Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
26 Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose, abwira abigishwa be ati: 2 “Nk’uko mubizi hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, kandi Umwana w’umuntu azahabwa abanzi be maze+ bamumanike ku giti.”+
3 Nuko abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi bateranira hamwe mu rugo rw’umutambyi mukuru witwaga Kayafa,+ 4 bajya inama yo gufata Yesu bakoresheje amayeri+ maze bakamwica. 5 Ariko baravuga bati: “Ntibizakorwe mu minsi mikuru, kugira ngo bidateza imivurungano mu bantu.”
6 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe,+ 7 haje umugore wari ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza kandi ahenze, aramwegera ayamusuka ku mutwe, igihe yari ari kurya.* 8 Abigishwa be babibonye bararakara, maze baravuga bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa? 9 Yashoboraga kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene.” 10 Yesu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza. 11 Abakene muzahorana,+ ariko njye ntituzahorana.+ 12 Uyu mugore asize umubiri wanjye amavuta ahumura neza, kugira ngo antegurire gushyingurwa.+ 13 Ndababwira ukuri ko aho ubutumwa bwiza buzabwirizwa ku isi hose, ibyo uyu mugore akoze na byo bizavugwa kugira ngo bamwibuke.”+
14 Hanyuma umwe muri za ntumwa 12 witwaga Yuda Isikariyota+ ajya kureba abakuru b’abatambyi,+ 15 maze arababwira ati: “Muzampa iki kugira ngo mbereke uko mwamufata?”+ Bamusezeranya kumuha ibiceri by’ifeza 30.+ 16 Guhera ubwo akomeza kujya ashakisha uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza.
17 Ku munsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ abigishwa baza aho Yesu ari baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”+ 18 Aravuga ati: “Nimujye mu mujyi. Hari umuntu muri buhasange maze mumubwire ko Umwigisha avuze ati: ‘igihe cyanjye cyagenwe kiregereje. Iwawe ni ho njye n’abigishwa banjye turi bwizihirize Pasika.’” 19 Nuko abigishwa bakora ibyo Yesu yabategetse, maze bategura ibya Pasika.
20 Bigeze nimugoroba,+ Yesu yicarana n’abigishwa be 12, ngo basangire.+ 21 Mu gihe bari bakiri kurya, arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22 Ibyo birabababaza cyane, maze buri wese akajya amubaza ati: “Mwami, ni njye?” 23 Na we arabasubiza ati: “Uwo duhuriza ukuboko mu isorori ni we uri bungambanire.+ 24 Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko ibyanditswe bibivuga. Ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire+ Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye.+ Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+ 25 Yuda wari ugiye kumugambanira aramubaza ati: “Mwigisha,* ese ni njye?” Yesu aramusubiza ati: “Ni wowe!”
26 Mu gihe bari bakiri kurya, Yesu afata umugati, maze arasenga* arawumanyagura,+ awuha abigishwa be arababwira ati: “Nimwakire murye. Uyu ugereranya umubiri wanjye.”+ 27 Nanone afata igikombe cyari kirimo divayi, arasenga arakibahereza, maze arababwira ati: “Nimunyweho mwese.+ 28 Iyi divayi igereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’*+ agomba kumenwa ku bwa benshi+ kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 29 Ariko ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi, kugeza umunsi nzasangirira namwe divayi nshya mu Bwami bwa Papa wo mu ijuru.”+ 30 Hanyuma bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana,* barasohoka bajya ku Musozi w’Imyelayo.+
31 Nuko Yesu arababwira ati: “Ibiri bumbeho muri iri joro biratuma mwese muntererana,* kuko handitswe ngo: ‘nzakubita umwungeri, maze intama zo mu mukumbi zitatane.’+ 32 Ariko nimara kuzuka, nzababanziriza kujya i Galilaya.”+ 33 Petero aramusubiza ati: “Niyo abandi bose bagutererana, njye sinzigera ngutererana!”+ 34 Yesu aramubwira ati: “Ndakubwira ukuri ko muri iri joro, isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+ 35 Petero aramusubiza ati: “Niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana.”+ Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.
36 Nuko Yesu agera ahantu hitwa Getsemani+ ari kumwe n’abigishwa be. Arababwira ati: “Mube mwicaye hano. Njye ngiye hariya hirya gusenga.”+ 37 Ajyana Petero n’abahungu bombi ba Zebedayo, maze atangira kumva afite agahinda kandi arahangayika cyane.+ 38 Nuko arababwira ati: “Ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano. Ntimusinzire, ahubwo mukomeze kuba maso nkanjye.”+ 39 Hanyuma yigira imbere ho gato, arapfukama akoza umutwe hasi arasenga ati:+ “Papa, niba bishoboka, ntiwemere ko nywera kuri iki gikombe.*+ Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+
40 Nuko agaruka aho abigishwa be bari asanga basinziriye, maze abwira Petero ati: “Ntimushobora kuba maso hamwe nanjye nibura akanya gato?+ 41 Mukomeze kuba maso+ kandi musenge ubudacogora,+ kugira ngo mutagwa mu bishuko.+ Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”+ 42 Arongera aragenda ubwa kabiri, arasenga ati: “Papa, niba bidashoboka ko iki gikombe kindenga ahubwo nkaba ngomba kukinyweraho, bibe uko ushaka.”+ 43 Arongera aragaruka asanga basinziriye, kubera ko bari bafite ibitotsi byinshi. 44 Yongera kubasiga aho ajya gusenga ubwa gatatu, asubira muri ya magambo. 45 Hanyuma agaruka aho abigishwa be bari arababwira ati: “Ese koko mu gihe nk’iki murasinziriye kandi muri kwiruhukira? Dore igihe kirageze ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, maze ahabwe abanyabyaha. 46 Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.” 47 Akivuga ayo magambo, Yuda, umwe muri za ntumwa 12, aba arahageze ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi.+
48 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso arababwira ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Mumufate mumujyane.” 49 Aragenda ahita asanga Yesu aramubwira ati: “Mwigisha, mwiriwe!” Maze aramusoma. 50 Ariko Yesu aramubwira ati: “Mugenzi wanjye, kuki uri hano?”+ Nuko baraza bafata Yesu baramujyana. 51 Ariko umwe mu bari kumwe na Yesu afata inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+ 52 Nuko Yesu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo,*+ kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota.+ 53 Ese utekereza ko ntashobora gusaba Papa agahita anyoherereza abamarayika babarirwa mu bihumbi?*+ 54 None se bigenze bityo, Ibyanditswe byasohora bite kandi bigaragaza ko ari uko bigomba kugenda?” 55 Yesu abwira abo bantu ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura! Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe.+ 56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”+ Nuko abigishwa be bose baramutererana barahunga.+
57 Abafashe Yesu, bamujyanye kwa Kayafa+ wari umutambyi mukuru, aho abanditsi n’abayobozi bari bateraniye.+ 58 Ariko Petero akomeza kumukurikira barenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru. Amaze kwinjira mu rugo, yicarana n’abagaragu kugira ngo arebe uko biri bugende.+
59 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica.+ 60 Ariko nubwo haje abatangabuhamya benshi bo kumushinja ibinyoma,+ nta kirego na kimwe cyamufashe. Nyuma yaho haje abandi bagabo babiri 61 baravuga bati: “Uyu muntu yaravuze ati: ‘nshobora gusenya urusengero rw’Imana maze nkarwubaka mu minsi itatu.’”+ 62 Umutambyi mukuru abyumvise arahaguruka aramubaza ati: “Ese ntabwo wiregura? Ibyo aba bantu bagushinja urabivugaho iki?”+ 63 Ariko Yesu araceceka.+ Nuko umutambyi mukuru aramubwira ati: “Rahira Imana ihoraho, utubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana!”+ 64 Yesu aramusubiza ati: “Ni njye! Ndababwira ukuri ko muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa nyiri ububasha, kandi muzamubona aje mu bicu.”+ 65 Nuko umutambyi mukuru aca umwenda yari yambaye aravuga ati: “Atutse Imana! None se turacyashakira iki abandi batangabuhamya? Namwe murabyiyumviye ko atutse Imana! 66 Mwe murabitekerezaho iki?” Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa.”+ 67 Nuko bamucira mu maso+ kandi bamukubita ibipfunsi.+ Abandi bamukubita inshyi mu maso,+ 68 baravuga bati: “Kristo, ngaho fora ugukubise?”
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Galilaya!”+ 70 Ariko abihakanira imbere yabo bose ati: “Ibyo uvuga simbizi.” 71 Arasohoka, ageze mu marembo, undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu muntu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”+ 72 Nanone arabihakana, kandi ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!” 73 Hashize akanya gato, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati: “Ni ukuri, nawe uri umwigishwa wa Yesu. Ndetse n’ukuntu uvuga bigaragaza ko uri Umunyagalilaya.” 74 Nuko atangira kubihakana kandi ararahira ati: “Reka reka uwo muntu simuzi!” Ako kanya isake irabika. 75 Petero ahita yibuka amagambo Yesu yamubwiye agira ati: “Isake irabika umaze kunyihakana gatatu.”+ Nuko arasohoka maze ararira cyane.