Ibyakozwe n’Intumwa
1 Tewofili we,+ mu nkuru ya mbere, nanditse ibintu byose Yesu yatangiye gukora no kwigisha,+ 2 kugeza ku munsi yazamuriwe+ amaze gutanga amategeko binyuze ku mwuka wera, akayaha intumwa yatoranyije.+ 3 Nanone akoresheje ibimenyetso byinshi bidashidikanywaho, yiyeretse izo ntumwa ari muzima nyuma y’aho amariye kubabazwa,+ zimubona mu gihe cy’iminsi mirongo ine, kandi azibwira ibyerekeye ubwami bw’Imana.+ 4 Igihe yari kumwe na zo yarazitegetse ati “ntimuve i Yerusalemu,+ ahubwo mukomeze mutegereze icyo Data yasezeranyije,+ ari cyo mwanyumvanye. 5 Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”+
6 Nuko igihe zari ziteraniye hamwe ziramubaza ziti “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?”+ 7 Arazibwira ati “si ibyanyu kumenya ibihe cyangwa ibihe byagenwe;+ ibyo Data yabigize umwihariko we.+ 8 Ariko muzahabwa imbaraga+ umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya+ i Yerusalemu+ n’i Yudaya n’i Samariya+ no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”+ 9 Nuko amaze kuvuga ibyo, azamurwa+ zireba, maze igicu kiramukingiriza ntizongera kumubona.+ 10 Nuko zikiraramye zireba mu ijuru ubwo yagendaga,+ zibona abagabo babiri bambaye imyenda yera+ bahagaze iruhande rwazo, 11 baravuga bati “bagabo b’i Galilaya, kuki muhagaze mureba mu ijuru? Uyu Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza mu buryo nk’ubwo,+ nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”
12 Hanyuma zisubira+ i Yerusalemu zivuye ku musozi witwa umusozi w’Imyelayo uri hafi y’i Yerusalemu, ahareshyaga n’urugendo rwo ku munsi w’isabato.*+ 13 Zigezeyo, zirazamuka zijya mu cyumba cyo hejuru+ aho zabaga. Abo ni Petero na Yohana na Yakobo na Andereya, Filipo na Tomasi na Barutolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufayo na Simoni w’umunyamwete na Yuda mwene Yakobo.+ 14 Abo bose bakomezaga gusenga+ bahuje umutima, bari kumwe n’abagore+ bamwe na bamwe hamwe n’abavandimwe ba Yesu, na nyina Mariya.+
15 Nuko muri iyo minsi Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe (bose hamwe bari abantu nk’ijana na makumyabiri) maze aravuga ati 16 “bagabo, bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora,+ ibyo umwuka wera+ wavugiye mbere y’igihe mu kanwa ka Dawidi ku byerekeye Yuda+ wayoboye abafashe Yesu,+ 17 kuko yabarirwaga muri twe,+ kandi akaba yari yarahawe umugabane muri uyu murimo.+ 18 (Uwo muntu yaguze+ isambu, ayiguze ibihembo byo gukiranirwa,+ maze agwa abanje umutwe+ araturika, amara ye yose yisesa hanze. 19 Ibyo byamenyekanye mu baturage bose b’i Yerusalemu, bituma uwo murima bawita Akeludama mu rurimi rwabo, bisobanura Isambu y’Amaraso.) 20 Byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo ‘icumbi rye rihinduke itongo, kandi he kugira uribamo,’+ kandi ngo ‘inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.’+ 21 Ni ngombwa rero ko mu bagabo bateraniraga hamwe natwe igihe cyose Umwami Yesu yakoreraga umurimo muri twe,+ 22 uhereye igihe yabatirijwe na Yohana+ kugeza ku munsi yatuviriyemo+ akazamurwa mu ijuru, umwe muri abo bagabo agomba kuba ari umuhamya wabonye izuka rye hamwe natwe.”+
23 Nuko bazana babiri,Yozefu witwaga Barisaba, wahimbwe Yusito, na Matiyasi. 24 Barasenga bati “Yehova, wowe uzi imitima y’abantu bose,+ twereke uwo watoranyije muri aba bagabo babiri, 25 kugira ngo afate umwanya muri uyu murimo n’inshingano yo kuba intumwa,+ ibyo Yuda yataye akajya ahe.” 26 Nuko babakoreraho ubufindo,+ bufata Matiyasi; abaranwa n’izindi ntumwa cumi n’imwe.+
2 Nuko mu gihe umunsi mukuru wa Pentekote+ wari ugikomeza, bose bateraniye ahantu hamwe, 2 mu buryo butunguranye humvikana urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane, rwuzura inzu yose bari bicayemo.+ 3 Babona indimi zimeze nk’iz’umuriro,+ maze zirigabanya, ururimi rujya ku muntu wese muri bo, 4 bose buzuzwa umwuka wera,+ batangira kuvuga izindi ndimi+ nk’uko umwuka wari ubahaye kuzivuga.
5 Icyo gihe i Yerusalemu hari Abayahudi+ batinya Imana+ bari baturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru. 6 Nuko urwo rusaku rwumvikanye, abantu benshi bateranira hamwe batangaye cyane, kubera ko buri wese yumvaga abigishwa bavuga ururimi rwe kavukire. 7 Koko rero, baratangaye maze batangira kwibaza bati “harya aba bavuga bose si Abanyagalilaya?+ 8 None se bishoboka bite ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire? 9 Abapariti n’Abamedi+ n’Abanyelamu,+ abaturage b’i Mezopotamiya n’i Yudaya+ n’i Kapadokiya,+ ab’i Ponto+ n’abo mu ntara ya Aziya,+ 10 ab’i Furugiya+ n’i Pamfiliya,+ abo muri Egiputa no mu turere twa Libiya duhereranye n’i Kurene, hamwe n’abaje baturuka i Roma, baba Abayahudi cyangwa abahindukiriye idini ry’Abayahudi,+ 11 Abakirete+ n’Abarabu,+ turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi zacu.” 12 Koko rero, bose bari batangaye kandi bari mu rujijo, bakavugana bati “ibi bishaka kuvuga iki?” 13 Icyakora abandi barabannyega, maze baravuga bati “bahaze divayi nshya.”+
14 Ariko Petero arahaguruka ahagararana na ba bandi cumi n’umwe,+ arangurura ijwi arababwira ati “bantu b’i Yudaya namwe baturage b’i Yerusalemu+ mwese, nimumenye ibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. 15 Mu by’ukuri, aba bantu ntibasinze+ nk’uko mubitekereza, kuko ubu umunsi ugeze ku isaha ya gatatu. 16 Ahubwo ibi ni ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yoweli, ngo 17 ‘“mu minsi ya nyuma,” ni ko Imana ivuga, “nzasuka umwuka wanjye+ ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abasore banyu bazerekwa n’abasaza banyu bazarota;+ 18 abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukaho umwuka wanjye muri iyo minsi, kandi bazahanura.+ 19 Nzashyira ibitangaza hejuru mu ijuru n’ibimenyetso hasi ku isi, amaraso n’umuriro n’igihu cy’umwotsi.+ 20 Izuba+ rizahinduka umwijima n’ukwezi guhinduke amaraso mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uhebuje ugera.+ 21 Kandi umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”’+
22 “Bantu bo muri Isirayeli, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti,+ uwo Imana yaberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye+ n’ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoreye hagati muri mwe ibinyujije kuri we,+ nk’uko namwe ubwanyu mubizi, 23 uwo muntu, nk’uko yatanzwe biturutse ku mugambi wagenwe w’Imana+ no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, mwamumanitse ku giti mukoresheje amaboko y’abica amategeko, maze muramwica.+ 24 Ariko Imana ibohora ingoyi z’urupfu+ iramuzura,+ kuko bitashobokaga ko akomeza guheranwa na rwo.+ 25 Dawidi yavuze ibye ati ‘Yehova ahora imbere y’amaso yanjye, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntazigera nyeganyezwa.+ 26 Kubera iyo mpamvu, umutima wanjye warishimye n’ururimi rwanjye ruranezerwa cyane. Byongeye kandi, n’umubiri wanjye uzagira ibyiringiro,+ 27 kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva,* cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibona kubora.+ 28 Wamenyesheje inzira z’ubuzima, kandi uzanyuzurisha umunezero mu maso hawe.’+
29 “Bagabo, bavandimwe, birakwiriye ko tubabwira dushize amanga iby’umutware w’umuryango Dawidi, ko yapfuye+ maze agahambwa kandi n’imva ye iri muri twe kugeza uyu munsi. 30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yari yaramurahiye indahiro y’uko yari kuzicaza uwo mu rubyaro rwe ku ntebe ye y’ubwami,+ 31 yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka kwa Kristo kandi arabivuga, ko atarekewe mu mva cyangwa ngo umubiri we ubone kubora.+ 32 Yesu uwo Imana yaramuzuye, kandi ibyo twese turi abahamya babyo.+ 33 Ubwo rero, kubera ko yazamuwe agashyirwa iburyo bw’Imana+ kandi agahabwa na Se umwuka wera+ wasezeranyijwe, asutse iki mureba kandi mwumva. 34 Ubundi Dawidi ntiyazamutse ngo ajye mu ijuru,+ ahubwo we ubwe yarivugiye ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye,+ 35 ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.”’+ 36 Nuko rero, ab’inzu ya Isirayeli bose bamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwamanitse,+ Imana yamugize Umwami+ na Kristo.”
37 Bumvise ibyo bibakora ku mutima+ cyane, maze babwira Petero n’izindi ntumwa bati “bagabo, bavandimwe, dukore iki?”+ 38 Petero arababwira ati “mwihane+ kandi buri wese muri mwe abatizwe+ mu izina+ rya Yesu Kristo, kugira ngo mubabarirwe+ ibyaha byanyu kandi muzahabwe impano+ y’umwuka wera, 39 kuko isezerano+ ari iryanyu n’abana banyu, n’abari kure bose,+ abo Yehova Imana yacu azahamagara ngo bamusange.”+ 40 Ababwira andi magambo menshi abahamiriza mu buryo bunonosoye, akomeza kubatera inkunga ababwira ati “mukizwe mu b’iki gihe kigoramye.”+ 41 Nuko abakiriye ijambo rye babikuye ku mutima barabatizwa,+ maze kuri uwo munsi hiyongeraho abantu* bagera ku bihumbi bitatu.+ 42 Bakomeza gushishikarira inyigisho z’intumwa no gusaranganya+ ibyo bari bafite, no gusangira ibyokurya+ no gusenga.+
43 Koko rero, abantu bose batangiye kugira ubwoba, kandi intumwa zitangira gukora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.+ 44 Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,+ 45 kandi bagurishaga ibyo bari batunze+ n’amasambu yabo, ibivuyemo bakabigabagabana bose, bakurikije icyo buri muntu yabaga akeneye.+ 46 Uko bwije n’uko bukeye, bahoraga bateraniye hamwe mu rusengero bahuje umutima,+ bagasangirira ibyokurya mu ngo zabo, bagafata ayo mafunguro bishimye cyane+ bafite imitima itaryarya, 47 basingiza Imana kandi bashimwa n’abantu bose.+ Ubwo kandi ni na ko buri munsi Yehova yakomezaga kubongeraho+ abakizwa.+
3 Igihe kimwe Petero na Yohana bagiye mu rusengero ku isaha yo gusenga, ari yo saha ya cyenda.+ 2 Hari umugabo wari uhetswe wari waramugaye kuva akiva mu nda ya nyina,+ buri munsi akaba yarashyirwaga hafi y’irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza,+ kugira ngo asabirize abinjiraga mu rusengero.+ 3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bagire icyo bamuha.+ 4 Ariko Petero, ari kumwe na Yohana, aramutumbira+ maze aramubwira ati “twitegereze.” 5 Nuko abahanga amaso yiteze ko hari icyo bagiye kumuha. 6 Ariko Petero aramubwira ati “ifeza na zahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ni cyo nguha:+ mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti,+ haguruka ugende!”+ 7 Hanyuma amufata ukuboko kw’iburyo+ aramuhagurutsa. Muri uwo mwanya ibirenge bye n’utugombambari twe birakomera,+ 8 nuko arasimbuka+ arahagarara maze atangira kugenda, yinjirana na bo mu rusengero,+ agenda asimbuka kandi asingiza Imana. 9 Nuko abantu bose+ bamubona agenda asingiza Imana, 10 bamenya ko ari wa wundi wajyaga yicara ku Irembo Ryiza+ ry’urusengero asabiriza, maze baratangara cyane, barumirwa+ bitewe n’ibyari byamubayeho.
11 Nuko mu gihe uwo muntu yari agundiriye Petero na Yohana, abantu bose biruka bajya aho bari ku ibaraza rya Salomo,+ batangaye cyane bumiwe. 12 Petero abibonye abwira abo bantu ati “bantu bo muri Isirayeli, kuki ibi bibatangaje, kandi kuki mudutumbiriye nk’aho imbaraga zacu bwite cyangwa kuba twariyeguriye Imana ari byo bitumye tumukiza akagenda?+ 13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo,+ ari yo Mana ya ba sogokuruza, yahaye ikuzo+ Umugaragu wayo+ Yesu, uwo mwebwe mwatanze+ mukamwihakanira imbere ya Pilato igihe yari yiyemeje kumurekura.+ 14 Koko rero, mwihakanye uwo muntu wera kandi w’umukiranutsi,+ ahubwo mwisabira guhabwa umuntu w’umwicanyi,+ 15 nyamara mwica Umukozi Mukuru uhesha ubuzima.+ Ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, kandi turi abahamya babyo.+ 16 Bityo rero, izina rye, ni ukuvuga kuba twizera izina rye, ni byo bitumye uyu muntu mureba kandi muzi akomera, kandi uko kwizera dufite guturuka kuri we, ni ko gutumye uyu muntu akira rwose mwese mubireba. 17 None rero bavandimwe, nzi ko ibyo mwakoze mwabitewe n’ubujiji,+ kimwe n’abayobozi banyu.+ 18 Icyakora, ni muri ubwo buryo Imana yashohoje ibyo yari yaratangaje mbere y’igihe binyuze mu kanwa k’abahanuzi bose, ko Kristo wayo yari kuzababazwa.+
19 “Nuko rero mwihane+ maze muhindukire,+ kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,+ bityo ibihe byo guhemburwa+ bibone uko biza biturutse kuri Yehova, 20 no kugira ngo yohereze Kristo yabashyiriyeho, ari we Yesu, 21 uwo ijuru ubwaryo rigomba kugumana+ kugeza igihe Imana izasubiriza mu buryo+ ibintu byose yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bayo bera+ ba kera. 22 Koko rero, Mose yaravuze ati ‘Yehova Imana azabahagurukiriza mu bavandimwe banyu umuhanuzi umeze nkanjye.+ Muzamwumvire mu byo azababwira byose.+ 23 Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi, azarimburwa rwose akurwe mu bantu.’+ 24 Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abakurikiyeho, mbese abahanuye bose, na bo batangaje iby’iyi minsi beruye.+ 25 Muri abana+ b’abahanuzi, mukaba n’abana b’isezerano Imana yasezeranye na ba sokuruza, ibwira Aburahamu iti ‘mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’+ 26 Ni mwebwe mbere na mbere+ Imana yoherereje Umugaragu wayo imaze kumuhagurutsa, kugira ngo ibahe umugisha, binyuze mu gutuma mwese muhindukira mukava mu bikorwa byanyu bibi.”
4 Nuko mu gihe Petero na Yohana bari bakivugana n’abantu, abakuru b’abatambyi n’umutware w’abarinzi b’urusengero+ n’Abasadukayo+ babasanga aho bari, 2 barakajwe n’uko bigishaga abantu kandi bakavuga beruye ibyo kuzuka mu bapfuye, batanga urugero kuri Yesu.+ 3 Nuko barabafata barabafunga kugeza bukeye bwaho,+ kuko bwari bumaze kugoroba. 4 Ariko benshi mu bari bateze amatwi ibyo bari bavuze barizera,+ maze umubare w’abagabo uba nk’ibihumbi bitanu.+
5 Bukeye bwaho, abatware n’abakuru n’abanditsi bateranira i Yerusalemu,+ 6 (nanone hari Ana+ wari umwe mu bakuru b’abatambyi, na Kayafa+ na Yohana na Alegizanderi na bene wabo b’umukuru w’abatambyi bose,) 7 babahagarika hagati yabo barababaza bati “ni ubuhe bubasha bwabahaye gukora ibyo bintu, cyangwa se ni mu izina rya nde mwabikoze?”+ 8 Nuko Petero yuzuye umwuka wera+ arababwira ati
“Batware b’ubu bwoko, namwe bakuru, 9 niba uyu munsi duhatwa ibibazo bitewe n’igikorwa cyiza twakoreye umuntu wari urwaye,+ kugira ngo hamenyekane uwatumye uyu muntu akira, 10 nimumenye mwese, ndetse n’Abisirayeli bose, ko ari mu izina rya Yesu w’i Nazareti,+ uwo mwamanitse+ ariko Imana ikamuzura mu bapfuye,+ ko uwo ari we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima. 11 Uwo ni we ‘buye mwebwe abubatsi mwabonye ko ritagira umumaro, ariko ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka.’+ 12 Byongeye kandi, nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina+ abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”+
13 Babonye ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abantu batize bo muri rubanda rusanzwe,+ baratangara. Nuko bamenya ko babanaga na Yesu.+ 14 Ariko kubera ko barebaga wa muntu wari wakijijwe ahagaze imbere yabo,+ babura icyo barenzaho.+ 15 Babategeka gusohoka mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, maze bajya inama 16 bati “aba bantu turabagenza dute?+ Mu by’ukuri bakoze ikimenyetso kidasanzwe kandi abaturage b’i Yerusalemu bose bakibonye;+ natwe ntidushobora kugihakana. 17 Ariko kugira ngo bidakomeza gusakara hose mu bantu, nimureke tubashyireho iterabwoba, tubabwire ko batazongera kugira uwo bavugana na we bagira icyo bamubwira muri iryo zina.”+
18 Nuko barabahamagara, babategeka babihanangiriza kutazongera kugira icyo bavuga cyangwa icyo bigishiriza ahantu aho ari ho hose mu izina rya Yesu. 19 Ariko Petero na Yohana barabasubiza bati “niba bikwiriye mu maso y’Imana ko tubumvira aho kumvira Imana, mwe ubwanyu nimuhitemo. 20 Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”+ 21 Hanyuma bamaze kongera kubakangisha barabarekura, kuko nta cyo bari babonye bashingiraho babahana, kandi batinyaga abantu,+ kubera ko bose basingizaga Imana bitewe n’ibyari byabaye. 22 Umuntu wari wakorewe icyo gitangaza agakira yari afite imyaka isaga mirongo ine.
23 Bamaze kurekurwa basanga abandi bigishwa,+ bababwira ibyo abakuru b’abatambyi n’abakuru bo muri rubanda bari bababwiye. 24 Babyumvise barangurura ijwi bahuje umutima, babwira Imana+ bati
“Mwami w’Ikirenga,+ ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose,+ 25 kandi ni wowe wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi,+ umugaragu wawe, binyuze ku mwuka wera uti ‘ni iki gitumye amahanga avurungana kandi abantu bagatekereza ibitagira umumaro?+ 26 Abami b’isi bashinze ibirindiro n’abatware bibumbira hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barwanye Yehova n’uwo yatoranyije.’+ 27 Ndetse na Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniye hamwe muri uyu murwa kugira ngo barwanye umugaragu wawe wera+ Yesu, uwo watoranyije,+ 28 kugira ngo bakore ibyo ukuboko kwawe n’umugambi wawe byategetse mbere y’igihe ko bizaba.+ 29 None rero Yehova, reba ibikangisho byabo+ maze uhe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose,+ 30 ari na ko urambura ukuboko kwawe kugira ngo ukize, kandi ibimenyetso n’ibitangaza+ bikorwe mu izina+ ry’umugaragu wawe wera+ Yesu.”
31 Hanyuma bamaze gusenga binginga, ahantu bari bateraniye haba umutingito,+ maze bose buzuzwa umwuka wera,+ bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.+
32 Byongeye kandi, imbaga y’abantu bari barizeye bari bahuje umutima.+ Nta n’umwe wavugaga ko ibyo atunze ari ibye, ahubwo basangiraga ibyo bari bafite byose.+ 33 Nanone, intumwa zakomezaga guhamya iby’umuzuko w’Umwami Yesu+ zibigiranye imbaraga nyinshi, kandi ubuntu butagereranywa bwari kuri bose mu rugero rusesuye. 34 Koko rero, nta n’umwe muri bo wagiraga icyo akena,+ kuko ababaga bafite imirima cyangwa amazu bose babigurishaga, maze bakazana amafaranga avuye mu byagurishijwe 35 bakayaha intumwa.+ Hanyuma bagaha+ buri wese hakurikijwe ibyo akeneye. 36 Nuko Yozefu, uwo intumwa zari zarahimbye Barinaba,+ risobanurwa ngo Umwana wo Guhumuriza, akaba yari Umulewi wari waravukiye muri Shipure, 37 na we yari afite isambu arayigurisha, maze amafaranga arayazana ayaha intumwa.+
5 Icyakora, hari umugabo witwaga Ananiya, hamwe n’umugore we Safira, wagurishije isambu 2 maze igice kimwe cy’ikiguzi akigumana mu ibanga, umugore we na we abizi, ajyana igice gisigaye agiha intumwa.+ 3 Ariko Petero aravuga ati “Ananiya, kuki Satani+ yanangiye umutima wawe kugira ngo ubeshye+ umwuka wera,+ ukagumana mu ibanga igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe? 4 Mbese ukiyifite ntiyari iyawe, kandi se umaze no kuyigurisha ikiguzi cyayo nticyakomeje kuba icyawe ucyigengaho? Kuki wagambiriye mu mutima wawe gukora ikintu nk’icyo? Si abantu wabeshye,+ ahubwo ni Imana.”+ 5 Ananiya yumvise ayo magambo yikubita hasi, umwuka urahera.+ Nuko ababyumvise bose ubwoba bwinshi+ burabataha. 6 Ariko abasore barahaguruka bamuzingira mu bitambaro,+ baramusohora bajya kumuhamba.
7 Hashize umwanya ugera nko ku masaha atatu, umugore we arinjira atazi ibyabaye. 8 Petero aramubaza ati “mbwira, ese aya mafaranga ni yo mwagurishije isambu yanyu?” Aravuga ati “yee, ni ayo rwose.” 9 Nuko Petero aramubwira ati “kuki mwembi mwemeranyije kugerageza+ umwuka wa Yehova? Dore ibirenge by’abahambye umugabo wawe bigeze ku muryango, kandi nawe barakujyana.” 10 Ako kanya yitura hasi ku birenge bye, umwuka urahera.+ Ba basore binjiye basanga yapfuye, maze baramujyana bamuhamba iruhande rw’umugabo we. 11 Nuko abagize itorero bose n’abumvise ibyo bintu bose ubwoba bwinshi burabataha.
12 Byongeye kandi, intumwa zakomeje gukorera mu bantu ibimenyetso n’ibitangaza byinshi,+ kandi zose zateraniraga ku ibaraza rya Salomo+ zihuje umutima. 13 Ni iby’ukuri ko nta n’umwe mu bandi bantu wagiraga ubutwari bwo kwifatanya na zo,+ ariko abantu barazishimagizaga.+ 14 Nanone abizeraga Umwami bakomezaga kwiyongera bakaba benshi, abagabo n’abagore,+ 15 ku buryo ndetse bazanaga abarwayi bakabarambika no mu nzira nyabagendwa bari ku turiri duto no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura, nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.+ 16 Nanone, imbaga y’abantu bavuye mu migi ikikije Yerusalemu bakomezaga kuza, bazanye abantu barwaye n’abatewe n’imyuka mibi, kandi bose bagakira.
17 Ariko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we bose, n’abo mu gatsiko k’idini ry’Abasadukayo buzura ishyari,+ barahaguruka 18 bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe.+ 19 Ariko mu ijoro umumarayika wa Yehova+ akingura inzugi z’iyo nzu y’imbohe,+ arazisohora maze arazibwira ati 20 “nimugende muhagarare mu rusengero, mukomeze kubwira abantu amagambo yose y’ubuzima.”+ 21 Zibyumvise zinjira mu rusengero mu museke, zitangira kwigisha.
Nuko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we baraza, bateranya Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi n’inteko y’abakuru b’Abisirayeli,+ hanyuma batuma abantu mu nzu y’imbohe kuzana intumwa. 22 Ariko abarinzi b’urusengero bagezeyo ntibazisanga mu nzu y’imbohe. Nuko baragaruka bavuga ibyabaye 23 bati “dusanze inzu y’imbohe ifunze, umutekano ari wose n’abarinzi bahagaze ku rugi, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.” 24 Umutware w’abarinzi b’urusengero n’abakuru b’abatambyi bumvise ayo magambo barashoberwa, bibaza amaherezo y’ibyo bintu.+ 25 Ariko haza umuntu arababwira ati “dore ba bagabo mwari mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero bigisha abantu.”+ 26 Hanyuma umutware w’abarinzi b’urusengero ajyana n’abarinzi maze barabazana, ariko birinda kubahutaza kuko batinyaga+ ko abantu babatera amabuye.
27 Nuko barabazana babahagarika mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Hanyuma umutambyi mukuru abahata ibibazo, 28 aravuga ati “twabategetse tubihanangiriza cyane+ ko mudakomeza kwigisha muri iryo zina, nyamara dore mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu,+ kandi mwiyemeje kudushyiraho amaraso+ y’uwo muntu.” 29 Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.+ 30 Imana ya ba sogokuruza yazuye + Yesu uwo mwishe mumumanitse ku giti.+ 31 Uwo nguwo Imana yaramukujije imushyira iburyo bwayo,+ imugira Umukozi Mukuru+ n’Umukiza,+ kugira ngo Abisirayeli bihane+ maze bababarirwe ibyaha byabo.+ 32 Turi abahamya b’ibyo,+ dufatanyije n’umwuka wera,+ uwo Imana yahaye abayumvira, bemera ko ari yo mutegetsi wabo.”
33 Babyumvise, bumva barashegeshwe cyane, bashaka kubica.+ 34 Ariko umugabo umwe w’Umufarisayo witwaga Gamaliyeli,+ wari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose, ahaguruka mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, ategeka ko basohora abo bantu akanya gato.+ 35 Nuko arababwira ati “bagabo bo muri Isirayeli,+ mwitondere ibyo mushaka gukorera aba bantu. 36 Urugero, mu minsi yashize, Teyuda yarahagurutse avuga ko ari umuntu ukomeye,+ maze abantu bagera nko kuri magana ane bifatanya n’agatsiko ke.+ Ariko yarishwe maze abamwumviraga bose baratatana, bahinduka ubusa. 37 Nyuma ye hadutse Yuda w’Umunyagalilaya waje mu gihe cy’ibarura,+ yigarurira abantu baramukurikira. Nyamara uwo muntu yaje gupfa, abantu bose bamwumviraga baratatana. 38 None rero, nkurikije uko ibintu bimeze ubu, ndabasaba kutivanga mu by’aba bantu, ahubwo mubareke. (Kuko niba uyu mugambi cyangwa uyu murimo uturuka ku bantu, uzasenywa;+ 39 ariko niba uturuka ku Mana,+ ntimuzashobora kuwusenya.)+ Naho ubundi mushobora kuzasanga mu by’ukuri murwanya Imana!”+ 40 Avuze atyo baramwumvira, maze bahamagaza intumwa barazikubita,+ barangije bazitegeka kutongera kuvuga mu izina rya Yesu,+ maze barazireka ziragenda.
41 Nuko ziva imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi zishimye,+ kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rye.+ 42 Buri munsi zakomezaga kwigisha+ no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu,+ haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.+
6 Nuko muri iyo minsi, mu gihe abigishwa bakomezaga kwiyongera, habaho kwitotomba. Abayahudi bavugaga ikigiriki+ bitotombera Abayahudi bavugaga igiheburayo, kuko abapfakazi babo birengagizwaga mu igabagabanya ry’ibyokurya bya buri munsi.+ 2 Nuko ba bandi cumi na babiri bahamagara abigishwa bose, barababwira bati “ntibikwiriye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye kugabura ibyokurya ku meza.+ 3 None rero bavandimwe, mwishakemo+ abagabo barindwi bavugwa neza, buzuye umwuka n’ubwenge,+ kugira ngo tubashinge uwo murimo wa ngombwa. 4 Twe tuzakomeza kwibanda ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo.”+ 5 Nuko iryo jambo rishimisha bose, maze batoranya Sitefano, umugabo wari wuzuye kwizera n’umwuka wera,+ na Filipo+ na Porokori na Nikanori na Timoni na Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi, 6 babashyira imbere y’intumwa, maze zimaze gusenga zibarambikaho ibiganza.+
7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara,+ kandi umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera cyane muri Yerusalemu,+ ndetse n’abatambyi benshi+ bumvira+ uko kwizera.
8 Icyo gihe Sitefano, wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo, yakoreraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso+ bikomeye. 9 Hanyuma haduka abantu bo mu isinagogi yitwa iy’Ababohowe, n’Abanyakurene n’Abanyalegizandiriya,+ n’ab’i Kilikiya+ no muri Aziya, baza kujya impaka na Sitefano; 10 icyakora ntibashobora gutsinda ubwenge+ n’umwuka yavuganaga.+ 11 Hanyuma boshya abantu rwihishwa ngo bazavuge+ bati “twumvise avuga amagambo yo gutuka+ Mose n’Imana.” 12 Nuko batuma rubanda n’abakuru n’abanditsi bivumbagatanya, bamwirohaho mu buryo butunguranye, bamufata ku mbaraga bamujyana mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi.+ 13 Bazana abahamya b’ibinyoma,+ baravuga bati “uyu mugabo ntahwema gutuka aha hantu hera n’Amategeko.+ 14 Urugero, twumvise avuga ko uwo Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu kandi agahindura imigenzo Mose yadusigiye.”
15 Nuko igihe abari bicaye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose bamuhangaga amaso,+ babonye mu maso he hameze nko mu maso h’umumarayika.+
7 Ariko umutambyi mukuru aravuga ati “mbese ibyo bintu ni ko biri koko?” 2 Nuko aravuga ati “bagabo, bavandimwe na ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro+ yabonekeye sogokuruza Aburahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko ajya gutura i Harani,+ 3 iramubwira iti ‘va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka.’+ 4 Nuko ava mu gihugu cy’Abakaludaya, ajya gutura i Harani. Ari muri icyo gihugu, se amaze gupfa,+ Imana imutegeka kwimuka akaza gutura muri iki gihugu mutuyemo ubu.+ 5 Icyakora ntiyamuhayemo gakondo iyo ari yo yose, oya, habe n’aho gukandagiza ikirenge.+ Ahubwo yamusezeranyije ko yari kuzakimuha,+ hanyuma ikagiha n’urubyaro rwe,+ nubwo icyo gihe yari ataragira umwana.+ 6 Byongeye kandi, Imana yavuze ko urubyaro rwe rwari kuzaba abimukira+ mu gihugu cy’amahanga,+ kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabagira abacakara, bakabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+ 7 Kandi Imana yaravuze iti ‘icyo gihugu kizabagira abacakara, nzagicira urubanza,+ kandi nyuma y’ibyo bazavayo maze bankorere umurimo wera aha hantu.’+
8 “Nanone yamuhaye isezerano ryo gukebwa.+ Nuko abyara Isaka+ maze amukeba ku munsi wa munani,+ hanyuma Isaka abyara Yakobo, Yakobo abyara abatware b’imiryango cumi n’ibiri.+ 9 Nuko abo batware b’imiryango bagirira Yozefu ishyari,+ bamugurisha muri Egiputa.+ Ariko Imana yari kumwe na we,+ 10 kandi yamukijije mu makuba ye yose, imuha kugira ubutoni n’ubwenge mu maso ya Farawo, umwami wa Egiputa. Nuko amushyiraho ngo ategeke Egiputa n’inzu ye yose.+ 11 Ariko inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanani, ndetse haba amakuba akomeye, ba sogokuruza babura ibyokurya.+ 12 Nuko Yakobo yumva ko muri Egiputa hariyo ibyokurya,+ yohereza ba sogokuruza ku ncuro ya mbere.+ 13 Ku ncuro ya kabiri, Yozefu yimenyekanisha ku bavandimwe be,+ hanyuma Farawo amenya abo mu muryango wa Yozefu.+ 14 Nuko Yozefu atumaho se Yakobo na bene wabo bose ngo bave aho hantu;+ bose hamwe bari abantu mirongo irindwi na batanu.+ 15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa.+ Hanyuma arapfa,+ na ba sogokuruza barapfa;+ 16 bajyanywe i Shekemu+ bahambwa mu mva+ Aburahamu yari yaraguze ku giciro runaka cy’amafaranga na bene Hamori, i Shekemu.+
17 “Uko igihe cy’isohozwa ry’isezerano Imana yari yarahaye Aburahamu cyagendaga cyegereza, abantu bariyongereye baba benshi muri Egiputa,+ 18 kugeza igihe muri Egiputa himye undi mwami utari uzi Yozefu.+ 19 Uwo yakoresheje amayeri kugira ngo arwanye ubwoko bwacu,+ kandi arenganya ababyeyi abahatira guta impinja zabo kugira ngo zitabaho.+ 20 Muri icyo gihe ni bwo Mose yavutse;+ yari mwiza cyane+ kandi ari uw’igikundiro mu maso y’Imana. Nuko amara amezi atatu arererwa mu nzu ya se. 21 Ariko bamaze kumuta, umukobwa wa Farawo aramufata aramujyana, amurera nk’umwana we bwite.+ 22 Nuko Mose yigishwa ubwenge bwose+ bw’Abanyegiputa. Koko rero, yari afite imbaraga mu magambo ye+ no mu byo yakoraga.
23 “Igihe yari yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo cyo kujya kureba uko abavandimwe be b’Abisirayeli bamerewe+ cyaje mu mutima we. 24 Nuko abonye umuntu warenganywaga, aramutabara maze yica Umunyegiputa,+ ahorera uwo wagirirwaga nabi. 25 Yibwiraga ko abavandimwe be bari gusobanukirwa ko Imana yari igiye kubaha agakiza ikoresheje ukuboko kwe,+ ariko ntibabisobanukirwa. 26 Nuko bukeye bwaho, asanga barwana agerageza kubunga mu mahoro,+ agira ati ‘bagabo, muri abavandimwe. Kuki mugirirana nabi?’+ 27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramwamagana ati ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umutware n’umucamanza?+ 28 Aho ntushaka kunyica, ukangira nka wa Munyegiputa wishe ejo?’+ 29 Mose yumvise iryo jambo arahunga, ajya kuba umwimukira mu gihugu cy’Abamidiyani,+ abyarirayo abahungu babiri.+
30 “Nuko imyaka mirongo ine ishize, umumarayika amubonekera mu butayu bwo hafi y’umusozi wa Sinayi, mu gihuru cy’amahwa kigurumana.+ 31 Mose abibonye biramutangaza cyane.+ Ariko ahegereye ngo arebe ibyo ari byo, yumva ijwi rya Yehova rigira riti 32 ‘ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’+ Mose ahinda umushyitsi, ntiyatinyuka gukomeza ngo arebe ibyo ari byo. 33 Yehova aramubwira ati ‘vana inkweto mu birenge byawe kuko aho hantu uhagaze ari ahera.+ 34 Nabonye rwose ukuntu ubwoko bwanjye buri muri Egiputa burengana,+ kandi numvise gusuhuza umutima kwabwo,+ none manuwe no kubukiza.+ None rero, ngwino ngutume muri Egiputa.’+ 35 Uwo Mose banze bavuga bati ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umutware n’umucamanza?,’+ ni we Imana yatumye+ ngo abe umutware n’umutabazi, ikoresheje ukuboko k’umumarayika wamubonekeye mu gihuru cy’amahwa. 36 Uwo mugabo ni we wabakuyeyo,+ amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri Egiputa,+ mu Nyanja Itukura+ no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine.+
37 “Uwo Mose ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukiriza mu bavandimwe banyu umuhanuzi umeze nkanjye.’+ 38 Uwo ni we+ wabanaga n’iteraniro+ mu butayu, ari kumwe n’umumarayika+ wavuganiye na we ku Musozi Sinayi hamwe na ba sogokuruza, kandi yahawe amagambo yera ahoraho+ kugira ngo ayabagezeho. 39 Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo baramwamagana+ maze bisubirira muri Egiputa mu mitima yabo,+ 40 babwira Aroni bati ‘dukorere imana zo kutujya imbere, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’+ 41 Nuko muri iyo minsi bakora ikimasa,+ maze batambira icyo kigirwamana igitambo kandi batangira kwishimira imirimo y’intoki zabo.+ 42 Nuko Imana irahindukira, irabareka+ basenga ingabo zo mu kirere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi+ ngo ‘mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, si jye mwabagiye amatungo ngo munture n’ibitambo mu gihe cy’imyaka mirongo ine mwamaze mu butayu.+ 43 Ahubwo ni ihema rya Moloki+ n’inyenyeri+ y’imana Refani mwateruraga, ari byo bishushanyo mwakoze kugira ngo mubisenge. Ni yo mpamvu nzabajyanaho iminyago+ nkabarenza i Babuloni.’
44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ryo guhamya mu butayu, nk’uko yatanze amabwiriza igihe yabwiraga Mose kuryubaka akurikije icyitegererezo yari yabonye.+ 45 Ba sogokuruza barisigaranye, na bo barizanye bari kumwe na Yosuwa,+ barigeza mu gihugu cyari icy’amahanga+ Imana yirukanye imbere ya ba sogokuruza.+ Aho ni ho ryagumye kugeza mu gihe cya Dawidi. 46 Uwo yatonnye+ imbere y’Imana, kandi yasabye ko yakubakira Imana ya Yakobo ubuturo.+ 47 Icyakora, Salomo ni we wayubakiye inzu.+ 48 Ariko kandi, Isumbabyose ntitura mu mazu yubatswe n’amaboko,+ nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo 49 ‘ijuru ni intebe yanjye y’ubwami,+ naho isi ikaba intebe y’ibirenge byanjye.+ None se muzanyubakira inzu bwoko ki? Ni ko Yehova avuga. Cyangwa ahantu naruhukira ni he?+ 50 Ukuboko kwanjye si ko kwaremye ibyo byose?’+
51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+ 52 Ni nde mu bahanuzi ba sokuruza batatoteje?+ Ni koko, bishe+ ababatangarije mbere y’igihe ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi,+ uwo ubu mwagambaniye mukamwica,+ 53 mwebwe mwahawe Amategeko yatanzwe n’abamarayika,+ ariko ntimuyakomeze.”
54 Nuko bumvise ibyo, bumva bibakomerekeje mu mitima,+ bamuhekenyera+ amenyo. 55 Ariko yuzuye umwuka wera, atumbira mu ijuru maze abona ikuzo ry’Imana, na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,+ 56 aravuga ati “dore mbonye ijuru rikingutse+ n’Umwana w’umuntu+ ahagaze iburyo bw’Imana.”+ 57 Babyumvise batera hejuru cyane, bipfuka amatwi,+ bose bamwiroheraho icyarimwe. 58 Bamaze kumujugunya hanze y’umugi,+ bamutera amabuye.+ Abamushinje+ bashyira imyitero yabo ku birenge by’umusore witwaga Sawuli.+ 59 Nuko bakomeza gutera Sitefano amabuye, ari na ko atakamba avuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”+ 60 Hanyuma arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, asinzirira mu rupfu.
8 Sawuli na we yemera ko yicwa.+
Uwo munsi haduka ibitotezo+ bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu; abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira+ mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya. 2 Ariko abantu bubaha Imana bajyana Sitefano baramuhamba+ kandi baramuborogera cyane.+ 3 Ariko Sawuli atangira kugirira nabi itorero. Akigabiza amazu, ava muri imwe ajya mu yindi, agakurubana abagabo n’abagore akabajyana mu nzu y’imbohe.+
4 Icyakora, aho abo batatanye banyuraga hose, bagendaga batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.+ 5 Filipo we yagiye mu mugi wa Samariya,+ atangira kubabwiriza ibya Kristo. 6 Abantu bose bitonderaga ibyo Filipo yavugaga bahuje umutima, igihe babaga bamuteze amatwi kandi bareba ibimenyetso yakoraga. 7 Hari benshi bari bafite imyuka mibi,+ kandi iyo myuka yatakaga iranguruye ijwi maze ikabavamo. Byongeye kandi, abantu benshi bari bararemaye+ n’abari ibimuga barakize. 8 Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi cyane.+
9 Muri uwo mugi harimo umugabo witwaga Simoni. Mbere yaho yakoraga iby’ubumaji,+ agatangaza abari batuye i Samariya, avuga ko ari umuntu ukomeye.+ 10 Abantu bose uhereye ku boroheje ukagera ku bakomeye, bamutegaga amatwi bitonze bakavuga bati “uyu muntu ni Imbaraga z’Imana, Imbaraga Zikomeye.” 11 Bityo bamutegaga amatwi bitonze, kubera ko yari amaze igihe kirekire abatangaza cyane akoresheje ubumaji bwe. 12 Ariko igihe Filipo yatangazaga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana+ n’ubw’izina rya Yesu Kristo, baramwizeye barabatizwa, abagabo n’abagore.+ 13 Simoni na we yarizeye. Amaze kubatizwa yahoranaga na Filipo,+ kandi yatangazwaga cyane no kubona ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye yakoraga.
14 Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise ko ab’i Samariya bemeye ijambo ry’Imana,+ zibatumaho Petero na Yohana. 15 Baramanuka, basenga babasabira ngo bahabwe umwuka wera,+ 16 kuko wari utaragira n’umwe muri bo umanukiraho, ahubwo bari barabatijwe mu izina ry’Umwami Yesu+ gusa. 17 Nuko babarambikaho ibiganza,+ maze bahabwa umwuka wera.
18 Simoni abonye ko abo intumwa zarambikagaho ibiganza bahabwaga umwuka, aziha amafaranga+ 19 arazibwira ati “nanjye nimumpe ubwo bubasha kugira ngo uwo nzajya ndambikaho ibiganza ajye ahabwa umwuka wera.” 20 Ariko Petero aramubwira ati “pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga.+ 21 Nta mugabane, ndetse nta n’uruhare ufite muri ibi, kuko umutima wawe utaboneye imbere y’Imana.+ 22 Nuko rero, wihane ubwo bubi bwawe, kandi winginge Yehova+ kugira ngo nibishoboka akubabarire imigambi mibi yo mu mutima wawe, 23 kuko mbona uri indurwe yuzuye uburozi+ kandi wuzuye gukiranirwa.”+ 24 Simoni aramusubiza ati “nimunyingingire+ Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.”
25 Nuko bamaze kubwiriza no kuvuga ijambo rya Yehova mu buryo bunonosoye, basubira i Yerusalemu, bagenda batangaza ubutumwa bwiza mu midugudu myinshi y’Abasamariya.+
26 Icyakora umumarayika+ wa Yehova avugana na Filipo, aramubwira ati “haguruka ujye mu majyepfo, mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ijya i Gaza.” (Iyo ni inzira yo mu butayu.) 27 Nuko arahaguruka aragenda, maze abona Umunyetiyopiya+ w’inkone,+ wategekeraga Kandake, umwamikazi w’Abanyetiyopiya, akaba ari na we wacungaga ubutunzi bwe bwose. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga,+ 28 ariko yari asubiye iwe yicaye mu igare rye, asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya.+ 29 Nuko umwuka wera ubwira+ Filipo uti “egera ririya gare ugendane na ryo.” 30 Filipo ariruka agenda iruhande rw’iryo gare, yumva uwo mugabo asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Nuko aramubaza ati “ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” 31 Na we aramusubiza ati “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?” Nuko yinginga Filipo ngo yurire yicarane na we. 32 Ibyanditswe yasomaga mu ijwi riranguruye byagiraga biti “yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama utumvikanisha ijwi ryawo imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke.+ 33 Igihe yacishwaga bugufi, ntiyaciriwe urubanza rukwiriye.+ Ni nde uzasobanura mu buryo burambuye iby’abantu bo mu gihe cye, ko ubuzima bwe bukuwe mu isi?”+
34 Nuko iyo nkone ibaza Filipo iti “ndakwinginze mbwira, ibyo bintu umuhanuzi yabivuze kuri nde? Ni kuri we cyangwa ni ku wundi muntu?” 35 Filipo atangira kuvuga,+ ahera kuri ibyo Byanditswe+ maze ayibwira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. 36 Nuko bakigenda mu nzira, bagera ahantu hari amazi, maze iyo nkone iravuga iti “dore ikidendezi cy’amazi: ni iki kimbuza kubatizwa?”+ 37 ——* 38 Nuko ategeka ko bahagarika igare, Filipo na ya nkone bombi baramanuka bajya mu mazi, maze arayibatiza. 39 Bavuye mu mazi, umwuka wa Yehova uhita ujyana Filipo+ maze iyo nkone ntiyongera kumubona, kuko yakomeje urugendo rwayo yishimye. 40 Naho Filipo aboneka muri Ashidodi, maze anyura muri ako karere akomeza gutangaza+ ubutumwa bwiza mu migi yose, arinda agera i Kayisariya.+
9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa+ b’Umwami kandi ashaka cyane kubica,+ asanga umutambyi mukuru 2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bo muri iyo Nzira,+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.
3 Nuko akiri mu nzira agenda, agiye kugera i Damasiko, atungurwa n’umucyo uturutse mu ijuru uramugota,+ 4 yikubita hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?”+ 5 Aravuga ati “uri nde Mwami?” Aramubwira ati “ndi Yesu, uwo utoteza.+ 6 Icyakora haguruka+ winjire mu mugi, uzabwirwa icyo ugomba gukora.” 7 Icyo gihe abagabo bari bafatanyije na we urugendo+ bari bahagaze aho nta cyo bavuga.+ Koko rero, bari bumvise ijwi+ ariko ntibagira umuntu babona. 8 Hanyuma Sawuli arahaguruka; ariko nubwo amaso ye yari akanuye, nta kintu yabonaga.+ Nuko bamufata ukuboko, baramurandata bamujyana i Damasiko. 9 Amara iminsi itatu nta cyo abona+ kandi atarya, habe no kugira icyo anywa.
10 I Damasiko hariyo umwigishwa witwaga Ananiya,+ maze Umwami amubwirira mu iyerekwa ati “Ananiya!” Na we ati “ndi hano Mwami.” 11 Umwami aramubwira ati “haguruka ujye mu muhanda witwa Ugororotse, mu nzu ya Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli w’i Taruso,+ kuko ubu arimo asenga, 12 kandi yabonye mu iyerekwa umugabo witwa Ananiya yinjira akamurambikaho ibiganza kugira ngo yongere kureba.”+ 13 Ariko Ananiya arasubiza ati “Mwami, numvise abantu benshi bavuga iby’uwo muntu, ukuntu yakoreye ibibi byinshi abera bawe bari i Yerusalemu. 14 Kandi na hano ahafite ububasha yahawe n’abakuru b’abatambyi, bwo kuboha abantu bose bambaza izina ryawe.”+ 15 Ariko Umwami aramubwira ati “haguruka ugende, kuko uwo muntu ari urwabya natoranyije+ kugira ngo ageze izina ryanjye ku banyamahanga+ no ku bami+ no ku Bisirayeli. 16 Nzamwereka mu buryo bweruye ibintu byinshi agomba kuzababazwa bamuhora izina ryanjye.”+
17 Nuko Ananiya aragenda yinjira muri iyo nzu, amurambikaho ibiganza maze aravuga ati “Sawuli, muvandimwe, Umwami, ari we Yesu, wa wundi wakubonekeye uri mu nzira uza, yantumye kugira ngo wongere kureba kandi wuzuzwe umwuka wera.”+ 18 Nuko ako kanya, mu maso ye havamo utuntu tumeze nk’amagaragamba turagwa, maze yongera kureba; hanyuma arahaguruka maze arabatizwa, 19 afata ibyokurya ararya, yongera kugira imbaraga.+
Amara iminsi ari kumwe n’abigishwa i Damasiko,+ 20 ahita ajya mu isinagogi atangira kubwiriza ibya Yesu,+ ko Uwo ari we Mwana w’Imana. 21 Ariko abamwumvaga bose baratangaraga, bakavuga bati “harya uyu si wa muntu wari warayogoje+ ab’i Yerusalemu bambaza iryo zina, kandi akaba yaraje n’ino aha ari cyo kimuzanye, kugira ngo ababohe abashyire abakuru b’abatambyi?”+ 22 Ariko Sawuli akomeza kugenda arushaho kugira imbaraga, kandi agatuma Abayahudi bari batuye i Damasiko bashoberwa igihe yaberekaga mu buryo buhuje n’ubwenge ko uwo ari we Kristo.+
23 Nuko hashize iminsi myinshi, Abayahudi bajya inama yo kumwica.+ 24 Icyakora Sawuli amenya ko bamugambaniye. Amarembo na yo bayagenzuriraga hafi, ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice.+ 25 Ni cyo cyatumye abigishwa be bamufata bakamumanura nijoro bamunyujije mu mwenge baciye mu rukuta, ari mu gitebo.+
26 Ageze i Yerusalemu,+ ashyiraho imihati ngo yifatanye n’abigishwa. Ariko bose baramutinyaga, kuko batemeraga ko yari umwigishwa. 27 Ariko Barinaba aramugoboka+ amushyira intumwa, azibwira mu buryo burambuye ukuntu igihe yari mu nzira yabonye Umwami+ kandi ko yavuganye na we,+ n’ukuntu igihe yari i Damasiko+ yavuze mu izina rya Yesu ashize amanga. 28 Nuko akomeza kubana na zo, akajya aho ashaka hose muri Yerusalemu, akavuga ashize amanga mu izina ry’Umwami.+ 29 Yavuganaga n’Abayahudi bavugaga ikigiriki, akajya na bo impaka, ariko bagerageza kumwica.+ 30 Abavandimwe babimenye bamujyana i Kayisariya, nyuma bamwohereza i Taruso.+
31 Hanyuma itorero+ ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya ryinjira mu gihe cy’amahoro, rirakomera. Uko ryagendaga ritinya Yehova+ kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera,+ ni na ko ryakomezaga kwiyongera.
32 Igihe Petero yakoraga ingendo mu turere twose, yageze no ku bera babaga i Lida.+ 33 Ahageze abona umugabo witwaga Ayineya, wari umaze imyaka umunani arambaraye ku buriri, kuko yari yararemaye. 34 Nuko Petero aramubwira+ ati “Ayineya we, Yesu Kristo aragukijije.+ Haguruka usase uburiri bwawe.” Ako kanya ahita ahaguruka. 35 Nuko abari batuye i Lida no mu kibaya cya Sharoni+ bose baramubona, maze bahindukirira Umwami.+
36 I Yopa+ hari umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo Dorukasi. Yakoraga ibikorwa byinshi byiza+ kandi agafasha abakene. 37 Ariko muri iyo minsi yararwaye maze arapfa. Nuko baramwuhagira bamuryamisha mu cyumba cyo hejuru. 38 Kubera ko i Lida hari bugufi bw’i Yopa,+ abigishwa bumvise ko Petero ari muri uwo mugi, bamutumaho abagabo babiri ngo bamwinginge bati “nyamuneka, ntutindiganye kuza iwacu.” 39 Petero abyumvise arahaguruka ajyana na bo, agezeyo bamujyana mu cyumba cyo hejuru. Nuko abapfakazi bose bakaza aho ari barira, bakamwereka amakanzu menshi n’imyitero+ Dorukasi yari yarababoheye akiri kumwe na bo.+ 40 Ariko Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati “Tabita, byuka!” Nuko Tabita arambura amaso, abonye Petero areguka aricara.+ 41 Petero amuhereza ukuboko aramuhagurutsa,+ maze ahamagara abera bose n’abapfakazi, amubereka ari muzima.+ 42 Ibyo bimenyekana i Yopa hose, maze benshi bizera Umwami.+ 43 Amara iminsi mike i Yopa,+ ari kwa Simoni w’umukannyi.+
10 I Kayisariya hariyo umugabo witwaga Koruneliyo, akaba yari umutware utwara umutwe w’abasirikare+ witwaga ingabo z’u Butaliyani.+ 2 Yari umuntu wubaha+ Imana kandi akayitinya+ we n’abo mu rugo rwe bose, kandi yafashishaga abantu ibintu byinshi,+ agahora asenga Imana ayinginga.+ 3 Umunsi ugeze nko ku isaha ya cyenda,+ abona mu iyerekwa+ umumarayika+ w’Imana aje aho ari agaragara neza, aramubwira ati “Koruneliyo!” 4 Koruneliyo aramwitegereza maze agira ubwoba, aravuga ati “ni iki Mwami?” Uwo mumarayika aramubwira ati “amasengesho yawe+ n’ibintu wagiye ufashisha abantu byarazamutse biba urwibutso imbere y’Imana.+ 5 None tuma abantu i Yopa, bahamagare umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. 6 Uwo mugabo acumbikiwe na Simoni w’umukannyi, ufite inzu ku nyanja.”+ 7 Umumarayika wabimubwiye akimara kugenda, Koruneliyo ahamagara abagaragu be babiri babaga mu rugo, n’umusirikare wubahaga Imana wo mu bahoraga iruhande rwe bamukorera,+ 8 abatekerereza ibyo bintu byose, arangije abatuma i Yopa.+
9 Bukeye bwaho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umugi, Petero ajya hejuru y’inzu+ gusenga;+ hari nko ku isaha ya gatandatu. 10 Ariko arasonza cyane ashaka kurya. Bakibitegura, asa n’urota+ 11 maze abona ijuru rikingutse,+ kandi abona ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurirwa ku isi ufashwe ku mpembe zawo enye. 12 Cyarimo amoko yose y’ibigenza amaguru ane n’ibikururuka byo ku isi n’inyoni zo mu kirere.+ 13 Nuko haza ijwi riramubwira riti “Petero, haguruka ubage urye!”+ 14 Ariko Petero aravuga ati “oya rwose Mwami, kuko ntigeze ndya ikintu cyanduye kandi gihumanye.”+ 15 Nuko iryo jwi ryongera kumubwira ubwa kabiri riti “ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.”+ 16 Iryo jwi ryongera kumubwira ubwa gatatu, maze icyo kintu gihita gisubizwa mu ijuru.+
17 Mu gihe Petero yari akiri mu rujijo rukomeye yibaza muri we icyo iryo yerekwa yari amaze kubona ryaba risobanura, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo bari babaririje aho inzu ya Simoni iri, kandi bari bahagaze aho ku irembo.+ 18 Barahamagara, babaza niba Simoni wahimbwe Petero acumbikiwe aho ngaho. 19 Mu gihe Petero yari agitekereza ku byo yari yabonye mu iyerekwa, umwuka+ uramubwira uti “dore hari abagabo batatu bagushaka. 20 None haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari jye wabohereje.”+ 21 Nuko Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati “dore uwo mushaka, ni jye. Kuki muri hano?” 22 Baravuga bati “Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare, umuntu ukiranuka kandi utinya Imana,+ uvugwa neza+ n’ishyanga ryose ry’Abayahudi, yahawe amabwiriza y’Imana binyuze ku mumarayika wera, ngo agutumeho uze mu rugo rwe, yumve ibyo uvuga.” 23 Nuko abinjiza mu nzu arabacumbikira.
Bukeye bwaho, arahaguruka ajyana na bo, kandi bamwe mu bavandimwe b’i Yopa bajyana na we. 24 Ku munsi ukurikiyeho agera i Kayisariya. Birumvikana nyine ko Koruneliyo yari abategereje kandi yari yararitse bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima. 25 Nuko Petero yinjiye, Koruneliyo aramusanganira, yikubita ku birenge bye aramuramya. 26 Ariko Petero aramuhagurutsa aramubwira ati “haguruka; nanjye ndi umuntu.”+ 27 Nuko bagenda baganira maze yinjira mu nzu, ahasanga abantu benshi bateranye. 28 Arababwira ati “muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko cyangwa kumwegera.+ Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye cyangwa uhumanye.+ 29 Ni yo mpamvu igihe mwantumagaho nahise nza ntajijinganyije rwose. None rero, ndashaka kumenya impamvu mwantumyeho.”
30 Nuko Koruneliyo aravuga ati “mu minsi ine ishize uhereye kuri iyi saha, nari mu nzu yanjye nsenga, hari ku isaha ya cyenda,+ maze ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana+ ahagaze imbere yanjye, 31 arambwira ati ‘Koruneliyo, amasengesho yawe yakiriwe neza, n’ibintu wagiye ufashisha abantu byibutswe imbere y’Imana.+ 32 Nuko rero, tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero.+ Uwo muntu acumbikiwe mu nzu ya Simoni w’umukannyi, iri ku nyanja.’+ 33 Ni ko guhita ngutumaho kandi wagize neza kuza. None ubu twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova yagutegetse kuvuga.”+
34 Nuko Petero aravuga ati “ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura ku butoni,+ 35 ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.+ 36 Yohereje ijambo+ ryayo ku Bisirayeli kugira ngo ibabwire ubutumwa bwiza bw’amahoro+ binyuze kuri Yesu Kristo: uwo ni we Mwami w’abantu bose.+ 37 Muzi inkuru yavuzwe muri Yudaya hose uhereye i Galilaya, nyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga.+ 38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani*+ bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.+ 39 Kandi turi abahamya b’ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko nanone bamwishe bamumanitse ku giti.+ 40 Uwo Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu kandi imuha kwigaragaza,+ 41 atari ku bantu bose, ahubwo yigaragariza abahamya Imana yashyizeho mbere y’igihe,+ ari bo twe abasangiye na we+ ibyokurya n’ibyokunywa, amaze kuzuka mu bapfuye. 42 Nanone yadutegetse kubwiriza+ abantu no guhamya mu buryo bunonosoye, ko Uwo ari we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye.+ 43 Abahanuzi bose ni we bahamya,+ bavuga ko umwizera wese ababarirwa ibyaha mu izina rye.”+
44 Mu gihe Petero yari akivuga ibyo, umwuka wera umanukira ku bari bateze amatwi ayo magambo bose.+ 45 Abizerwa bari bazanye na Petero, bakaba bari abo mu bakebwe, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari isutswe no ku banyamahanga,+ 46 kuko bumvise bavuga izindi ndimi kandi basingiza Imana.+ Nuko Petero aravuga ati 47 “ese hari uwakwimana amazi kugira ngo aba bahawe umwuka wera nk’uko natwe twawuhawe batabatizwa?”+ 48 Ni ko kubategeka ngo babatizwe mu izina rya Yesu Kristo.+ Hanyuma bamusaba kugumana na bo iminsi runaka.
11 Nuko intumwa n’abavandimwe b’i Yudaya bumva ko abanyamahanga+ na bo bakiriye ijambo ry’Imana. 2 Petero ageze i Yerusalemu, abari bashyigikiye ibyo gukebwa+ batangira kumugisha impaka, 3 bavuga ko yinjiye mu nzu y’abantu batakebwe agasangira na bo. 4 Petero abyumvise abibasobanurira mu magambo arambuye, ati
5 “Nari mu mugi wa Yopa nsenga, maze nsa n’urota, mbona mu iyerekwa ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurwa uturutse mu ijuru, ufashwe ku mpembe zawo enye, kiraza kigera aho ndi. 6 Ndacyitegereza mbona kirimo ibigenza amaguru ane byo ku isi n’inyamaswa n’ibikururuka n’inyoni zo mu kirere.+ 7 Nanone, numva ijwi rimbwira riti ‘Petero, haguruka ubage urye!’+ 8 Ariko ndavuga nti ‘oya rwose Mwami, kuko nta kintu cyanduye cyangwa gihumanye cyigeze cyinjira mu kanwa kanjye.’+ 9 Iryo jwi riturutse mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.’+ 10 Iryo jwi ryongera kumbwira ubwa gatatu, maze byose bisubizwa mu ijuru.+ 11 Nuko muri uwo mwanya abagabo batatu baba bageze imbere y’inzu twari turimo; bari baturutse i Kayisariya bantumweho.+ 12 Umwuka+ urambwira ngo njyane na bo ntashidikanya na busa. Ariko aba bavandimwe batandatu na bo bajyana nanjye, twinjira mu nzu y’uwo muntu.+
13 “Adutekerereza ukuntu yabonye umumarayika ahagaze mu nzu ye, akamubwira ati ‘tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero,+ 14 azakubwira ibintu bizatuma wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwa.’+ 15 Ariko ntangiye kuvuga, umwuka wera ubamanukiraho nk’uko natwe watumanukiyeho bigitangira.+ 16 Ibyo byahise binyibutsa amagambo y’Umwami, ukuntu yajyaga avuga ati ‘Yohana yabatirishaga amazi,+ ariko mwe muzabatirishwa umwuka wera.’+ 17 None se niba Imana yarabahaye impano nk’iyo yaduhaye natwe, twebwe abizeye Umwami Yesu Kristo,+ nari muntu ki wo kubuza Imana gukora ibyo ishaka?”+
18 Nuko babyumvise baremera,+ maze basingiza Imana+ bati “ubwo rero, abanyamahanga na bo Imana yabahaye uburyo bwo kwihana kugira ngo babone ubuzima.”+
19 Nuko abatatanye+ bitewe n’amakuba yabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano baragenda, bagera i Foyinike+ no muri Shipure+ no muri Antiyokiya, ariko nta wundi babwiraga ubutumwa uretse Abayahudi bonyine.+ 20 Icyakora, muri bo hari abagabo bo muri Shipure n’ab’i Kurene baje muri Antiyokiya, bavugana n’abantu bavugaga ikigiriki,+ babatangariza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.+ 21 Byongeye kandi, ukuboko kwa Yehova+ kwari kumwe na bo, kandi hari abantu benshi bizeye maze bahindukirira Umwami.+
22 Inkuru y’ibyabo igera mu matwi y’abo mu itorero ry’i Yerusalemu, nuko batuma Barinaba+ muri Antiyokiya. 23 Igihe yageragayo maze akabona ubuntu butagereranywa+ bw’Imana, yaranezerewe+ abatera inkunga bose ngo bakomeze kugendera mu Mwami babyiyemeje mu mutima.+ 24 Yari umuntu mwiza, wuzuye umwuka wera no kwizera. Nuko abantu benshi bizera Umwami.+ 25 Hanyuma ajya i Taruso+ gushakisha Sawuli,+ 26 amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose bateranira hamwe na bo mu itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa bitiwe Abakristo+ bwa mbere, biturutse ku Mana.
27 Muri iyo minsi, abahanuzi+ baturuka i Yerusalemu bagera muri Antiyokiya. 28 Umwe muri bo witwaga Agabo,+ arahaguruka abwirijwe n’umwuka, abereka ko inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe;+ kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo. 29 Nuko abigishwa, bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona,+ biyemeza gufata ingamba zo koherereza imfashanyo+ abavandimwe bari batuye i Yudaya. 30 Babigenza batyo, bazoherereza abasaza, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.+
12 Muri icyo gihe, umwami Herode atangira gutoteza+ bamwe mu bagize itorero. 2 Yica Yakobo umuvandimwe wa Yohana,+ amwicishije inkota.+ 3 Abonye ko bishimishije Abayahudi,+ afata na Petero. (Icyo gihe hari mu minsi mikuru y’imigati idasembuwe.)+ 4 Aramufata amushyira mu nzu y’imbohe,+ amushinga amatsinda ane y’abasirikare bane bane ngo bajye bakuranwa kumurinda, kuko yateganyaga kuzamuzana imbere y’abantu pasika+ irangiye. 5 Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko itorero ryakomezaga gusenga+ rishyizeho umwete, rimusabira ku Mana.
6 Igihe Herode yendaga kumuzana imbere y’abantu, muri iryo joro Petero yari asinziriye aboheshejwe iminyururu ibiri ari hagati y’abasirikare babiri, n’abarinzi bari imbere y’urugi barinze inzu y’imbohe. 7 Ariko umumarayika wa Yehova ahagarara+ aho, maze umucyo umurika mu kumba Petero yari afungiyemo. Nuko akomanga Petero mu rubavu aramubyutsa,+ aramubwira ati “byuka vuba!” Iminyururu yari ku maboko ye ihita ivaho, iragwa.+ 8 Uwo mumarayika+ aramubwira ati “kenyera kandi wambare inkweto zawe.” Nuko abigenza atyo. Hanyuma aramubwira ati “ambara umwitero+ wawe kandi ukomeze unkurikire.” 9 Nuko arasohoka akomeza kumukurikira, ariko ntiyamenya ko ibyo umumarayika yakoraga byari ukuri. Ahubwo yibwiraga ko yarimo abonekerwa.+ 10 Banyura ku barinzi ba mbere n’aba kabiri, bagera ku rugi rw’icyuma rwo ku irembo ryerekeza mu mugi, maze urwo rugi rurikingura nta wurukozeho,+ baratambuka. Bamaze gusohoka bamanuka mu muhanda umwe, ako kanya uwo mumarayika atandukana na we. 11 Nuko Petero agaruye ubwenge aravuga ati “ubu noneho menye ko Yehova yohereje umumarayika we,+ akankiza+ amaboko ya Herode n’ibyo Abayahudi bose bari bategereje.”
12 Amaze kubitekerezaho, ajya kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko,+ aho abantu benshi bari bateraniye basenga. 13 Akomanze ku rugi rwo ku irembo, umuja witwaga Rode ajya kureba ukomanze, 14 maze amenye ijwi rya Petero, ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukankira mu nzu, ababwira ko Petero ahagaze ku irembo. 15 Baramubwira bati “wasaze!” Ariko akomeza kwemeza akomeje ko ari byo. Batangira kuvuga bati “ni umumarayika we.”+ 16 Petero aguma aho akomeza gukomanga. Bakinguye baramubona, maze baratangara. 17 Ariko arabamama+ ngo baceceke, hanyuma abatekerereza mu buryo burambuye ukuntu Yehova yamukuye mu nzu y’imbohe, hanyuma aravuga ati “ibi mubibwire Yakobo+ n’abavandimwe.” Nuko arahava ajya ahandi hantu.
18 Bukeye+ haba impagarara nyinshi mu basirikare, bibaza mu by’ukuri uko byari byagendekeye Petero. 19 Herode+ amushakisha abyitondeye maze amubuze ahata abarinzi ibibazo, ategeka ko bajya guhanwa.+ Nuko aramanuka ava i Yudaya ajya i Kayisariya amarayo iminsi.
20 Muri icyo gihe Herode yashakaga kurwana n’abantu b’i Tiro n’i Sidoni. Nuko bahuza inama baramusanga, maze bamaze kwemeza Bulasito wari ushinzwe icyumba umwami yararagamo, bamusaba amahoro, kubera ko igihugu cyabo cyavanaga ibiribwa+ mu gihugu cy’umwami. 21 Ku munsi wagenwe, Herode yambara imyambaro ye y’ubwami, yicara ku ntebe y’imanza atangira kuganirira rubanda. 22 Abari bateranye bararangurura bati “noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!”+ 23 Ako kanya umumarayika wa Yehova aramukubita,+ kuko atari yahaye Imana icyubahiro.+ Nuko atangira kugwa inyo maze arapfa.
24 Ariko ijambo+ rya Yehova rikomeza kwamamara no gusakara hose.+
25 Barinaba+ na Sawuli barangije gutanga imfashanyo+ i Yerusalemu baragaruka, bazana na Yohana+ wahimbwe Mariko.
13 Mu itorero ryo muri Antiyokiya harimo abahanuzi+ n’abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi+ w’i Kurene, na Manayeni wiganye na Herode umuyobozi w’intara, na Sawuli. 2 Mu gihe bakoreraga+ Yehova kandi biyiriza ubusa, umwuka wera waravuze uti “mu bantu bose, muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabahamagariye.” 3 Hanyuma biyiriza ubusa, barasenga maze babarambikaho ibiganza,+ barangije barabareka baragenda.
4 Nuko abo bantu batumwe n’umwuka wera baramanuka bajya i Selukiya, bavuyeyo bafata ubwato bajya muri Shipure. 5 Bageze i Salamina batangira gutangaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayahudi; Yohana+ na we yari kumwe na bo, abafasha.
6 Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose bakagera i Pafo, bahura n’Umuyahudi witwaga Bariyesu, akaba yari umupfumu n’umuhanuzi w’ibinyoma.+ 7 Yari kumwe n’umutware Serugiyo Pawulo, wari umugabo w’umunyabwenge. Uwo mutware ahamagara Barinaba na Sawuli ngo baze aho ari; mu by’ukuri, uwo mugabo yifuzaga cyane kumva ijambo ry’Imana. 8 Ariko Eluma w’umupfumu (uko ni ko izina rye risobanura) atangira kubarwanya,+ ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera. 9 Sawuli, ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze amureba amutumbiriye, 10 aravuga ati “wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani+ we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova? 11 Dore ubu ukuboko kwa Yehova kurakurwanya, kandi uzaba impumyi umare igihe utabona umucyo w’izuba.” Ako kanya igihu n’umwijima bimugwaho, nuko azenguruka hirya no hino ashaka abantu bamurandata.+ 12 Hanyuma uwo mutware+ abonye ibibaye arizera, kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova.
13 Icyo gihe ba bagabo bombi na Pawulo batsukira i Pafo, bagera i Peruga ho muri Pamfiliya.+ Ariko Yohana+ abasiga aho, yisubirira+ i Yerusalemu. 14 Icyakora bo barakomeza, bava i Peruga bagera muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, binjira mu isinagogi+ ku munsi w’isabato, maze baricara. 15 Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi bimaze gusomerwa mu ruhame,+ abatware+ b’isinagogi babatumaho bati “bagabo, bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.” 16 Nuko Pawulo arahaguruka arabamama,+ aravuga ati
“Bagabo, Bisirayeli namwe bandi mutinya Imana, nimwumve.+ 17 Imana y’ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranyije ba sogokuruza, ibashyira hejuru igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, kandi ibakuzayo ukuboko kubanguye.+ 18 Yihanganiye imyifatire yabo mu gihe cy’imyaka mirongo ine+ bamaze mu butayu. 19 Imaze kurimbura amahanga arindwi yo mu gihugu cy’i Kanani, ikibagabanya ikoresheje ubufindo.+ 20 Ibyo byose byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu.
“Nyuma y’ibyo, yabahaye abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli.+ 21 Ariko uhereye icyo gihe bisabira umwami,+ maze Imana ibaha Sawuli mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini,+ abategeka imyaka mirongo ine. 22 Imaze kumuvanaho,+ ibahagurukiriza Dawidi ngo abe umwami,+ uwo yahamije iti ‘nabonye Dawidi mwene Yesayi,+ umuntu uhuje n’uko umutima wanjye ushaka;+ ni we uzakora ibyo nshaka byose.’+ 23 Nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu rubyaro+ rw’uwo muntu yahagurukijemo umukiza wa Isirayeli,+ ari we Yesu, 24 nyuma y’uko Yohana+ wari warabanjirije kuza k’Uwo,+ abwiririje mu ruhame Abisirayeli bose iby’umubatizo wo kugaragaza ko bihannye. 25 Ariko mu gihe Yohana yari hafi kurangiza umurimo we, yaravuze ati ‘mutekereza ko ndi nde? Si ndi we. Ahubwo dore uza nyuma yanjye, sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto zo mu birenge bye.’+
26 “Bagabo, bavandimwe, mwebwe rubyaro rwa Aburahamu hamwe n’abandi bo muri mwe batinya Imana, ni twe twohererejwe ubutumwa bw’aka gakiza.+ 27 Ariko abaturage b’i Yerusalemu n’abatware babo ntibamumenye,+ ahubwo igihe bacaga urubanza, bashohoje ibyavuzwe n’abahanuzi,+ ari byo bisomwa buri Sabato mu ijwi riranguruye, 28 kandi nubwo batamubonyeho impamvu yamwicisha,+ basabye Pilato ko yicwa.+ 29 Nuko bamaze gusohoza ibintu byose byanditswe kuri we,+ bamumanura ku giti,+ bamushyira mu mva.+ 30 Ariko Imana imuzura mu bapfuye,+ 31 amara iminsi myinshi abonwa n’abari barazanye na we i Yerusalemu baturutse i Galilaya, none ubu bakaba ari abagabo bo guhamya ibye imbere y’abantu.+
32 “None rero, turababwira ubutumwa bwiza bw’isezerano ryahawe ba sogokuruza,+ 33 iryo Imana yadusohoreje twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu,+ nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ‘uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye So.’+ 34 Kuba yaramuzuye mu bapfuye kugira ngo atazongera kubora ukundi, yabivuze muri aya magambo ngo ‘nzabagaragariza ineza yuje urukundo idahemuka nasezeranyije Dawidi.’+ 35 Ni na yo mpamvu yavuze mu yindi zaburi iti ‘ntuzemera ko indahemuka yawe ibona kubora.’+ 36 Dawidi+ we yakoze ibyo Imana ishaka mu bantu bo mu gihe cye, asinziririra mu rupfu, ahambwa hamwe na ba sekuruza kandi arabora.+ 37 Ariko uwo Imana yahagurukije we, ntiyigeze abona kubora.+
38 “Nuko rero bavandimwe, mumenye ko mutangarizwa imbabazi z’ibyaha binyuze kuri Uwo,+ 39 kandi ko mu bintu byose mutashoboraga kubarwaho ko muri abere binyuze ku Mategeko ya Mose,+ uwizera wese abarwaho ko ari umwere binyuze kuri Uwo.+ 40 None rero, muramenye ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoreraho, ngo 41 ‘nimubyitegereze, mwa banyagasuzuguro mwe, bibatangaze kandi muzimire, kuko muri iyi minsi yanyu ngiye gukora umurimo mutazemera na gato, kabone niyo umuntu yawubasobanurira mu buryo burambuye.’”+
42 Nuko basohotse, abantu batangira kubinginga ngo ibyo bintu bazongere kubibabwira ku isabato ikurikira.+ 43 Nuko abari mu iteraniro ryo mu isinagogi bamaze gutandukana, Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba,+ na bo babatera inkunga+ yo gukomeza kugendera mu buntu butagereranywa bw’Imana.+
44 Ku isabato ikurikira, abatuye umugi hafi ya bose bateranira hamwe kugira ngo bumve ijambo rya Yehova.+ 45 Abayahudi babonye iyo mbaga y’abantu bose buzura ishyari,+ batangira kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.+ 46 Nuko Pawulo na Barinaba bavugana ubushizi bw’amanga bati “byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana.+ Ariko kuko muryanze+ kandi ntimubone ko mukwiriye ubuzima bw’iteka, dore twigiriye mu banyamahanga.+ 47 Koko rero, Yehova yaduhaye itegeko agira ati ‘nagushyiriyeho kuba umucyo w’amahanga,+ kugira ngo ube agakiza kugeza ku mpera y’isi.’”+
48 Nuko abanyamahanga babyumvise, batangira kwishima no guhimbaza ijambo rya Yehova,+ maze abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera.+ 49 Byongeye kandi, ijambo rya Yehova ryakomeje kugezwa mu gihugu hose.+ 50 Ariko Abayahudi+ boshya abagore b’abanyacyubahiro basengaga Imana, n’abagabo b’ibikomerezwa bo muri uwo mugi, batangira gutoteza+ Pawulo na Barinaba kandi babirukana mu karere k’iwabo. 51 Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge+ byabo maze bigira muri Ikoniyo. 52 Kandi abigishwa bakomezaga kuzura ibyishimo+ n’umwuka wera.
14 Nuko bageze muri Ikoniyo,+ bombi binjira mu isinagogi+ y’Abayahudi, bavuga amagambo yatumye imbaga y’abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki+ bizera. 2 Ariko Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya,+ baraboshya ngo bange abavandimwe.+ 3 Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavuga bashize amanga kuko Yehova yari yabahaye ubutware, agahamya ijambo ry’ubuntu bwe butagereranywa abaha gukoresha amaboko yabo ibimenyetso n’ibitangaza.+ 4 Icyakora abantu bo muri uwo mugi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, ariko abandi bajya ku ruhande rw’intumwa. 5 Nuko igihe abanyamahanga hamwe n’Abayahudi n’abatware babo bageragezaga kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babandagaze kandi babatere amabuye,+ 6 barabimenya bahungira+ mu migi ya Lukawoniya, Lusitira na Derube no mu gihugu kihakikije; 7 kandi aho hose bagendaga batangaza ubutumwa bwiza.+
8 Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge, akaba yari yararemaye kuva akiva mu nda ya nyina,+ kandi ntiyari yarigeze agenda. 9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera+ kwatuma akira, 10 avuga mu ijwi riranguruye ati “haguruka ushinge ibirenge, uhagarare wemye.” Nuko arasimbuka atangira kugenda.+ 11 Abantu babonye ibyo Pawulo akoze barangurura amajwi yabo bavuga mu rurimi rw’i Lukawoniya bati “imana+ zahindutse nk’abantu zitumanukiramo!” 12 Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wafataga iya mbere mu kuvuga. 13 Hanyuma umutambyi wa Zewu, yari ifite urusengero imbere y’umugi, afata ibimasa n’amakamba y’indabyo abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo+ afatanyije na rubanda.
14 Icyakora, intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyitero yabo basimbukira mu bantu, bararangurura 15 bati “bagabo, kuki mukora ibyo? Natwe turi abantu+ buntu nkamwe,+ kandi turababwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro+ muhindukirire Imana nzima,+ yo yaremye ijuru+ n’isi n’inyanja n’ibirimo byose. 16 Mu bihe byashize yemereye amahanga yose kugendera mu nzira yishakiye,+ 17 nubwo mu by’ukuri itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza,+ ikabavubira imvura+ yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.”+ 18 Icyakora igihe bavugaga ibyo, bashoboye kubuza abantu kubatambira ibitambo, ariko bibagoye cyane.
19 Ariko haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, boshya rubanda+ batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umugi bibwira ko yapfuye.+ 20 Ariko abigishwa bamukikije, arahaguruka yinjira mu mugi. Bukeye bwaho avayo ari kumwe na Barinaba, ajya i Derube.+ 21 Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mugi no guhindura abantu batari bake abigishwa,+ basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, 22 bakomeza abigishwa,+ babatera inkunga yo kuguma mu kwizera, bavuga bati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”+ 23 Nanone, babashyiriraho abasaza+ muri buri torero kandi barasenga biyiriza ubusa,+ babaragiza Yehova+ uwo bizeye.
24 Hanyuma banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya,+ 25 bamaze kuvuga ijambo i Peruga baramanuka bajya muri Ataliya. 26 Barahava, maze bafata ubwato bajya muri Antiyokiya,+ ari na ho bari bararagirijwe ubuntu bw’Imana butagereranywa kugira ngo bajye gukora uwo murimo bari bamaze gusohoza mu buryo bwuzuye.+
27 Bagezeyo, bateranyiriza hamwe itorero, maze babatekerereza+ ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho, n’ukuntu yari yarugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.+ 28 Nuko bamarana n’abigishwa igihe kitari gito.
15 Nuko abantu bamwe baza baturutse i Yudaya+ batangira kwigisha abavandimwe bati “nimudakebwa+ mukurikije umugenzo wa Mose,+ ntimushobora gukizwa.” 2 Ariko ibyo bituma Pawulo na Barinaba batavuga rumwe na bo, kandi bajya impaka nyinshi. Bemeza ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu ku ntumwa n’abasaza,+ kugira ngo babagishe inama kuri izo mpaka.
3 Nuko itorero rimaze guherekeza+ abo bagabo, bakomeza urugendo rwabo banyura i Foyinike n’i Samariya, babatekerereza mu buryo burambuye ukuntu abanyamahanga bahindukiriye Imana;+ kandi batumaga abavandimwe bose bagira ibyishimo byinshi.+ 4 Bageze i Yerusalemu, itorero n’intumwa n’abasaza babakirana urugwiro,+ maze babatekerereza ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibinyujije kuri bo.+ 5 Ariko bamwe bo mu gatsiko k’idini ry’Abafarisayo bari barizeye bahaguruka ku ntebe zabo, baravuga bati “ni ngombwa ko bakebwa+ kandi bagategekwa kubahiriza amategeko ya Mose.”+
6 Nuko intumwa n’abasaza bateranira hamwe kugira ngo basuzume icyo kibazo.+ 7 Bamaze kubijyaho impaka cyane,+ Petero arahaguruka arababwira ati “bagabo, bavandimwe, muzi neza ko uhereye mu minsi ya mbere Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo binyuze mu kanwa kanjye abanyamahanga bumve ijambo ry’ubutumwa bwiza kandi bizere.+ 8 Imana imenya imitima+ yabihamije ibaha umwuka wera+ nk’uko natwe yawuduhaye. 9 Nta tandukaniro na rimwe yigeze ishyiraho hagati yacu na bo,+ ahubwo yejeje imitima yabo bitewe n’uko bizeye.+ 10 None se ni iki gituma mugerageza Imana, mushyira ku ijosi ry’abigishwa umugogo+ ba sogokuruza ndetse natwe ubwacu tutashoboye guheka?+ 11 Ahubwo twiringira ko tuzakizwa biturutse ku buntu butagereranywa+ bw’Umwami Yesu, nk’uko bimeze no kuri aba bantu na bo.”+
12 Abari aho bose babyumvise baraceceka, batega amatwi Barinaba na Pawulo mu gihe babatekererezaga ibimenyetso byinshi n’ibitangaza Imana yakoreye mu banyamahanga, ibibanyujijeho.+ 13 Bamaze kuvuga, Yakobo aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nimunyumve.+ 14 Simeyoni*+ yadutekerereje mu buryo burambuye ukuntu ku ncuro ya mbere Imana yitaye ku banyamahanga, kugira ngo ibakuremo ubwoko bwitirirwa izina ryayo.+ 15 Ibyo bihuje n’amagambo y’abahanuzi nk’uko byanditswe ngo 16 ‘hanyuma y’ibyo nzahindukira nubake ingando ya Dawidi yaguye; kandi nzongera nubake amatongo yayo, nongere nyihagarike,+ 17 kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova babishishikariye, bafatanyije n’abo mu mahanga yose bitirirwa izina ryanjye, ni ko Yehova avuga, we ukora ibyo bintu+ 18 bizwi kuva kera cyane.’+ 19 None rero, umwanzuro wanjye ni uwo kudahagarika umutima abanyamahanga bahindukiriye Imana.+ 20 Ahubwo tubandikire ko birinda ibintu byahumanyijwe n’ibigirwamana,+ no gusambana,+ n’ibinizwe,+ n’amaraso.+ 21 Uhereye mu bihe bya kera, hari ababwirizaga mu migi yose ibyanditswe na Mose, kuko buri sabato bisomerwa mu masinagogi mu ijwi riranguruye.”+
22 Hanyuma intumwa n’abasaza n’itorero ryose bashima kohereza muri Antiyokiya abagabo batoranyijwe bo muri bo ngo bajyane na Pawulo na Barinaba; abo ni Yuda witwaga Barisaba+ na Silasi, abagabo bafataga iya mbere mu bavandimwe. 23 Nuko bandikisha ukuboko kwabo bati
“Intumwa n’abasaza n’abavandimwe, turabandikiye mwebwe bavandimwe bo muri Antiyokiya+ n’i Siriya n’i Kilikiya+ mukomoka mu banyamahanga: turabatashya! 24 Twumvise ko hari bamwe bo muri twe bababwiye amagambo yabahagaritse imitima,+ bagerageza kubika ubugingo bwanyu, nubwo tutigeze tubibategeka.+ 25 Twese hamwe twahurije ku mwanzuro umwe+ kandi dushima gutoranya abagabo tukababatumaho bari kumwe n’abo dukunda, ari bo Barinaba na Pawulo,+ 26 abagabo bahaze amagara yabo ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ 27 None rero, tubatumyeho Yuda na Silasi,+ kugira ngo na bo bababwire ibi bintu mu magambo.+ 28 Umwuka wera+ hamwe natwe ubwacu twashimye kutabongerera undi mutwaro,+ keretse ibi bintu bya ngombwa: 29 gukomeza kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana,+ kwirinda amaraso+ n’ibinizwe+ no gusambana.+ Nimwirinda ibyo bintu+ mubyitondeye, muzamererwa neza. Mugire amahoro!”
30 Nuko abo bagabo bamaze gusezererwa ngo bagende, baramanuka bagera muri Antiyokiya, maze bakoranya imbaga y’abantu babashyikiriza urwo rwandiko.+ 31 Bamaze kurusoma, bishimira iyo nkunga batewe.+ 32 Hanyuma Yuda na Silasi, kubera ko na bo bari abahanuzi,+ baha abavandimwe disikuru nyinshi zo kubatera inkunga no kubakomeza.+ 33 Nuko bahamaze igihe, abavandimwe barabareka bagenda amahoro,+ basubira ku bari barabatumye. 34 ——* 35 Ariko Pawulo na Barinaba baguma muri Antiyokiya+ bigisha kandi batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo rya Yehova,+ bari kumwe n’abandi benshi.
36 Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati “ngwino dusubire gusura abavandimwe bo mu migi yose twabwirijemo ijambo rya Yehova, kugira ngo turebe uko bamerewe.”+ 37 Barinaba we yari yiyemeje kujyana na Yohana witwaga Mariko.+ 38 Ariko Pawulo we yabonaga bidakwiriye kujyana na we, kubera ko yari yarabataye i Pamfiliya,+ ntajyane na bo mu murimo. 39 Ibyo bituma barakaranya cyane ku buryo batandukanye, maze Barinaba+ ajyana na Mariko bafata ubwato bajya muri Shipure.+ 40 Pawulo atoranya Silasi,+ maze abavandimwe bamaze kumuragiza ubuntu butagereranywa bwa Yehova,+ aragenda. 41 Nuko anyura muri Siriya n’i Kilikiya, agenda akomeza amatorero.+
16 Nuko agera i Derube, agera n’i Lusitira.+ Aho hari umwigishwa witwaga Timoteyo,+ wari ufite nyina w’Umuyahudikazi wizeraga, ariko se akaba Umugiriki. 2 Yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo. 3 Pawulo yifuza ko uwo muntu yajyana na we; aramufata aramukeba+ bitewe n’Abayahudi bari muri iyo migi, kuko bose bari bazi ko se ari Umugiriki. 4 Nuko imigi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu,+ ngo bayubahirize. 5 Ibyo bituma rwose amatorero akomeza gushikama mu kwizera,+ kandi umubare wayo ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.
6 Nanone banyura i Furugiya no mu gihugu cy’i Galatiya,+ kubera ko umwuka wera wari wababujije kuvuga ijambo mu ntara ya Aziya. 7 Hanyuma bageze i Misiya bagerageza kujya i Bituniya,+ ariko umwuka wa Yesu ntiwabibemerera. 8 Nuko banyura iruhande rw’i Misiya, baramanuka bajya i Tirowa.+ 9 Bigeze nijoro, Pawulo abona mu iyerekwa+ umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “ambuka uze i Makedoniya udufashe.” 10 Akimara kubona iryo yerekwa, dushaka kujya i Makedoniya+ tumaze kugera ku mwanzuro w’uko Imana yari iduhamagaye ngo tujye kubatangariza ubutumwa bwiza.
11 Nuko dutsukira i Tirowa, turomboreza tujya i Samotirasi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Neyapoli, 12 tuvayo tujya mu mugi wa Filipi+ wategekwaga na Roma, ari na wo mugi ukomeye wo mu ntara ya Makedoniya.+ Tuguma muri uwo mugi, tuhamara iminsi. 13 Ku munsi w’isabato tujya hanze y’amarembo iruhande rw’umugezi, aho twatekerezaga ko twari kubona ahantu ho gusengera; nuko turicara dutangira kuvugana n’abagore bari bahateraniye. 14 Umugore umwe witwaga Lidiya wo mu mugi wa Tuwatira,+ wagurishaga imyenda y’isine kandi akaba yarasengaga Imana, yari ateze amatwi; Yehova akingura umutima+ we rwose, kugira ngo yemere ibyo Pawulo yavugaga. 15 Nuko we n’abo mu rugo rwe bamaze kubatizwa,+ atubwira atwinginga ati “niba mubona ko ndi uwizerwa kuri Yehova, nimwinjire mu nzu yanjye mucumbikemo.”+ Aduhatira kujya iwe.+
16 Nuko igihe twari tugiye ahantu ho gusengera, duhura n’umuja wari ufite umwuka mubi,+ umudayimoni uragura.+ Yazaniraga ba shebuja inyungu nyinshi,+ bitewe n’ibikorwa byo kuragura yakoraga. 17 Uwo mukobwa yakomezaga gukurikira Pawulo hamwe natwe, asakuza cyane+ avuga ati “aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, babatangariza inzira y’agakiza.” 18 Yamaze iminsi myinshi abigenza atyo. Amaherezo Pawulo ararambirwa,+ maze arahindukira abwira uwo mwuka ati “ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo: muvemo!”+ Ako kanya umuvamo.+
19 Nuko ba shebuja babonye ko ibyiringiro byabo byo kubona inyungu biyoyotse,+ bafata Pawulo na Silasi barabakurubana, babajyana mu isoko babashyikiriza abatware.+ 20 Hanyuma babashyira abacamanza, baravuga bati “aba bantu bahungabanya+ cyane umugi wacu kandi ari Abayahudi. 21 Bigisha imigenzo+ amategeko yacu atubuza kwemera cyangwa kuziririza, kuko turi Abaroma.” 22 Nuko imbaga y’abantu bose irabahagurukira, maze abacamanza bamaze kubakuramo imyitero yabo, bategeka ko babakubita inkoni.+ 23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi,+ babajugunya mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi w’inzu y’imbohe kubarinda cyane.+ 24 Kubera ko yari ahawe iryo tegeko, abajugunya mu nzu y’imbohe y’imbere,+ kandi afungira ibirenge byabo mu mbago,+ arabikomeza.
25 Ariko ahagana mu gicuku,+ Pawulo na Silasi barasenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga. 26 Nuko mu buryo butunguranye habaho umutingito ukomeye, ku buryo imfatiro z’inzu y’imbohe zanyeganyeze. Uretse n’ibyo kandi, imiryango yose yahise ikinguka, n’ingoyi za bose ziradohoka.+ 27 Umurinzi w’inzu y’imbohe yahise akanguka, maze abona inzugi zikinguye, akura inkota ye ashaka kwiyahura,+ kuko yatekerezaga ko imfungwa zatorotse.+ 28 Ariko Pawulo amuhamagara mu ijwi riranguruye ati “wikwigirira nabi+ kuko twese turi hano!” 29 Nuko asaba itara maze asimbukira mu nzu y’imbohe, yikubita+ imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi. 30 Arabasohora arababwira ati “ba nyakubahwa, ngomba gukora iki+ kugira ngo mbone agakiza?” 31 Baramubwira bati “izere Umwami Yesu, uzabona agakiza,+ wowe n’abo mu rugo rwawe.”+ 32 Nuko bamubwira ijambo rya Yehova, we n’abo mu rugo rwe bose.+ 33 Ako kanya muri iryo joro arabajyana aboza inguma, maze we n’abo mu rugo rwe bose bahita babatizwa+ badatindiganyije. 34 Hanyuma abajyana mu nzu ye abategurira ameza, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yari yizeye Imana.
35 Nuko bukeye abacamanza+ batuma abapolisi ngo bavuge bati “rekura abo bagabo.” 36 Nuko umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo amagambo bamutumyeho, ati “abacamanza batumye abantu kugira ngo mwembi murekurwe. Nuko rero, musohoke mwigendere amahoro.” 37 Ariko Pawulo arababwira ati “badukubitiye mu ruhame tutatsinzwe n’urubanza kandi turi Abaroma,+ maze batujugunya mu nzu y’imbohe; none ngo barashaka kuturekura mu ibanga? Oya rwose! Ahubwo nibiyizire ubwabo badusohore.” 38 Nuko abapolisi babwira abacamanza ayo magambo. Abo bacamanza bagira ubwoba bumvise ko abo bagabo ari Abaroma.+ 39 Bituma baza kubinginga, bamaze kubasohora babasaba kuva muri uwo mugi bakagenda. 40 Ariko bavuye mu nzu y’imbohe bajya kwa Lidiya, babonye abavandimwe babatera inkunga+ hanyuma baragenda.
17 Nuko banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike,+ ahari isinagogi y’Abayahudi. 2 Hanyuma nk’uko Pawulo yari amenyereye,+ yinjiramo abasangamo, maze ku masabato atatu yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe,+ 3 akabasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara+ kandi akazuka mu bapfuye.+ Abaha ibihamya abereka n’aho byanditse, ati “Yesu uwo mbabwira, ni we Kristo.”+ 4 Ibyo bituma bamwe muri bo bizera+ kandi bifatanya na Pawulo na Silasi;+ Abagiriki benshi basengaga Imana, n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake na bo babigenza batyo.
5 Ariko Abayahudi bagira ishyari,+ bafata abantu babi b’inzererezi birirwaga mu isoko, birema agatsiko maze batangira guteza akaduruvayo mu mugi.+ Batera kwa Yasoni,+ bajya kubashakisha kugira ngo babazane imbere ya rubanda. 6 Bababuze bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe babashyira abatware b’umugi, barasakuza bati “aba bagabo boretse+ isi yose bageze n’ino, 7 none Yasoni yarabakiriye arabacumbikira. Aba bantu bose bagandira amategeko+ ya Kayisari, bavuga ko hariho undi mwami+ witwa Yesu.” 8 Koko rero, bateje imvururu mu bantu no mu batware b’umugi bumvise ibyo bintu; 9 nuko bamaze kwaka Yasoni n’abandi bavandimwe ingwate ihagije, barabareka baragenda.
10 Nuko bigeze nijoro,+ abavandimwe bahita bohereza Pawulo na Silasi i Beroya, bagezeyo bajya mu isinagogi y’Abayahudi. 11 Abo bo bari bafite umutima mwiza kurusha ab’i Tesalonike, kuko bakiriye ijambo barishishikariye cyane, buri munsi bakagenzura+ mu Byanditswe+ babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.+ 12 Nuko benshi muri bo barizera, kandi abagore n’abagabo b’abanyacyubahiro+ b’Abagiriki batari bake na bo barizera. 13 Ariko Abayahudi b’i Tesalonike bamenye ko Pawulo abwiriza ijambo ry’Imana n’i Beroya, na ho barahaza kugira ngo boshye+ rubanda kandi babatere kwivumbagatanya.+ 14 Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ngo ajye ku nyanja,+ ariko Silasi na Timoteyo bo basigarayo. 15 Icyakora abari baherekeje Pawulo bamugeza muri Atene, hanyuma bamaze guhabwa itegeko risaba Silasi na Timoteyo+ kuza aho ari vuba uko bishoboka kose, baragenda.
16 Mu gihe Pawulo yari abategerereje muri Atene, abona ko uwo mugi wari wuzuyemo ibigirwamana maze biramubabaza.+ 17 Nuko atangira kungurana ibitekerezo n’Abayahudi mu isinagogi,+ hamwe n’abandi bantu basengaga Imana, buri munsi akungurana ibitekerezo n’ababaga bari mu isoko.+ 18 Ariko bamwe mu bahanga mu bya filozofiya+ b’Abepikureyo n’Abasitoyiko batangira kuganira na we bagamije kumugisha impaka, bamwe bakavuga bati “iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?”+ Abandi bati “asa n’ubwiriza iby’imana z’amahanga.” Ibyo babivugiye ko yatangazaga ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu n’umuzuko.+ 19 Nuko baramufata bamujyana muri Areyopago, baravuga bati “mbese dushobora kumenya iyo nyigisho nshya+ uvuga? 20 Uzanye ibintu twumva ari inzaduka mu matwi yacu. None rero, turifuza kumenya icyo ibyo bishaka kuvuga.”+ 21 Mu by’ukuri, Abanyatene bose n’abanyamahanga babaga bahatembereye, bamaraga igihe cyabo cyo kwidagadura nta kindi bakora uretse kuvuga no kumva ibintu bishya. 22 Nuko Pawulo ahagarara muri Areyopago+ hagati, aravuga ati
“Bagabo bo muri Atene, ndabona ko mu bintu byose musa naho murusha abandi bose gutinya imana.+ 23 Urugero, igihe nagendagendaga nitegereza nitonze ibintu musenga, nabonye n’igicaniro cyanditsweho ngo ‘Icy’Imana Itazwi.’ Nuko rero, iyo Mana musenga ariko mukaba mutayizi, ni yo mbabwira. 24 Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi,+ ntiba mu nsengero zubatswe n’amaboko,+ 25 kandi nta n’ubwo ikorerwa n’amaboko y’abantu nk’aho hari icyo ikeneye,+ kuko ari yo iha abantu bose ubuzima+ no guhumeka+ n’ibintu byose. 26 Ni yo yaremye amahanga yose+ y’abantu iyakuye ku muntu umwe,+ kugira ngo ature ku isi hose.+ Nanone yashyizeho ibihe byagenwe+ n’ingabano z’aho abantu batura,+ 27 kugira ngo bashake Imana,+ ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone,+ kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe. 28 Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho,+ nk’uko bamwe mu basizi+ banyu babivuze bati ‘kuko natwe turi urubyaro rwayo.’
29 “Ubwo rero turi urubyaro rw’Imana,+ ntitugomba gutekereza ko Imana+ imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ko imeze nk’ikintu cyabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu.+ 30 Mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji,+ ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana,+ 31 kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza+ rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yamuzuraga+ mu bapfuye.”
32 Nuko bumvise ibyo kuzuka kw’abapfuye, bamwe batangira kubiseka,+ naho abandi baravuga bati “n’ikindi gihe tuzagutega amatwi utubwire ibyo bintu.” 33 Nuko Pawulo ava hagati yabo, 34 ariko abantu bamwe bifatanya na we kandi barizera. Muri bo harimo Diyoniziyo wari umucamanza mu rukiko rwa Areyopago,+ n’umugore witwaga Damarisi, n’abandi bari kumwe na bo.
18 Nyuma y’ibyo ava muri Atene, ajya i Korinto. 2 Nuko ahasanga Umuyahudi witwaga Akwila+ wavukiye i Ponto, wari umaze igihe gito avuye mu Butaliyani+ ari kumwe n’umugore we Purisikila, kubera ko Kalawudiyo+ yari yarategetse Abayahudi bose kuva i Roma. Nuko arabasanga, 3 aguma mu rugo rwabo kubera ko bari bahuje umwuga, bakajya bakorana+ kuko bari bafite umwuga wo kuboha amahema. 4 Icyakora, buri sabato yatangaga ikiganiro mu isinagogi,+ akemeza Abayahudi n’Abagiriki.
5 Nuko Silasi+ na Timoteyo+ baje bavuye i Makedoniya, Pawulo atangira kubwiriza ijambo abishishikariye cyane kurushaho, agahamiriza Abayahudi abereka ko Yesu ari we Kristo.+ 6 Ariko bakomeje kumurwanya no kumutuka,+ akunkumura imyenda+ ye, arababwira ati “amaraso yanyu+ abe ku mitwe yanyu. Ndi umwere.+ Uhereye ubu, ngiye ku banyamahanga.”+ 7 Nuko avayo, ajya mu nzu y’umugabo witwaga Titiyo Yusito wasengaga Imana, inzu ye ikaba yari iruhande rw’isinagogi. 8 Ariko umutware w’isinagogi witwaga Kirisipo+ yizera Umwami, n’abo mu rugo rwe bose barizera. Abakorinto benshi bumvise ubutumwa, na bo barizeye barabatizwa. 9 Byongeye kandi, muri iryo joro Umwami abwira Pawulo+ mu iyerekwa ati “ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke, 10 dore ndi kumwe nawe+ kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mugi.” 11 Nuko arahaguma, amarayo umwaka n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.
12 Nuko igihe Galiyo yari umutware+ wa Akaya, Abayahudi bahagurukira icyarimwe barwanya Pawulo, bamujyana imbere y’intebe y’urubanza+ 13 bavuga bati “uyu muntu akora ibinyuranyije n’amategeko, akoshya+ abantu gusenga Imana mu bundi buryo.” 14 Ariko Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati “mwa Bayahudi mwe, mu by’ukuri iyo haza kuba habaye ikintu kibi cyangwa igikorwa kibi cy’ubugome, nari kuba mfite impamvu yo kubihanganira nkabatega amatwi. 15 Ariko niba ari impaka z’amagambo n’amazina+ n’amategeko+ yanyu, mwebwe ubwanyu mugomba kubyikemurira. Sinshaka kuba umucamanza w’ibyo bintu.” 16 Abirukana imbere y’intebe y’urubanza. 17 Nuko bose badukira Sositeni+ wari umutware w’isinagogi, bamukubitira imbere y’intebe y’urubanza. Ariko ibyo byose Galiyo ntiyabyitaho.
18 Icyakora Pawulo amazeyo indi minsi myinshi, asezera ku bavandimwe afata ubwato ajya i Siriya, ari kumwe na Purisikila na Akwila. Igihe yari i Kenkireya,+ yiyogoshesheje umusatsi wo ku mutwe we+ asigaho muke, kuko yari yarahize umuhigo. 19 Nuko bagera muri Efeso maze abasiga aho; yinjira mu isinagogi+ maze yungurana ibitekerezo n’Abayahudi. 20 Nubwo bakomeje kumusaba ngo agumeyo igihe kinini, ntiyabemereye. 21 Ahubwo yabasezeyeho+ arababwira ati “nzagaruka kubasura Yehova nabishaka.”+ Hanyuma afata ubwato ava muri Efeso, 22 agera i Kayisariya. Nuko ajya gusuhuza itorero ryaho, akomeza ajya muri Antiyokiya.
23 Ahamaze igihe arahava, ajya mu turere dutandukanye two mu gihugu cy’i Galatiya+ n’i Furugiya,+ akomeza+ abigishwa bose.
24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya, akaba umugabo w’intyoza mu magambo, agera muri Efeso; yari umuhanga mu Byanditswe.+ 25 Uwo mugabo yari yarigishijwe inzira ya Yehova, kandi kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka,+ yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko, ariko yari azi umubatizo+ wa Yohana gusa. 26 Uwo mugabo atangira kuvugira mu isinagogi ashize amanga. Purisikila na Akwila+ bamwumvise, bamujyana iwabo maze bamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo ayimenye neza kurushaho. 27 Nanone kubera ko yifuzaga kunyura muri Akaya, abavandimwe bandikira abigishwa babatera inkunga yo kumwakirana urugwiro. Nuko agezeyo, afasha cyane+ abari barizeye biturutse ku buntu butagereranywa bw’Imana.+ 28 Yagaragarizaga mu ruhame ko Abayahudi bibeshye, akabikorana imbaraga kandi akerekana akoresheje Ibyanditswe+ ko Yesu ari we Kristo.+
19 Hanyuma igihe Apolo+ yari i Korinto, Pawulo anyura mu turere two mu gihugu rwagati, aramanuka agera muri Efeso,+ ahasanga bamwe mu bigishwa. 2 Nuko arababwira ati “mbese mwahawe umwuka wera+ igihe mwizeraga?” Baramusubiza bati “ntitwigeze twumva iby’umwuka wera.”+ 3 Nuko aravuga ati “none se mwabatijwe mubatizo ki?” Baravuga bati “umubatizo wa Yohana.”+ 4 Pawulo aravuga ati “Yohana yabatizaga umubatizo ugaragaza kwihana,+ abwira abantu ko bagombaga kwizera uwari kuza nyuma ye,+ ari we Yesu.” 5 Babyumvise, babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.+ 6 Pawulo abarambitseho ibiganza,+ umwuka wera ubazaho, batangira kuvuga izindi ndimi no guhanura.+ 7 Bose hamwe bari abagabo bagera kuri cumi na babiri.
8 Mu gihe cy’amezi atatu, yinjiraga mu isinagogi+ akavuga ashize amanga kandi agatanga ibiganiro, akemeza abantu iby’ubwami+ bw’Imana. 9 Ariko igihe bamwe bakomezaga kwinangira ntibizere,+ ahubwo bagasebya iyo Nzira+ imbere y’abantu benshi, yitandukanyije na bo+ kandi ajyana n’abigishwa,+ buri munsi agatanga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri rya Turano. 10 Ibyo byamaze imyaka ibiri,+ ku buryo abari batuye mu ntara ya Aziya+ bose bumvise ijambo ry’Umwami, ari Abayahudi cyangwa Abagiriki.
11 Imana yakomezaga gukora ibitangaza ikoresheje amaboko ya Pawulo,+ 12 ku buryo ndetse batwaraga n’udutambaro hamwe n’amataburiya yakoreshaga bakabishyira abarwayi,+ maze indwara zikabavamo, n’imyuka mibi ikabasohokamo.+ 13 Ariko bamwe mu Bayahudi bagendaga hose birukana abadayimoni,+ na bo batangira kujya bavuga izina ry’Umwami Yesu,+ baribwira abatewe n’imyuka mibi, bati “tubategetse tubihanangiriza+ mu izina rya Yesu, uwo Pawulo abwiriza.” 14 Icyo gihe hari abahungu barindwi ba Sikewa, wari umwe mu bakuru b’abatambyi b’Abayahudi, na bo bakoraga ibyo. 15 Ariko umwuka mubi urabasubiza uti “nzi Yesu+ kandi na Pawulo ndamuzi;+ ariko se mwe muri ba nde?” 16 Nuko uwo muntu wari watewe n’umwuka mubi arabasimbukira,+ arabanesha bose kandi arabaganza, ku buryo basohotse muri iyo nzu bagahunga bambaye ubusa kandi bakomeretse. 17 Ibyo bimenyekana mu bantu bose, ari Abayahudi n’Abagiriki bari batuye muri Efeso; bose ubwoba+ burabataha, maze izina ry’Umwami Yesu rikomeza gusingizwa.+ 18 Abantu benshi mu bari barizeye barazaga bakemera ibyo bakoze+ kandi bakabyaturira mu ruhame. 19 Koko rero, abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji+ bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose. Nuko babara ibiciro byabyo byose basanga bingana n’ibiceri by’ifeza ibihumbi mirongo itanu. 20 Nguko uko ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza rifite imbaraga.+
21 Nuko ibyo birangiye, Pawulo yiyemeza ko namara kunyura muri Makedoniya+ no muri Akaya azajya i Yerusalemu,+ aravuga ati “nimara kugerayo, ngomba kureba n’i Roma.”+ 22 Nuko atuma i Makedoniya babiri mu bamukoreraga, ari bo Timoteyo+ na Erasito,+ ariko we atinda mu ntara ya Aziya, ahamara igihe.
23 Muri icyo gihe haduka imvururu zikaze+ ku bihereranye n’iyo Nzira.+ 24 Umuntu witwaga Demetiriyo wari umucuzi w’ifeza, yakoraga udushusho tw’urusengero rwa Arutemi agatuma abanyabukorikori babona inyungu zitari nke.+ 25 Nuko arabakoranya bo n’abakoraga ibintu nk’ibyo,+ arababwira ati “bagabo, muzi neza ko uyu murimo wacu ari wo dukesha ubutunzi dufite.+ 26 Nanone, mubona kandi mwumva ukuntu uwo Pawulo yoshya abantu benshi, atari muri Efeso+ gusa, ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya yose, avuga ko imana zakozwe n’amaboko+ atari imana, agatuma bahindura uko babona ibintu. 27 Byongeye kandi, hari akaga ko kuba uyu mwuga wacu atari wo wazata agaciro wonyine, ahubwo n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi+ na rwo ruzabonwa ko nta cyo ruvuze, kandi icyubahiro cyarwo abatuye mu ntara ya Aziya yose no mu isi yose basenga, kizahindurwa ubusa.” 28 Abo bagabo babyumvise, bazabiranywa n’uburakari maze batangira gusakuza bavuga bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
29 Nuko umugi wose uravurungana, maze abantu bose hamwe biroha mu kibuga cy’imikino bakurubana Gayo na Arisitariko,+ Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo. 30 Pawulo we yari yiteguye kwinjira ngo ajye mu bantu, ariko abigishwa baramubuza. 31 Ndetse bamwe mu bahagarariraga ibirori n’imikino bamukundaga bamutumaho, baramwinginga ngo ye gushyira ubuzima bwe mu kaga yinjira mu kibuga cy’imikino. 32 Abantu barasakuzaga, bamwe bavuga ibyabo, abandi ibyabo.+ Ikoraniro ryose ryari ryavurunganye, kandi abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yatumye bakorana. 33 Nuko bose hamwe bakura Alegizanderi mu bantu, maze Abayahudi bamushyira imbere. Alegizanderi arabamama ashaka kwiregura imbere ya rubanda. 34 Ariko bamenye ko ari Umuyahudi, bose basakuriza icyarimwe bamara hafi amasaha abiri batera hejuru bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”+
35 Amaherezo umuyobozi w’umugi amaze gucecekesha+ abantu, aravuga ati “bagabo bo muri Efeso, ni nde mu by’ukuri utazi ko umugi w’Abefeso ari wo urinda urusengero rwa Arutemi ikomeye, hamwe n’ishusho yamanutse ivuye mu ijuru? 36 Ubwo rero, kubera ko ibyo bidashidikanywaho, birakwiriye ko mutuza ntimugire icyo mukora muhubutse,+ 37 kuko aba bagabo mwazanye batasahuye urusengero cyangwa ngo batuke imanakazi yacu. 38 Niba rero Demetiriyo+ n’abanyabukorikori bari kumwe na we bafite uwo barega, hari iminsi yo kuburana+ kandi n’abatware barahari;+ abo bazajye kuregana. 39 Ariko niba mushaka ibindi birenze ibyo, bigomba gukemurirwa mu ikoraniro ryemewe n’amategeko. 40 Mu by’ukuri turi mu kaga ko kuba twaregwa ko twigometse kubera ibyabaye uyu munsi, kandi nta mpamvu n’imwe twatanga yatumye duteza uyu muvurungano.” 41 Nuko amaze kuvuga ibyo,+ asezerera abo bantu.+
20 Iyo mivurungano imaze guhosha, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho,+ akomeza urugendo ajya i Makedoniya.+ 2 Anyura muri utwo turere abwira abantu amagambo menshi yo kubatera inkunga,+ hanyuma agera mu Bugiriki. 3 Ahamaze amezi atatu, ubwo yari agiye gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, yiyemeza guhindukira akanyura i Makedoniya kubera ko yari yamenye ko Abayahudi bamugambaniye.+ 4 Yari aherekejwe na Sopateri+ mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko+ na Sekundo b’i Tesalonike, Gayo w’i Derube na Timoteyo,+ hamwe na Tukiko+ na Tirofimo+ bo mu ntara ya Aziya. 5 Abo barakomeje badutegerereza i Tirowa.+ 6 Ariko iminsi mikuru y’imigati idasembuwe+ irangiye, dufatira ubwato i Filipi tubasanga i Tirowa+ nyuma y’iminsi itanu; nuko tuhamara iminsi irindwi.
7 Ku munsi wa mbere+ w’icyumweru, igihe twari duteraniye hamwe kugira ngo dufungure, Pawulo atangira kuganirira abigishwa, kubera ko yagombaga kugenda bukeye bwaho. Akomeza kubaganirira kugeza mu gicuku. 8 Mu cyumba cyo hejuru+ aho twari duteraniye, hari amatara menshi. 9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Uko yagasinziriye arahanuka, ava mu igorofa rya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye. 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru+ aramuhobera, aravuga ati “nimureke kuboroga, kuko yongeye kuba muzima.”+ 11 Nuko Pawulo arazamuka afata ibyokurya atangira kurya. Amaze kubaganirira umwanya munini kugeza mu museke, amaherezo aragenda. 12 Bajyana uwo muhungu ari muzima, kandi bari bahumurijwe bitagira akagero.
13 Nuko icyo gihe dufata ubwato tujya ahitwa Aso, ari na ho twashakaga gufatira Pawulo ngo tujyane, kuko amaze kuduha amabwiriza ku birebana n’ibyo, we yahisemo kugenda n’amaguru. 14 Adusanze muri Aso, tumushyira mu bwato maze tujya i Mitulene. 15 Bukeye bwaho tuvayo, tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi ukurikiyeho tugera i Samosi, bukeye bwaho tugera i Mileto. 16 Pawulo yari yiyemeje kugenda mu bwato atanyuze muri Efeso,+ kugira ngo adatinda mu ntara ya Aziya. Yarihutaga kugira ngo nibimushobokera agere i Yerusalemu+ ku munsi mukuru wa Pentekote.
17 Ariko ari i Mileto, yohereza intumwa muri Efeso guhamagara abasaza+ b’itorero. 18 Bageze aho ari arababwira ati “muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose,+ uhereye ku munsi wa mbere nakandagizaga ikirenge mu ntara ya Aziya,+ 19 nkorera+ Umwami niyoroheje cyane,+ mu marira no mu bigeragezo naterwaga n’Abayahudi bangambaniraga.+ 20 Sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza+ mu ruhame no ku nzu+ n’inzu. 21 Ahubwo nahamirije+ mu buryo bunonosoye Abayahudi n’Abagiriki, ngo bihane+ bahindukirire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu. 22 None dore umwuka urampatira+ kujya i Yerusalemu nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo, 23 uretse ko muri buri mugi umwuka wera+ ukomeza kumpamiriza ko ingoyi n’imibabaro bintegereje.+ 24 Icyakora sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye.+ Icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye+ n’umurimo+ nahawe+ n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana.+
25 “None ubu nzi ko mwebwe mwese, abo nanyuzemo mbabwiriza iby’Ubwami, mutazongera kumbona ukundi. 26 Ni yo mpamvu uyu munsi mbatanzeho abagabo bo guhamya ko amaraso+ y’abantu bose atandiho, 27 kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi+ yose y’Imana. 28 Mwirinde+ ubwanyu,+ murinde n’umukumbi+ wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi,+ kugira ngo muragire itorero ry’Imana,+ iryo yaguze amaraso+ y’Umwana wayo bwite. 29 Nzi ko nimara kugenda amasega y’inkazi+ azabinjiramo, kandi ntazagirira umukumbi impuhwe. 30 Muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri+ kugira ngo bireherezeho abigishwa.+
31 “Nuko rero mukomeze kuba maso kandi mwibuke ko mu gihe cy’imyaka itatu,+ amanywa n’ijoro, ntahwemye kugira buri wese muri mwe inama+ ndira. 32 None mbaragije Imana+ n’ijambo ryerekeye ubuntu bwayo butagereranywa, ryo rishobora kububaka+ no kubahana umurage n’abejejwe bose.+ 33 Sinifuje ikintu cy’umuntu uwo ari we wese, yaba ifeza cyangwa zahabu cyangwa umwambaro.+ 34 Mwe ubwanyu muzi ko aya maboko ari yo yampaga ibyo nkeneye,+ jye n’abo twari kumwe. 35 Naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo+ ari bwo muzafasha abadakomeye,+ kandi ko mugomba kuzirikana amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati ‘gutanga bihesha ibyishimo+ kuruta guhabwa.’”
36 Amaze kuvuga ibyo arapfukama,+ hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga. 37 Koko rero, bose bararize cyane maze bagwa Pawulo mu ijosi,+ baramusoma+ cyane, 38 kuko bari bababajwe cyane cyane n’ijambo yari yababwiye ko batari kuzongera kumubona+ ukundi. Nuko baramuherekeza+ bamugeza ku bwato.
21 Nuko kera kabaye turabikura, maze dufata ubwato turaromboreza tugera i Kosi. Ariko bukeye bwaho tugera i Rode, tuvayo tujya i Patara. 2 Tubonye ubwato bwambukaga bujya i Foyinike, turabwurira tujyana na bwo. 3 Tumaze kugera aho tubona ikirwa cya Shipure,+ tugisiga inyuma ibumoso bwacu, tugana i Siriya+ twomokera i Tiro, kuko aho ari ho ubwo bwato bwagombaga gupakururira imizigo.+ 4 Dushakisha abigishwa turababona maze tuhamara iminsi irindwi. Ariko binyuze ku mwuka,+ bakomeza kubwira Pawulo kudakandagiza ikirenge i Yerusalemu. 5 Nuko iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Ariko bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana, batugeza inyuma y’umugi. Nuko dupfukama+ ku nkombe turasenga, 6 dusezeranaho+ maze twurira ubwato, na bo basubira mu ngo zabo.
7 Hanyuma dusoza urwo rugendo rwo mu nyanja, tuva i Tiro tugera i Putolemayi, dusuhuza abavandimwe kandi tumarana na bo umunsi umwe. 8 Bukeye bwaho turagenda tugera i Kayisariya,+ twinjira mu nzu ya Filipo umubwirizabutumwa, umwe muri ba bagabo barindwi,+ nuko tugumana na we. 9 Uwo mugabo yari afite abakobwa bane b’amasugi bahanuraga.+ 10 Ariko mu gihe twari tuhamaze iminsi myinshi, haza umuhanuzi witwaga Agabo+ aturutse i Yudaya, 11 aza aho turi. Afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati “umwuka wera uravuze ngo ‘uku ni ko nyir’uyu mukandara Abayahudi bazamubohera+ i Yerusalemu bakamutanga+ mu maboko y’abanyamahanga.’” 12 Nuko tubyumvise, twe n’ab’aho ngaho turamwinginga ngo ye kujya+ i Yerusalemu. 13 Hanyuma Pawulo arasubiza ati “ibyo ni ibiki mukora, ko murira+ kandi mukanshengura umutima?+ Mumenye neza ko ntiteguye kubohwa gusa, ahubwo niteguye no gupfira+ i Yerusalemu nzira izina ry’Umwami Yesu.” 14 Yanze kutwumvira, turabyemera tuti “bibe nk’uko Yehova ashaka.”+
15 Nuko nyuma y’iyo minsi twitegura urugendo, dutangira kujya i Yerusalemu.+ 16 Ariko bamwe mu bigishwa b’i Kayisariya+ bajyana natwe, kugira ngo batugeze ku muntu wagombaga kuducumbikira mu nzu ye witwaga Munasoni wo muri Shipure, wari umwe mu bigishwa ba mbere. 17 Tugeze i Yerusalemu,+ abavandimwe batwakira bishimye.+ 18 Ariko bukeye bwaho, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo,+ kandi abasaza bose bari bahari. 19 Nuko arabasuhuza, atangira kubatekerereza mu buryo burambuye+ ibintu Imana yakoreye mu banyamahanga ibinyujije ku murimo we.+
20 Bamaze kubyumva basingiza Imana, baramubwira bati “muvandimwe, urabona ukuntu mu Bayahudi hari ibihumbi byinshi by’abizera; kandi bose bafite ishyaka ry’Amategeko.+ 21 Ariko bumvise impuha zavugaga ko wigisha Abayahudi bose bo mu mahanga ubuhakanyi bwo kwitandukanya na Mose,+ ubabwira kudakeba+ abana babo no kudakurikiza imigenzo karande. 22 None se tubikoreho iki, ko batari bubure kumva ko wageze ino? 23 None rero, ukore ibyo tugiye kukubwira: dufite abagabo bane bahize umuhigo. 24 Ujyane n’abo bagabo,+ ukorane na bo umuhango wo kwihumanura kandi ubishyurire+ kugira ngo bashobore kwiyogoshesha.+ Bityo abantu bose bazamenya ko impuha babwiwe zikwerekeyeho nta shingiro zifite, ahubwo ko imyifatire yawe ikwiriye kandi ko nawe ubwawe wubahiriza Amategeko.+ 25 Naho ku bihereranye n’abanyamahanga bizeye, twabatumyeho, tubamenyesha umwanzuro twafashe w’uko bagomba kwirinda ibintu byatambiwe ibigirwamana,+ n’amaraso+ n’ibinizwe+ no gusambana.”+
26 Nuko bukeye bwaho Pawulo ajyana n’abo bagabo, akorana na bo umuhango wo kwihumanura+ maze yinjira mu rusengero, kugira ngo atangaze iminsi bagombaga kumara+ bakora umuhango wo kwihumanura, kugeza igihe buri wese+ muri bo yagombaga gutangirwa igitambo.+
27 Nuko iminsi irindwi+ igiye gushira, Abayahudi bavuye muri Aziya bamubonye mu rusengero bateza umuvurungano mu bantu bose+ maze baramufata. 28 Barasakuza bati “bagabo bo muri Isirayeli, nimudutabare! Nguyu wa muntu wigisha abantu bose ahantu hose ibyo kurwanya ubu bwoko+ n’Amategeko n’aha hantu. Ikirenze ibyo kandi, yazanye Abagiriki mu rusengero maze ahumanya aha hantu hera.”+ 29 Kubera ko mbere yaho bari bamubonye mu mugi ari kumwe n’Umunyefeso witwaga Tirofimo,+ bibwiraga ko Pawulo yamujyanye mu rusengero. 30 Nuko umugi wose uravurungana,+ abantu bose birukira icyarimwe bajya mu rusengero, bafata Pawulo baramukurubana bamusohora mu rusengero.+ Ako kanya inzugi zirakingwa. 31 Igihe bashakaga kumwica, inkuru igera ku musirikare mukuru utwara umutwe w’ingabo, ko i Yerusalemu hose hari umuvurungano.+ 32 Nuko ahita afata abasirikare n’abatware batwara imitwe y’abasirikare, bamanuka biruka babasanga aho bari.+ Babonye umukuru w’abasirikare+ ari kumwe n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.
33 Nuko uwo mukuru w’abasirikare arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu+ ibiri, maze abaza uwo ari we n’icyo yakoze. 34 Ariko rubanda barasakuza, bamwe bavuga ibyabo abandi ibyabo.+ Nuko abonye ko adashobora kugira ikintu amenya cy’impamo bitewe n’uko abantu bari bavurunganye, ategeka ko bamujyana mu kigo cy’abasirikare.+ 35 Ariko ageze ku madarajya,* biba ngombwa ko abasirikare bamuterura bitewe n’urugomo rw’abo bantu, 36 kuko abantu benshi bakomezaga kubakurikira basakuza bati “nimumukureho!”+
37 Nuko bagiye kujyana Pawulo mu kigo cy’abasirikare, abwira umukuru w’abasirikare ati “mbese nemerewe kugira icyo nkubwira?” Na we aramubwira ati “ese burya uzi ikigiriki? 38 None se si wowe wa Munyegiputa hambere aha woheje abantu ngo bigomeke,+ ukajyana mu butayu abicanyi ibihumbi bine?” 39 Nuko Pawulo aravuga ati “ubundi ndi Umuyahudi+ w’i Taruso+ ho muri Kilikiya, umuturage wo mu mugi uzwi hose. None ndakwinginze ngo unyemerere ngire icyo mbwira abantu.” 40 Amaze kumuha uburenganzira, Pawulo ahagarara ku madarajya, amama+ abantu. Hanyuma abantu bose baraceceka rwose, maze ababwira mu giheburayo+ ati
22 “Bagabo, bavandimwe+ na ba data, mwumve ibyo niregurira+ imbere yanyu.” 2 (Nuko bumvise ababwiye mu giheburayo+ barushaho guceceka, maze aravuga ati) 3 “ndi Umuyahudi+ wavukiye i Taruso ho muri Kilikiya,+ ariko nkaba narigishirijwe muri uyu mugi ku birenge bya Gamaliyeli,+ nigishwa gukurikiza Amategeko ya ba sogokuruza nta guca ku ruhande,+ nkagira ishyaka+ ry’Imana, mbese nk’uko namwe mumeze uyu munsi. 4 Natotezaga abo muri iyi Nzira nkanabica,+ nkaboha abagabo n’abagore nkabashyira mu nzu y’imbohe,+ 5 nk’uko umutambyi mukuru n’inteko yose y’abakuru+ bashobora kumbera abahamya. Nanone bampaye inzandiko+ zo gushyira abavandimwe b’i Damasiko, kandi nari mu nzira ngiye gufata abariyo kugira ngo na bo mbabohe, mbazane i Yerusalemu bahanwe.
6 “Ariko igihe nari mu nzira nenda kugera i Damasiko, ku manywa y’ihangu, mu buryo butunguranye haza umucyo mwinshi uturutse mu ijuru urangota,+ 7 nuko nikubita hasi maze numva ijwi rimbwira riti ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?’+ 8 Ndasubiza nti ‘uri nde Mwami?’ Arambwira ati ‘ndi Yesu w’i Nazareti, uwo utoteza.’+ 9 Abo twari kumwe+ babonye uwo mucyo rwose, ariko ntibumvise ijwi ry’uwavuganaga nanjye.+ 10 Nuko ndavuga nti ‘none se nkore iki+ Mwami?’ Umwami arambwira ati ‘haguruka ujye i Damasiko, aho ni ho uzabwirirwa ibyemejwe byose ugomba gukora.’+ 11 Ariko kubera ko ntashoboraga kureba ikintu icyo ari cyo cyose, bitewe n’uko uwo mucyo wamurikaga cyane, nageze i Damasiko ndandaswe n’abo twari kumwe.+
12 “Nuko umugabo witwaga Ananiya wubahaga Imana mu buryo buhuje n’Amategeko, akaba yaravugwaga neza+ n’Abayahudi baho bose, 13 aza aho ndi ahagarara iruhande rwanjye, arambwira ati ‘Sawuli, muvandimwe, ongera urebe!’+ Nuko ako kanya nubura amaso ndamureba. 14 Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza+ yaguhisemo+ kugira ngo umenye ibyo ishaka, ubone+ wa Mukiranutsi+ kandi wumve ijwi riva mu kanwa ke,+ 15 kuko ugomba kumubera umuhamya imbere y’abantu bose, w’ibyo wabonye n’ibyo wumvise.+ 16 None kuki ukomeza kuzarira? Haguruka ubatizwe+ kandi wiyuhagireho+ ibyaha byawe wambaza izina rye.’+
17 “Ariko igihe nari narasubiye i Yerusalemu+ ndi mu rusengero nsenga, nabaye nk’urota+ 18 maze mbona Umwami ambwira ati ‘gira vuba uve muri Yerusalemu, kubera ko batazemera+ ibyo umpamya.’ 19 Nuko ndavuga nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi neza ko najyaga nzenguruka mu masinagogi yose, ngashyira mu nzu y’imbohe+ abakwizera bose kandi nkabakubita.+ 20 Igihe amaraso y’umuhamya wawe Sitefano+ yamenwaga, jye ubwanjye nari mpahagaze, nemeranya+ n’abamwicaga kandi ndinze imyitero yabo.’ 21 Nyamara arambwira ati ‘haguruka ugende kuko ngiye kugutuma mu mahanga ya kure.’”+
22 Nuko bakomeza kumutega amatwi kugeza kuri iryo jambo, hanyuma batera hejuru bati “mukure uwo muntu ku isi, kuko adakwiriye kubaho!”+ 23 Kubera ko basakuzaga cyane bajugunya imyitero yabo hejuru kandi batumurira umukungugu mu kirere,+ 24 umukuru w’abasirikare ategeka ko bamujyana mu kigo cy’abasirikare, kandi avuga ko bagomba kumuhata ibibazo bamukubita, kugira ngo ashobore kumenya neza impamvu yatumaga bamuvugiriza induru+ bene ako kageni. 25 Ariko bamaze kurambika Pawulo ngo bamukubite, abwira umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze aho ati “mbese amategeko abemerera gukubita umuntu w’Umuroma+ atatsinzwe n’urubanza?” 26 Nuko uwo mutware utwara umutwe w’abasirikare abyumvise, ajya kubibwira umukuru w’abasirikare ati “urateganya gukora iki ko uriya muntu ari Umuroma?” 27 Uwo mukuru w’abasirikare aramwegera aramubaza ati “mbwira, mbese uri Umuroma?”+ Aravuga ati “yego.” 28 Umukuru w’abasirikare aramusubiza ati “jye nabonye ubwo bwenegihugu mbuguze amafaranga menshi.” Pawulo aravuga ati “jyeweho narabuvukanye.”+
29 Ako kanya abantu bari bagiye kumuhata ibibazo bamubabaza urubozo baramureka. Nuko umukuru w’abasirikare aratinya, kuko yari amaze kumenya neza ko ari Umuroma+ kandi akaba yari yamuboshye.
30 Nuko bukeye bwaho, kubera ko yifuzaga kumenya neza impamvu Abayahudi bamuregaga, aramubohora kandi ategeka abakuru b’abatambyi n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwose guterana. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika hagati yabo.+
23 Nuko Pawulo yitegereza cyane abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, maze aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nakomeje kugira umutimanama+ ukeye rwose imbere y’Imana kugeza n’uyu munsi.” 2 Avuze atyo, umutambyi mukuru Ananiya ategeka abari bamuhagaze iruhande ko bamukubita+ ku munwa. 3 Nuko Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita wa rukuta rusize ingwa+ we! Wicajwe no kuncira urubanza ruhuje n’Amategeko,+ none ni wowe wica Amategeko+ utegeka ngo nkubitwe?” 4 Abari bahagaze aho baravuga bati “uratuka umutambyi mukuru w’Imana?” 5 Ariko Pawulo aravuga ati “bavandimwe, sinari nzi ko ari umutambyi mukuru, kuko handitswe ngo ‘ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’”+
6 Nuko Pawulo amenye ko igice kimwe ari icy’Abasadukayo+ ikindi kikaba icy’Abafarisayo, arangurura ijwi mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi ati “bagabo, bavandimwe, ndi Umufarisayo,+ umwana w’Abafarisayo. Ibyiringiro by’umuzuko+ w’abapfuye ni byo bitumye ncirwa urubanza.”+ 7 Avuze atyo havuka impaka+ hagati y’Abafarisayo n’Abasadukayo, maze iyo mbaga icikamo ibice. 8 Abasadukayo+ bavuga ko nta muzuko ubaho+ cyangwa umumarayika cyangwa ikiremwa cy’umwuka, ariko Abafarisayo bakabyemera byose ku mugaragaro. 9 Nuko habaho urusaku rwinshi,+ bamwe mu banditsi bo mu gatsiko k’Abafarisayo barahaguruka, bajya impaka bafite ubukana, bavuga bati “nta kibi tubonye kuri uyu muntu.+ Ariko niba hari ikiremwa cy’umwuka cyangwa umumarayika wamuvugishije,+ . . . ” 10 Izo mpaka zimaze gufata intera ndende, umukuru w’abasirikare atinya ko bari butanyagure Pawulo, maze ategeka umutwe w’abasirikare+ kumanuka bakamukura hagati yabo, bakamuzana mu kigo cy’abasirikare.+
11 Ariko muri iryo joro Umwami ahagarara iruhande rwe,+ aravuga ati “komera!+ Uko wahamije+ ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bunonosoye, ni na ko ugomba kubihamya n’i Roma.”+
12 Nuko bukeye, Abayahudi baragambana+ kandi barahirira+ kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa batarica Pawulo.+ 13 Abari barahiriye gusohoza ako kagambane bari abagabo basaga mirongo ine. 14 Basanga abakuru+ b’abatambyi n’abakuru, baravuga bati “twarahiriye kutazagira icyo turya tutarica Pawulo. 15 None rero, mwebwe hamwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, musobanurire neza umukuru w’abasirikare impamvu agomba kumubazanira, mwigire nk’aho mushaka kumenya ibye neza kurushaho.+ Ariko mbere y’uko ahagera turaba twiteguye maze tumwice.”+
16 Icyakora mwishywa wa Pawulo yumva bavuga ko bazamutega,+ maze araza yinjira mu kigo cy’abasirikare abibwira Pawulo. 17 Nuko Pawulo ahamagara umwe mu batware batwara imitwe y’abasirikare, aramubwira ati “jyana uyu musore umushyire umukuru w’abasirikare, kuko afite icyo ashaka kumubwira.” 18 Nuko aramufata amujyana ku mukuru w’abasirikare, aramubwira ati “imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye insaba kukuzanira uyu musore, kuko afite icyo ashaka kukubwira.” 19 Umukuru w’abasirikare amufata+ ukuboko amushyira ku ruhande, amubaza biherereye ati “ni iki ushaka kumbwira?” 20 Undi aravuga ati “Abayahudi bemeranyije kugusaba ko ejo wazazana Pawulo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, mbese nk’aho bashaka kumenya ibye neza kurushaho.+ 21 Icyakora ntutume babikwemeza kuko hari abagabo basaga mirongo ine bo muri bo bamuteze,+ kandi barahiriye kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa bataramwica.+ Ubu bariteguye, bategereje isezerano ryawe.” 22 Nuko uwo mukuru w’abasirikare areka uwo musore aragenda, amaze kumutegeka ati “ntugire umuntu uhingukiriza ko wambwiye ibyo bintu.”
23 Ahamagaza abatware babiri batwara imitwe y’abasirikare arababwira ati “ku isaha ya gatatu y’ijoro, mube mwamaze gutegura abasirikare magana abiri bagenza amaguru bo kujya i Kayisariya, n’abandi mirongo irindwi bagendera ku mafarashi, na magana abiri batwara amacumu. 24 Nanone mubahe amatungo aheka imizigo kugira ngo Pawulo ayagendeho, bamugeze kwa guverineri Feligisi nta cyo abaye.” 25 Yandika urwandiko rugira ruti
26 “Jyewe Kalawudiyo Lusiya, ndakwandikiye Nyakubahwa Guverineri Feligisi:+ Ndakuramutsa! 27 Uwo muntu yafashwe n’Abayahudi kandi bari bagiye kumwica, ariko mpagera vuba ndi kumwe n’umutwe w’abasirikare ndamutabara,+ kuko nari maze kumenya ko ari Umuroma.+ 28 Nuko nshatse kumenya icyo bamurega, mujyana imbere y’Urukiko rwabo rw’Ikirenga.+ 29 Nsanga ibyo aregwa ari impaka z’iby’Amategeko+ yabo, ariko nta kirego na kimwe yaregwaga gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.+ 30 Ariko kubera ko hari uwampishuriye ko hari abagambanye+ kugira ngo bagirire nabi uyu muntu, mpise mukoherereza, kandi ntegeka ko abamurega bazamuregera imbere yawe.”+
31 Nuko abo basirikare+ bajyana Pawulo nk’uko bari babitegetswe, bamujyana nijoro bamugeza muri Antipatiri. 32 Bukeye bwaho bamuha abagendera ku mafarashi bakomezanya na we, bo bagaruka mu kigo cy’abasirikare. 33 Abagendera ku mafarashi binjira i Kayisariya+ maze bashyikiriza guverineri urwandiko, kandi bamwereka Pawulo. 34 Nuko ararusoma, abaza intara akomokamo, maze amenya neza+ ko akomoka i Kilikiya.+ 35 Aravuga ati “nzagutega amatwi mu buryo burambuye abakurega na bo bamaze kugera hano.”+ Nuko ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herode.
24 Nyuma y’iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya+ azana na bamwe mu bakuru hamwe n’uwagombaga kubaburanira witwaga Teritulo, maze babwira+ guverineri+ ibyo Pawulo yaregwaga. 2 Bahamagaye Teritulo, atangira kurega Pawulo agira ati
“Kubera ko dufite amahoro menshi+ watugejejeho, kandi hakaba hari ibintu byinshi bigenda bivugururwa muri iki gihugu bitewe n’uko ureba kure, 3 Nyakubahwa+ Feligisi, igihe cyose n’ahantu hose tubyakira neza kandi tukabigushimira bihebuje. 4 Ariko kugira ngo ntakurambira, ndakwinginze ngo udutege amatwi akanya gato mu bugwaneza bwawe. 5 Twasanze uyu muntu ari icyago,+ kandi yoshya Abayahudi bose bo mu isi ituwe ngo bigomeke+ ku butegetsi, akaba ari na we uri ku isonga ry’agatsiko k’idini ry’Abanyanazareti.+ 6 Nanone yagerageje guhumanya urusengero+ maze turamufata. 7 ——* 8 Nawe ubwawe umwibarije, ushobora kwibonera ko ibi bintu byose tumurega ari ukuri.”
9 Abayahudi ngo babyumve, na bo bemeza ko ibyo bintu ari ko biri koko. 10 Nuko guverineri akora ikimenyetso n’umutwe yereka Pawulo ko ashobora kuvuga. Pawulo arasubiza ati
“Kubera ko nzi neza ko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’iri shyanga, ngiye kuvuga nta cyo nishisha, niregura+ ibintu bandeze, 11 nk’uko nawe ubwawe ushobora kumenya ko hatarashira iminsi irenze cumi n’ibiri, uhereye igihe nagiriye i Yerusalemu gusenga.+ 12 Ntibigeze bansanga mu rusengero+ njya impaka n’umuntu uwo ari we wese, cyangwa nshishikariza abantu+ kwirema agatsiko, haba mu masinagogi cyangwa mu mugi. 13 Nta n’ubwo bashobora kuguha ibimenyetso+ by’ibyo bandega ubu. 14 Ariko ndakwemerera iki, ko mu buryo buhuje n’inzira aba bita ‘agatsiko k’idini,’ ari muri ubwo buryo nkorera Imana ya ba sogokuruza+ umurimo wera, kuko nizera ibintu byose byavuzwe mu Mategeko+ n’ibyanditswe n’Abahanuzi. 15 Mfite ibyiringiro+ ku Mana, ari na byo byiringiro aba bantu na bo bafite, ko hazabaho umuzuko+ w’abakiranutsi+ n’abakiranirwa.+ 16 Koko rero, muri ibyo nshyiraho imihati kugira ngo nkomeze kugira umutimanama+ utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu. 17 Nuko hashize imyaka myinshi, ngaruka i Yerusalemu nzanywe no guha abo mu bwoko bwanjye imfashanyo no gutamba ibitambo.+ 18 Igihe nari ngihugiye muri ibyo, bansanga mu rusengero nkora umuhango wo kwihumanura.+ Ariko nabikoraga ntakoranyije abantu cyangwa ngo nteze umuvurungano. Ahubwo hari Abayahudi baturutse mu ntara ya Aziya, 19 bagombye kuba bari hano imbere yawe kugira ngo bandege, iyo baba bafite icyo banshinja.+ 20 Cyangwa se aba bantu bari hano nibivugire ubwabo niba hari ikibi bambonyeho igihe nari mpagaze imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, 21 uretse iri jambo rimwe navuze ubwo nari mpagaze hagati yabo nti ‘umuzuko w’abapfuye ni wo utumye uyu munsi ncirwa urubanza imbere yanyu!’”+
22 Icyakora kubera ko Feligisi+ yari azi neza iby’iyo Nzira,+ yasezereye abo bantu arababwira ati “Lusiya+ umukuru w’abasirikare naza, ni bwo nzafata umwanzuro w’ibyo bibazo byanyu.” 23 Nuko ategeka umutware utwara umutwe w’abasirikare ko uwo muntu arindwa, ariko akamworohereza mu gifungo cye kandi ntagire n’umwe mu bantu be abuza kumukorera.+
24 Hashize iminsi mike, Feligisi+ azana n’umugore we Dirusila wari Umuyahudikazi,+ nuko atumiza Pawulo maze amutega amatwi, Pawulo amubwira ibyo kwizera Kristo Yesu.+ 25 Ariko atangiye kuvuga ibyo gukiranuka,+ no kumenya kwifata,+ n’urubanza+ ruzaza, Feligisi agira ubwoba maze arasubiza ati “ubu noneho ba wigendeye, ariko nimbona akanya, nzongera ngutumeho.” 26 Yiringiraga ko Pawulo yari kuzamuha amafaranga,+ ni cyo cyatumaga amutumaho kenshi bakaganira.+ 27 Ariko hashize imyaka ibiri, Feligisi asimburwa na Porukiyo Fesito. Kubera ko Feligisi yifuzaga gushimwa+ n’Abayahudi, asiga Pawulo akiri mu nzu y’imbohe.
25 Nuko Fesito amaze kujya+ ku buyobozi bw’intara, nyuma y’iminsi itatu ava i Kayisariya ajya i Yerusalemu;+ 2 maze abakuru b’abatambyi n’abakomeye bo mu Bayahudi bamubwira+ ibyo Pawulo yaregwaga. Nuko batangira kumwinginga 3 bamusaba ko yabagirira neza, agatuma kuri uwo muntu akaza i Yerusalemu, kubera ko bari bamuciriye igico+ ngo bamwicire mu nzira. 4 Icyakora Fesito abasubiza ko Pawulo agomba gukomeza gufungirwa i Kayisariya, kandi ko we ubwe yari agiye gusubirayo mu gihe kitarambiranye. 5 Aravuga ati “niba hari ikintu kidakwiriye uwo muntu yakoze, abafite ubutware muri mwe baze tujyane bamurege.”+
6 Nuko amaranye na bo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, ajya i Kayisariya, maze ku munsi ukurikiyeho yicara ku ntebe y’urubanza+ ategeka ko bazana Pawulo. 7 Ahageze, Abayahudi bari baje baturutse i Yerusalemu bahagarara bamukikije, bamurega ibirego byinshi bikomeye+ batashoboraga gutangira ibimenyetso.
8 Ariko Pawulo avuga yiregura ati “sinigeze ncumura+ ku Mategeko y’Abayahudi cyangwa ku rusengero+ cyangwa kuri Kayisari.” 9 Ariko kubera ko Fesito yifuzaga gushimwa+ n’Abayahudi, asubiza Pawulo ati “mbese urashaka kujya i Yerusalemu, ugacirirwayo urubanza rw’ibi bintu imbere yanjye?”+ 10 Ariko Pawulo aravuga ati “mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari,+ ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi,+ nk’uko nawe ubyibonera neza. 11 Niba mu by’ukuri ndi umugizi wa nabi+ kandi nkaba narakoze ikintu gikwiriye kunyicisha,+ sinanga gupfa. Ariko niba nta na kimwe muri ibyo bintu aba bandega gikwiriye kunyicisha, nta wushobora kubampa ngo akunde abanezeze. Njuririye Kayisari!”+ 12 Hanyuma Fesito amaze kuvugana n’inteko y’abajyanama arasubiza ati “ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.”
13 Nuko hashize iminsi, umwami Agiripa na Berenike bagera i Kayisariya baje gusura Fesito ngo bamuramutse. 14 Bahamaze iminsi, Fesito abwira umwami ibya Pawulo ati
“Hari umuntu Feligisi yasize mu nzu y’imbohe, 15 kandi igihe nari i Yerusalemu, abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi bambwiye ibye,+ bamusabira gucirwaho iteka. 16 Ariko mbasubiza ko Abaroma batagira imikorere nk’iyo yo gutanga umuntu ngo bakunde banezeze abantu, mbere y’uko uwo muntu uregwa ahura n’abamurega+ imbonankubone kandi agahabwa uburyo bwo kwiregura ku byo bamurega. 17 Nuko bose bamaze gukoranira hano sinatinda, ahubwo ku munsi ukurikiraho nicara ku ntebe y’urubanza maze ntegeka ko banzanira uwo muntu. 18 Abamuregaga barahaguruka, ariko ntibagira icyo bamushinja+ ku bintu bibi namukekagaho. 19 Gusa bagiye na we impaka ku birebana no gusenga+ imana yabo no ku byerekeye umuntu witwaga Yesu wapfuye, ariko Pawulo we akaba yarakomezaga kwemeza ko ari muzima.+ 20 Nuko impaka z’ibyo bintu zimbereye urujijo, ni ko kumubaza niba yakwishimira kujya i Yerusalemu agacirirwayo urubanza rw’ibyo bintu.+ 21 Ariko Pawulo asabye+ ko yarindirwa mu nzu y’imbohe agategereza umwanzuro w’Umwami w’abami, ntegeka ko arindwa kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayisari.”
22 Nuko Agiripa abwira Fesito ati “nanjye nifuzaga kumva uwo muntu.”+ Aravuga ati “ejo uzamwumva.” 23 Ku munsi ukurikiraho, Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi+ mu cyumba cy’urukiko, bashagawe n’abakuru b’abasirikare n’abandi banyacyubahiro bo mu mugi; nuko Fesito ategeka ko bazana Pawulo. 24 Hanyuma Fesito aravuga ati “Mwami Agiripa, namwe mwese muri kumwe natwe hano, nguyu umuntu imbaga yose y’Abayahudi bari i Yerusalemu ndetse n’ino aha bansabye batera hejuru bavuga ko atagikwiriye kubaho.+ 25 Ariko namenye ko nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.+ Nuko igihe uyu muntu ubwe yajuririraga+ ku Mwami w’abami, nafashe umwanzuro wo kumwohereza. 26 Ariko nta kintu gifatika mufiteho nakwandikira Umwami wanjye. Ni yo mpamvu muzanye imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo namara kubarizwa imbere y’ubucamanza+ mbone icyo nandika, 27 kuko mbona ko bidahuje n’ubwenge kohereza imfungwa ntasobanuye ibirego iregwa.”
26 Agiripa+ abwira Pawulo ati “wemerewe kwiregura.” Nuko Pawulo arambura ukuboko+ atangira kwiregura+ ati
2 “Ku birebana n’ibintu byose Abayahudi bandega,+ Mwami Agiripa, ndumva rwose nishimiye ko uyu munsi ngiye kwiregurira imbere yawe, 3 cyane cyane ko uzi neza imigenzo+ yose y’Abayahudi n’impaka zabo. None rero, ndakwinginze ngo untege amatwi wihanganye.
4 “Koko rero, imibereho+ nagize kuva mu buto bwanjye, uhereye igihe natangiriye mu bwoko bwanjye n’i Yerusalemu, Abayahudi bose 5 bari banzi kuva ngitangira. Niba bakwemera kubihamya, bazi neza ko nari Umufarisayo,+ nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko atagoragozwa y’agatsiko k’idini ryacu.+ 6 Nyamara, ubu ibyiringiro+ by’isezerano+ Imana yahaye ba sogokuruza ni byo byatumye mpamagarwa mu rubanza. 7 Imiryango cumi n’ibiri yacu na yo yiringira kuzabona isohozwa ry’iryo sezerano, ari na yo mpamvu ishishikarira gukorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro.+ Ibyo byiringiro ni byo bituma Abayahudi bandega,+ Mwami.
8 “None ni iki gituma mutekereza ko bidashoboka ko Imana izura abapfuye?+ 9 Jyewe ku giti cyanjye, natekerezaga muri jye ko rwose ngomba gukora ibikorwa byinshi byo kurwanya izina rya Yesu w’i Nazareti. 10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abera benshi mu mazu y’imbohe,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa. 11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi+ yose ngerageza kubahatira kwihakana, kandi kubera ko nari narashajijwe cyane no kubarwanya, byatumye njya kubatotereza no mu yindi migi.
12 “Ngihugiye muri ibyo, igihe nari mu rugendo njya i Damasiko,+ mfite ubutware n’ububasha busesuye nahawe n’abakuru b’abatambyi, 13 maze mwami, ubwo nari mu nzira ku manywa y’ihangu, mbona umucyo uturutse mu ijuru umurika cyane kurusha izuba, urangota jye n’abo twari dufatanyije urugendo.+ 14 Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu giheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Gukomeza gutera imigeri ku mihunda birakugora.’+ 15 Ariko ndavuga nti ‘uri nde Mwami?’ Umwami aravuga ati ‘ndi Yesu, uwo utoteza.+ 16 Ariko haguruka uhagarare,+ kuko iki ari cyo gitumye nkwiyereka: ni ukugira ngo ngutoranye umbere umukozi, n’umuhamya+ w’ibintu wabonye n’ibyo nzakwereka binyerekeyeho. 17 Nzagukiza ubu bwoko n’amahanga ngiye kugutumaho,+ 18 kugira ngo ufungure amaso yabo,+ ubahindure bave mu mwijima+ bajye mu mucyo,+ kandi bave mu butware bwa Satani+ bahindukirire Imana, kugira ngo bababarirwe ibyaha+ maze bahanwe umurage+ n’abejejwe+ no kuba banyizera.’
19 “Kubera iyo mpamvu rero, Mwami Agiripa, sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru,+ 20 ahubwo nabanje kureba ab’i Damasiko,+ nkurikizaho ab’i Yerusalemu+ n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga,+ bose mbagezaho ubutumwa bw’uko bagomba kwihana, bagahindukirira Imana bakora imirimo ikwiranye no kwihana.+ 21 Ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica.+ 22 Icyakora kubera ko nabonye ubufasha+ buturuka ku Mana, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza guhamiriza aboroheje n’abakomeye, ariko nta cyo mvuga kitari ibyo abahanuzi+ na Mose+ bavuze ko byari kuzabaho, 23 ko Kristo yagombaga kubabazwa+ kandi akaba uwa mbere wari kuzurwa+ mu bapfuye, kandi ko yari agiye gutangariza ubu bwoko ndetse n’amahanga+ yose umucyo.”+
24 Nuko mu gihe yari akivuga ibyo bintu yiregura, Fesito avuga mu ijwi riranguruye ati “urasaze+ Pawulo! Ubumenyi bwawe bwinshi buragushajije!” 25 Ariko Pawulo aravuga ati “sinsaze Nyakubahwa Fesito, ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro. 26 Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nshize amanga azi neza ibyo bintu. Nemera ntashidikanya ko nta na kimwe muri ibyo bintu ayobewe, kuko bitakorewe mu ibanga.+ 27 Mbese mwami Agiripa, wizera ibyavuzwe n’abahanuzi? Nzi ko ubyizera.”+ 28 Ariko Agiripa abwira Pawulo ati “mu gihe gito wari ugiye kunyemeza kuba Umukristo.” 29 Pawulo na we aravuga ati “ndasaba Imana ko haba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, uretse wowe, ahubwo n’abandi bose banyumva uyu munsi, bamera nk’uko nanjye meze, uretse izi ngoyi.”
30 Nuko umwami arahaguruka, maze guverineri na Berenike n’abantu bari bicaranye, na bo barahaguruka. 31 Ariko bakiva aho, batangira kuvugana bati “uyu muntu nta kintu akora gikwiriye kumwicisha+ cyangwa kumushyirisha mu nzu y’imbohe.” 32 Nanone Agiripa abwira Fesito ati “uyu muntu yajyaga kurekurwa iyo aza kuba atarajuririye+ kuri Kayisari.”
27 Bimaze kwemezwa ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani,+ bafata Pawulo n’izindi mfungwa babashinga uwitwaga Yuliyo, umutware utwara umutwe w’ingabo za Awugusito. 2 Twurira ubwato muri Adaramutiyo, bwari bugiye kujya mu turere tunyuranye two ku nkombe y’intara ya Aziya, nuko tugenda muri ubwo bwato turi kumwe na Arisitariko+ wari Umunyamakedoniya w’i Tesalonike. 3 Ku munsi ukurikiyeho twomokera i Sidoni, kandi Yuliyo agirira Pawulo neza,+ amwemerera kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho.+
4 Tuvuye aho dufata iy’inyanja, tugenda ikirwa cya Shipure kidukingiye umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. 5 Nuko turaturira tunyura mu nyanja, dukikira Kilikiya na Pamfiliya, twomokera i Mira ho muri Lisiya. 6 Aho ngaho, umutware utwara umutwe w’abasirikare abona ubwato bwo muri Alegizandiriya+ bwerekezaga mu Butaliyani, ategeka ko tubwurira. 7 Hanyuma tumara iminsi muri ubwo bwato tugenda buhoro buhoro, tugera i Kinido bituruhije. Ariko kubera ko umuyaga watubujije gukomeza, tunyura ahateganye n’i Salumoni, ikirwa cya Kirete kidukingiye umuyaga, 8 tugenda dukikiye inkombe zacyo bituruhije cyane, twomokera ahantu hitwa Myaro Myiza, hafi y’umugi wa Lasaya.
9 Kubera ko hari hashize igihe kirekire, kandi icyo gihe kunyura mu nyanja bikaba byarashoboraga guteza akaga, kuko n’igihe cyo kwiyiriza ubusa cy’umunsi w’impongano+ cyari cyararangiye, Pawulo abagira inama 10 ati “bagabo, mbonye ko kugenda mu nyanja biri butume hangirika byinshi kandi tugatakaza ibintu byinshi, atari imizigo n’ubwato gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.”+ 11 Icyakora umutware utwara umutwe w’abasirikare ahitamo kumvira umutware w’abasare na nyir’ubwato, aho kumvira ibyo Pawulo avuze. 12 Kubera ko icyo cyambu kitari cyiza ku buryo bahamara amezi y’imbeho, abenshi bemeje ko batsura ubwato bakahava, kugira ngo barebe niba ahari bagera i Foyinike akaba ari ho bamara amezi y’imbeho. Icyo cyari icyambu cy’i Kirete cyerekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba no mu majyepfo y’uburasirazuba.
13 Ariko igihe umuyaga uturuka mu majyepfo wahuhaga woroheje, batekereje ko bageze ku mugambi wabo, maze bazamura icyuma gitsika ubwato, batangira kugenda bakikiye inkombe z’ikirwa cya Kirete. 14 Ariko hashize igihe kitari kinini, umuyaga ukaze cyane+ witwa Urakulo urahuha. 15 Kubera ko ubwato bwateraganwaga cyane kandi bukaba butarashoboraga guhangana n’umuyaga wari ubuturutse imbere, twararetse umuyaga utujyana aho ushaka. 16 Nuko turakomeza, tugenda dukingiwe umuyaga n’akarwa gato kitwa Kawuda; nyamara twashoboye gufata ubwato buto+ bwari ku mutwe w’inyuma w’ubwato bituruhije cyane. 17 Ariko bamaze kubushyira mu bwato bunini, batangira guhambira ubwo bwato bunini banyujije imigozi munsi yabwo kugira ngo babukomeze. Kubera ko batinyaga gusekura ku musenyi wo mu kigobe cya Sirita, bamanura imyenda n’ibindi bituma ubwato bugenda, nuko bujya aho bushaka. 18 Icyakora kubera ko twateraganwaga cyane n’umuyaga w’ishuheri, ku munsi ukurikiyeho batangiye kugabanya uburemere+ bw’ubwato baroha imitwaro mu nyanja. 19 Ku munsi wa gatatu, bo ubwabo bajugunya ibikoresho by’ubwato.
20 Nuko tumaze iminsi myinshi tutabona izuba cyangwa inyenyeri, kandi twugarijwe n’umuyaga w’ishuheri+ utoroshye, amaherezo icyizere cyose cyo kuba twarokoka gitangira kuyoyoka. 21 Hashize igihe kirekire nta wugira icyo arya, Pawulo ahagarara hagati yabo+ aravuga ati “bagabo, rwose mwagombye kuba mwarumviye inama yanjye, ntimutsuke ngo muve i Kirete kandi ngo muhombe ibi bintu byangiritse n’ibyatakaye.+ 22 Ariko noneho ndabasaba ngo musubize umutima mu nda, kuko nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, uretse ubu bwato bwonyine. 23 Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nkorera umurimo wera ndi uwayo,+ yahagaze iruhande rwanjye, 24 aravuga ati ‘witinya Pawulo. Ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’ 25 Ku bw’ibyo rero, nimwireme agatima, kuko niringiye Imana+ ko bizaba neza neza nk’uko nabibwiwe. 26 Icyakora tugomba kujugunywa ku kirwa runaka.”+
27 Nuko ijoro rya cumi n’ane riguye, icyo gihe twateraganwaga hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, bigeze mu gicuku abasare batangira gukeka ko bageze hafi y’ubutaka. 28 Bapimye ubujyakuzimu basanga ari metero mirongo itatu n’esheshatu; bigiye imbere gato bongera gupima ubujyakuzimu, basanga ari metero makumyabiri n’indwi. 29 Nuko bamanurira mu mazi ibitsika ubwato bine ahagana inyuma ku bwato, bitewe no gutinya ko twajugunywa ahantu hari intaza, maze batangira kwifuza ko bwacya. 30 Ariko igihe abasare bari batangiye gushaka uko bava mu bwato, bakamanurira ubwato buto mu nyanja bajijisha nk’aho bashaka kujya kumanura ibitsika ubwato ahagana imbere, 31 Pawulo abwira umutware utwara umutwe w’abasirikare, hamwe n’abasirikare, ati “aba bantu nibataguma mu bwato, ntimushobora gukira.”+ 32 Hanyuma abasirikare baca imigozi yari ifashe ubwo bwato buto,+ barabureka buragwa.
33 Nuko bugiye gucya, Pawulo atangira kubatera inkunga bose ngo bagire icyo barya, agira ati “uyu ni umunsi wa cumi na kane mutagoheka, kandi mukomeje kutarya no kutagira icyo mufata. 34 Ku bw’ibyo rero, ndabatera inkunga yo kugira icyo murya, kuko ibyo ari mwe bifitiye akamaro kugira ngo murokoke. Nta gasatsi na kamwe+ ko ku mitwe yanyu kazapfuka.” 35 Amaze kuvuga ibyo, na we afata umugati ashimira+ Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kurya. 36 Nuko bose barishima na bo batangira kurya. 37 Twese hamwe twari mu bwato turi abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. 38 Bamaze guhaga batangira kugabanya uburemere+ bw’ubwato bajugunya ingano mu nyanja.
39 Amaherezo bumaze gucya, ntibashobora kumenya icyo gihugu, ariko babona ahantu hari ikigobe kiriho umusenyi, maze biyemeza ko bibashobokeye bakomokera+ kuri icyo kigobe. 40 Nuko baca ibitsika ubwato, barabireka bigwa mu nyanja bahambura n’imirunga yari ifashe ingashya, maze bamaze kwerekeza umwenda w’imbere mu muyaga, bagana ku nkombe. 41 Bageze ahantu hari ikirundo cy’umucanga munsi y’amazi basekuramo ubwato, umutwe wabwo w’imbere ufatwamo ntiwanyeganyega, naho igice cy’inyuma gitangira kumenagurwa+ n’umuhengeri ukaze. 42 Bigenze bityo, abasirikare biyemeza ko bagiye kwica imfungwa kugira ngo hatagira uwoga akabacika. 43 Ariko umutware utwara umutwe w’abasirikare ashaka gukiza Pawulo, maze ababuza gusohoza umugambi wabo. Nuko ategeka ko abashoboye koga biroha mu nyanja bakagera imusozi ari aba mbere, 44 abasigaye na bo bakabigenza batyo, bamwe bakagenda bafashe ku mbaho, abandi bafashe ku bintu byavuye mu bwato. Nguko uko bose bashoboye kugera imusozi ari bazima.+
28 Nuko tumaze kurokoka, tumenya ko icyo kirwa cyitwa Malita.+ 2 Abantu baho bavugaga ururimi rw’amahanga batugirira neza+ mu buryo budasanzwe, kuko baducaniye umuriro, bakatwakira twese kandi bakadufasha, kubera ko imvura yagwaga kandi hakaba hari imbeho.+ 3 Ariko igihe Pawulo yakusanyaga icigata ry’inkwi akazirambika ku muriro, impiri yasosorotsemo yumvise ubushyuhe, imufata ku kiganza. 4 Nuko abo bantu bavugaga ururimi rw’amahanga babonye iyo nzoka ifite ubumara irereta ku kiganza cye, baravugana bati “nta gushidikanya, uyu muntu ni umwicanyi; nubwo yarokotse inyanja, ubutabera buhana ntibwamwemereye ko akomeza kubaho.” 5 Ariko akunkumurira mu muriro icyo gikoko gifite ubumara kandi ntiyagira icyo aba.+ 6 Bari biteze ko agiye kubyimbirwa cyangwa akitura hasi agahita apfa. Bamaze gutegereza umwanya munini bakabona nta cyo abaye, bahindura ibitekerezo byabo batangira kuvuga bati ‘ni imana.’+
7 Bugufi bw’aho hantu, umutware w’icyo kirwa witwaga Pubuliyo yari ahafite imirima; atwakira neza aducumbikira iminsi itatu, adufashe neza. 8 Ariko icyo gihe se wa Pubuliyo yari aryamye ababara, kuko yahindaga umuriro kandi arwaye macinya. Nuko Pawulo yinjira aho yari ari, arasenga, amurambikaho ibiganza+ maze aramukiza.+ 9 Ibyo bimaze kuba, abandi bantu bo kuri icyo kirwa bari bafite indwara na bo baramusanga arabakiza.+ 10 Nanone baduhaye impano nyinshi, maze tugiye gutsuka badupfunyikira ibintu byose twari kuzakenera.
11 Hashize amezi atatu, dufata ubwato bwo muri Alegizandiriya+ bwari bwaramaze amezi y’imbeho muri icyo kirwa, ikimenyetso cyabwo kikaba cyari “Abana ba Zewu.” 12 Nuko twomokera mu cyambu cy’i Sirakuza tumarayo iminsi itatu, 13 tuva aho turazenguruka tugera i Regiyo. Ku munsi ukurikiyeho duhura n’umuyaga uturutse mu majyepfo, maze tugera i Puteyoli ku munsi wa kabiri. 14 Aho tuhasanga abavandimwe, baratwinginga ngo tugumane na bo iminsi irindwi; nuko twerekeza i Roma dutyo. 15 Abavandimwe baho bumvise inkuru yacu baza kudusanganira ku Isoko rya Apiyo n’ahitwa ku Macumbi Atatu, Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga.+ 16 Amaherezo ubwo twinjiraga i Roma, Pawulo yemerewe+ kuba ukwe, ariko ahabwa umusirikare umurinda.
17 Icyakora hashize iminsi itatu, ateranya abari bakomeye bo mu Bayahudi. Bamaze guterana arababwira ati “bagabo, bavandimwe, nubwo nta cyo nakoreye ubu bwoko cyangwa ngo ngire icyo nkora kinyuranyije n’imigenzo ya ba sogokuruza,+ i Yerusalemu bantanze mu maboko y’Abaroma+ bangira imfungwa. 18 Bamaze kugenzura+ ibyanjye bashaka kundekura,+ kuko nta mpamvu yo kunyicisha+ yambonetseho. 19 Ariko kubera ko Abayahudi bakomeje gutera hejuru babirwanya, byabaye ngombwa ko njuririra+ Kayisari, ariko bidatewe n’uko hari icyo ndega ubwoko bwanjye. 20 Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyatumye ninginga nshaka kubonana namwe no kugira icyo mbabwira, kuko ibyiringiro+ bya Isirayeli ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”+ 21 Baramubwira bati “ntitwigeze tubona inzandiko zivuga ibyawe zivuye i Yudaya, kandi nta n’umwe mu bavandimwe baje wagize ikintu kibi atubwira cyangwa akuvugaho. 22 Ariko turabona bikwiriye ko twumva ibitekerezo byawe, kuko mu by’ukuri tuzi ko ako gatsiko k’idini+ kavugwa nabi ahantu hose.”+
23 Nuko bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Abasobanurira ibyo bintu, abahamiriza iby’ubwami bw’Imana+ mu buryo bunonosoye, abemeza ibya Yesu ahereye ku mategeko ya Mose+ n’ibyanditswe n’abahanuzi,+ ahera mu gitondo ageza nimugoroba. 24 Nuko bamwe bizera+ ibyo yavuze, abandi ntibizera.+ 25 Kubera ko nta wavugaga rumwe n’undi, barikubuye baragenda. Pawulo na we arababwira ati
“Umwuka wera wabivuze ukuri, ubwo wabwiraga ba sokuruza banyu binyuze ku muhanuzi Yesaya, 26 uti ‘sanga ubu bwoko ububwire uti “kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa na busa; kureba muzareba, ariko nta cyo muzabona.+ 27 Umutima w’ubu bwoko wabaye ikinya, kandi bumvishije amatwi yabo ariko ntibagira icyo bakora, kandi bihumye amaso kugira ngo batigera bayarebesha cyangwa ngo bumvishe amatwi yabo maze babisobanukirwe mu mitima yabo, kandi ngo bahindukire nanjye mbakize.”’+ 28 None rero, mumenye neza ko ubu butumwa bw’ukuntu Imana ikiza bwohererejwe abanyamahanga,+ kandi bazabwumva nta kabuza.”+ 29 ——*
30 Nuko amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga,+ kandi abazaga bamugana bose yabakiranaga urugwiro, 31 akababwiriza iby’ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga+ rwose, nta kirogoya iyo ari yo yose.
Iyo yari intera ya metero nka 890.
Mu kigiriki ni “Hadesi.” Reba Umugereka wa 7.
Mu kigiriki ni “ubugingo” (psykhe). Reba Umugereka wa 6.
Uyu murongo uboneka mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya, ariko ntuboneka mu nyandiko zinyuranye z’ingenzi z’ikigiriki za kera cyane zandikishijwe intoki.
Mu kigiriki ni “diabolos,” bisobanurwa ngo “usebanya.”
Ubwo ni ubundi buryo bwo kuvuga Simoni (Petero).
Reba Ibk 8:37, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
Cyangwa “ingazi.”
Reba Ibk 8:37, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
Reba Ibk 8:37, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.