Ibyakozwe n’intumwa
20 Iyo mivurungano imaze gushira, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho, akomeza urugendo ajya i Makedoniya. 2 Anyura muri utwo turere two muri Makedoniya abwira abantu amagambo yo kubatera inkunga, hanyuma agera mu Bugiriki. 3 Ahamaze amezi atatu, ubwo yari agiye gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, yiyemeza gusubira inyuma akanyura i Makedoniya kubera ko yari yamenye ko Abayahudi+ bamugambaniye. 4 Yari aherekejwe na Sopateri umuhungu wa Piro w’i Beroya, Arisitariko+ na Sekundo b’i Tesalonike, Gayo w’i Derube na Timoteyo,+ hamwe na Tukiko+ na Tirofimo+ bo mu ntara ya Aziya. 5 Abo bagiye mbere yacu badutegerereza i Tirowa. 6 Ariko Iminsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo irangiye,+ dufatira ubwato i Filipi tubasanga i Tirowa nyuma y’iminsi itanu. Nuko tuhamara iminsi irindwi.
7 Ku munsi wa mbere w’icyumweru,* igihe twari duteraniye hamwe turi kurya, Pawulo atangira kuganiriza abigishwa, kubera ko yagombaga kugenda bukeye bwaho. Akomeza kuganira na bo kugeza mu gicuku. 8 Mu cyumba cyo hejuru aho twari duteraniye, hari hari amatara menshi. 9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Igihe yari agisinziriye arahanuka, ava muri etaje* ya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye. 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru aramuhobera,+ aravuga ati: “Nimureke guhangayika, kuko yongeye kuba muzima.”+ 11 Nuko Pawulo arazamuka afata ibyokurya* atangira kurya. Akomeza kuganira na bo umwanya munini ageza mu gitondo cya kare, hanyuma aragenda. 12 Bajyana uwo muhungu ari muzima, kandi bari bishimye cyane.
13 Nuko icyo gihe dufata ubwato tujya ahitwa Aso, ari na ho twashakaga gufatira Pawulo ngo tujyane, kuko igihe yari amaze kutubwira aho turi buhurire, we yahisemo kugenda n’amaguru. 14 Adusanze muri Aso, tumushyira mu bwato maze tujya i Mitulene. 15 Bukeye bwaho tuvayo, tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi ukurikiyeho tugera i Samosi, ku wundi munsi tugera i Mileto. 16 Pawulo yari yiyemeje kugenda mu bwato atanyuze muri Efeso,+ kugira ngo adatinda mu ntara ya Aziya. Yarihutaga kugira ngo nibimushobokera agere i Yerusalemu+ ku munsi mukuru wa Pentekote.
17 Ariko igihe Pawulo yari i Mileto, yatumyeho abasaza b’itorero bo muri Efeso ngo baze kumureba. 18 Bamugezeho arababwira ati: “Muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose, uhereye igihe nagereye mu ntara ya Aziya ku nshuro ya mbere.+ 19 Nakoreye Umwami nicishije bugufi cyane.+ Narariraga kandi nkababara bitewe n’Abayahudi bashakaga kunyica. 20 Nanone sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza mu ruhame+ no ku nzu n’inzu.+ 21 Ahubwo nabwirije Abayahudi n’Abagiriki mbyitondeye, kugira ngo bihane,+ bagarukire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu.+ 22 None dore umwuka urampatira kujya i Yerusalemu, nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo. 23 Muri buri mujyi ngezemo umwuka wera ukomeza kunyemeza ko nzafungwa kandi ngahura n’imibabaro.+ 24 Icyakora simbona ko ubuzima bwanjye ari bwo bw’agaciro kenshi. Icy’ingenzi, ni uko ndangiza isiganwa ryanjye+ n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mbyitondeye ubutumwa bwiza buvuga iby’ineza ihebuje y’Imana.*
25 “None ubu nzi ko mwebwe mwese, abo nanyuzemo mbwiriza iby’Ubwami, mutazongera kumbona. 26 Ni yo mpamvu uyu munsi mbatanzeho abagabo bo guhamya ko ntazabazwa amaraso y’umuntu n’umwe,+ 27 kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira ibintu byose Imana ishaka.*+ 28 Mwirinde ubwanyu,+ murinde n’umukumbi wose kuko umwuka wera wabagize abagenzuzi,+ kugira ngo muragire uwo mukumbi kandi mwite ku itorero ry’Imana,+ iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite.+ 29 Nzi ko nimara kugenda abantu bameze nk’amasega* y’inkazi bazabazamo,+ kandi ntibazagirira umukumbi impuhwe. 30 Muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bigisha inyigisho z’ibinyoma kugira ngo abigishwa babakurikire.+
31 “Nuko rero mukomeze kuba maso kandi mwibuke ko mu gihe cy’imyaka itatu,+ haba ku manywa na nijoro, nakomeje kugira buri wese muri mwe inama kandi ndira. 32 None rero Imana ibane namwe kandi ijambo ryayo ryerekeye ineza yayo ihebuje, ribarinde. Iryo jambo rizabakomeza kandi ritume mubona umurage* muri kumwe n’abatoranyijwe bose.+ 33 Sinifuje ikintu cy’umuntu uwo ari we wese, yaba ifeza, zahabu cyangwa umwambaro.+ 34 Mwe ubwanyu muzi ko nakoraga kugira ngo mbone ibyo nkeneye,+ njye n’abo twari kumwe. 35 Naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo,+ ari bwo muzafasha abadakomeye kandi ko mugomba kuzirikana amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati: ‘gutanga bihesha ibyishimo+ kuruta guhabwa.’”
36 Amaze kuvuga ibyo, we n’abo bari kumwe bose barapfukama, maze arasenga. 37 Nuko bose bararira cyane maze bahobera* Pawulo, baramusoma, 38 kuko bari bababajwe cyane n’ibyo yari amaze kubabwira, ko batari kuzongera kumubona.+ Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.