Ibaruwa ya Yakobo
1 Njyewe Yakobo,+ umugaragu w’Imana n’uw’Umwami Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo mu miryango 12 mwatataniye hirya no hino.
Ndabasuhuje!
2 Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose.+ 3 Mujye mwibuka ko iyo ukwizera kwanyu kugeragejwe, bituma mugira umuco wo kwihangana.+ 4 Nimukomeza kwihangana bizabatoza mu buryo bwuzuye, bityo mube abantu badafite inenge muri byose, ku buryo nta cyo umuntu yabagaya.+
5 Niba rero muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana+ kandi izabumuha,+ kuko Imana iha abantu bose ibigiranye ubuntu kandi nta we ijya irakarira* ngo ni uko yayisabye.+ 6 Ariko rero, ajye akomeza gusaba afite ukwizera+ adashidikanya na gato,+ kuko umuntu ushidikanya aba ameze nk’umuraba* wo mu nyanja utwarwa n’umuyaga, ukagenda wikoza hirya no hino. 7 Mu by’ukuri, umuntu ushidikanya ntakitege ko hari ikintu icyo ari cyo cyose Yehova* yamuha. 8 Uwo aba ari umuntu utazi gufata imyanzuro,+ uhuzagurika mu byo akora byose.
9 Umuvandimwe ubaho mu buzima bworoheje ajye yishimira ko ashyizwe hejuru,+ 10 n’umukire yishimire ko acishijwe bugufi,+ kuko azavaho* nk’uburabyo bwo mu gasozi. 11 Izuba rirarasa rikazana ubushyuhe bwinshi rikumisha ibimera, maze uburabyo bwabyo bugahunguka, n’ubwiza bwabyo bugashira. Uko ni ko umukire na we azapfa agishakisha ubuzima.+
12 Ugira ibyishimo ni ukomeza kwihanganira ikigeragezo,+ kuko namara kwemerwa n’Imana azahabwa ikamba ry’ubuzima,+ iryo Yehova yasezeranyije abakomeza kumukunda.+ 13 Igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo, ntakavuge ati: “Imana ni yo irimo ingerageza,” kuko nta muntu ushobora kugerageza Imana ngo atume ikora ibintu bibi, kandi na yo nta we igerageza ikoresheje ibintu bibi. 14 Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo ashutswe n’irari rye.+ 15 Iyo iryo rari rimaze kuba ryinshi cyane, rituma umuntu akora icyaha, maze yamara gukora icyaha bikamuzanira urupfu.+
16 Bavandimwe nkunda, ntimuyobe. 17 Ni ukuri, impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru.+ Iba ivuye ku Mana yo yaremye ibimurika byo mu ijuru,+ kandi iyo Mana ntihinduka nk’uko igicucu cy’izuba kigenda gihinduka.+ 18 Kubera ko yabishatse, yatumye tubaho ikoresheje ijambo ryayo ry’ukuri,+ maze tuba aba mbere yahisemo mu bo yaremye.+
19 Mumenye ibi bavandimwe nkunda: Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga,+ kandi atinde kurakara,+ 20 kuko umuntu ufite umujinya adakora ibyo Imana ibona ko bikiranuka.+ 21 Nuko rero, mwamaganire kure ibikorwa byanduye n’ibindi bintu bibi byose,+ maze mwicishe bugufi mwemere ko ijambo ry’Imana ribakiza.
22 Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa,+ atari ukuryumva gusa, mwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri. 23 Iyo umuntu yumva ijambo ry’Imana ariko ntarishyire mu bikorwa,+ aba ameze nk’umuntu wireba mu maso akoresheje indorerwamo. 24 Arireba, maze yagenda ako kanya akibagirwa uko asa. 25 Ariko umuntu wiyigisha amategeko atunganye+ ari na yo atuma umuntu agira umudendezo kandi agashyira mu bikorwa ibivugwamo, ntaba ameze nk’umuntu wumva gusa, maze akibagirwa. Ahubwo we aba akora ibyo Imana ishaka, kandi ibyo bituma agira ibyishimo.+
26 Nihagira umuntu utekereza ko akorera Imana* mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe,+ ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, umurimo akorera Imana uba ari imfabusa. 27 Gukorera Imana* mu buryo bukwiriye kandi budafite inenge imbere y’Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ni ukwita ku mfubyi+ n’abapfakazi+ mu mibabaro yabo,+ no kwirinda kwanduzwa n’isi.+