15 Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira,+
Ariko ijambo ribabaza rizamura umujinya.+
2 Iyo abanyabwenge bavuga, basobanura neza ibyo bazi,+
Ariko abantu batagira ubwenge bo bavuga ibintu bidafite umumaro.
3 Amaso ya Yehova areba hose,
Yitegereza ababi n’abeza.+
4 Ijambo ryiza rirahumuriza,+
Ariko amagambo arimo uburyarya arababaza cyane.
5 Umuntu utagira ubwenge yanga kumvira inama agirwa na papa we,+
Ariko uwemera gukosorwa, aba ari umunyabwenge.+
6 Mu nzu y’umukiranutsi habamo ubutunzi bwinshi,
Ariko ibyo umuntu mubi ageraho bimuteza ibyago.+
7 Umunyabwenge akwirakwiza ubumenyi,+
Ariko umuntu utagira ubwenge we si uko amera.+
8 Yehova yanga cyane igitambo cy’ababi,+
Ariko isengesho ry’abakiranutsi riramushimisha.+
9 Yehova yanga cyane imyifatire y’umuntu mubi,+
Ariko akunda umuntu ukora ibikorwa byiza.+
10 Umuntu wanga gukora ibyiza ababazwa n’uko bamukosoye,+
Kandi umuntu urakazwa n’uko bamuhannye, azapfa.+
11 Niba Yehova ashobora kureba abari mu Mva, aho abantu barimbukira,+
Ubwo se kureba imitima y’abantu byamunanira?+
12 Umwibone ntakunda umukosora,+
Kandi ntagisha inama abanyabwenge.+
13 Umuntu wishimye mu mutima, aba afite akanyamuneza mu maso,
Ariko iyo umuntu afite agahinda mu mutima, ariheba.+
14 Umunyabwenge ashakisha ubumenyi,+
Ariko umuntu utagira ubwenge ashimishwa no kuvuga ibintu bidafite akamaro.+
15 Iminsi yose y’umuntu ubabaye ihora ari mibi,+
Ariko umuntu ufite umutima unezerewe ahora mu birori.+
16 Ibyiza ni ukugira bike utinya Yehova,+
Aho kuba umukire ugahora uhangayitse.+
17 Ibyiza ni ugusangira imboga mu rukundo,+
Aho gusangira inyama nziza mu rwango.+
18 Umuntu warakaye abyutsa amakimbirane,+
Ariko utinda kurakara atuma abantu bareka gutongana.+
19 Inzira y’umunebwe imeze nk’uruzitiro rw’amahwa,+
Ariko inzira y’umukiranutsi imeze nk’umuhanda uringaniye.+
20 Umwana uzi ubwenge ashimisha papa we,+
Ariko umwana utagira ubwenge asuzugura mama we.+
21 Umuntu utagira ubwenge yishimira ubuswa,+
Ariko umuntu ufite ubushishozi akomeza gukora ibikwiriye.+
22 Iyo hatabayeho kujya inama, imigambi nta cyo igeraho,
Ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.+
23 Umuntu yishimira gutanga igisubizo gikwiriye,+
Kandi ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza.+
24 Umuntu ufite ubushishozi anyura mu nzira izamuka igana ku buzima,+
Akirinda kunyura mu nzira imanuka ijya mu Mva.+
25 Yehova azasenya inzu y’abishyira hejuru,+
Ariko azarinda isambu y’umupfakazi.+
26 Yehova yanga cyane imigambi y’umuntu mubi,+
Ariko amagambo ashimishije, abona ko ari meza.+
27 Umuntu ubona inyungu ari uko abanje guhemuka, akururira urugo rwe ibibazo,+
Ariko uwanga ruswa azakomeza kubaho.+
28 Umukiranutsi atekereza yitonze mbere yo gusubiza,+
Ariko abantu babi bo, bavuga amagambo menshi kandi mabi.
29 Yehova ari kure y’ababi,
Ariko yumva amasengesho y’abakiranutsi.+
30 Iyo umuntu akweretse ko akwishimiye bituma nawe wumva wishimye,
Kandi inkuru nziza ituma umuntu agira imbaraga.+
31 Utega amatwi inama zihesha ubuzima,
Abana n’abanyabwenge.+
32 Uwanga igihano aba yanga ubuzima bwe,+
Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.+
33 Gutinya Yehova bituma umuntu aba umunyabwenge,+
Kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+