Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo
13 Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.+ 2 Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi,*+ kuko binyuze kuri wo, hari abakiriye abamarayika batabizi.+ 3 Mujye muzirikana abari muri gereza,*+ mbese nkaho mufunganywe na bo.+ Muzirikane n’abagirirwa nabi kuko namwe ubwanyu mufite umubiri.* 4 Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi mu bashakanye ntihakagire usambana ngo ateshe agaciro ishyingiranwa,+ kuko Imana izacira urubanza abasambanyi* n’abahehesi.*+ 5 Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga,+ ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite,+ kuko Imana yavuze iti: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”+ 6 Ubwo rero, dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: “Yehova* ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”+
7 Mwibuke* ababayobora+ ari na bo bababwiye ijambo ry’Imana, kandi mujye mutekereza ku myifatire yabo myiza, mwigane ukwizera kwabo.+
8 Yesu Kristo ahora ari wa wundi. Uko yari ejo ni ko ari uyu munsi, kandi ni ko azahora iteka ryose.
9 Ntimugashukwe n’inyigisho zinyuranye kandi z’inzaduka, kuko ikizatuma mukomera* ari ineza ihebuje* y’Imana, si ibyokurya.* Abahugira mu bijyanye n’ibyokurya nta nyungu babikuyemo.+
10 Dufite igicaniro kandi abakorera umurimo wera mu ihema ntibafite uburenganzira bwo kukiriraho.+ 11 Intumbi z’amatungo, ayo umutambyi mukuru yabaga yajyanye amaraso yayo ahera kugira ngo ibyaha bibabarirwe, zatwikirwaga inyuma y’inkambi.+ 12 Ubwo rero, Yesu na we yababarijwe inyuma y’umujyi,+ kugira ngo yeze abantu akoresheje amaraso ye bwite.+ 13 Nuko rero, nimureke tumusange inyuma y’umujyi, twemeye gukozwa isoni nk’uko na we yakojejwe isoni,+ 14 kuko tudafite umujyi uhoraho, ahubwo dutegerezanyije amatsiko umujyi uzaza.+ 15 Kubera iyo mpamvu, nimureke buri gihe tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe,+ ni ukuvuga amagambo tuvuga+ dutangariza mu bantu benshi izina ryayo,+ kandi tubikore tubinyujije kuri Yesu. 16 Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi,+ kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+
17 Mujye mwumvira ababayobora+ kandi mububahe cyane,+ kuko bakomeza kuba maso babarinda nk’abazabibazwa,+ kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora bababaye, kuko ari mwe byateza ibibazo.
18 Mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya,* kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.+ 19 Ariko cyane cyane ndabinginga ngo musenge mudusabira, kugira ngo nzagaruke aho muri vuba.
20 Imana y’amahoro, yazuye Umwami wacu Yesu, wari ufite amaraso y’isezerano ry’iteka, akaba n’umwungeri mukuru+ w’intama, 21 ibahe ibyo mukeneye byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, kandi binyuze kuri Yesu Kristo, ibafashe gukora ibiyishimisha. Nihabwe icyubahiro iteka ryose. Amen.*
22 None rero bavandimwe, ndabinginga ngo mutege amatwi aya magambo mbabwira yo kubatera inkunga, kuko mu by’ukuri mbandikiye ibaruwa mu magambo make. 23 Ndabamenyesha ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe, kandi naza vuba tuzazana kubareba.
24 Munsuhurize ababayobora bose n’abandi bigishwa bose. Abo mu Butaliyani+ barabasuhuza.
25 Mwese mbifurije ineza ihebuje y’Imana.