Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
13 Uwo munsi Yesu yavuye mu nzu maze ajya kwicara iruhande rw’inyanja. 2 Nuko abantu benshi bateranira aho yari ari, bituma ajya mu bwato aricara, maze abandi bose basigara bahagaze ku nkombe.+ 3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto,+ 4 maze igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.+ 5 Izindi zigwa ku rutare ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 100, izindi 60, izindi 30.+ 9 Ushaka kumva niyumve.”+
10 Nuko abigishwa baramwegera baramubaza bati: “Kuki iyo ubigisha ukoresha imigani?”+ 11 Arabasubiza ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa amabanga y’Imana+ arebana n’Ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe. 12 Umuntu wese ufite azahabwa byinshi kurushaho maze agire byinshi cyane. Ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.+ 13 Barareba ariko nta cyo babona. Barumva ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu iyo mbavugisha nkoresha imigani.+ 14 Ni bo ubuhanuzi bwa Yesaya busohoreraho. Ubwo buhanuzi bugira buti: ‘muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa. Muzareba, ariko nta cyo muzamenya.+ 15 Aba bantu ntibumva. Batega amatwi, ariko ntibagira icyo bakora. Barahumiriza kugira ngo batareba, bagapfuka n’amatwi kugira ngo batumva. Ibyo bituma badasobanukirwa icyo bagomba gukora kandi ntibangarukire ngo mbakize.’+
16 “Icyakora, mwe mufite imigisha kubera ko mureba ibi bintu kandi mukabyumva.+ 17 Ndababwira ukuri ko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuje kureba ibyo mureba ariko ntibabibona,+ bifuza no kumva ibyo mwumva ariko ntibabyumva.
18 “Noneho, nimwumve icyo umugani w’umuntu wateye imbuto usobanura.+ 19 Imbuto zatewe ku nzira, zigereranya umuntu wese wumva ubutumwa bw’Ubwami ariko ntabusobanukirwe, maze Satani*+ akaza akarandura izo mbuto zatewe mu mutima we.+ 20 Naho imbuto zatewe ku rutare, zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami agahita abwemera yishimye.+ 21 Ariko kubera ko ubwo butumwa buba butarashinze imizi mu mutima we, abumarana igihe gito, hanyuma yahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe n’ubwo butumwa, agahita acika intege. 22 Naho imbuto zatewe mu mahwa, ni wa muntu wumva ubutumwa bwiza ariko imihangayiko yo muri iyi si*+ no kwifuza ubutunzi,* bigapfukirana ubwo butumwa maze imbuto zatewe mu mutima we ntizere.+ 23 Imbuto zabibwe mu butaka bwiza, zo zigereranya umuntu wumva ubutumwa bw’Ubwami akabusobanukirwa, maze imbuto zatewe mu mutima we zikera cyane, zimwe zikera 100, izindi 60, izindi 30.”+
24 Abacira undi mugani arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wateye imbuto nziza mu murima we. 25 Nuko mu gihe abantu bari basinziriye, umwanzi we araza atera ibyatsi bibi* mu ngano maze arigendera. 26 Ingano zimaze kuzana amababi no kwera imbuto, bya byatsi bibi na byo biragaragara. 27 Nuko abagaragu ba nyiri urugo baraza baramubwira bati: ‘databuja, ntiwateye imbuto nziza mu murima wawe? None se byagenze bite kugira ngo hazemo ibyatsi bibi?’ 28 Nuko arababwira ati: ‘byakozwe n’umwanzi.’+ Baramubwira bati: ‘none se urashaka ko tugenda tukarandura ibyo byatsi bibi?’ 29 Arababwira ati: ‘nimubireke, kugira ngo mutabirandura, mukabirandurana n’ingano. 30 Mureke byombi bikurane kugeza mu gihe cyo gusarura. Hanyuma mu gihe cyo gusarura nzabwira abasaruzi babanze gukusanya ibyatsi bibi, maze babihambire babitwike, hanyuma babone kubika ingano mu bubiko bwanjye.’”+
31 Abacira undi mugani arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we.+ 32 Nubwo ako kabuto ari ko gato cyane mu mbuto zose, iyo gakuze kaba kanini kuruta ibimera byo mu murima, nyuma kakazavamo igiti kinini, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza zikaba mu mashami yacyo.”
33 Abacira undi mugani, arababwira ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yafashe, maze awushyira mu biro 10* by’ifu, hanyuma igipondo cyose kirabyimba.”+
34 Ibyo byose Yesu yabibwiye abantu akoresheje imigani. Mu by’ukuri, nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani,+ 35 kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi bibe. Yaravuze ati: “Nzigisha nkoresheje imigani kandi nzatangaza ibintu byahishwe kuva mu ntangiriro.”*+
36 Nuko amaze gusezerera abantu yinjira mu nzu. Abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Dusobanurire umugani w’ibyatsi bibi byatewe mu murima.” 37 Arabasubiza ati: “Uwateye imbuto nziza ni Umwana w’umuntu. 38 Umurima ugereranya isi,+ naho imbuto nziza zigereranya abana b’Ubwami, ariko ibyatsi bibi bigereranya abana ba Satani,+ 39 n’umwanzi wabiteye ni Satani. Igihe cyo gusarura ni iminsi y’imperuka y’iyi si,* naho abasaruzi ni abamarayika. 40 Bityo rero, nk’uko ibyatsi bibi byakusanyijwe bigatwikishwa umuriro, ni na ko bizagenda mu minsi y’imperuka.+ 41 Umwana w’umuntu azohereza abamarayika be. Na bo bazakusanyiriza hamwe abantu bose batuma abandi bakora ibyaha, n’abantu bose batumvira amategeko babakure mu Bwami bwe, 42 maze babajugunye mu itanura ryaka umuriro.+ Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo. 43 Icyo gihe abakiranutsi bo bazarabagirana nk’izuba+ mu Bwami bwa Papa wabo wo mu ijuru. Ushaka kumva niyumve.
44 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’ubutunzi buhishwe mu murima. Umuntu yarabubonye maze arongera arabuhisha. Hanyuma kubera ibyishimo yagize, aragenda agurisha ibintu bye byose, agura uwo murima.+
45 “Nanone Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umucuruzi ugenda ashakisha amasaro meza. 46 Igihe yabonaga isaro rimwe ry’agaciro kenshi, yahise agurisha ibintu byose yari atunze maze ararigura.+
47 “Nanone Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja rugafata amafi y’ubwoko bwose. 48 Iyo rumaze kuzura, barukururira ku nkombe maze bakicara hasi bagatoranya amafi meza+ bakayashyira mu bitebo, ariko amafi mabi+ bakayajugunya. 49 Uko ni ko bizagenda mu minsi y’imperuka. Abamarayika bazaza batandukanye abantu babi n’abakiranutsi. 50 Bazajugunya ababi mu itanura ryaka umuriro. Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo.
51 Nuko arababaza ati: “Ese ibyo bintu byose murabisobanukiwe?” Baramusubiza bati: “Yego.” 52 Hanyuma arababwira ati: “Niba ari uko bimeze rero, iyo umwigisha wese asobanukiwe iby’Ubwami bwo mu ijuru, aba ameze nk’umugabo ufite urugo, uvana mu bubiko bwe ibintu bishya n’ibya kera.”
53 Nuko Yesu arangije kubabwira iyo migani yose ava aho aragenda. 54 Amaze kugera mu karere k’iwabo+ atangira kubigishiriza mu isinagogi* yabo, ku buryo batangaye maze bakavuga bati: “Uyu muntu yakuye he ubu bwenge n’ibi bitangaza akora?+ 55 Uyu si wa mwana w’umubaji?+ Mama we ntiyitwa Mariya, kandi barumuna be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda?+ 56 Bashiki be bose ntituri kumwe? None se uyu muntu, ibi byose yabivanye he?”+ 57 Nuko banga kumwizera.+ Ariko Yesu arababwira ati: “Umuhanuzi ahabwa icyubahiro ahandi hose, uretse mu karere k’iwabo no mu rugo rwe.”+ 58 Nuko ntiyahakorera ibitangaza byinshi bitewe n’uko babuze ukwizera.