Yesaya
40 Imana yanyu iravuga iti: “Nimuhumurize abantu banjye, nimubahumurize.+
2 Muhumurize Yerusalemu muyigere ku mutima
Kandi muyitangarize ko igihe cyayo cy’imirimo y’agahato kirangiye,
Ko itakibarwaho ikosa ryayo.+
Kuko Yehova yamuhaye igihano cyuzuye* cy’ibyaha byose yari yarakoze.”+
3 Hari ijwi ry’umuntu uhamagarira mu butayu ati:
4 Buri kibaya nikizamurwe cyegere hejuru
Kandi umusozi wose n’agasozi kose bibe bigufi.
Ahantu hatareshya hose hagomba kuringanizwa
N’ahantu hataringaniye hagahinduka ikibaya.+
5 Ikuzo rya Yehova rizagaragara+
Kandi abantu bose bazaribonera icyarimwe,+
Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”
6 Nimwumve! Hari umuntu uvuga ati: “Vuga cyane!”
Undi ati: “Mvuge cyane mvuga iki?”
“Abantu bose bameze nk’ubwatsi bubisi
Kandi urukundo rwabo rudahemuka rumeze nk’uburabyo bwo mu murima.+
Ni byo koko, abantu bameze nk’ubwatsi butoshye.
Yewe mugore uzaniye Yerusalemu inkuru nziza we,
Vuga mu ijwi ryumvikana cyane.
Vuga mu ijwi ryumvikana kandi ntutinye.
Tangariza imijyi y’i Buyuda uti: “Ngiyi Imana yanyu.”+
Dore aje afite ibihembo
Kandi ibihembo atanga biri imbere ye.+
11 Azita* ku ntama ze nk’umwungeri.+
Azahuriza hamwe abana b’intama akoresheje ukuboko kwe
Kandi azabatwara mu gituza cye.
Intama zonsa azazishorera buhoro buhoro.+
Ni nde washyize hamwe umukungugu wo ku isi akawupima+
Cyangwa agapima imisozi,
Agapima n’udusozi akoresheje iminzani?
14 Ni nde yagishije inama kugira ngo amufashe gusobanukirwa,
Cyangwa se ni nde umwigisha kugendera mu nzira y’ubutabera,
Akamwigisha ubwenge
Cyangwa agatuma amenya inzira y’ubuhanga nyabwo?+
15 Dore ibihugu bimeze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo
Kandi bimeze nk’umukungugu wafashe ku munzani.+
Dore azamura ibirwa akabitumura nk’ivumbi.
16 N’ibiti byo muri Libani ntibyaba bihagije kugira ngo bitume umuriro ukomeza kwaka*
Kandi inyamaswa zaho ntizaba zihagije kugira ngo zitambwe zibe igitambo gitwikwa n’umuriro.
17 Ibihugu byose bimeze nk’ibitariho imbere ye;+
Bimeze nk’ubusa kandi abifata nk’ibitarigeze bibaho.+
18 Imana mwayigereranya na nde?+
Mwavuga ko isa n’iki?+
19 Umunyabukorikori akora ikigirwamana,*
Umucuzi w’ibyuma akagisigaho zahabu+
Kandi agacura iminyururu y’ifeza.
Ashaka umunyabukorikori w’umuhanga
Kugira ngo amukorere igishushanyo kibajwe kitazanyeganyega.+
21 Ese ntimubizi?
Ese ntimubyumva?
Ntimwabibwiwe uhereye mu ntangiriro?
Ese uhereye igihe fondasiyo z’isi zashyiriweho, ntimurabisobanukirwa?+
Arambura ijuru nk’umwenda mwiza,
Akarirambura nk’ihema ryo kubamo.+
24 Bameze nk’ibimera bikimara guterwa,
Nk’imbuto zikimara guterwa,
Imizi yabo igitangira kumera mu butaka.
Umuyaga uraza ukabahuha bakuma
Umuyaga ukabagurukana nk’uko ugurukana ibyatsi.+
25 Uwera arabaza ati: “Mwangereranya na nde ku buryo naba meze nka we?”
26 “Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere.
Ni nde waremye biriya bintu?+
Ni we ubiyobora nk’uko bayobora ingabo akabara kimwe kimwe ukwacyo;
Byose abyita amazina.+
Kubera ko afite imbaraga nyinshi n’ububasha buhambaye,+
Nta na kimwe muri byo kibura.
27 Yakobo we, ni iki gituma uvuga? Isirayeli we, ni iki gituma uvuga uti:
‘Ibyanjye Yehova nta byo azi
Kandi Imana ntindenganura?’+
28 Ese nta byo uzi? Ese nta byo wumvise?
Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.+
Ntajya ananirwa cyangwa ngo acike intege.+
Ubwenge bwe burahambaye cyane.*+
30 Abahungu bazananirwa kandi bacike intege
Kandi abasore bakiri bato bazasitara bagwe.
31 Ariko abiringira Yehova bazongera bagire imbaraga.
Bazaguruka bagere hejuru nk’abafite amababa ya kagoma.+
Baziruka be gucika intege;
Bazagenda be kunanirwa.”+