu be.”+ 31 Guhanwa n’Imana ihoraho biteye ubwoba!
32 Icyakora, mujye mukomeza kwibuka iminsi ya kera, igihe mwari mukimara kumenya ukuri.+ Icyo gihe mwihanganiraga ibibazo byinshi n’imibabaro myinshi. 33 Muri iyo minsi, hari ubwo mwajyanwaga ahantu hateraniye abantu benshi* mugatukwa kandi mukababazwa, ikindi gihe mukifatanya* n’ababaga bari mu makuba nk’ayo. 34 Mwagaragarizaga impuhwe abari muri gereza, kandi mwakomezaga kwishima nubwo babatwaraga ibyanyu,+ kubera ko mwari muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi bw’igihe kirekire.+
35 Ku bw’ibyo rero, nimukomeze kugira ubutwari, kuko buzabahesha ibihembo byinshi cyane.+ 36 Mugomba gukomeza kwihangana,+ kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe. 37 Hasigaye “igihe gito cyane,”+ kandi “ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.”+ 38 “Nyamara umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ ariko nacika intege “sinzakomeza kumwishimira.”+ 39 Icyakora ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke,+ ahubwo dufite ukwizera kandi ni ko kuzatuma turokoka.